Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Ubuzima

Leta ya Kagame yiteguye gukona hafi miliyoni y’abagabo b’abakene ngo batazabyara abo badashoboye kurera

par Sylvain Sibomana

LETA YA FPR YITEGUYE GUKONA ABAGABO 700.000 B’ABAKENE NGO BATAZABYARA KANDI BADAFITE IBITUNGA ABABO.

Mu gihe igihugu gikomeje gushorwa mu ngirwamatora y’inzego z’ibanze arimo abayoboke b’ishyaka rimwe rukumbi FPR, Abanyarwanda baguye mu kantu bumvise ko Leta igiye gutangiza ibikorwa byo gukona abagabo 700,000 mu rwego rwo kuringaniza imbyaro.

Itsembabwoko ryahitanye hafi miliyoni y’Abanyarwanda; ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n’itsembatsemba byirengeje ibihumbi n’ibihumbagiza haba mu Rwanda cyangwa mw’ishyamba ry’inzitane rya Kongo; imirimo ya «shiku» bita «TIG» ikoresha uburetwa abagabo barenze ibihumbi magana atanu batagitaha iwabo; uburoko bulimo imbohe zisaga ibihumbi ijana; SIDA na Malaria birahitana ibihumbi buri mwaka. Biteye agahinda kwumva Dr. Richard Sezibera, Ministri w’ubuzima, atangariza Inteko y’Abasenateri ko Leta yafashe gahunda yo gukona (vasectomy) abagabo 700’000.

Aka ni agahomamunwa. Hafi y’abagabo 50% bubatse, «bazatozwa guhitamo» kuvutswa ibyara burundu. Iyo politiki yo gukona abantu igomba guhagarara nta zindi mpaka. Urwitwazo ngo ni uko ntabyo kurya bihari bihagije. Bityo bikaba byumvikana ko hazakonwa mbere na mbere abakene. Iyo ni politiki y’ivangura rishingiye ku mutungo. Kuringaniza imbyaro bigomba kuba icyemezo cya buri munyarwanda nta gahato. Byaragaragaye ku isi hirya no hino ko uko abantu bagenda batera imbere mu bukungu no mu majyambere, ikibazo cyo kuringaniza imbyaro kigenda gitungana gahoro. Dukwiye gushyira imbaraga mu gushakira Abanyarwanda ibibatunga aho gukora amahano nk’ayo ngo hazasigare abazabona ikibatunga. U Rwanda ruriho ruragura amarembo ku buryo Abanyarwanda bazahahira ku masoko manini cyane bakava mu mfunganwe.

Ishyaka FDU Inkingi ryamaganye bikomeye iyi politiki ya Leta ya FPR. Turahamagarira Abanyarwanda kugendera kure iyo gahunda mbisha. FDU Inkingi isabye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi yose idakorera mu kwaha k’ubutegetsi guhaguruka kugira ngo iyi gahunda yo kubuza Abanywarwanda ibyara bakoreshejwe gukona abagabo b’abakene iburiremo.

Sylvain Sibomana
FDU-INKINGI
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo.

Share

February 8, 2011   7 Comments

Kimwe cya 3 cy’Abanyarwanda bafite ihungabana – Prof. Simon Gasibirege

Kigali – Muri Kigali Serena Hotel kuva ku wa 5 Mata 2010 hari ibiganiro byahuje abantu bo mu bihugu 9 bitandukanye higirwa hamwe uburyo ihungabana n’ihahamuka byafatirwa ingamba kugira ngo bigabanuke cyane cyane mu Rwanda ku bantu bahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Prof. Simon Gasiribege wahoze yigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangarije abanyamakuru ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko 30 % by’Abanyarwanda bafite ihungabana ndetse n’ihahamuka. Yanakomeje avuga ko ihahamuka riterwa cyane no kongera kubona ibisa n’ibymuhungabanyije.

Akomeza avuga ko ahanini biterwa n’umubabaro wuzuye mu mutima, bityo umuntu wahahamutse akaba afite ibimenyetso bimuranga harimo kurwara umutwe udakira, kubura ibitotsi hato na hato, uburakari bwa hato na hato no kwigunga ibyo akaba ari bimwe mu mbarutso yo kwitekerezaho cyane.

Prof. Gasiribege atangaza ko nta muntu ugomba kumugirira ubwoba, ahubwo ugomba kumwegera, ukanamwumva. Yanakomeje avuga ko ubushakashatsi burimo gukorwa ubu ari ubwunganira ubwo Dr Naasson Munyandamutsa yari yarashyize ahagaragara avuga ko ihahamuka rigaragazwa no kwigunga, kwibagirwa n’ibindi.

Yongeyeho ko uwitwa Vincent Mutabaruka mu bushashatsi yakoze mu minsi ya vuba bugaragaza ko abantu ubu bahungabanyijwe n’imfu babonye kuko abenshi bafite ihungabana bavuga ababo abapfuye.

Prof. Gasibirege avuga ko kwibuka biri mu miti yo kugabanya ihungabana, akaba asanga icyunamo ari kimwe mu kivana umuntu mu rupfu ajya mu buzima. Yemeza ko hari n’abagira ihungabana kubera ibyo babwirwa bibabaje, ndetse n’abavuga amagambo akomeretsa.

[Izuba]

Share

April 11, 2010   No Comments