Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Abana


Abana b’u Rwanda ku ngoyi ya Paul Kagame

by Habimana Rukundo

Poor child in Butare - Rwanda

Uyu mwana ni uw’i Butare. Abana ba rubanda rugufi rutuye mu cyaro baricwa n’inzara n’ubutindi mu gihe abo mu nda y’ingoma batuye i Kigali bakomejwe kwicwa n’umurengwe.

Umunsi Mpuzamahanga w�Umwana w�Umunyafurika wari ukwiye guha isomo Abanyarwanda. Abana b�u Rwanda bose bakagira ubutwari bwo guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma ingoyi y�ubwicanyi, uburetwa, ifungwa, iterabwoba n�ubundi bugome bwinshi bwimitswe n�ingoma ya jenerali Paul�KAGAME.�Jenerali Kagame n�abafatanyabugome be kandi bari bakwiriye kugira umutima wicuza, bagahagarika ubugome n�ubugizi bwa nabi bakomeje gukorera rubanda.

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka, hizihizwa�Umunsi Mpuzamahanga w�Umwana w�Umunyafurika. Hibukwa by�umwihariko abana b�Abirabura bo mu gihugu cya Afurika y�Epfo biciwe mu mujyi wa�SOWETO. Abo bana bakaba bararashwe na ba gashakabuhake b�Abazungu bari barabakandamije cyane kubera politike y�ivanguramoko �Apartheid� yari muri icyo gihugu. Abo bana bagize ubutwari, barahaguruka, bajya mu mihanda bamagana ku mugaragaro iryo vangura ryabakorerwaga harimo guhezwa mu mirimo itandukanye, ivangura mu mashuri, mu maresitora baguriramo ibiryo, mu modoka zigenderwamo n�abagenzi no mu bindi byinshi.

Muri ibi bihe, iyo urebye ubugome, ingoyi, iyicwarubozo, uburetwa, ifungwa, iterabwoba n�ubundi bugome ndengakamere ingoma y�umunyagitugu jenerali Paul�KAGAME�akomeje gukorera Abanyarwanda, usanga ntaho bitaniye na politike y�ivangura �Apartheid� yari yarimitswe na bagashakabuhake bo muri Afurika y�Epfo. Ndetse Kagame we abasumbije ubugome kure kuko kuva isi yabaho, nta wundi muntu wishe amamiliyoni y�abantu nk�abo�KAGAME�yishe; nta wundi muntu washoje intambara ku mugabane wa Afurika nk�izo jeneraliKAGAME�yashoje mu karere k�Ibiyaga Bigari. Muri make ni�HITLER w�Afurika�uretse ko yakoze ibibi byinshi biyingayinga ibya Hitler wo mu Budage.

Kagame yimitse ivangura mu mashuri

Jenerali�KAGAME�yakunze kwigira nyoni nyinshi abeshya ko ubutegetsi bwe butavangura mu burezi. Yakunze kwihisha inyuma y�ibinyoma abeshya Abazungu ngo mu Rwanda nta moko ahari. Muri uyu mwaka ariko, ikinyoma cyaramushibukanye nka wa mutego mutindi ushibukana nyirawo. Ubwo yihaga gukuraho buruse z�abanyeshuri biga muri kaminuza, byagaragariye buri wese ufite amaso ahumutse n�amatwi yumva ko kiriya cyemezo cyari kigamije kurushaho gupyinagaza abana b�Abahutu.

Impamvu akaba ari uko ari bo bonyine basanzwe badafite izindi nzego zibafasha mu myigire yabo. Abana b�Abatutsi bo barihirwa na FARG, naho Abatwa na bo bitabwaho ngo kuko bahejejwe inyuma n�amateka. Mu mashuri abanza ya Leta abana ntibacyiga umunsi wose, ahubwo basigaye biga igice cy�umunsi, bamwe igitondo abandi ikigoroba. Muri make, ireme ry�uburezi ryarahatakariye. Ibi byatumye aya mashuri aharirwa rubanda rugufi, asigara yigwamo na bene ngofero. Abana b�abategetsi n�abandi basangirangendo bo mu kazu k�Abasajya biga mu mahanga kubera ko bazi neza ko amashuri yo mu Rwanda asigaye ari baringa.

Urugero rwa mbere ni�CYOMORO�cya�KAGAME�ubwe. Yiga muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, ntiyiga Science n�Ikoranabuhanga nyamara ise KAGAME�ari byo yahinduye icyivugo mu magambo mbwirwaruhame ahora ageza ku Banyarwanda no ku banyamahanga. Abana b�abandi bayobozi n�ibindi bikomerezwa muri mafiya FPR na bo biga mu mahanga i Burayi, mu Buhinde, mu Bushinwa, muri Canada, muri Afurika y�Epfo n�ahandi. I Bugande ho habaye nko mu Rwanda, ndetse hari yo amashuri amwe n�amwe yigwaho n�Abanyarwanda kuruta Abagande. Ayo mashuri uzayasanga cyane i Masaka, i Mbarara, i Makerere, n�i Kampala. N�ubwo amashuri yo mu Rwanda asigaye ari baringa, ntibibuza ingoma ya�KAGAME�guca ababyeyi b�abana ibya�MIRENGE�ku�NTENYO�bagamije kubapyinagaza. Ngiyo imisanzu y�uburezi, agahimbazamusyi k�abarimu (batabaha), amafaranga y�inyubako, ay�amasomo ya nimugoroba (cours du soir) (yabaye itegeko!), ay�ibitabo, ay�indangamanota (bulletin), ay�imyeyo n�imikoropesho n�ibindi uruhuri. Cyakora abantu bakanyakanya bagiye bagerageza kwishingira amashuri yigenga, abana bakiga amasaha menshi kandi neza. Rubanda rugufi nibo bahapfira kuko biga nabi bigatuma badatsinda maze bakabashukisha kwiga imyaka icyenda (nine years).

Ingengabitekerezo nk�icyaha cy�inkomoko ku banenga�KAGAME

Mu gushaka kurushaho gukora iterabwoba ku Banyarwanda no ku banyamahanga,�KAGAME�n�abidishyi be bacuze umugambi mubisha wo guhimbira umuntu wese ubanenze ibyaha bitabaho. Ibyaha bakunze gukangisha cyane akaba ari�ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri, iterabwoba, guhungabanya umudendezo w�igihugu, gukorana na FDLR n�ibindi.

Ibihumbi by�abantu b�inzirakarengane bafungiwe ibi byaha-bicurano. Gusa abazwi cyane kandi bakunze no kuvugwa ni abanyapolitike, abanyamakuru n�abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu. Benshi muri aba bana bafashwaga n�izi nzirakarengane bararirira mu myotsi, abandi barigunze, hari ababayeho nabi ndetse n’ababuze ubufasha mu mibereho no mu myigire yabo. Hari abandi bana babayeho mu muhangayiko uturutse kuri Kagame warenganyije nkana ababyeyi babo. Twavuga�nk�abana bwite ba Madame Victoire INGABIRE�Umuhoza, Me�Bernard NTAGANDA, D�o�MUSHAYIDI, Th�oneste�NIYITEGEKA, Charles�NTAKIRUTINKA,�Agnes UWIMANA�NKUSI, Saidathe�MUKAKIBIBI�n�abandi benshi cyane.

Ingoma ya Kagame ikomeje guhohotera abana

Abana b�Abanyarwanda bakomeje gukorerwa ibikorwa bibi by�iyicwarubozo birimo no gufatwa ku ngufu. Abana benshi barashimutirwa ku kirwa cya Iwawa, bagateshwa amashuri yabo, bagatandukanywa n�ababyeyi. Nk�uko bivugwa na bake mu bana babashije gutoroka kuri icyo kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ngo iyo hagize abana bibasirwa n�abasirikare babarinze, abo bana barabahambira bakabajugunya mu Kivu mu mazi. �Bagaburirwa duke kandi bagakoreshwa imirimo ivunanye y�agahato�. Ni ko abo bana batorotse bavuga.

Kuri ubu hashyizweho itegeko ko abana barangije amashuri yisumbuye bajyanwa mu ngando. Ibikorerwa muri izi ngando ni akumiro : �abana b�abakobwa barahohoterwa bitavugwa�. Nk�uko bamwe mu bana bagiye muri izo ngando babivuga, ngo bababyutsa mu ruturuturu bucyijimye, bakabirukansa kuri mucaka. Abakobwa barwaye kimwe n�abandi batazi kwiruka basigara inyuma. Abasirikare babashoreye bakabakurura, bakabahugika mu bihuru n�amashyamba by�aho bakorera ingando, bakabasambanya ku ngufu. Hari abashobora kuba barahanduriye SIDA. Kandi ngo ntaho baregera!

Guhohotera abana byahindutse nk�ifunguro ry�ingoma ya Kagame

Kuva jenerali�KAGAME�n�abafatanyabugome be bakandagira ku butaka bw�u Rwanda, abana ntibongeye kugira amahoro. Aho yanyuraga hose yabatsemberaga ababyeyi, bagasigara ari imfubyi zitagira kirengera. Hari n�abo Inkotanyi ze zafashe ku ngufu, bamwe zibica urubozo (Ubutaha tuzabagezaho urutonde rw�abagiriwe nabi muri ubwo buryo, dutangaze n�amazina ya bamwe mu basilikari babigizemo uruhare).

Ubwo intambara yashojwe na�KAGAME�yari imaze guhagarara, nyuma gato ya 1994, abana benshi b�abakobwa bashimuswe n�abasirikare ba�KAGAME�. Hari abo bakuraga mu ngo iwabo, hari n�abo bashimutiraga ku mashuri aho bigaga. Twabanje kujya twibwira ko nibamara kubakorera ibya mfura mbi bazabarekura, ariko si ko byagenze kuko abakobwa bashimuswe bose nta n�umwe bagaruye. Nyuma yo kubahohotera, babishe urubozo. Abana b�abakobwa barashimuswe mu bigo by�amashuri byari byaregerejwe inkambi z�abasirikare b�Inkotanyi. Barashimuswe za Kigali, za Kabgayi, za Nyanza, za Butare, za Nyundo, za Byimana n�ahandi henshi.

Umwanzuro

Kubera ko ubugome bw�ingoma ya jenerali�KAGAME�n�inkoramaraso ze bakoreye mu karere k�Ibiyaga Bigari burenze ukwemera kandi na n�ubu bakaba bakibukomeza, birakwiye ko Abanyarwanda bose, iyo bava bakagera, guhera ku bana b�incuke kugeza ku basaza n�abakecuru rukukuri, bahagurukira rimwe bakamagana ingoma y�igitugu ya Kagame.

Abanyeshuri bafatira urugero ku bana b�i�SOWETO�muri Afurika y�Epfo, bakamagana ivangura�KAGAME�yimitse mu mashuri n�amafaranga ahanitse basaba ababyeyi mu rwego rwo kubananiza. Abanyarwanda bagishyigikiye Kagame bamwitarura, bakamuha akato, agasigara wenyine nk�ingata imennye.

June 17, 2011   1 Comment