U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

PAUL MBANGURUNUKA ARAGARUTSE : Ngo Paul Kagame nadahagarika bwangu kwica benenyina (Abatutsi), umwambi w’igishirira uramutegereje!

Reka mbanze nifurize iruhuko ridashira.R.I.P Col Patrick Karegeya, nanifatanye mukababaro n’umuryango we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Iyibaruwa nanditse ikubiyemo ibintu bitandukanye, kubwiyo mpamvu ndasaba abayisoma bose kutita cyane kuri formality or style, ahubwo mwibande kuri le contenu. 1. Reka mpere kuri bwana Apollo Kiririsi. Mambo vipi? Muvandi, ndagirango mbere na mbere nkugaye cyane nanakubwireko nabaye […]

Rwanda: Umuryango wa Patrick Karegeya urashaka ko ashyingurwa muri Uganda

Patrick Karegeya Colonel Patrick Karegeya yarangije urwe, ubu aho yibereye araruhutse ariko urupfu rwe rukomeje kuremerera abazima ndetse na leta z’ibihugu bimwe ntizorohewe ! Afurika y’epfo igomba gushakisha no guhana abahotozi ba Karegeya,mu gihugu cy’ubufaransa naho iby’urupfu rwa Karegeya byatangiye gusakuza, abene gihugu b’abafaransa barasanga ubucamanza bwabo bugomba kugira icyo bukora abatangabuhamya ku ihanurwa ry’indege […]

Genda Kagame uzasiga inkuru imusozi! Zena Mukabuduwe

Banyarwanda, Banyarwandakazi, “Hari ubwoko butavumika…” Impyisi bayihaye induru ngo ngizo impundu mporana. Bayibwiye ngo wa mpyisi we ko wamaze abantu ubarya, ngo yego koko narabariye mu mpiga ya Ndiza, ndabarya mu bisi bya Huye, ndabarya mu bitovu kwa Nyagakecuru, ndabarya mu Muhima wa Kigali, ndabarya mu Rugarama na Nyarufunzo, ndabarya mu Biryogo bya Nyamirambo, none […]

Iruhukire Sheja

Ihora ihoze barakinyibukije na none ni cya kigome cy’injiji Sheja cyamwambuye ubuzima abazimu bazakimburize ituze [youtube]4H49-k1bpdE[/youtube] bakinyibukije cya gihotozi i Gakurazo cyakoze hasi abasenyeri kirasogota abato kibatesha u Rwanda ab’ijuru rwose nzabinginga Ibingira uwo ntazibagirane akarengane yamuritse hose kuri wa munsi azagasinde inyuguti zimaze kumwihisha iyo nzirabwenge yarabishe ishumi ryayo riba ubugome n’i Kibeho bwari […]

Koko se FPR-Inkotanyi zica kubera ubwoba, cyangwa ubugome?

Dore uko “Rwanda In Liberation” ibibona: Ubwoba bwa FPR butuma yifashisha ubwicanyi igihe cyose ibona ko nta kindi yakora Bamwe bibaza impamvu FPR yimitse ubwicanyi aho gushingira ubutegetsi bwayo ku bitekerezo byubaka ahubwo igahitamo kwica ugerageje kuyigaragariza ko batabyumva kimwe ariko icyo bakwiye kumenya ni uko nta zindi mbaraga FPR igira usibye iterabwoba no kwica […]

Umunyarwanda Turatsinze Theogene yiciwe i Maputo muri Mozambique

Mu mujyi wa Maputo muri Mozambike ku wa Gatanu ushize mu ijoro abantu bataramenyakana bashimuse Umunyarwanda Turatsinze Theogene bamukuye iwe, nyuma baranamwivugana nk’uko amakuru aturukayo abivuga. Aho inzego z’umutekano muri iki gihugu zimenyeye ishimutwa rya Turatsinze, zakoze iperereza maze ku wa Gatandatu mu gitondo umurambo we utoragurwa hafi y’inyanja y’Abahinde uziritse amaboko n’amaguru. Polisi yo […]

Ubugome bwa FPR-Inkotanyi ya Kagame buzavanwaho na revolusiyo ya rubanda

Ubugome abambari ba Kagame bakorera abaturage bushobora kuzaba imbarutso y’ibyabereye mu bihugu by’abarabu N’ubwo iri hohotera rigaragara mu ngeri zose z’ubuzima ariko hari aho usanga ziganje cyane nko mu buhinzi, mu bamotari, mu bo leta yita inzererezi (abatagira akazi kazwi gahoraho banafitiye amakarita y’akazi), abacuruza mu buryo leta idashaka (bitwa abazunguza imyenda n’agataro) hamwe n’abandi […]

U Rwanda rurakabije mu guhohotera abaturage

Inzego z’umutekano zitoteza abaturage Amakuru ari mu binyamakuru mpuzamahanga n’amaradiyo yigenga avugira mu Rwanda ni ajyanye n’ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda rikorwa n’inzego za polisi n’iza gisirikali. Iri hohoterwa ryagaragajwe muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International aho urega leta ya Kagame kuzimiza abantu, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko igihe kirekire mu […]

PS Imberakuri iribaza ku mfu za hato na hato mu gihugu

Mu tangazo N° 018/P.S.IMB/012 ryasohowe n’ishyaka PS Imberakuri  kuri 30 Kanama 2012, Visi-Prezida wa mbere w’iryo shyaka Bwana Alexis Bakunzibake arandika agira ati: Hashize iminsi, hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’amajyepfo hakomeje kugaragara imfu zidasobanutse. Mu gihe kitageze ku kwezi, mu mujyi wa Kigali wonyine harabarurwa […]

Imihango yo kurega Kagame muli ICC i LaHaye

[youtube]Fennc6qCDFU[/youtube] Taliki 17/08/2012, abanyarwanda n’ Abanyekongo barongowe imbere n’amwe  mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aliyo, FDU-Inkingi, RNC-Ihuliro Nyarwanda ku ruhande rw’ u Rwanda;  bafatanije n’ Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ Abagore riharanira Demokarasi hamwe na Congo Nova ku ruhande rwa Kongo; bajyanye ikirego muli ICC i LaHaye kirebana n’ubwicanyi Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muli […]