Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

“Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame” – Faustin Twagiramungu.

par Faustin Twagiramungu.

kirehe-kagame-speech-sm

�Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame. Igihe kirageze ngo abone ko byose bishoboka, yabyemera atabyemera. Kabone niyo yatorwa akoresheje iterabwoba, tuzakomeza tumurwanye.�
Faustin Twagiramungu.

Maze iminsi mpamagarira Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ko batakwitabira amatora y�umukuru w�igihugu, ateganijwe kw�itariki ya 9 z�ukwezi kwa Kanama 2010.

Impamvu natanze narazisobanuye bihagije, cyane ariko nibanda k�ubwicanyi bw�ikirenga, n�andi mahano, by�umukandida Pahulo Kagame, ushaka kwitoresha byanze bikunze.
Uyu mukandida ubusanzwe utagombye kwiyamamaza bitewe ibisare byinshi afite, atinya demokarasi, akaba ari nayo mpamvu yica akanafunga abayiharanira.
Murabizi yafunze Ingabire Umuhoza, afunga Bernard Ntaganda, yica Andreya Kagwa Rwesereka, kugira ngo batazamukoza isoni agatsindwa.
None ubu amatora yayahinduye isabukuru (anniversaire) y�imyaka irindwi amaze yibye amajwi y�amatora yo 2003. Bityo akikomereza gutegeka indi myaka irindwi, abeshya amahanga ko yatowe n�Abanyarwanda, nabo bamubeshya ko ngo bamutoreye ko bamukunze byo kajya.
Bamukunda se bayobewe akebo yabagereyemo, n�ako akomeje kubagereramo?

Kutitabira aya matora, ni bwo buryo bwonyine dufite kugira ngo twereke Kagame ko tumurambiwe, twereke inshuti ze z�amahanga ko tudashaka ubutegetsi bwe bw�igitugu adushyiraho, kandi ko twanze ubwicanyi yagize intwaro ikomeye muri politiki.

Kumutora, muby�ukuri, ni ukumuha uburenganzira bwo gukomeza kubuza abanyarwanda gufata ijambo mu gihugu cyabo n�ubwo gufunga no kwica abatavuga rumwe nawe, twese abarwanya abutegetsi bwe bw�igitugu.

Kumutora, ni ukumuha uburyo bwo gukomeza kwitwaza ubudahangarwa afite nk�umukuru w�igihugu, bityo bigatuma adafatwa ngo ashyikirizwe inkiko mpuzamahanga, zagombye kumucira urubanza ku byaha aregwa, harimo nicyo kwica abaperezida babiri, Perezida w�u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, na Perezida w�u Burundi Spiriyano Ntaryamira.

Kumutora ni ugushavuza abemeye kuba ibitambo n�abagikomeza kwitanga ngo bageze abanyarwanda ku bwigenge.

Rwose, dushyize mu gaciro ntitwamutora, twamwamagana tumukanira urumukwiye.

Iterambere umukandida Pahulo Kagame akangisha, ntabwo ari ryo demokarasi. Amajyambere ntabwo ari impano ya Kagame, ntabwo ari umwihariko we cyangwa ubwenge yaba arusha abamubanjirije mu kuyobora u Rwanda. Amajyambere Kagame yagize umurato kugira ngo ayobye uburari bwa demokarasi, sibwo bwambere tuyabwiwe. Amajyambere twarayaririmbye, twarayabyinnye, twayakoreye �animasiyo�, twarayatambye karahava ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana. Hari uyobewe ko amajyambere, amahoro n�ubumwe ari byo byari politiki ye. Byagejeje he abanyarwanda?
None ngo twoye kurwanya Kagame! Arasetsa cyane, niba koko ariko abibona. Perezida Kagame rero ngo niwe nkingi y�ubumwe, demokarasi, ngo n�amajyambere.
Abambari be nabo bake muri iki gihe, babona ko ngo ibyo bihagije kugira ngo tumureke, duceceke, duhumirize, bityo ngo akomeze atuyobore nk�impumyi n�ibiragi, n�ibipfamatwi.
Guha Kagame rugari cyaba ari icyaha gikomeye imbere y�Imana, n�imbere y�abantu.
Byashoboka bite se ko twakora amakosa nk�aya?

Ubu igihe kirageze. Igihe kirageze cyo kurwanya Perezida Kagame. Igihe kirageze ngo abone ko byose bishoboka, yabyemera atabyemera. Kabone niyo yatorwa akoresheje iterabwoba, tuzakomeza tumurwanye. Tuzamurwanyiriza hanze, tumurwanyirize no mu gihugu nyirizina. Kutamurwanya bisa no kugambanira ukuri n�umutimanama bya buri muturarwanda. Amajyambere ntabwo ariyo kamara mbere ya demokarasi, ntacyo yatumarira tutabanje kubonera ibisubizo by�ibibazo bikomeye bikurikira:

1. Gushaka igisubizo kugira ngo turangize burundu ikibazo cy�impunzi zo kuva muri 1959-1963, zirimo n�umwami Kigeri V Ndahindurwa, kugeza ku mpunzi zo mu myaka ya 1990 kugeza magingo aya.
Ikibazo cy�impunzi ntawakirengagiza ngo arashaka amajyambere. Habyarimana yaracyirengagije, impunzi ntizabyihanganiye, zishoza intambara zise iyo kubohoza u Rwanda. Birababaje rero kubona Kagame abyirengagiza, akora meeting n�Intore yarundanije nk�amarumbi y�inzuki, azibwira �amajyambere n�ikoranabuhanga�. Imihanda yasanwe (yose yasanze yarahanzwe), amazu y�i Nyarutarama, hoteli Serena, �mutuelles�, kaminuza z�udukingirizo, gutera imikindo ku mihanda no mu busitani, gukubura umujyi wa Kigali, guca plastike mu gihugu, n�ibindi bitampaye agaciro. Ibyo byose ntacyo byamara abanyarwanda bose badafite ubwisanzure busesuye mu gihugu cyabo.

2. Tugomba gushaka igisubizo ku kibazo kigiye kuba karande ku bwumvikane buke bwabaye umuzi w�amatate, n�intambara zabaye urudaca hagati y�Abana b�u Rwanda, kugeza naho twishora mu bwicanyi ntarugero, ubwicanyi ndengakamere, bwo gutsemba abo twacanye ku nda (kunywana), tugatatira igihango cy�ubuvukanyi, ubuvandimwe, kandi ari wo murage w�umwihariko (turusha amahanga) twasigiwe na Gihanga.

3. Turashaka igisubizo ku kibazo cy�ukwishyira ukizana (freedom) ku giti cya buri wese mu gihugu cye, akagenda yemye, adatinya umuyobozi ahubwo akamwizera, agatunga utwe nta mususu, agatora uwo ashaka, akavuga rikijyana, igihe cyose ntawe abangamiye.

4. Turashaka ukuntu ikibazo cy�ubwicanyi bwakozwe n�umukuru w�igihugu, Pahulo Kagame, n�ubu agikomeje, haba mu gihugu rwagati cyanga hanze y�igihugu cyajya ahagaragra.
Uyu muco wo kwica abo tuyobora tutawuranduye wazaba akaramata mu Banyarwanda bagira bati: �umwera uturutse ibukuru ngo bucya wakwiriye hose�. Nta mukuru w�igihugu ukwiye kwica, umurimo we ni uwo guhanura, kurengera, gukiza, no kuyobora neza Abanyarwanda mu Rwanda rwabo.

Ibisubizo kuri ibi bibazo by�ingutu bizatangwa na nde?
Icyo nzi cyo, ni uko Kagame atari we gisubizo. Ikindi nzi ko ntabushobozi afite bwo kubona umuti w�ibi bibazo. Ahubwo arabihunga, akigira muby�amajyambere, gushaka imidari, n�inshuti z�abazungu. Igisubizo kizatangwa n�Abanyarwanda ubwabo. Ni ngombwa kandi birimo n�agakiza kuri buri munyarwanda ko hashyirwaho uburyo buboneye bw�inama kaminuza: “rukokoma“, yashakirwamo ibisubizo kuri ibi bibazo bikomereye igihugu cyacu.

Demokarasi n�amatora, amajyambere n�ubumwe bw�abanyarwanda ntibizashoboka, tutabanje gusubiza ibi bibazo biranga amateka yacu.

Brusseli tariki ya 6, Kanama 2010.

Faustin Twagiramungu
Wahoze ari Ministri w�Intebe
Telefone: 0032 473 210 512

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

6 comments

1 jemadari { 08.11.10 at 02:00 }

Muvandimwe dusangiye igihugu rero Rukokoma,N’ukwihangana cyane kuko ibwo wagiye wifuza byose nta na kimwe kilimo gukunda.Amatora noneho yarabaye kandi yitabirwa nabarenga 97% yabemerewe gutora.Muve muliyo myanda mulimo muze twubake igihugu cyatubyaye.N’ahubundi ibyo mulimo abanyarwanda barabirenze.Uyu munsi abanyarwanda bazi icyiza n’icyibi,bazi kurobanura hagati y’ururo n’icyatsi.Nta mpamvu nimwe wakwerekana ngo ugumure abanyarwanda bikunde.Komera cyane!!!!!!!!

2 Felix { 08.12.10 at 08:31 }

Birababaje kubona umuntu nka Twagiramungu yibagirwa ibyo Kagame asebya yamukoreye!!!Umutindi umuvura ijisho koko akarigukanurira.Ubwose ntiwasebye?Abanyarwanda barahumutse ntabwo bakiri zampumyi mwarandataga munabeshya muri za 1990!!!Ubu abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi Kagame wirirwa utuka yarabiberetse ntabwo ameze nkawe uvugugira iyo za Burayi umaze guhaga amafiriti!!!Erega bamazaze kumenya ko mubashora mwarangiza mukiyuririra rutemikirere.Twagiramungu we urananiwe mu bitekerezo gusa ukwiye gusaza utanduranyije cyaneeeee,U Rwanda rwa 1990-1994 rutandukanye nurw’ubu muri 2010.Ukwiye gusengerwa rero uwu mudayimini w’urwango ufite ntacyo uzakugezaho.Gusa birababaje imana tugira nuko abatekereza nkawe bariyo i Rwotamasimbi naho mu Rwanda turahumeka ituze n’amajyambere wowe utemera kandi na demokarasi utubeshya turayifite itubereye.

3 Bizimana Elisee { 08.13.10 at 14:57 }

Ingengabitekerezo ya Genocide ntirakuvamo, harya washakaga kuyobora ikigihugu? niyo mvugo!,. nurwo rwango!, nubwo bukana!, ibyo watuye byose birakaba kubanzi bu Rwanda.

4 ndayisenga felix { 08.14.10 at 02:38 }

ndashaka amakuru

5 Niyitanga Aron { 05.02.11 at 15:12 }

murapfa ubusa . musdasubije ubwenge ku gihe inda mbi izabaroha mwes. Yaba Twagitamungu yaba na kagame mwese muri kimwe. Nibyo kagame yise kandi yica abantu, ariko se wowe twagiramungu kicyo wamariye igihugu , mugihe wari umwe mabyobozi bacyo bakomeye, ni ikihe ngo nibura abaturage abe aricyo baheraho baguha icyizere? Nonese ntabwo uri umwe mubicaje Kagame ku ntebe yicayeho. Ceceka rero wote uwo wacanye kuko abanyarwanda bavuga ngo ikubisi y’amabbyi irayitarukiriza. gusa icyo abanyarwanda bose bamenya ni uko dukeneye umuntu w’ukuri ukunda igihugu, naho rero abavugishwa n’inda dufite benshi batazagira icyo baugezaho.

6 NSHIMIYIMANA Emmanuel { 06.20.11 at 08:15 }

MUZEHE WACU TURAMWERA

Leave a Comment