Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — umutekano

Abishi ba Kagame barashe Umuyoboke w’ishyaka PS Imberakuri i Kigali

par Kyomugisha.

Inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame nizo zarashe umuyoboke wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi
Eric Nshimyumuremyi, PS Imberakuri

Eric Nshimyumuremyi
PS Imberakuri

Nk’uko Umuvugizi wabitohoje, inzego z’ubutatsi za perezida Kagame zirangajwe imbere n’urwego rwa polisi arirwo Special Intelligence ruherutse kurasa umwe mu bayoboke ba PS Imberakuri. Zamurashe ubwo yari avuye m’urubanza rw’umunyepolitiki udacana uwaka n’ubwo butegetsi madame Ingabire Umuhoza Victoire. Bamurasiye iwe ku Kicukiro.

Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko uyu Eric Nshimyumuremyi uri muri PS Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda, yaba yarakoreyeho inzego z’ubutatsi za perezida Kagame. Nawe yari mu byitso bya FPR byinjijwe muri ayo mashyaka bigomba kuyasenya. Ariko nyuma yaje gutwarwa n’umuyaga wa Demokrasi waje gutuma yigenga atangira kunenga mu ruhame ubwo butegetsi.

Eric yari amaze iminsi akurikiranwa na maneko za Kagame, bumva uburyo agenda agayira  abantu batandukanye igitugu cya perezida Kagame, ari nako yivugira ko nawe yakoranye n’izo nzego, ariko aza kwitandukanya nazo kubera kumenya ukuri. Ibi bintu inzego z’ubutatsi za Kagame zabibonye nko kumena amabanga k’uwo musore muto. Ni nabyo byatumye ACP Kalisa Faustin atanga amabwiriza y’uko agomba kuraswa, akicwa.

Amakuru agera ku Umuvugizi, yemeza ko Eric Nshimyumuremyi yagombaga kwicwa. Ariko uwamurashe, yamurashe nabi. Uwo mwishi w’umupolisi wari wambaye imyenda ya gisiviri yarashe Eric ari kuri moto kandi akaba yarabikoranye ubwoba bwinshi. Bityo yamurashe isasu ryo mu gituza agiye kumurasa irindi aba abonye abantu ari bwo nawe yaje kwirasa intoki atabigendereye .

Bamaze kubona ko atapfuye kandi ko hari abantu bari bamaze gutabara, byatumye abamurasa bigaragaza noneho nk’abapolisi bari barashe umuntu witwaje imbunda. Ariko mu by’ukuri bakaba baramujije ko yananiwe gukora akazi kabo ko kuneka no gusenya amashyaka atavuga rumwe na Kagame,  bari baramutumye mbere ahubwo nawe atangira kwigenga anenga ubutegetsi anamena amabanga yabwo amwe.

Ayo makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko kandi inzego z’ubutatsi za perezida Kagame, zahaye amabwiriza Special Intelligence kuba ariyo irwaza uwo murwayi, ikanakora uko ishoboye ikaba yamurinda umuntu uwari we wese ushobora guturuka mu itangazamakuru cyangwa muri z’ Ambasade. Ibyo bituma n’umuryangowe utemerewe kumusura. Ibi byose bikaba byarakozwe ari ukubahiriza amabwiriza aturutse ibukuru kandi iki gikorwa kikaba kinagamije gutera ubwoba na none abandi Banyarwanda bakiri mu gihugu kugirango babe ibiragi be kugira icyo bavuga k’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR .

Ba maneko ba Polisi barinze Eric aho arwariye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, bakaba bambaye imyenda ya gisiviri,  bitwaje imbunda, ari nako batera ubwoba buri muntu wese waba ushaka kumugeraho. Iryo terabwoba bararikora mu gihe nyir’ubwite yari amaze kworoherwa atangiye kuvuga no gushaka kuvugisha ukuri kubyamubayeho.  Atarebye neza ashobora kutazava mu bitaro akazaterwa urushinge rw’ingusho.

[Umuvugizi]

Share

September 19, 2011   1 Comment

Umunyapolitiki wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi yarasiwe i Kigali

par Jules Gatarayiha.

Ku itariki ya 15 Nzeri 2011 ahagana mu masaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba, umurwanashyaka akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya PS Imberakuri mu Karere Ka Kicukiro, Bwana Eric Nshimyumuremyi yarashwe amasusu mu gituza. Inzego z’umutekano z’ U Rwanda ziratungwa agatoki mu gushaka kumwivugana.

Eric Nshimyumuremyi
PS Imberakuri

Eric Nshimyumuremyi  yarashwe ataha ajya iwe ari kumwe na mugenzi we, aho ababisha bamusatiriye bari kuri moto umwe ahetse undi, maze akaraswa n’umwe muri bo bagahita bamuzenguruka na moto biruka bakagenda,  ibyo bikaba byabereye i Gikondo ahakunzwe kwitwa Sodoma. Uwo bari kumwe nta nurwara bamiriye bamaze kurasa bahita bagenda kandi nta n’ikintu bamutwaye cyangwa ngo bamusake.

Eric Nshimyumuremyi  umurwanashyaka ukomeye  wa  PS  Imberakuri ndetse akaba riwe wari uyihagarariye mu Karere ka Kicukiro, akaba ari umwe mu baranzwe no gushikama ku mabwiriza y’ishyaka kuva ryashingwa, dore ko yaba yarasabwe gukurikira uruhande rwa PS Imberakuri  pawa iyobowe na Madamu MUKABUNANI, noneho Eric Nshimyumuremyi  arabahakanira ababwira ko atakwemera kugurwa ngo yihakane ukuri yiyumvamo, ibyo byatumye arebwa nabi cyane n’uruhande rwa Mukabunani bizwi ko ruyobowe na FPR.

Umwe mu bo mu muryango we yatubwiye iko  icyatangaje abantu kandi kikaba cyababaje umuryango wa Eric Nshimyumuremyi ni amagambo yatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, aho yavuze ko Eric Nshimyumuremyi  yarashwe arwana n’abashinzwe umutekano kandi mu byukuri ababyemeza bari bahibereye bavuga  ko byagenze.

Ikindi cyavuzwe n’uko Eric  yarashwe ubwo yari avuye gukurikirana urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire, aho bamwe mu bakunze kwitabira urwo rubanza babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe na FPR  batarebwa neza kuko ngo baba batangaza ukuri kwibiba byabereye mu rukiko.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka PS  Imberakuri yatangarije ikinyamakuru Inyenyerinews ko “…ikibabaje  ni uko Polisi yavuze ko yamusanganye imbunda 7 n’igikapu cyuzuyemo amafaranga, bikaba bikojeje isoni kumva polisi itangaza ikinyoma nkicyo ku bintu byabonywe n’ abantu, bikaba kandi bitumvika ukuntu umuntu yakwirirwa mu rukiko yiriranywe imbunda 7, usibye n’umuntu umwe imbunda 7 zatwarwa n’abantu barenze 3, birababaje kumva ko yari anafite igikapu cy’amafaranga hamwe nintwaro 7, bikaba byumvikana ko yapfa cg atapfa byarangije gutegurwa ko azashinjwa iterabwoba.”

Nkuko byakomeje bitangazwa na bagenzi be basangiye ishyaka baravuga ko ibi bikorwa bigamije gucecekesha abatuvuga rumwe na leta ya Kagame aho byagaragaye ko  amaze kugezwa kwa muganga bakangira umuryango we kugera aho ari mu cyumba cy’ibitaro bizwi ku izina rya CHK bari bamaze kumujyanamo ubwo byavugwagwa ko yari amaze kubagwa, aho yari arwariye hakomejwe kurindwa n’inzego za CID.

Iraswa ryabaye saa kumi nimwe ubwo yari akubutse mu rubanza rwa Ingabire yari yiriwemo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2011.

[Inyenyeri News]

Share

September 19, 2011   No Comments

Kayumba Nyamwasa arasubiza ikibazo kirebana n’umugambi wa Leta ya Kagame wo kwica abanyarwanda bari mu mahanga

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Mu nama yahuje abayoboke ba FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) ku tariki ya 14 Gicurasi, habajijwe ikibazo kirebana n’ukuntu Kagame yohereza abantu be kuza kwivugana abanyarwanda mu Bwongereza.
Uwabajije icyo kibazo kijyana n’umutekano yagize ati:
“Mu minsi yashize hano, mwarabyumvise twagize ibibazo… Inzego z’umutekano z’ino aho zatubwiye ko u Rwanda ruteganya mu minsi ya vuba cyangwa muri iki gihe rushobora kugirira abanyarwanda bari hano nabi, nanjye ndimo.
Icyo kibazo cy’umutekano dufite, nk’abantu muzi cyangwa mushobora gusesengura ibyo RPF ikora kuko mwayikozemo, murakeka ko izo threats ari serious ?
Twabyitwaramo dute?”

Igisubizo cya Kayumba Nyamwasa:

Tega amatwi igisubizo cya Nyamwasa ku bijyana n’iyo migambi mibisha ya Leta ya Kagame yo kwica abanyarwanda bari hanze.
Share

May 26, 2011   4 Comments

Perezida Kagame yihenuye ku Bwongereza

Amakuru ikinyamakuru Umuvigizi gikesha ugihagarariye mu ntara y’amajyepfo, ni uko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitwaye nabi cyane mu rugendo yagiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare. Nk’uko bisanzwe, Perezida Kagame yavuganye umunabi utagira uko ungana, ubwo umwe mu banyeshuri yari amubajije iby’abayoboke ba RNC bivugwa ko u Rwanda rwashakaga kwivugana mu Bwongereza muri iyi minsi. Muri icyo cyibazo cye, uwo munyeshuri yabajije niba ibyo bitazateza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bikaba byanatuma icyo gihugu gikupira u Rwanda imfashanyo. Icyo cyibazo ni nacyo cyatwaye Kagame igihe kirekire mu kugisubiza. Yabanje kwigira nyoni nyinshi nk’aho atazi RNC, asobanura iby’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza agera n’ubwo yihenura kuri icyo gihugu.

Umva Kagame asubiza ikibazo cyo kwivugana abanyarwanda bo mu Bwongereza batavuga rumwe na FPR

Nk’uko uwo munyamakuru w’Umuvugizi yabihagazeho, Kagame usanzwe wihagararaho, yishongoye cyane avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhabwa inkunga n’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rwigenga. Kagame yavuze ko Abongereza cyangwa ikindi gihugu gishatse gukorana n’abo bandi (abanyarwanda bari hanze) ko bakorana, ariko muri icyo gihe ntibongere gucana uwaka n’u Rwanda. Yongeyeho ko kugenda kwabo u Rwanda ntacyo rwaba. Uretse Abongereza, Kagame kandi yavuze ko agaciro k’Abanyarwanda batagahabwa nabo, anavuga na bimwe mu bihugu nk’Amerika n’u Bufaransa. Yabasabye ko bakwiye gufata iya mbere mu kwerekana uko u Rwanda rukwiye kumera, ntibikorwe n’abo Bongereza cyangwa abandi. Kagame yanenze n’amafaranga ibyo bihugu bifashisha ko, nta rukundo ruyabamo, ahubwo bayatanga kubera imbabazi, umuntu yabizirinzeho. Icyo cyibazo kandi mu kugisubiza, Kagame yageze aho ajya mu by’intambara. Avuga ko u Rwanda rudatera hanze ko ariko iyo rutewe mu gihugu imbere rwakwirwanaho. Yongeyeho ko uwaba ashaka intambara wese yiteguye kumurwanya cyane cyane uzamuvogera mu Rwanda azicuza icyamuzanye. Abo banyeshuri bo muri kaminuza nabo babaye nka za nkomamashyi z’intumwa za rubanda, barayamukomera berekana ko bamushyigikiye Asubiza icyo kibazo cyamutwaye umwanya munini, Kagame yongeye no kwikoma itangazamakuru. Dore ko ari naryo ryagaragaje iby’icyo cyibazo. Yikomye amaradiyo atatangaje amazina ko nta kindi ashinzwe uretse kuba umuyoboro w’abatukana n’abavuga ubusa. Yayaburiye ko ariko hari umurongo atazarenga ko nibigera aho gutoba u Rwanda bizaba ari intambara. Abanyeshuri aho kuri stade ya kaminuza I Butare, bakurikije uburyo Kagame yasubije uwo munyeshuri mugenzi wabo kuri icyo cyibazo, bagize ubwoba ko bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Innocent, Kampala.
[Umuvugizi]

Share

May 22, 2011   5 Comments

Mu nama y’amashyaka i London, Nyamwasa ati: Abanyarwanda twese tugomba kurwanya ingoma ya Kagame twivuye inyuma

Inama ihuriwemo n’amashyaka ashaka kuvanaho ubutegetsi bubi mu Rwanda yabereye i London kuri uyu wa gatandatu 14 Gicurasi nk’uko byari byateganijwe. Iyo nama abanyarwanda benshi barayitabiriye n’ubwo Polisi y’u Bwongereza yari imaze iminsi ibiri imenyesheje mu nyandiko abanyarwanda bamwe ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka kubivugana ikoresheje uburyo ubwo aribwo bwose.
Dore uko Umuvugizi asobanura uko yabibonye muri iyo nama:

Kubera ko Kagame atari umuyobozi watowe n’abaturage, Gen Kayumba asanga abanyarwanda bakwiriye kumurwanya bivuye inyuma.

Mu kiganiro kimaze kubera mu Bwongereza mu masaha ashize, kitabiriwe n’abagize RNC, FDU INKINGI, n’abagize sosiyete sivile ndetse n’abaturage baba mu Burayi, Gen Kayumba yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose kwifatanya bakarwanya perezida Kagame kubera ko ngo atari umuyobozi watowe n’abaturage.

Ubwo yatangaga ijambo kimwe na bagenzi be, Kayumba yavuze ko bibabaje kubona umuntu nka Kagame akomeje gufata abaturage ho ingwate, akaba ababeshyera ko bamutoye n’abagerageje gukora politiki mu gihugu cyangwa kumunenga akaba yarabishe, abandi akabafunga, akabuza n’amashyaka gukorera mu gihugu. Ku bwe akaba asanga uwo atari umuyobozi watowe n’abaturage “Legitimate Leader”, kandi ko yakagombye kwamaganwa n’abanyarwanda bose muri rusange.

General Kayumba yagereranyije Leta ya Kagame n’iya Perezida Gaddafi ishimishijwe no kumena amaraso y’abaturage bayo yarangiza ikabita abanzi cyangwa ibisimba kandi ko bagomba kwicwa.  Kayumba akaba avuga ko Leta nk’izo zigomba kurwanywa n’abaturage bivuye inyuma.

Ku bijyanye n’uko yaba yarabaye umuyobozi w’igisirikare igihe kirekire, kandi na cyo kivugwa mu byaha byo kwica abaturage, General Kayumba yasubije ko koko yayoboye igisirikare cya FPR kandi ko imfu zigomba kuba zarabaye barwana, ko iteka iyo abasirikare barwana n’abandi mu ntambara hari abapfa, ibyo bikaba bibabaje kubona hari abantu baguye muri izo ntambara. Kayumba asobanura ko icyo gisirikare kitigeze gitegura ubwicanyi na rimwe, ko ariko bitavuze ko nta basirikare bari bakirimo bakoze ibyaha by’intambara, haba muri Kongo cyangwa ahandi, avuga ko igihe nikigera aba bagomba kuzashyikirizwa inkiko bakisobanura ku giti cyabo.

Gen Kayumba yanashimangiye ububi bw’intambara n’uburyo yica kandi ihitana benshi, yaba abaturage cyangwa abasirikare bayirwana, anavuga ko ari yo mpamvu abanyarwanda bagomba gushyira hamwe bakarwanya iriya ngoma mu buryo bwa demokarasi nta maraso yongeye kumeneka mu gihugu. Ati iteka iyo umuntu atsinze urugamba yamennye amaraso, nta ntsinzi aba afite kubera ko aba yishe abenegihugu.

Kayumba yanasobanuriye abari aho ko kuba muri RNC cyangwa muri FDU nta cyaha kirimo,  ahamagarira abanyarwanda batandukanye kwitabira ayo mashyaka yombi, bakanagira ubutwari bwo kurwanya ingoma mbi imena amaraso. Yasabye buri wese gutanga umusanzu ku cyagarura amahoro mu gihugu, akaba ari na yo mpamvu we na bagenzi be biyemeje kwitandukanya n’ingoma y’igitugu ya Kagame kubera ko igitugu atari cyo barwaniye. Yaboneyeho no gusaba bagenzi be kugira ubutwari bwo kwitandukanya n’iyo ngoma mbi, bakabasanga bityo bakaba bafatanyiriza hamwe mu kurwanya uwo munyagitugu. Ati nta kuntu baba barashyize hamwe kugirango barwanye ingoma y’igitugu ya MRND, barangiza bakananirwa gufata iya mbere mu kurwanya umunyagitugu bashyize ku butegetsi, ukomeje guhekura abanyarwanda bose muri rusange.

Bamwe mu bari aho hari aho babajije ngo bazirinda bate gukorana n’abanyamahanga (ba gashakabuhake). Nkiko Nsengimana wa FDU-Inkingi, wabyitwayemo neza, yasubije ko nta mpamvu ihari yo kudakorana n’amahanga kuko ni bo baterankunga ba mbere, kandi ko abanyarwanda muri rusange bakeneye inkunga y’abo banyamahanga.

Uwari ubajije yari yanenze amahanga ko yivanze mu guhirika ubutegetsi nk’ubwa Misiri, Tuniziya, Cote d’Ivoire n’ahandi. Kuri iki kibazo na none, General Kayumba na we yashubije ko akenshi atari abanyamahanga babikoze, ko ahubwo ari abenegihugu ubwabo bafashe iya mbere mu kurwanya bariya banyagitugu. Kayumba ati ibyo amahanga yakoze byari ukuramira abaturage barimo kwicwa n’abanyagitugu babayoboraga.

General Kayumba akaba yashoje asaba abari aho, batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, kutirara kubera ko insoresore za Kagame ziri hose kandi ko zishobora kubambura ubuzima nk’uko zari zigiye kubimukorera muri Afurika y’Epfo. Yanabasabye ko ibyo bikwiye gutuma bagira ishyaka ryo kurwanya ingoma mbi y’igitugu n’iy’ubwicanyi, dore ko mu mateka y’u Rwanda ngo nta muperezida wigeze amera nka Kagame uhiga abamuhungiye mu mahanga kubicirayo.

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi na we yahamagariye abanyarwanda kwiyunga, bakabwizanya ukuri ku mateka y’igihugu batabeshyana kuko ibi ari byo bizakemura ibibazo byacu muri rusange. Yavuze ko bibabaje kubona Madamu Ingabire atabonetse kugirango agire uruhare mu kiganiro nk’iki, dore ko ari byo yarwaniraga, bikaba ari na byo byatumye afungwa azira ibitekerezo bye byo kuvugisha ukuri.

Bwana Nkiko Nsengimana na we yahamagariye abanyarwanda gushyira hasi ibibatandukanya byaranzwe n’amateka mabi yo kumena amaraso nk’uko ingoma zagiye zisimburana, ahubwo bakaba bakwimakaza icyabateza imbere muri rusange kugirango abana babo bazagire aheza  hazaza.

Madamu Prudencienne, umwe mu bayoboye amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba atuye mu Bwongereza, yashimiye abanyarwanda bari aho bagera kuri 80, intera bateye mu kubwizanya ukuri no gushaka icyabunga, ku buryo bageze aho bakabwizanya ukuri ko hari ibyaha RPF yaba yarakoze kandi ko nta Jenoside y’abatutsi yabaye. Abwira umwe mu bari aho wari umeze nk’aho ashaka guhakana Jenoside, yamusobanuriye ko ukuri ari uko jenoside y’abatutsi yabayeho,  kandi ko hari n’abahutu bishwe, haba muri Kongo cyangwa mu Rwanda n’igisirikare cya RPF, ahubwo ko abantu bazashakira hamwe abagize uruhare muri ibyo byaha by’intambara bagashyikirizwa ubutabera.

DR Gahima Gerald, abajijwe ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubutabera, yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro bikwiriye gutangwa, kuko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryateye Jenoside. Ibyo abigereranya n’ubushinyaguzi cyane ko abo bicaga atari bo bayihanuye, bityo avuga ko RNC yemera ko habayeho Jenoside kandi n’abayikoze bagomba kubihanirwa nta rundi rwitwazo.

Ku bijyanye n’uko FPR yaba yaragize uruhare rugaragara mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Gerald Gahima yavuze ko ibyo byabazwa perezida Kagame dore ko yigeze kubyivugira ubwe mu itangazamakuru mpunzamahanga ko atababazwa no kuba yarishe perezida Habyarimana, bityo avuga ko kugeza ubu RNC yemera ko uwishe perezida Habyarimana agomba gushyikirizwa ubutabera kandi ko n’umuryango we uri mu bantu biciwe bagomba kugilirwa imbabazi “Victims”. Kimwe n’uko bemera ko hari ibyaha byakozwe n’abasirikare bahoze ari aba FPR kandi ko ababa baragize uruhare mu byaha by’intambara bagomba kuzahanwa, yaba muri Kongo cyangwa mu Rwanda, ni na ko bashyigikiye ko abakoze Jenoside y’abatutsi bagomba guhanwa nta yandi marangamutima.

Ku bijyanye na listes z’abajenosideri zagiye zikorwa, bamwe bakaba bafungiwe Arusha abandi bakaba bagihigwa hirya no hino ku isi, izo listes zikaba zarakozwe na Gahima akiri Prokireri general, yavuze ko bakoze urwo rutonde bashingiye ku batangabuhamya babaga babajijwe na za pariki ziri hirya no hino mu gihugu kugirango bashyikirize urwo rutonde Arusha n’ibindi bihugu bikibahiga, ariko avuga na none ko atahamya ko abantu bamwe badashobora kuba wenda barabeshyewe n’abatanga buhamya, dore ko ari ko kamaro k’ubutabera nka ICTR bwashyiriwe guhana ibyaha byakozwe muri Jenoside, ariko na none anyomoza umuntu wasaga nk’aho avugira abafungiwe muri Arusha ko barengana bose.

Gahima akaba yamusubije ko nta gushidikanya ko abakoze Jenoside bafungiwe muri Arusha bagomba guhanwa, ariko na none abarengana bakaba barenganurwa, ibi byose bikaba bizagenwa n’urukiko rwa Arusha nta marangamutima ya politiki abigiyemo, cyakora avuga na none ko abo urukiko ruzasanga ari abere amarembo afunguye muri RNC, ko nta kabuza bazabakira kimwe n’abandi banyarwanda babagana.

Ku bijyanye na Gacaca, DR Gahima yavuze ko na we atigeze yemera imiterere ya gacaca, ko kuba abantu batarigeze biga amategeko bahabwa ubushobozi bwo guca imanza zifite uburemere nka buriya, burimo n’igifungo nka kiriya, avuga ko asanga Gacaca yarateje umwiryane mu Banyarwanda kurusha impamvu zatumye ijyaho, ari zo zo kunga abanyarwanda.

Madame Marie Lyse Numuhoza yasabye abanyapolitiki bari aho, yaba abari muri FDU cyangwa muri RNC, kurushaho guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, ntibabe nka Leta ya Kagame ivuga ko ifite imyanya igera kuri 52 % y’abagore mu myanya y’ubuyobozi, ariko aba ari ingwizamurongo gusa. Ati igikorwa cyafashwe na Leta ya Kagame cyo kugabanya ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye, kibangamiye uburengazira bw’umugore n’ubw’umwana kuko na we aba yimwe uburenganzira bwo kubona nyina igihe gihagije.

Bwana Condo Gervais na we yasabye abanyarwanda muri rusange kutitana ba mwana ku mabi yaranze u Rwanda, bityo asaba ko ababigizemo uruhare bahanwa, ari nako abandi babwizanya ukuri bakanafatanya kubaka urwababyaye no kubana mu bwubahane nta wishisha undi cyangwa ngo umuntu abe yazira ibyaha byakozwe n’abavandimwe be.

Naho Rusesabagina we yasabye abari aho guharanira ukuri n’ubwiyunge binyuze mu biganiro “Dialogue” bakaba bagira uruhare mu miyoborere yabo, avuga ko ari ko kamaro Abanyapolitiki bari bateganije mu mishyikirano ya Arusha, ariko nyuma biza kutubahirizwa. Rusesabagina akaba asanga abanyarwanda twese dushyize hamwe tukumvikana binyuze mu biganiro, u Rwanda rwazaba paradizo, asaba na Leta ya Kagame kwisubiraho ikumvikana n’abatavuga rumwe na yo itarinze kubica cyangwa ngo ibahimbire ibyaha.

Dr Rudasingwa na we akaba yasobanuliye abari aho ububi bw’intambara n’ingaruka zitera mu bihugu bidukikije, bityo avuga ko ibihugu bidukikije bikwiye gutanga umusanzu wa byo mu kugarura amahoro mu Rwanda, dore ko iteka iyo bituranye n’ingoma imena imaraso nk’iya Kagame na bo ingaruka zibageraho.

N’ubwo inama yasaga nk’aho yari irimo bamwe mu boherejwe na ambasade kubaza ibibazo bisenya abanyamashyaka, muri rusange aba babyitwayemo neza kandi basubiza neza ibibazo babajijwe, ku buryo ibiganiro byarangiye abantu babohotse.

Gasasira, London.

[Umuvugizi]

Share

May 16, 2011   2 Comments

Polisi yo mu Bwongereza yaburiye abanyarwanda ku birebana n’umutekano wabo

Hamaze iminsi hasohoka inyandiko nyinshi zivuga ku migambi mibisha Ambasadi y’u Rwanda i London ifite yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ndetse u Rwanda rwageze n’aho ruvuga ko abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bazapfa urwa Osama bin Laden. None inkuru yabaye impamo koko, na Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko ifite impungenge zikomeye.
Dore inkuru nshya dukesha BBC y’uyu munsi kuwa gatanu 13 Gicurasi:

London:2 b’i Londres baraburirwa kwitondera umutekano wabo

Abanyarwanda 2 baba hano i Londres baraye basuwe n’igipolisi cyo mu Bwongereza, babaha inyandiko zibamenyesha ko umutekano wabo ugeramiwe.

Umva ibyo Polisi y'u Bwongereza yabwiye Musonera ku migambi ya Leta y'u Rwanda yo kumwivugana

Izo nyandiko ziravuga ko icyo gipolisi ziravuga gifite amakuru yizewe agaragaza ko leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kubagirira nabi.

Jonathan Musonera ushinzwe kumenyekanisha Ihuriro nyarwanda RNC na Rene Mugenzi wikorera utwe baraye basuwe n’igipolisi bahabwe inyandiko zibamenyesha ko ubuzima bwabo bugeramiwe..

BBC yahamagaye igipolisi co ngaha ku vyerekeye ibi bivugwa, batubwira ko ikintu ico arico cose kibonetse ko gishobora kubangamira ubuzima bw’umuntu batagifata minenerwe, ariko ngo ntibashobora kugira ico bavuga ku biraba muntu umwe umwe wese.

Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza nawe yavuze ko adashobora kugira icyo avuga ku birebana n’igipolisi cyo mu Bwongereza.

[BBC]
Inkuru bijyanye:

Share

May 13, 2011   No Comments

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda arahakana ko nta gasopo yahawe na MI5 yo mu Bwongereza

Mu kiganiro yahaye BBC, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yahakanye ibyanditswe n’ikinyamakuru ‘The Independent’ cyo kuwa gatanu 29/04, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umva ibyo Jeanne Umulisa ashinja Ambasaderi w'u Rwanda.

Jeanne Umulisa we aremeza ko ambasaderi yamwihanangirije ngo natareka ibyo arimo byo gushyiraho umuryango wo guhuza abanyarwanda bahoze ari abasirikari muri FPR, nihagira ikimubaho ntazatangare.

Umva uko Ambasaderi Rwamucyo yisobanura kuri micro ya BBC.

Rwamucyo yemera koko ko yari muri iyo nama yabereye muri Nando’s kandi ko yahuye n’uwo munyarwandakazi Jeanne Umulisa, nk’uko asanzwe ahura n’abandi banyarwanda baba mu Bwongereza, ariko arahakana ko atigeze amutera ubwoba.

Inkuru bijyanye:

- Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

- UK Government may be waking up, finally, to who Kagame really is

Share

May 4, 2011   1 Comment

Ambassaderi Rwamucyo w’u Rwanda mu Bwongereza yahawe gasopo

Ikinyamakuru ‘The Independant’ cyo kuwa gatanu 29 cyanditse ko ibiro by’iperereza MI5 byihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, bimusaba guhagarika iterabwoba rishyira ku banyarwanda baba mu Bwongereza batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ambassador Ernest Rwamucyo ngo yabwiwe ko iryo toteza niridahagarikwa, Ubwongereza bushobora guhagarika imfashanyo buha u Rwanda.

Mu ngero icyo kinyamakuru gitanga ku iterabwoba ambasade y’u Rwanda ikora ku banyarwanda, harimo urw’umunyarwandakazi Jeanne Umurisa wemeza ko Ambasaderi Rwamucyo we ubwe yari mu nama yabereye muri restaurant Nando’s, aho bamuteye ubwoba bamubuza gushyiraho ishyirahamwe rihuza abanyarwanda bahoze mu gisirikare “Waliyo back”.

Share

May 3, 2011   3 Comments

Imodoka nshya 8 zaguzwe na sosiyete ya Tribert Ayabatwa Rujugiro zafashwe mbere y’uko zigera i Goma zikekwa kuba zaraguriwe imitwe irwanya Kagame

Ngizo imodoka 8 zafatiwe ku Mukamira

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2011 ahagana mu ma saa saba z’amanywa, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n’isosiyete y’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro yitwa Congo Tobacco Company(CTC) ikorera mu Mujyi wa Goma.

Ngo inzego z’umutekano zari zifite amakuru ko izo modoka zigiye gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba zirwanya u Rwanda harimo uwashinzwe na Kayumba na Karegeya, n’indi mitwe ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka FDLR.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege rivuga, izo modoka zifungiye kuri sitasiyo ya Police ya Mukamira, naho abashoferi bazo 7, umu déclarant 1 (clearing agent) n’ Umuyobozi w’uruganda rwa CTC, bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gihe iperereza ry’ibyo bashinjwa rigikomeza.

Share

April 14, 2011   3 Comments

Umwarimu wa Kaminuza y’i Butare amaze ukwezi n’igice anyerejwe n’abambari ba Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Lambert Havugintwari. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza.   Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa nk’ibyo nicyo gitungwa agatoki.
par Ikirezi,
Umuvugizi.

Nk’uko ikinyamakuru umuvugizi cyabitohoje, Lambert Havugintwari, umaze imyaka itanu yigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho yize, akaba yari n’umusemuzi wihariye wa Lwakabamba, umuyobozi wa UNR, yanyerejwe mu mugoroba wo kuya 9 Gashyantare 2011. Ashimutirwa mu mujyi wa Huye i Butare. Ashimutwa hamwe na terefone ze zigendanwa eshatu zakoreshaga imiyoboro uko ari itatu y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda, anashimutanwa n’imashini ye ya mudasobwa  igendanwa  ndetse n’imodoka ye.

Ayo makuru akomeza avuga ko  umugore we yakomeje kugerageze terefone ze zose zigendanwa, zose asanga  zifunze. Igicuku kinishye yatangiye kugira ubwoba yibaza uko byagendekeye umugabo we utari usanzwe afite imico yo gufunga terefone ntacyo amumenyesheje. Nibwo umugore yigiriye inama yo gutabaza polisi. Arabyuka mu ma saa cyenda za nijoro ajya kuri station ya polisi mu karere ka Huye. Nibwo yahasanze imodoka y’umugabo we ariko we ntiyamubona kimwe na terefone ze ndetse na mudasobwa nabyo ntiyabibona. Bucyeye umugore w’uwo mwarimu, maneko za polisi zo mu karere ka Huye zamuhaye imfunguzo z’imodoka y’umugabo we,  zimutegeka  kuyitwara  akayivana kuri polisi, nawe arabikora. Uwo mugore atangira  gushakisha yitabaza inzego zitandukanye zirimo na Perezida  Kagame  amaso yaheze mu kirere.  Zimwe mu nzego zimwe yitabaje zamubereye imfura zimubwira ko umugabo we yatwawe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, ko bo ntacyo babikoraho.

Uretse inyerezwa ry’uyu mwarimu na nyuma y’aho na Kaminuza yakoreraga ikaba yararuciye ikarumira,  muri iyi minsi ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye kandi ko hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri Cyangugu, naho hari abantu benshi bakomeje kunyerezwa urusorongo guhera mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2010, ubwo mu Rwanda hategurwaga ingirwamatora y’umukuru w’igihugu.

Abantu nk’aba banyerezwa n’ingoma ya Kagame hagashira iminsi ingana kuriya, ugize amahirwe ntibamukubite agafuni, abahungu batojwe iyicwarubozo baba barabakoreye ibya mfura mbi.

Kunyereza abantu mu karere ka Huye bigenda bisa nk’umuhigo. Muri Nyakanga mu  mwaka wa 2010, nibwo uwari Visi-Perezida w’ishyaka rya politiki Green Party Andre Kagwa Rwisereka yashimuswe muri ako karere, bucyeye bamusanga inkoramaraso za Kagame zamucyegese ijosi. Uko kunyereza abantu  mu Rwanda bigenda bifata intera, amaherezo abayobozi bazabishyira mu mihigo babihigire shebuja Kagame!

[Umuvugizi]

Share

March 22, 2011   1 Comment