Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Umusifuzi yaburiwe irengero mu mukino hagati

Ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2011 hakinwe imikino y� umunsi wa 17 ya shampiyona y� icyiciro cya kabiri mu mupira w� amaguru mu Rwanda. Imikino ikaba igeze aho rukomeye, dore ko hasigaye umunsi umwe wa shampiyona kugirango haboneke amakipe 4 muri buri tsinda azerekeza mu mikino ya � cy’irangiza.

Icyagaragaye kuri uyu munsi ni ukuburirwa irengero kw� umusifuzi wo ku ruhande (linesman) mu mukino wa UNR na United Stars bituma UNR iterwa mpaga. Ikindi n� ikipe ya Esp�rance FC yo kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara ikomeje kwitwara neza ikaba yaranyagiye Rwamagana City i Kibungo ibitego 5 ku busa harimo ibitego bitatu bya rutahizamu Hakizimana Vincent.

Ikindi cyabaye ni ukutagera ku kibuga kw� ikipe ya Z�bres, aho Espoir FC yahise iyitera mpaga, iyi ngeso ikunda kugaragara mu mikino ya nyuma yo mu kiciro cya kabiri iyo amakipe abona ko ntacyo akirwanira.

UNR yatsinze 2-1 iterwa mpaga!

Iyo ugiye ku rubuga rwa interineti rw� ishyirahamwe ry� umupira w� amaguru mu Rwanda FERWAFA, urasanga ikipe ya Kaminuza nkuru y� u Rwanda yaratewe mpaga (2-5) ku munsi wa 17 wa shampiyona aho yagombaga gukina na United Stars.

Abari ku kibuga cya Kabagari aho uyu mukino wabereye badutangarije ko uyu mukino utabashije kurangira, uyu mukino wahagaze ugeze ku munota wa 35 w� igice cya kabiri aho ikipe ya UNR yari ifite ibitego 2-1 cya United Stars, bakomeje badutangariza ko umusifuzi ariwe wafashe icyemezo cyo guhagarika umukino nyuma y’aho umusifuzi wo ku ruhande abuze!

Kapitene w� ikipe ya UNR Bereki yatangarije abanyamakuru ko batunguwe no kubona batewe mpaga, Bereki ati “umukino watangiye neza, amakipe abiri ahanganye pe! Ariko umusifuzi agakomeza kudasifura neza, nyuma umusifuzi yaje gutanga penaliti mu gihe rwose nta kosa ryari ribaye, yewe niyo riba ryabaye ntibari mu rubuga rw’amahina kuko harimo nka metero 3, ku buryo na kwa kundi abakinnyi bagwa bakigaragura ntiyashoboraga kugera mu rubuga rw� amahina, none ngo baduteye mpaga!”

Kapitene Bereki yakomeje avuga ko hahise haba akavuyo , ati “ariko police yabaye hafi ku buryo byahise bishira, penaliti turayemera kuko nta kundi twari kubigenza ariko twumva ngo umupira urahagaze kuko ngo umusifuzi wo ku ruhande abuze, kandi ngo ntibasifura ari babiri gusa doreko ntana komiseri w� umukino wari uhari.”

Nitumenya iherezo ryabyo tuzabamenyesha.

IGIHE.com

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment