Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Imiryango


Intsinzi mu Rwanda yarabonetse

par Prudentienne Seward.

Twaratsinze ubwo dusigaye duhuza abahutu n’abatutsi bakabwizanya ukuri, bagasabana imbabazi – Prudentienne (PAX)
Umva Prudentienne avuga ukuntu noneho intsinzi yabonetse

Twaratsinze ubwo ku tariki ya 19 ejobundi, muri uku kwezi kwa kane, aho bita Edenbridge, muri Kiliziya ya United Reformed Church, aho abanyarwanda biyemeje, abahutu n’abatutsi, baje tukibuka, tugakora misa – mwarabyumvise kuri BBC ababyumva – dukora misa yo gusengera abantu bacu, ari abahutu ari abatutsi bishwe muri jenoside, ari abahutu bishwe mu Rwanda no muri Kongo, bishwe n’abasirikare bamwe ba FPR – kuko iyo mvuga njyewe, ntabwo nemera ko FPR bose ari abishi. Ntabwo nemera ko abahutu bose ari abishi. Icyo nicyo nshobora kubabwira.

So, twarabibutse. Iyo yari intsinzi.
Abana b’abasirikare bari muri FPR barahaguruka bati “we are sorry. we are sorry kubera ko abahutu barapfuye bishwe na group twarimo; ibyo bintu ntitwashoboye kubihagarika ariko we are sorry, kandi tuzakomeza kugera igihe abantu bazabona justice.’
Abahutu nabo bati ‘we are sorry, abatutsi bapfuye ntidushobore kubihagarika.

Njyewe najyaga ndira, kubera ko njyewe ndababwiza ukuri, navutse ku bwoko bubiri. Data yari umututsi, mama yari umuhutu. Umuryango wanjye wose warasibye. Warishwe ku mpande zose. Najyaga mvuga uko byangendekeye abantu bakavuga bati ‘Prudentienne kuki… nta n’ubwo wigeze urokoka; nta n’uwigeze akwicira wundi. Kuki iyo uvuga ibintu byawe utarira?’ Ntabwo nshobora kukurira imbere kuko nzi y’uko amarira yanjye ari bugwe mu kanwa kawe ukamira. Nzi aho nzaririra. Urambwira ngo ndire, ndirishe ijisho rimwe sinkavuge ko FPR yanyiciye, abasirikare bake ba FPR banyiciye, ukambwira ngo ninceceke, ngo nimvuge ko ari abahutu bishe gusa. Urimo urambwira ko ndiza ijisho rimwe irindi rigasigara? No!

Uyu munsi nshobora kurira. Nshobora kuririra imbere yanyu ubwo munyemereye ko muri abahutu n’abatutsi, kuko nzi ko agwa mu ntoki zanyu mukayahanagura. So, uyu ni umunsi wanjye wo kurira.
[Bakomye amashyi...]

Yee! Ku byerekeye rero forgiveness, iyo nirirwa ncuruza. Nzayicuruza kandi nzayibuka. Kugeza mfuye, nzayiharanira. Nzaharanira ko abanyarwanda bazongera gukundana, abanyarwanda navukiyemo, abanyarwanda nabonye bari abantu bafashanya, bahingirana ubudehe, iki… ubukwe… ariko confusion yatumye (mumbabarire kuko njyewe ndashyiramo n’icyongereza n’ubwo nacyigiye ku muhanda, ariko… kiragenda kizamo!) ibibazo by’abanyarwanda nk’uko aba bagabo babivuze, za ’59 za mirongo ingahe, ubutegetsi buhindurana, twe abanyarwanda… abari ku butegetsi bagombaga guhirikana ariko twe ntibabidushyiremo ngo twicane. Kuki twemeye kwicana? Ni ibintu badushyizemo nabo ubwabo batazi ibyo bakora. Hein? Ngo nimwicane, ngo Habyarimana yapfuye. Ngo nimwicane ngo hari abatutsi ngo bari barategetse igihugu ngo bakoze ibibi! Abatutsi ndabazi. Abatutsi wowe urabazi? Abo bahutu ba ’59, bakoze ’59 revolusiyo, turabazi? Ugiye gufata umunyenduga uramwishe ngo ni umunyenduga! Ufashe umukiga noneho ngo ni umukiga! Nari mfite inshuti z’abakiga twuzuraga.

Ibyo bintu rero ni ikintu abanyarwanda aho bari hose bumva ko nta muhutu wigeze yanga umututsi, nta mututsi wigeze yanga umuhutu. Ariko ni ibintu bimeze nka shitani yashoboye kuduhumya amaso turicana. Abana bacu bari mu ishyamba. Bariho barabahiga nk’aho ari ibikoko. Abana bari mu ngo bakunzwe, bafite familles, abana batari bazi no kwica inkoko, bakabashora mu bwicanyi, bakaba babaho nk’ibikoko biri mu ishyamba! Abana bacu ba FPR, abatutsi yenda n’abahutu, bashyize mu bwicanyi bakaza bakica!

Nimuhaguruke. Mufungure amaboko. Mufungure amaboko n’imiryango, mwemere muvuge muti: ‘abanyarwanda ntacyo twapfaga, tugiye guharanira ko abanyarwanda bagaruka mu gihugu cyabo tukongera tukabana’.
Mwibaze ko igihe umunyarwanda azaba akivuga ngo hari umwanzi, yita umwanzi umunyarwanda nkawe, icyo ni ikibazo dufite. Wimpa akazi ngo ni uko ushaka ko nceceka kuvuga ukuri! No!

Ubwo rero nari nateguye akantu ko kuvuga kuri reconciliation na forgiveness ariko Condo yabinkoreye, yabibabwiye mwabyiyumviye. Forgiveness ni ikintu umuntu ubwe… biva ku muntu ku giti cye. Sinshobora no kubisobanura kuko ni ikintu wowe ubwawe witekerereza. Ntushobora kuza ngo umbwire ngo ndaguha amafaranga ngo ubabarire. No!

Inkuru bifitanye isano:

Intsinzi ni ukubabarirana no ukwiyunga kw�abahutu n�abatutsi

June 3, 2011   2 Comments