Leta ya Kagame yiteguye gukona hafi miliyoni y’abagabo b’abakene ngo batazabyara abo badashoboye kurera
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Leta ya Kagame yiteguye gukona hafi miliyoni y’abagabo b’abakene ngo batazabyara abo badashoboye kurera

par Sylvain Sibomana

LETA YA FPR YITEGUYE GUKONA ABAGABO 700.000 B’ABAKENE NGO BATAZABYARA KANDI BADAFITE IBITUNGA ABABO.

Mu gihe igihugu gikomeje gushorwa mu ngirwamatora y’inzego z’ibanze arimo abayoboke b’ishyaka rimwe rukumbi FPR, Abanyarwanda baguye mu kantu bumvise ko Leta igiye gutangiza ibikorwa byo gukona abagabo 700,000 mu rwego rwo kuringaniza imbyaro.

Itsembabwoko ryahitanye hafi miliyoni y’Abanyarwanda; ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n’itsembatsemba byirengeje ibihumbi n’ibihumbagiza haba mu Rwanda cyangwa mw’ishyamba ry’inzitane rya Kongo; imirimo ya «shiku» bita «TIG» ikoresha uburetwa abagabo barenze ibihumbi magana atanu batagitaha iwabo; uburoko bulimo imbohe zisaga ibihumbi ijana; SIDA na Malaria birahitana ibihumbi buri mwaka. Biteye agahinda kwumva Dr. Richard Sezibera, Ministri w’ubuzima, atangariza Inteko y’Abasenateri ko Leta yafashe gahunda yo gukona (vasectomy) abagabo 700’000.

Aka ni agahomamunwa. Hafi y’abagabo 50% bubatse, «bazatozwa guhitamo» kuvutswa ibyara burundu. Iyo politiki yo gukona abantu igomba guhagarara nta zindi mpaka. Urwitwazo ngo ni uko ntabyo kurya bihari bihagije. Bityo bikaba byumvikana ko hazakonwa mbere na mbere abakene. Iyo ni politiki y’ivangura rishingiye ku mutungo. Kuringaniza imbyaro bigomba kuba icyemezo cya buri munyarwanda nta gahato. Byaragaragaye ku isi hirya no hino ko uko abantu bagenda batera imbere mu bukungu no mu majyambere, ikibazo cyo kuringaniza imbyaro kigenda gitungana gahoro. Dukwiye gushyira imbaraga mu gushakira Abanyarwanda ibibatunga aho gukora amahano nk’ayo ngo hazasigare abazabona ikibatunga. U Rwanda ruriho ruragura amarembo ku buryo Abanyarwanda bazahahira ku masoko manini cyane bakava mu mfunganwe.

Ishyaka FDU Inkingi ryamaganye bikomeye iyi politiki ya Leta ya FPR. Turahamagarira Abanyarwanda kugendera kure iyo gahunda mbisha. FDU Inkingi isabye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi yose idakorera mu kwaha k’ubutegetsi guhaguruka kugira ngo iyi gahunda yo kubuza Abanywarwanda ibyara bakoreshejwe gukona abagabo b’abakene iburiremo.

Sylvain Sibomana
FDU-INKINGI
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. joshua says:

    arikose noneho ndumiwe pe umugabo se baramukona nkitungo naragenze ndabona nicyo dutegereje noneho abadafite bapfe? nuko nyine muba mubeshya ntamuntu wafata ga

  2. kimenyi says:

    ntimukajye mubeshyera abayobozi bacu babivugiyehe se?
    kuriyisi se abantu bose niko bazakira bakagira ibintu mujye mureka guteza abayobozi urubwa ntabwo aribyiza nyamara.

  3. rwagitinwa says:

    ntagitangaje kuba ari sylvain wanditse inkuru nkiyi, we ku giti cye abereyeho gushyushya imitwe, gusebanya no kuyobwa amarari. ese ubwo arumva iyo ideology agifite ngo abana benshi ni amaboko, ariyo yarakwiye kuba afite muri iki kinyejana? iriya yari imvugo yo mu 1950 aho abanyarwanda bari bakiri bake, none reba bamaze kugera kuri miliyoni icumi (10) ku buso uzi neza kandi butigeze buhinduka ugereranyije na 1950. kandi ikindi reka icyo gihuha ngo ni ukubahuraho amabya kuko ndabona utazi uko bikorwa, ahubwo uzabanze ugende bakwereke uko bikorwa maze ubona kuvuga. ariko se ubundi waba ukurikirana amakuru ngo wumve ko n’impuguke muri UN ishinzwe ubuzima yaba ashyigikiye kiriya gikorwa? ariko se ndakurenganyije uba uri gushaka ibyo ubeshya kuri uru rubuga.

  4. bangad says:

    Aho gutareba kure kwanyu kuri ni aha rero, nonese mukeka ko ahu u Rwanda rugeze ari ho kubyara abana benshi ntabushobozi? ngaho mufate urugero kuri abo bazungu babacumbikira nuko se babuze ubushobozi bwo kurera abana babo ahubwo babyara bake kugirango bababonere ibyikenerwa byose bituma umwana ukura neza akiga neza bityo akagirira igihugu akamaro n’umuryango by’umwihariko.
    Ariko ntimwumva ngo ibintu byose mugomba kujya mubigoreka ngo bigaragare ko ari bibi……

  5. camanda says:

    murarengera nukuri namwe!! umuntu ufata nkukuri ibyo mwandika yasara mwagiye mureka guhabya abanyarwanda bagitekereza ko bafite aho bavuka?

  6. Amani says:

    man urwo ni urunwa pe!
    njye ndi umunyarwanda ariko uba hanze, nta muzungu udutunze turitunze. gusa n’umuntu uzana ayo makuru aba agomba gusesengura akamenya ukuri kwabyo, ndetse agakoresha n’imvugo idasebya urwamubyaye. amahirwe tugira ni uko aya mabarwa aba aza mu kinyarwanda, ariko umurundi yayasoma, so twihe akabanga, niba minister yarabivuze weho nk’umunyamakuru mushake umubaze kubyo avuga hama uduhe amakuru afatika niba kdi utabishoboye watuma nabyo biremewe. ariko niba uba hanze a Africa uzavuge nabi ibyo bihugu utuyemo, byibura ubibwire umuturage usanzwe, then u’ll tell us ! muzabe abagabo , abantu turi mu mahanga ntitugikeneye ibihuha, mujye mutubwiza ukuri kuko urur rubuga ni ingenzi ku banyarwanda bose, kdi ahari ikosa hakosoka mu bwenge dushyize hamwe. JAh BLess

  7. Dunia says:

    BAZABANZE BAKONE KAGAME NA N’UMURYANGO WE,
    noneho bakurikizeho Rubanda kandi batavanguye

Speak Your Mind

*