Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Ubukene


Abana b’u Rwanda ku ngoyi ya Paul Kagame

by Habimana Rukundo

Poor child in Butare - Rwanda

Uyu mwana ni uw’i Butare. Abana ba rubanda rugufi rutuye mu cyaro baricwa n’inzara n’ubutindi mu gihe abo mu nda y’ingoma batuye i Kigali bakomejwe kwicwa n’umurengwe.

Umunsi Mpuzamahanga w�Umwana w�Umunyafurika wari ukwiye guha isomo Abanyarwanda. Abana b�u Rwanda bose bakagira ubutwari bwo guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma ingoyi y�ubwicanyi, uburetwa, ifungwa, iterabwoba n�ubundi bugome bwinshi bwimitswe n�ingoma ya jenerali Paul�KAGAME.�Jenerali Kagame n�abafatanyabugome be kandi bari bakwiriye kugira umutima wicuza, bagahagarika ubugome n�ubugizi bwa nabi bakomeje gukorera rubanda.

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka, hizihizwa�Umunsi Mpuzamahanga w�Umwana w�Umunyafurika. Hibukwa by�umwihariko abana b�Abirabura bo mu gihugu cya Afurika y�Epfo biciwe mu mujyi wa�SOWETO. Abo bana bakaba bararashwe na ba gashakabuhake b�Abazungu bari barabakandamije cyane kubera politike y�ivanguramoko �Apartheid� yari muri icyo gihugu. Abo bana bagize ubutwari, barahaguruka, bajya mu mihanda bamagana ku mugaragaro iryo vangura ryabakorerwaga harimo guhezwa mu mirimo itandukanye, ivangura mu mashuri, mu maresitora baguriramo ibiryo, mu modoka zigenderwamo n�abagenzi no mu bindi byinshi.

Muri ibi bihe, iyo urebye ubugome, ingoyi, iyicwarubozo, uburetwa, ifungwa, iterabwoba n�ubundi bugome ndengakamere ingoma y�umunyagitugu jenerali Paul�KAGAME�akomeje gukorera Abanyarwanda, usanga ntaho bitaniye na politike y�ivangura �Apartheid� yari yarimitswe na bagashakabuhake bo muri Afurika y�Epfo. Ndetse Kagame we abasumbije ubugome kure kuko kuva isi yabaho, nta wundi muntu wishe amamiliyoni y�abantu nk�abo�KAGAME�yishe; nta wundi muntu washoje intambara ku mugabane wa Afurika nk�izo jeneraliKAGAME�yashoje mu karere k�Ibiyaga Bigari. Muri make ni�HITLER w�Afurika�uretse ko yakoze ibibi byinshi biyingayinga ibya Hitler wo mu Budage.

Kagame yimitse ivangura mu mashuri

Jenerali�KAGAME�yakunze kwigira nyoni nyinshi abeshya ko ubutegetsi bwe butavangura mu burezi. Yakunze kwihisha inyuma y�ibinyoma abeshya Abazungu ngo mu Rwanda nta moko ahari. Muri uyu mwaka ariko, ikinyoma cyaramushibukanye nka wa mutego mutindi ushibukana nyirawo. Ubwo yihaga gukuraho buruse z�abanyeshuri biga muri kaminuza, byagaragariye buri wese ufite amaso ahumutse n�amatwi yumva ko kiriya cyemezo cyari kigamije kurushaho gupyinagaza abana b�Abahutu.

Impamvu akaba ari uko ari bo bonyine basanzwe badafite izindi nzego zibafasha mu myigire yabo. Abana b�Abatutsi bo barihirwa na FARG, naho Abatwa na bo bitabwaho ngo kuko bahejejwe inyuma n�amateka. Mu mashuri abanza ya Leta abana ntibacyiga umunsi wose, ahubwo basigaye biga igice cy�umunsi, bamwe igitondo abandi ikigoroba. Muri make, ireme ry�uburezi ryarahatakariye. Ibi byatumye aya mashuri aharirwa rubanda rugufi, asigara yigwamo na bene ngofero. Abana b�abategetsi n�abandi basangirangendo bo mu kazu k�Abasajya biga mu mahanga kubera ko bazi neza ko amashuri yo mu Rwanda asigaye ari baringa.

Urugero rwa mbere ni�CYOMORO�cya�KAGAME�ubwe. Yiga muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, ntiyiga Science n�Ikoranabuhanga nyamara ise KAGAME�ari byo yahinduye icyivugo mu magambo mbwirwaruhame ahora ageza ku Banyarwanda no ku banyamahanga. Abana b�abandi bayobozi n�ibindi bikomerezwa muri mafiya FPR na bo biga mu mahanga i Burayi, mu Buhinde, mu Bushinwa, muri Canada, muri Afurika y�Epfo n�ahandi. I Bugande ho habaye nko mu Rwanda, ndetse hari yo amashuri amwe n�amwe yigwaho n�Abanyarwanda kuruta Abagande. Ayo mashuri uzayasanga cyane i Masaka, i Mbarara, i Makerere, n�i Kampala. N�ubwo amashuri yo mu Rwanda asigaye ari baringa, ntibibuza ingoma ya�KAGAME�guca ababyeyi b�abana ibya�MIRENGE�ku�NTENYO�bagamije kubapyinagaza. Ngiyo imisanzu y�uburezi, agahimbazamusyi k�abarimu (batabaha), amafaranga y�inyubako, ay�amasomo ya nimugoroba (cours du soir) (yabaye itegeko!), ay�ibitabo, ay�indangamanota (bulletin), ay�imyeyo n�imikoropesho n�ibindi uruhuri. Cyakora abantu bakanyakanya bagiye bagerageza kwishingira amashuri yigenga, abana bakiga amasaha menshi kandi neza. Rubanda rugufi nibo bahapfira kuko biga nabi bigatuma badatsinda maze bakabashukisha kwiga imyaka icyenda (nine years).

Ingengabitekerezo nk�icyaha cy�inkomoko ku banenga�KAGAME

Mu gushaka kurushaho gukora iterabwoba ku Banyarwanda no ku banyamahanga,�KAGAME�n�abidishyi be bacuze umugambi mubisha wo guhimbira umuntu wese ubanenze ibyaha bitabaho. Ibyaha bakunze gukangisha cyane akaba ari�ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri, iterabwoba, guhungabanya umudendezo w�igihugu, gukorana na FDLR n�ibindi.

Ibihumbi by�abantu b�inzirakarengane bafungiwe ibi byaha-bicurano. Gusa abazwi cyane kandi bakunze no kuvugwa ni abanyapolitike, abanyamakuru n�abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu. Benshi muri aba bana bafashwaga n�izi nzirakarengane bararirira mu myotsi, abandi barigunze, hari ababayeho nabi ndetse n’ababuze ubufasha mu mibereho no mu myigire yabo. Hari abandi bana babayeho mu muhangayiko uturutse kuri Kagame warenganyije nkana ababyeyi babo. Twavuga�nk�abana bwite ba Madame Victoire INGABIRE�Umuhoza, Me�Bernard NTAGANDA, D�o�MUSHAYIDI, Th�oneste�NIYITEGEKA, Charles�NTAKIRUTINKA,�Agnes UWIMANA�NKUSI, Saidathe�MUKAKIBIBI�n�abandi benshi cyane.

Ingoma ya Kagame ikomeje guhohotera abana

Abana b�Abanyarwanda bakomeje gukorerwa ibikorwa bibi by�iyicwarubozo birimo no gufatwa ku ngufu. Abana benshi barashimutirwa ku kirwa cya Iwawa, bagateshwa amashuri yabo, bagatandukanywa n�ababyeyi. Nk�uko bivugwa na bake mu bana babashije gutoroka kuri icyo kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ngo iyo hagize abana bibasirwa n�abasirikare babarinze, abo bana barabahambira bakabajugunya mu Kivu mu mazi. �Bagaburirwa duke kandi bagakoreshwa imirimo ivunanye y�agahato�. Ni ko abo bana batorotse bavuga.

Kuri ubu hashyizweho itegeko ko abana barangije amashuri yisumbuye bajyanwa mu ngando. Ibikorerwa muri izi ngando ni akumiro : �abana b�abakobwa barahohoterwa bitavugwa�. Nk�uko bamwe mu bana bagiye muri izo ngando babivuga, ngo bababyutsa mu ruturuturu bucyijimye, bakabirukansa kuri mucaka. Abakobwa barwaye kimwe n�abandi batazi kwiruka basigara inyuma. Abasirikare babashoreye bakabakurura, bakabahugika mu bihuru n�amashyamba by�aho bakorera ingando, bakabasambanya ku ngufu. Hari abashobora kuba barahanduriye SIDA. Kandi ngo ntaho baregera!

Guhohotera abana byahindutse nk�ifunguro ry�ingoma ya Kagame

Kuva jenerali�KAGAME�n�abafatanyabugome be bakandagira ku butaka bw�u Rwanda, abana ntibongeye kugira amahoro. Aho yanyuraga hose yabatsemberaga ababyeyi, bagasigara ari imfubyi zitagira kirengera. Hari n�abo Inkotanyi ze zafashe ku ngufu, bamwe zibica urubozo (Ubutaha tuzabagezaho urutonde rw�abagiriwe nabi muri ubwo buryo, dutangaze n�amazina ya bamwe mu basilikari babigizemo uruhare).

Ubwo intambara yashojwe na�KAGAME�yari imaze guhagarara, nyuma gato ya 1994, abana benshi b�abakobwa bashimuswe n�abasirikare ba�KAGAME�. Hari abo bakuraga mu ngo iwabo, hari n�abo bashimutiraga ku mashuri aho bigaga. Twabanje kujya twibwira ko nibamara kubakorera ibya mfura mbi bazabarekura, ariko si ko byagenze kuko abakobwa bashimuswe bose nta n�umwe bagaruye. Nyuma yo kubahohotera, babishe urubozo. Abana b�abakobwa barashimuswe mu bigo by�amashuri byari byaregerejwe inkambi z�abasirikare b�Inkotanyi. Barashimuswe za Kigali, za Kabgayi, za Nyanza, za Butare, za Nyundo, za Byimana n�ahandi henshi.

Umwanzuro

Kubera ko ubugome bw�ingoma ya jenerali�KAGAME�n�inkoramaraso ze bakoreye mu karere k�Ibiyaga Bigari burenze ukwemera kandi na n�ubu bakaba bakibukomeza, birakwiye ko Abanyarwanda bose, iyo bava bakagera, guhera ku bana b�incuke kugeza ku basaza n�abakecuru rukukuri, bahagurukira rimwe bakamagana ingoma y�igitugu ya Kagame.

Abanyeshuri bafatira urugero ku bana b�i�SOWETO�muri Afurika y�Epfo, bakamagana ivangura�KAGAME�yimitse mu mashuri n�amafaranga ahanitse basaba ababyeyi mu rwego rwo kubananiza. Abanyarwanda bagishyigikiye Kagame bamwitarura, bakamuha akato, agasigara wenyine nk�ingata imennye.

June 17, 2011   1 Comment

Ubushobozi bwo guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse sibwo bubuze

par Joseph Ngarambe

Kagame aretse gusahura no gusesagura, abanyeshuri bose basubizwa inguzanyo ya buruse netse bakanongezwa.

Uyu mwaka w�2011 watangiye nabi cyane ku banyeshuri benshi ba za Kaminuza n�amashuri makuru. Kandi ibyo byari byitezwe, nyuma y�uko Leta ya Kagame itangaje ikurwaho ry�inguzanyo ya buruse, ku buryo butunguranye. Mu mwaka ushize, iyo nguzanyo yagenerwaga abanyeshuri 24 098 (Imvaho Nshya, 2 Ukwakira 2010).� Uwo ukaba wari umubare munini, ukurikije ko Kaminuza n�amashuri makuru byigwagamo n’abanyeshuri ibihumbi 27 (Murigande, Izuba rirashe, 5 Ukwakira 2010).

Nubwo ngo 6210 baje kuyisubizwa (BBC Gahuza, 11 Werurwe), amarira n�imiborogo ni menshi kubayikuriweho, kimwe no kubatangiye amashuli imaze gukurwaho. Kandi bizwi ko benshi mu banyeshuli bahabwaga inguzanyo ya buruse, baturukaga mu miryango itifashije.

Iyo nguzanyo yabarirwaga ku manyarwanda ibihumbi makumyi abiri na bitanu� ku mwaka (25 000 ku kwezi), abanyeshuri bari bamaze imyaka basaba ko yakongerwa, kubera ko itari ikijyanye n�ibihe bihenze by�ubu. Igisubizo cya Leta cyo kuyikuraho burundu cyashenguye rero benshi, nubwo ubwoba bukibazitira, bubabuza kubyerekana uko bikwiye.

Icyo cyemezo cyo gukuraho inguzanyo ya buruse, ngo ntikireba kandi abanyeshuri bigira hanze y�u Rwanda. Umuntu akaba yabibonamo gutsimbataza ubusumbane bwari bunamaze kurenga urugero mu mateka ya Repubulika y�u Rwanda. Biragoye rwose kubibona ukundi, mu gihe abiga hanze akenshi babikesha amasano bafitanye n�abategetsi.

Abanyarwanda benshi batunguwe n�icyemezo bigaragara ko kije ari nk�inyongera-busumbane. Yemwe n�abari imbere mu gihugu, bagerageje gutsinda ubwoba baterwa n�igitugu cya Kagame, basobanura ko ingaruka z�icyo cyemezo zitazatinda kwigaragaza.

Ingaruka mbi z�icyemezo kigayitse

Nko kuwambere tariki ya 31 muri uko kwezi kwa Mutarama, Eugene Uwambajimana, umunyeshuli w�impfubyi wigaga mu mwaka wa kabiri muri Kigali Institute of Education (KIE) yariyahuye. Bagenzi be n�uwamureraga, bemeza ko icyo cyemezo cyo kwiyambura ubuzima cyaturutse ku kwiheba, amaze gusanga yarakuwe ku rutonde rwa bacye bashoboye gusigarana iyo nguzanyo.

Nyuma yaho gato, kuwa gatatu tariki ya 2 Gashyantare, umunyeshuli wo muri Kaminuza Nkuru y� U Rwanda yikubise hasi, ajyanwa mu bitaro,� iyo mpanuka ikaba yari yatewe no kumara iminsi itatu atarya.

Abanyeshuri bakishuswa bajya kwiga, abenshi nabo ntibizeye kuzakomeza. Impungenge za bamwe muri bo ziherutse kumvikanira mu nkuru ya kabiri ya BBC Gahuzamiryango yo kuwa gatanu, tariki ya 11 Werurwe.� Umunyamakuru w�iyo radiyo yegereye abanyeshuri bo muri Kaminuza y�i Butare, bamutekerereza imibereho yabo iteye agahinda, nyuma yo kwamburwa iyo nguzanyo. Uwo munyamakuru kandi na we yarabyiboneye.� Ibyo ndetse byaje no gushimangirwa n�umwe mu bategetsi b�iyo Kaminuza. Umunyeshuri ugize imana, abona ayo kurira rimwe gusa ku munsi.

Mu ngorwa z�abanyeshuri uwo munyamakuru yasuye, yasanze harimo iziriho� zirira indya ituzuye, kw�isahani itukura ya Mironko. Iyo ndya iteye impungenge, abo banyeshuri bayifatiraga i Tumba, mu nkengero za Kaminuza, mu gisa na resitora. Iyo ngirwa resitora, abanyeshuri bayiriramo bayihimbye �Kill me quick� (Nyica vuba), kubera isuku nkeya ibaviramo inzoka zo mu nda n�izindi ngaruka.

Imvugo y�abo banyeshuri bagihanyanyaza, yuzuyemo ububabare no kwiheba birenze urugero. Kandi nubwo ministeri y�Uburezi iriho ngo yiga ikibazo cyabo, umunyamakuru wa BBC yarangije inkuru yemeza ko abenshi muri bo badafite amahirwe yo kuziyongera ku rutonde rw�abanyeshuri 6210 bayemerewe.

Icyemezo kinyuranye n�intego z�Icyerekezo cya 2020

Biratangaje cyane kubona Leta y�u Rwanda ifata nabi abanyeshuri, mu gihe irata hose ko ari intangarugero mu burezi, ngo ikurikije Icyerekezo 2020, ngo kigamije ubukungu bushingiye mbere ya byose ku bumenyi.

Nibutse ko ubushobozi n�ubumenyi bigize imwe mu nkingi 6 z�Icyerekezo 2020 cy�u Rwanda. Ku mwanya wa kabiri w�izo nkingi z�Icyerekezo 2020, handitse ibi: �Iterambere ry�ubukungu bushingiye ku bantu bafite ubushobozi no ku bumenyi�.

Mu gusobanura uruhare rw�iyo nkingi y�iterambere, Icyerekezo 2020, kigera ku burezi kikagira kiti: �U Rwanda rwiyemeje kugera ku �Burezi bwa bose�, iyi ikaba ari imwe mu ntego zikomeye z�iterambere ry�ikinyagihumbi. Nyamara, hakenewe bigaragara kwigisha no guhugura abaturage ku nzego zose: amashuri abanza, ayisumbuye n�amakuru na za Kaminuza; by�umwihariko hakazirikanwa ku gaciro k�inyigisho zitangwa�.

Ni gute rero abanyeshuri batarya, batanafite amafaranga yo kugura ibikoresho bya ngombwa bakwiga bakamenya? Gukuriraho abanyeshuri inguzanyo ya buruse, ntibizahaza gusa iyo nkingi y�Icyerekezo 2020, iza ku mwanya wa kabiri. Binanyuranije kandi n�ikingi yambere y�icyo Cyerekezo, ari yo: �Ubuyobozi bwiza na Leta ifite ubushobozi�

Mu mwanya wo gukuraho inguzanyo ya buruse, ubuyobozi bwiza bwari kurwanya gusahura no gusesagura

Icyemezo cyo gukuraho inguzanyo ya buruse cyashyizweho ku buryo bw�igitugu buranga ingoma ya Kagame. Iyo haza kubaho ubuyobozi bwiza, na Leta koko ifite ubushobozi, inzego zayo zari kwibutsa Kagame� kudakora ishyano, mu kugabanya amahirwe yo kwiga ku banyeshuri bava mu miryango ikennye, cyangwa ikeneshejwe.

Icyemezo gishenguye abo banyeshuli n�abo bakomokaho, mu mpande zose z�u Rwanda, kiragayitse ku buryo bwose. Ntabwo kinakwiye kwihanganirwa, cyane cyane ko bimaze kugaragarira buri wese ko Kagame asahura cyangwa asesagura umutungo w�igihugu. Kandi rero, uko imyaka ihita, ni nako ingeso yo gusahura no gusesagura ikura ku buryo buteye inkeke.

Ni gute abakunda u Rwanda n�Abanyarwanda bahatira ingoma ya Kagame gucika ku ngeso yo gusahura no gusesagura

Mu gihugu gitegetswe neza, Kagame yagombye kugarura amafaranga y�Abanyarwanda yasahuriye mu mabanki yo hanze

Dufateho urugero ariya $73,688,408.09 �yasahuriye hanze, akoresheje Musoni James na Nshuti Manasseh, mu gihe gito (Umuvugizi 2011-02-07). Uyavunjemo amanyarwanda, angana na 44 213�045�340. Kubera ko inguzanyo ya buruse ku mwaka ari Frw 250�000, ni ukuvuga ko iryo sahu ryakwishyurira abanyeshuri 176�852 uwaka wose. Bisobanura ko ayo mafaranga yakwishyurira byibuze imyaka 7 bariya banyeshuri 24�098 bose hamwe.

Kagame yagombye no kuvana mu buhisho buhenze� indege ebyeri� na zo zihenze, kandi zanavuye mu mafaranga yanyereje.

Kagame, agatsiko ke n�abamufasha kubeshya ntibahwema kwivuga ibigwi mu micungire myiza y�ibya rubanda. Byo kujijisha, kubera ko bimaze kumenyekana ko, mu bintu byinshi Kagame� yasahuriye hanze, harimo indege ebyiri zo mu rwego rw�abakire bagashize. Izo ndege rwose ziri mu rwego rutajyanye n�ubukene bw�u Rwanda zatanzweho zombi amamiliyoni agera kuri 130 y�amadolari ya Amerika ( ku giciro cyazo gisanzwe, hongeweho� milioni 30 zo kuzambika anti-missiles n�ibindi).

Ubukene bw�u Rwanda bwagombye kubwiriza Kagame kugurisha wenda indege imwe. Tuyihaye nk�agaciro ka miliyoni 30 z�amanyamerika, yagurishwa miliyari 18 z�amanyarwanda, ahwanye na buruse z�umwaka wose ku banyeshuri 72�000. Kubera ko abishyurirwaga buruse bose hamwe bari 24�096, bisobanura ko amafaranga yava mw�igurishwa ry�indege imwe yabishyurira imyaka hafi 3.

Guhisha izo ndege kandi bihenda Leta y�u Rwanda. Iyo Kagame agomba gukora urugendo, uko rungana kose, indege ihaguruka Athens, yamugarura igasubira Athens na none. Ibyo bisobanura ko, kuva aho ihishe inasubiramo, bitwara ubwabyo amasaha 11 n�iminota 30. Tubaze ko mu kwezi, Kagame agenda nka kabiri,� ibyo bivuze ko ku mwaka, ubwihisho bwo mu Bugereki buhombya u Rwanda amasaha 276.

Kubera ko Kagame yiyongeje igiciro, akakivana ku madolari ya Amerika 8500 kw�isaha, akagishyira ku madolari 10�000, ibyo bibyarira ingengo y�imari y�Igihugu igihombo cy�amadolari 2�760�000, avunje amanyarwanda miliyari 1 na miliyoni 656, ayo akaba yatuma abanyeshuli 6 624 babona inguzanyo ya buruse y�umwaka.

Igice cya Mbere

Umusomyi, Joseph Ngarambe

[Umuvugizi]

March 23, 2011   5 Comments

Kurya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe n’izindi ngorane z’abanyeshuri ba Kaminuza

Nk’uko byanditswe muri nyandiko “Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba“, abanyeshuri ba Kaminuza y’i Butare bimwe buruse n’inguzanyo bafite imibereho mibi.
Dore aho basobanurira umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika amagambo mashya basigaye bakoresha nko kujya muri ‘Kill me quick’, gucugusa, kujya muri amibe, laptop…

Imirire mibi y'abanyeshuri

Update:
Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa kabiri 22/03/2011, yerekanye ko atumva na buhoro akababaro k’abanyeshuri bakennye. Yavuze ko kandi ko guhabwa burusi atari uburenganzira bw’abanyeshuri bose kandi ko isigaye ihabwa gusa abayikeneye. Kagame dismisses the nightmare of deprived university students
Umva icyo Kagame avuga ku kibazo cy'abanyeshuri bimwe buruse n'inguzanyo

March 22, 2011   3 Comments

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda bafite ingorane zikomeye.
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guhagarika burusi n’inguzanyo yahaga abanyeshuri ikazigenera bamwe gusa, ibibazo abana b’abakene bahura nabyo mu myigire yabo bibaye ingorabahizi.
Abanyeshuri barahangayitse bikomeye. Nta macumbi bafite, ntibagishobora kwiga, imirire yabo iteye agahinda, indwara zibamereye nabi, imitima yabo isobetse amaganya n’agahinda…
Umva ikiganiro Radiyo Ijwi ry’Amerika yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Butare:
Abanyeshuri ba Kaminuza barahangayitse
Uwumva akababaro k’abo banyeshuri aribaza ati: Rwose Leta y’u Rwanda irashaka kugera kuki? Imigambi yayo ni iyihe muri uko kuvangura abana no guhoza bamwe mu gihirahiro? Ibuzwa n’iki nibura kubaha inguzanyo bose bakazishyura batangiye gukorera amafaranga? Guhima urubyiruko se bifitiye inyungu ki igihugu? Amaherezo tuzaba tureba aho uko kubiba amashyari n’amacakubiri mu rubyiruko bizageza abacuze iyo migambi ya politiki mvangura-bana!

Update:
Muri interview Kagame yahaye BBC kuwa kabiri 22/03/2011, yerekanye ko atumva na buhoro akababaro k’abanyeshuri bakennye. Yavuze ko kandi ko guhabwa burusi atari uburenganzira bw’abanyeshuri bose kandi ko isigaye ihabwa gusa abayikeneye. Kagame dismisses the nightmare of deprived university students
Umva icyo Kagame avuga ku kibazo cy'abanyeshuri bimwe buruse n'inguzanyo

March 21, 2011   3 Comments

Leta ya Kagame yiteguye gukona hafi miliyoni y’abagabo b’abakene ngo batazabyara abo badashoboye kurera

par Sylvain Sibomana

LETA YA FPR YITEGUYE GUKONA ABAGABO 700.000 B’ABAKENE NGO BATAZABYARA KANDI BADAFITE IBITUNGA ABABO.

Mu gihe igihugu gikomeje gushorwa mu ngirwamatora y’inzego z’ibanze arimo abayoboke b’ishyaka rimwe rukumbi FPR, Abanyarwanda baguye mu kantu bumvise ko Leta igiye gutangiza ibikorwa byo gukona abagabo 700,000 mu rwego rwo kuringaniza imbyaro.

Itsembabwoko ryahitanye hafi miliyoni y’Abanyarwanda; ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n’itsembatsemba byirengeje ibihumbi n’ibihumbagiza haba mu Rwanda cyangwa mw�ishyamba ry�inzitane rya Kongo; imirimo ya �shiku� bita �TIG� ikoresha uburetwa abagabo barenze ibihumbi magana atanu batagitaha iwabo; uburoko bulimo imbohe zisaga ibihumbi ijana; SIDA na Malaria birahitana ibihumbi buri mwaka. Biteye agahinda kwumva Dr. Richard Sezibera, Ministri w�ubuzima, atangariza Inteko y’Abasenateri ko Leta yafashe gahunda yo gukona (vasectomy) abagabo 700’000.

Aka ni agahomamunwa. Hafi y’abagabo 50% bubatse, �bazatozwa guhitamo� kuvutswa ibyara burundu. Iyo politiki yo gukona abantu igomba guhagarara nta zindi mpaka. Urwitwazo ngo ni uko ntabyo kurya bihari bihagije. Bityo bikaba byumvikana ko hazakonwa mbere na mbere abakene. Iyo ni politiki y’ivangura rishingiye ku mutungo. Kuringaniza imbyaro bigomba kuba icyemezo cya buri munyarwanda nta gahato. Byaragaragaye ku isi hirya no hino ko uko abantu bagenda batera imbere mu bukungu no mu majyambere, ikibazo cyo kuringaniza imbyaro kigenda gitungana gahoro. Dukwiye gushyira imbaraga mu gushakira Abanyarwanda ibibatunga aho gukora amahano nk’ayo ngo hazasigare abazabona ikibatunga. U Rwanda ruriho ruragura amarembo ku buryo Abanyarwanda bazahahira ku masoko manini cyane bakava mu mfunganwe.

Ishyaka FDU Inkingi ryamaganye bikomeye iyi politiki ya Leta ya FPR. Turahamagarira Abanyarwanda kugendera kure iyo gahunda mbisha. FDU Inkingi isabye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n�indi yose idakorera mu kwaha k�ubutegetsi guhaguruka kugira ngo iyi gahunda yo kubuza Abanywarwanda ibyara bakoreshejwe gukona abagabo b’abakene iburiremo.

Sylvain Sibomana
FDU-INKINGI
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo.

February 8, 2011   7 Comments

Umunyeshuri wa Kaminuza Eugene Uwambajimana yiyahuye kubera kuvanwa ku rutonde rw’abafashwa na Leta

par Habimana Rukundo

Umunyeshuri witwa Eugene Uwambajimana w�imyaka 20 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) yitaye mu kagozi kuwa 31 Mutarama. Intandaro yaba ari uko yakuwe ku rutonde rw�abazarihirwa na Leta muri uyu mwaka.

Tuvugana n�Umuyobozi w�Ihuriro ry�Abanyeshuri bo muri KIE (SUKIE), Francis Ntaganira yadutangarije ko bamenye inkuru y�urupfu rwe bihutira kubikurikirana ngo barebe niba koko ari umunyeshuri wabo, bajya kurebera mu buhurukiro bw�Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru aho umurambo we wajyanywe, basanga koko uwo munyeshuri bamuzi.

Ubwo twavugana n�uwari ashinzwe kurera uwo musore kuri telefone unamubereye nyirarume, Athanase Niyomugabo, yatubwiye ko Eugene Uwambajimana ari imfumbyi kuko ababyeyi be bapfuye mu ntambara yo muri 1994 ubwo yari agifiye imyaka ibiri y�amavuko. Niyomugabo yatubwiye ko ariwe wasigaye arera nyakwigendera nyuma y�uko ababyeyi be bapfuye kugeza uyu munsi.

Nyirarume wa nyakwigendera yakomeje adusobanurira ko umwana akimara kubona buruse byamushimishije cyane kuko yari asigaye amufasha kubona amafaranga yo kwiyandikisha gusa ubundi amafaranga yahabwaga ya buruse akayifashisha gukemura utundi tubazo.

Si ubwa mbere yari yiyahuye�

Nk�uko twabitangarijwe na Niyomugabo, ngo mbere y�uko umwaka wa 2010 utangira yabonye akazi kure y�umujyi ku buryo atabashaga no kuvugana na Eugene kuri telefoni. Ngo ibyo byatumye uwo mwana yiheba cyane, ashaka kwiyahura ; kuburyo yananyweye aside (Acid) abaturanyi baramutabara bamuha amata arusimbuka atyo.

Ngo kubura amafaranga yo kwiyandikisha umwaka ushize byatumye uwo musore afata icyemezo cyo guhagarika kwiga (suspence) mu mwaka wa 2010. Niyomugabo akimenya ko uyu mwana yareraga yahagaritse amasomo yamuhaye ayo kwiyandikisha muri uyu mwaka wa 2011 nk�uko yakomeje abidutangariza.

Byose rero ngo bijya gutangira, uwo musore yageze ku ishuri asanga yakuwe ku rutonde rw�abazahabwa amafaranga 25000 leta yageneraga abanyeshuri barihirwa na leta, arushaho kwiheba.

Tumubajije niba akeka ko iyo yaba ariyo ntandaro yo kwiyahura kwa Uwambajimana, Niyomugabo yagize ati:�Ejo bundi yabwiye mugenzi we ko arambiwe kundushya, kuko ngo atiyumvishaga ukuntu nazajya mbona ibihumbi 60 byo gukoresha buri kintu akeneye.

N�ubwo umuntu atabasha gusoma mu mutima we ariko ndakeka ko yiyahuye kubera kubura ubufasha nyuma yo gukurwa kuri urwo rutonde kandi ariho yari yizeye�.

Eugene Uwambajimana yari atuye ku Gitega mu Mujyi wa Kigali, aho yari acumbitse mu nzu y�uyu Niyomugabo kuko nta handi yari kubona acumbika kubera ubushobozi buke. Yabanaga muri iyi nzu n�uwitwa Emmanuel Maniraguha wari ashinzwe kuyicunga.

Habuze ubushobozi bwo kumushyingura�

Tubajije Niyomugabo igihe bateganyiriza gushyingura umurambo wa nyakwigendera yadusubije mu ijwi ryuje agahinda ati: �Twateganyaga kumushyingura ejo ariko ubushobozi bwabuze pe! Nitabaje no muri KIE, kubera ko uyu munsi ari konji ntibagira icyo bamarira�.

Yasoje atubwira ko ubushobozi nibuboneka nyakwigendera Eugene Uwambajimana azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y�Amajyepfo aho uyu mwana akomoka.

Shaba Erick Bill

February 3, 2011   2 Comments