Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — July 2011


Rudasingwa ati :”Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga”

Major Dr Rudasingwa Th�og�ne yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga.

�Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n�abana ba Seth Sendashonga.…yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw�iyo leta�

Seth Sendashonga

A chaque �tape de ma vie… j’ai adh�r� � une cause parce que j’y croyais sans arri�re-pens�e, et chaque fois que j’ai pos� un acte, je me disais que c’�tait le meilleur de ce que ma conscience d�sint�ress�e pouvait me pousser � faire.
Seth Sendashonga, octobre 1995

Aya magambo aremereye yavuzwe n�uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Major Dr Th�og�ne Rudasingwa, mu biganiro byabereye iBuruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe. Ibyo biganiro byari byateguwe n�umuryango udaharanira inyungu witiriwe Seth Sendashonga, ISCID asbl, mu magambo arambuye akaba ari Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennt� D�mocratique. Hari n�abagize umuryango wa Nyakwigendera Seth Sendashonga. Mu butumwa Dr Th�og�ne Rudasingwa uyobora ishyaka RNC yanyujije kuri terefoni kandi bukumvikana neza mu cyumba cyaberagamo ibiganiro. Nyuma yo gutangaza uko yashimaga ibitekerezo byiza bya Sendashonga, yavuze ko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yarishwe n�abo yafashije mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwabo.

Dore iby�ingenzi Th�og�ne Rudasingwa yavuze

Nyakwigendera Seth Sendashonga twahuye bwa mbere umulyango we utwakiriye iwe mu rugo mbere yo gusinya amasezerano ya Arusha mu mwaka 1993. Nari ndi kumwe na Paul Kagame n�abandi bagenzi bacu bo muri FPR. Twakiriwe neza muri uwo mulyango, baratuzimanira, baduha n�aho kuruhukira mbere y�uko tugana Arusha, duciye inzira y�umuhanda, twambukira Namanga ku mupaka wa Tanzania na Kenya. Sendashonga yari mu modoka ye y�igitare ya BMW, imbere yacu yicaranye na Paul Kagame. Jye n�abandi twari mu modoka ya landcruiser inyuma, y�umugabo nawe wari utuye Nairobi witwa Aimable Rumongi.

Ndahamya ko Seth Sendashonga yari afite icyizere na benshi mu Banyarwanda bari bafite, ko Abanywaranda babonye amahoro, kandi imitegekere y�u Rwanda igiye guhinduka, tukabona igihugu twisanzuramo, tugasabana, mu Rwanda twese Abahutu, Abatutsi n�Abatwa dufite uburenganzira bungana. Sendashonga, Twagiramungu n�abandi benshi mu Bahutu bari biyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi (yashinzwe kandi yigwijemo impunzi z� Abatutsi) bari bafashe �risk� iremereye.

Icyo cyizere ntabwo cyamaze kabiri. Ari Twagiramungu, Sendashonga n�abandi, Paul Kagame na FPR barabananije, guverinoma bayivamo rugikubita. Igiteye agahinda ni uko Sendashonga yaje kwicwa na Paul Kagame yakiriye mu rugo iwe, akamuherekeza mu mugambi wo gusinya amasezerano ya Arusha, akemera no kuba muri leta y’inzibacyuho. Ntabwo Sendashonga yaje mu mulyango wa FPR cyangwa muri goverinoma ashaka amaramuko. Yari afite inyota y’uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda.Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w’u Rwanda, kandi ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo.

Ubu rero ubwicanyi, iterabwoba, ikandamizwa, n�igitugu byaraganje mu Rwanda. Abanyarwanda baricwa mu Rwanda no hanze yarwo. Abanyarwanda baracyari impunzi, ari nazo Kagame ashakisha gucyura ku ngufu ngo azishyire ku ngoyi nk�abandi Banyarwanda bose afashe nk�ingwate mu gihugu. Abanyepolitike barafunze. Nta tangazamakuru ryigenga ribaho mu Rwanda. Imiryango nyarwanda (civil society) ntikoma. Abaturage barashonje, bahiye ubwoba. Ubutabera bwabaye ubwo Kagame yihitiyemo, bubangamiye Abanyarwanda bose ariko cyane cyane Abahutu. Imiryango iharanira uburenganzira bw�ikiremwa muntu (Amnesty International na Human Rights Watch) yarayitutse muri iyi minsi kuko itangaza akababaro k�Abanyarwanda, ngo ni “nonsense, pathetic“, ati, “I do not give a damn!“. Iyo hagize inkuru ivuka ivuga kw�ihanura ry’indege ya Perezida Habyarimana, biramenyerewe ko Kagame avuga ngo “I don’t give a damn“, agasaza imigeri. Abaturage bafite ubwoba kugeza n�aho abari mu mahanga bavuga bongorerana ngo Kagame atabumva.

Amasomo tuvana muri ibi ni ayahe?

Leta z�uRwanda uko zasimburanye (cyami, gikoroni, cyane cyane MDR-PARMEHUTU, MRND, na FPR kuva 1959 ), muri �degree� zitandukanye, zakunze kugaragaza ibi bikurikira:

1) �Criminalization of the state�. Aho leta yakarengeye abaturage niyo ibahohotera, ikabahindura ibicibwa, ikabica, ikabafunga, ikabatorongeza.

2) �Capture of state by one ethnic clique�. Leta ifatwa n�agatsiko gashingiye ku bwoko, ariko mu by�ukuri gaharanira inyugu zako bwite, ntigaharanire inyungu z�ubwoko bwose uretse n�Abanyarwanda.

3) �Over-centralization of power in the hands of the ruler�. Ubutegetsi bwose, na za �institutions� biba mu maboko y’umutegetsi umwe, yaba umwami, guverineri, cyangwa Perezida. Umukuru w’igihugu arica agakiza.

4) �A dis-engaged and marginalized citizenry�. Abaturage bahindurwa inkomamashyi, bemera gukurikira no kuyoboka, nta ruhare bafite mu miyoborere y’igihugu n’ubuzima bwabo.

Dushobora kubohoza u Rwanda tutamennye andi maraso

Twakora iki kugirango duhagarike ibi tuvuze hejuru? Duce mu nzira y’intambara y’amasasu cyangwa iy’amahoro? Ntabwo turaharanira amahoro bihagije. Sinzi ko turageza na 10% mu guharanira amahoro Abanyarwanda benshi bifuza kandi bategereje. Dushoboye gukora ibishobotse byose, n’ingufu zose z�Abanyarwanda, ibyo duhatanira twabigeraho tutagombye kumena andi maraso y’urubyiruko n�izindi nzirakarengane z�Abanyarwanda. Cyokora, bidashobotse, Kagame n�agatsiko ke bagatsimbarara ku butegetsi bagashoza intambara, byaba byiza Abanyarwanda n�abanyamahanga basobanukiwe gashozantambara uwo ariwe. Kuri aya magingo uwaha Abanyarwanda intwaro sinzi uwo barasa. Ese ntitwarasana ubwacu? Intambara iramutse ivutse, byaba byiza noneho Abanyarwanda bose (Abahutu, Abatutsi, Abatwa) barwanye n�agatsiko ka Kagame�aho kuba intambara hagati y’amoko.

Cyriaque Sendashonga, veuve Seth Sendashonga

Cyriaque Sendashonga, veuve Seth Sendashonga

Kwibuka nyakwigendera Seth Sendashonga na benshi bamaze gutakaza ubuzima kugeza ubu, bidusaba guharanira ibyo barwaniye kandi bakabipfira. Sendashonga yaguye ku rugamba. Yanze kubaho bisanzwe (�living a stale life). Yaharaniye u Rwanda rwa bose ( Abahutu, Abatutsi, Abatwa). Sendashonga yari afite ubuhanga budasanzwe n’ishema ry�icyo yaricyo, kandi arenga ibibazo by’amoko bikituranga kugeza na n�ubu.Yasize impfubyi n’umupfakazi kandiyaraharaniraga gutsinda burundu kugirwa impfubyi, gupfakazwa, n�ubuhunzi bumaze igihe kirekire mu Rwanda. Twe abagifite ubuzima reka dukomeze urwo rugamba kugeza igihe tuzarutsindira. Kandi tuzarutsinda!

Theogene Rudasingwa

Theogene Rudasingwa ati:
“Ndasaba imbabazi…”

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n�abana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambanira Sendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mu iyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mubuyobozi bw�iyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa �collective responsibility� nsaba imbabazi kandi ndashidikanya ko Cyrie n’umulyango wose wa nyakwigendera Sendashonga uzimpa. Yesu ati, “nimusaba muzahabwa!”.

Murakoze.

Dr. Maj. Rudasingwa Th�og�ne

July 2, 2011   No Comments

Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga

Seth Sendashonga

A chaque �tape de ma vie… j’ai adh�r� � une cause parce que j’y croyais sans arri�re-pens�e, et chaque fois que j’ai pos� un acte, je me disais que c’�tait le meilleur de ce que ma conscience d�sint�ress�e pouvait me pousser � faire.
Seth Sendashonga, octobre 1995

Ku wa 6 le 25/6/2011, i Buruseli (Centre de Rinck, 7, Place de la Vaillance) habereye ikiganiro cyateguwe n�ishyirahmwe ISCID asbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet� D�mocratique asbl) ryiyemeje kwakira no kugeza ku Banyarwanda n�abandi bose bakunda Urwanda umurage w�ubutwari n�ibitekerezo bya Nyakwigendera Seth Sendashonga. Hari mu rwego rwo kwibuka imyaka 12 iryo shyirahamwe rimaze rishinzwe n�imyaka 13 ishize Seth SENDASHONGA yishwe. Abafashe ijambo kuri uwo munsi ni :

1) Dogiteri Major Th�og�ne RUDASINGWA, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, ubu akaba ari umunyabanga nshingabikorwa w�ishyaka Ihuriro ry�Abanyarwanda (RNC),

2) Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU wabaye ministri w�intebe (1994-1995), ubu akaba yarashinze kandi ayobora ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza,

3) Bwana Jean-Baptiste Nkuliyingoma wabaye ministri w�itangazamakuru (1994-1995), akaba aherutse gutangaza mu kwa 5 kw�uyu mwaka igitabo cyitwa �Inkundura. Amateka y�intambara ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi�, La Pagaie, Orl�ans, 2011.

4) Bwana Joseph Ngarambe, umuhanga mu by�ubukungu, akaba n�umwe mu bashinze ishyaka Ihuriro ry�Abanyarwanda (RNC),

5) Mr Ruhumuza Mbonyumutwa, umunyamakuru (Jambo News),

6) Madame Ast�rie Mukarwebeya, wo mu rugaga mpuzamahanga rw�abari n�abategerugori baharanira demokarasi.

Twibuke ko Seth Sendashonga yabaye ministri w�ubutegetsi bw�igihugu mu w�1994, akegura muri Kanama 1995, akaza kugwa i Nayirobi yishwe le 25/6/1998.

Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA yagize igitekerezo cyiza cyo kugeza ku basomyi b�urubuga www.leprophete.fr ibikubiye mu kiganiro buri wese yatanze.

Soma ijambo ryavuzwe na Dogiteri Major Th�og�ne RUDASINGWA
Rudasingwa ati: “Ndasaba imbabazi umuryango wa Sendashonga…”

Ibyavuzwe n’abandi uwo munsi bizakurikira.

[Le Prophete]

July 2, 2011   No Comments

Rwanda: Impanuka yabereye Kabaya yaguyemo abantu 11 hakomereka 5

Kabaya – Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 mu murenge wa Kabaya Akarere ka Ngororero mu ntara y�iburengerazuba habereye impanuka yaguyemo abantu 11 hakomereka 5. Umuvugizi wa Police y�u Rwanda yavuze ko iyo mpanuka yatewe nuko ikamyo �yari yikoreye umucanga wo kubaka umuhanda yabuze feri maze ikagonga igiti mu rwego rwo gushaka uko ihagarara. By�amahirwe ngo hari umuntu 1 utagize igikomere na kimwe. Abantu 4 bakomeretse cyane ubu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kabaya. Abakomeretse n�abitabye Imana ni bamwe mu bakoraga umuhanda uhuza Ngororero-Kigali wa kaburimbo ukorwa na sosiyete y�abashinwa.

Umuvugizi wa police y�u Rwanda Theos Badege yabwiye Radio Rwanda ko bitemewe mu mategeko y�umuhanda mu Rwanda ko ikamyo yikorera abantu kuko yagenewe kwikorera ibintu nk�umucanga cyangwa amabuye.Yavuze ko police ubu irimo gukurikirana ibirebana n�ubwishingizi bw�iyo modoka kugirango bufashe abakomeretse ndetse n�imiryango y�ababuze ababo.

[Orinfor]

July 1, 2011   No Comments

Nyuma y’imyaka 49 y’Ubwigenge bw’u Rwanda, urugendo rwasubiye inyuma

by Boniface Twagirimana

IMYAKA 49 Y’UBWIGENGE: URUGENDO RWASUBIYE INYUMA

Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Barwanashyaka,
Nshuti z�uRwanda,

Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya 1 Nyakanga 2011, imyaka 49 irashize Abanyarwanda tubonye ubwigenge bw�igihugu cyacu. Uwo munsi ukaba wibutsa inyota Abanyarwanda bari bafite yo kuba mu gihugu cyubahiriza demokarasi, ubwisanzure n�uburenganzira bwa buri wese. Ubwigenge bw’Abanyarwanda, kwishyira ukizana turacyabuharanira. Ariko nk�uko amateka abigaragaza iyo nyota ntirashira ahubwo yarushijeho kwiyongera uko ubutegetsi bwagiye busimburana kugeza uyu munsi. Ubwigenge Abanyarwanda bifuzaga bwamizwe n’ubutegetsi bubiyitirira.

Kuri iyi taliki ngarukamwaka kandi tuzirikana ubutwari bw�Abanyarwanda bose bitangiye icyo gitekerezo ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima kuko bifuzaga ko buri munyarwanda akwiye guhabwa ubwigenge busesuye haba mu mibereho ye, mu migirire ndetse no mu mitekereze.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Barwanashyaka ba FDU INKINGI,

Nshuti z�uRwanda,

Birababaje cyane kubona mu gihe cy�imyaka 49 iyo ntego y�ubwigenge irushaho kugenda isubira inyuma, ikaba yarasimbuwe n’ibikorwa byo kuvangura abenegihugu, gutonesha udutsiko, kwima ijambo n’uruvugiro abaturage, guhezwa ku byiza by’igihugu, gucirwa ishyanga no guhora ku ngoyi y’ubwoba n’ubwoko. Iyo mikorere igayitse ni imwe mu ntandaro za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo bibazo byose byashegeshe imitima y�Abanyarwanda, ubumwe n�imibanire yabo birangirika bikomeye.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Barwanashyaka,

Nyuma y�aho FPR ifatiye ubutegetsi itsinze intambara mu wa 1994, ubutegetsi ntibwashoboye kuva mu ntambara ngo buhagurukire ibibazo bikomeye birebana na demokarasi, iyubahirizwa ry�uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy�ubutabera, ubumwe n�ubwiyunge bw�Abanyarwanda, ikibazo cy�ubusumbane hagati y�abana b�uRwanda, ikibazo cy�ubuhunzi n�imibereho ya rubanda n’ibindi.

Ubu ubwo butegetsi burarwanya bidasubirwaho demokarasi n�amahame yayo, bwambuye Abanyarwanda ikitwa uburenganzira, burakoresha ubutabera n�inzego z�umutekano mu nyungu zabwo. Turashima intwari ziriho zitandukanya nabwo zigahitamo ku mugaragaro inzira ya Demokrasi. N’ubwo bariho bahigwa bukware, ntawe uzabica ngo abamare. Ntimuzasubire inyuma turi kumwe.

Mu ntangiro z�umwaka wa 2010, ishyaka FDU-Inkingi ryohereje intwari Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru waryo, ngo aze kuryandikisha mu gihugu, ribonereho guharanira no gusesekaza demokrasi isesuye mu banyarwanda. Ubutegetsi bwa FPR bwahise bumuhimbira ibyaha bwifashishije bwa butabera bwabujije kwigenga, buramufunga kuva ku wa 14 Ukwakira 2010 nyuma y’ingirwamatora afifitse ya Perezida wa Republika.

Uyu munsi kandi turazirikana izindi ntwari za demokarasi Bernard Ntaganda umuyobozi wa PS Imberakuri; Deo Mushayidi, umuyobozi wa PDP Imanzi, Charles Ntakirutinka wo mu buyobozi bwa PDR Ubuyanja na Dr. Theoneste Niyitegeka wazize kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika mu wa 2003. Izo ntwari kimwe n’izindi nyinshi zihejejwe mu munyururu n�ubutegetsi bw�igitugu zizira ibitekerezo bya politiki kuko ubwo butegetsi butigeze bwihanganira uwo ariwe wese ubunenga cyangwa uvuga ibitagenda.

Uyu munsi turazirikana kandi ubutwari bwa ba nyakwigendera Seth Sendashonga wiciwe I Nairobi mu wa 1998; Andre Kagwa Rwisereka, wari umuyobozi wungirije w�ishyaka rya Green Party hamwe n�umunyamakuru Jean Leonard Rugambage wari ukuriye ubwanditsi bw�ikinyamakuru cyigenga Umuvugizi, hamwe n�izindi ntwari zapfuye cyangwa zikicwa mu buryo budasobanutse.

Turamagana kandi itotezwa n’ihigwa rikabije rikomeje gukorerwa Abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze bazira ibitekerezo byabo, hamwe n�impunzi zirimo kugambanirwa n�ubutegetsi aho zabuhungiye ngo zicyurwe ku ngufu.

Igihugu cyacu kandi cyatakaje ubwigenge no ku mutungo bwite wacyo, ukomeje kugenda wigarurirwa n’abakorera inyungu zabo bwite cyangwa na ba mpats’ibihugu.

Ubwigenge bwacu nitwe tugomba kubuharanira. Nimukomeze ibikorwa by�ubutwari biriho bigenda bigaragara hirya no hino, twese hamwe duharanire uburenganzira nyabwo bw’igihugu cyacu n’ubw’Abanyarwanda bose.

Nimushire ubwoba. Twese hamwe tuzatsinda.

Imana iturinde twese

Kigali, 01/07/2011

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo.

July 1, 2011   No Comments