U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka Isangano-ARRDC ryahagurukiye gahunda yo gukomatanyiriza inganda z’ingoma-nkotanyi

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RIHAMAGARIRA ABAYOBOKE BARYO, ABANYARWANDA BOSE N’INCUTI ZABO MURI RUSANGE KWANGA KUGURA IBICUZWA BIKORWA N’INGANDA Z’AGATSIKO. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abayoboke baryo aho bari hose mu Rwanda no ku migabane itandukanye kw’isi, burasaba kandi Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo kwifatanya n’abandi banyarwanda batangije igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu […]

Ibiciro bya peterori mu Rwanda byongeye gutumbagira

Mu gihe mu minsi yashize leta ya Kagame yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bimanuwe kuva kuri 1 030 Frw kugera kuri 970 Frw kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu ubu noneho birushije mbere kuko minisiteri y’ubucuruzi yatangaje ko litiro ya lisansi na mazutu zigiye ku giciro cya 1 050 Frw mu mujyi wa […]

FPR Inkotanyi ifite umutungo uhambaye – The Financial Times

Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku isi muri rusange. The Financial Times iravuga ko FPR ifite ikigo cy’ishoramari, Cyrstal Ventures, gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu. Ibigo by’ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw’amabuye n’amategura, amaduka acuruza ikawa […]

Umutungo bita uwa FPR-Inkotanyi wihariwe na Kagame n’umuryango we – Rudasingwa

1. Haravugwa ko umutungo wa FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US $. Mu by’ukuri urarenze, ntawe uzi uko ungana uretse Kagame we ubwe. 2. Uwo mutungo yigwijeho n’uwo yasahuye abanyamulyango ba FPR, kandi akomeje gusahura abanyarwanda, benshi muri bo bakennye cyane. Atazagira uwo abeshya ngo n’umutungo yagabanye kwa se! 3. Hari bake bagiye bamenya iby’uwo mutungo […]

Imodoka nshya 8 zaguzwe na sosiyete ya Tribert Ayabatwa Rujugiro zafashwe mbere y’uko zigera i Goma zikekwa kuba zaraguriwe imitwe irwanya Kagame

Ngizo imodoka 8 zafatiwe ku Mukamira Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2011 ahagana mu ma saa saba z’amanywa, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n’isosiyete y’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro yitwa […]

London: Generali Kagame aratanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika

None kuwa mbere tariki 21/3/2011 i London harabera inama y’umunsi umwe ihuza abayobozi mu nzego z’ishoramari muri Afurika bagera ku 100, aho bari buganire ku buryo bakongera ishoramari muri Afurika. Biteganijwe ko iyo nama iri bwitabirwe n’abaminisitiri bashinzwe ishoramari mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, harimo ibyateye imbere n’ibindi bifite imbogamizi mu bukungu. Mu baminisitiri […]