Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Nyuma y’imyaka 49 y’Ubwigenge bw’u Rwanda, urugendo rwasubiye inyuma

by Boniface Twagirimana

IMYAKA 49 Y’UBWIGENGE: URUGENDO RWASUBIYE INYUMA

Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka,
Nshuti z�uRwanda,

Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya 1 Nyakanga 2011, imyaka 49 irashize Abanyarwanda tubonye ubwigenge bw�igihugu cyacu. Uwo munsi ukaba wibutsa inyota Abanyarwanda bari bafite yo kuba mu gihugu cyubahiriza demokarasi, ubwisanzure n�uburenganzira bwa buri wese. Ubwigenge bw’Abanyarwanda, kwishyira ukizana turacyabuharanira. Ariko nk�uko amateka abigaragaza iyo nyota ntirashira ahubwo yarushijeho kwiyongera uko ubutegetsi bwagiye busimburana kugeza uyu munsi. Ubwigenge Abanyarwanda bifuzaga bwamizwe n’ubutegetsi bubiyitirira.

Kuri iyi taliki ngarukamwaka kandi tuzirikana ubutwari bw�Abanyarwanda bose bitangiye icyo gitekerezo ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima kuko bifuzaga ko buri munyarwanda akwiye guhabwa ubwigenge busesuye haba mu mibereho ye, mu migirire ndetse no mu mitekereze.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Barwanashyaka ba FDU INKINGI,

Nshuti z�uRwanda,

Birababaje cyane kubona mu gihe cy�imyaka 49 iyo ntego y�ubwigenge irushaho kugenda isubira inyuma, ikaba yarasimbuwe n’ibikorwa byo kuvangura abenegihugu, gutonesha udutsiko, kwima ijambo n’uruvugiro abaturage, guhezwa ku byiza by’igihugu, gucirwa ishyanga no guhora ku ngoyi y’ubwoba n’ubwoko. Iyo mikorere igayitse ni imwe mu ntandaro za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo bibazo byose byashegeshe imitima y�Abanyarwanda, ubumwe n�imibanire yabo birangirika bikomeye.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Barwanashyaka,

Nyuma y�aho FPR ifatiye ubutegetsi itsinze intambara mu wa 1994, ubutegetsi ntibwashoboye kuva mu ntambara ngo buhagurukire ibibazo bikomeye birebana na demokarasi, iyubahirizwa ry�uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy�ubutabera, ubumwe n�ubwiyunge bw�Abanyarwanda, ikibazo cy�ubusumbane hagati y�abana b�uRwanda, ikibazo cy�ubuhunzi n�imibereho ya rubanda n’ibindi.

Ubu ubwo butegetsi burarwanya bidasubirwaho demokarasi n�amahame yayo, bwambuye Abanyarwanda ikitwa uburenganzira, burakoresha ubutabera n�inzego z�umutekano mu nyungu zabwo. Turashima intwari ziriho zitandukanya nabwo zigahitamo ku mugaragaro inzira ya Demokrasi. N’ubwo bariho bahigwa bukware, ntawe uzabica ngo abamare. Ntimuzasubire inyuma turi kumwe.

Mu ntangiro z�umwaka wa 2010, ishyaka FDU-Inkingi ryohereje intwari Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru waryo, ngo aze kuryandikisha mu gihugu, ribonereho guharanira no gusesekaza demokrasi isesuye mu banyarwanda. Ubutegetsi bwa FPR bwahise bumuhimbira ibyaha bwifashishije bwa butabera bwabujije kwigenga, buramufunga kuva ku wa 14 Ukwakira 2010 nyuma y’ingirwamatora afifitse ya Perezida wa Republika.

Uyu munsi kandi turazirikana izindi ntwari za demokarasi Bernard Ntaganda umuyobozi wa PS Imberakuri; Deo Mushayidi, umuyobozi wa PDP Imanzi, Charles Ntakirutinka wo mu buyobozi bwa PDR Ubuyanja na Dr. Theoneste Niyitegeka wazize kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika mu wa 2003. Izo ntwari kimwe n’izindi nyinshi zihejejwe mu munyururu n�ubutegetsi bw�igitugu zizira ibitekerezo bya politiki kuko ubwo butegetsi butigeze bwihanganira uwo ariwe wese ubunenga cyangwa uvuga ibitagenda.

Uyu munsi turazirikana kandi ubutwari bwa ba nyakwigendera Seth Sendashonga wiciwe I Nairobi mu wa 1998; Andre Kagwa Rwisereka, wari umuyobozi wungirije w�ishyaka rya Green Party hamwe n�umunyamakuru Jean Leonard Rugambage wari ukuriye ubwanditsi bw�ikinyamakuru cyigenga Umuvugizi, hamwe n�izindi ntwari zapfuye cyangwa zikicwa mu buryo budasobanutse.

Turamagana kandi itotezwa n’ihigwa rikabije rikomeje gukorerwa Abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze bazira ibitekerezo byabo, hamwe n�impunzi zirimo kugambanirwa n�ubutegetsi aho zabuhungiye ngo zicyurwe ku ngufu.

Igihugu cyacu kandi cyatakaje ubwigenge no ku mutungo bwite wacyo, ukomeje kugenda wigarurirwa n’abakorera inyungu zabo bwite cyangwa na ba mpats’ibihugu.

Ubwigenge bwacu nitwe tugomba kubuharanira. Nimukomeze ibikorwa by�ubutwari biriho bigenda bigaragara hirya no hino, twese hamwe duharanire uburenganzira nyabwo bw’igihugu cyacu n’ubw’Abanyarwanda bose.

Nimushire ubwoba. Twese hamwe tuzatsinda.

Imana iturinde twese

Kigali, 01/07/2011

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment