Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yahiye ubwoba – Rudasingwa

par Rudasingwa.

Ibitekerezo tumaze iminsi dushyira imbere, Ihuriro nyarwanda rishyira imbere, ariko kandi ryunga muryo abandi nabo bamaze igihe bavuga muri iki gihe murumva ko byateye ubwoba leta y’i Kigali cyane.
Kuko ibitekerezo nk’ibi ngibi bifite imbaraga kuko bireba imbere kandi bireba inyungu y’umunyarwanda.

Umva Theogene Rudasingwa aho avuga ku bufatanye bw’abanyarwanda:
Leta y'u Rwanda yahiye ubwoba
par Theogene Rudasingwa mu nama ya FDU-Inkingi na RNC yabereye London ku tariki ya 14/05/2011.

Kubera iyo mpamvu murabona ko leta y’u Rwanda yahiye ubwoba. Iririrwa ishaka gukora ibikorwa nk’ibyongibyo by’ubwicanyi kugira ngo bidutere ubwoba twebwe abanyarwanda, ngo turekere aho kubivuga. Ibyo rero ntabwo bishoboka.
Icyo ni icyambere cyo navuga ko ibitekerezo byacu birareba imbere, ni kimwe mu bigaragaza ko ingufu z’abanyarwanda baharanira inyungu z’abanyarwanda… nizo zizatsinda, ntabwo ari ibitekerezo bishaje kandi birimo imigambi mibisha nk’iya leta ya Kagame bizatsinda. Byo, ibyo bakora biragaragaza ko biganisha mu gutsindwa.

Icya kabiri tuzashobora kubigeraho ari uko dufatanyije.
Ntabwo ibintu nk’ibi ngibi ari ibyo guhindura leta gusa ni ibyo guhindura system yose…
Kubera izo mpamvu rero, nta muryango umwe, nta organization imwe,
nta muntu umwe ushobora kuvuga ngo yahangara akavuga ko ibi bintu ariwe uzabigeraho wenyine.
Dusabe rero ubufatanye cyane hagati y’abanyarwanda, kuko nidufatanya nizo ngufu. Kandi nacyo ni kimwe mu bintu biteye ubwoba cyane leta y’i kigali, kuko babonye uburyo abanyarwanda hirya no hino dutangiye gufatanya: abahutu, abatutsi, abatwa… Ibyo rero Kagame na Leta ye babitinya bibi cyane, kuko aho ngaho ariho hari ingufu kandi aricyo bakoze kandi aricyo bazi ko abanyarwanda mu by’ukuri bakwiriye kuba bafite.

Icyo rero cy’ubufatanye hagati y’abanyarwanda numva ko ari ikintu kizadufasha gushyira iyi programu politiki mu bikorwa, tukabifatanya n’abandi kuko ibibazo tubisangiye n’abandi banyarwanda.

6 comments

1 kemirembe lovely { 06.02.11 at 02:30 }

twe turashima leta ya Kagame kuko ituvanye kure mwe mumwaga ntimukundibyiza ahubwo mumufashe arangize ibisigaye ubundi tube intangarugero muri Afrika.

2 kemirembe lovely { 06.03.11 at 04:35 }

Rudasigwa nareke kubeshya abanyarwanda Kagame ntabwoba afite kuko ntakibi akora ibyo akora byose nibiteza abantu imbere kandi aho tuvuye turahazi naho tujya turahazi reka kubeshya rero

3 ugirashebuja { 06.05.11 at 07:32 }

HE paul Kagame niwe president nabonye ukorera abanyagihugu be ntayindi nyungu afite uretse gukunda igihugu cye, abamwikorera rero mumushyire hasi kuko nitwe twamwitoreye tiuzi icyo yatumariye ndetse afatiye u Rwanda akamaro kanini

4 kayumba { 06.06.11 at 08:51 }

kemirembe asa nkumuntu wirengagyiza nkana, wenda afite impannvu asubiza bene ako kagyeni.

5 kemirembe lovely { 06.07.11 at 04:40 }

impanvu ndayifite kandi ntahuntayifite usibye kwirengagiza nabuzwaniki narasubijwe agaciro nkumunyarwanda nkaba ntikiri inyanga rwanda rwose ndabisubiramo ngo H.E Kagame numugabo kuko yatumye abana bacu biga kubuntu kuva primary kugera secondary akura abandi mumuhanda ikibazo abantu niba ntamunoza ureke kwirengagiza ibyomureba.

6 Mahoro { 06.27.11 at 10:00 }

Ngo abana bigira ubuntu!!!
Nuko utazi ayo nirirwa ntanga kuri gashiki kange kiga muri tronc commun kandi byitwa ngo ni muri leta, none nawe ngo uravuze.
uri Kemirembe koko.

Leave a Comment