Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Intsinzi mu Rwanda yarabonetse

par Prudentienne Seward.

Twaratsinze ubwo dusigaye duhuza abahutu n’abatutsi bakabwizanya ukuri, bagasabana imbabazi – Prudentienne (PAX)
Umva Prudentienne avuga ukuntu noneho intsinzi yabonetse

Twaratsinze ubwo ku tariki ya 19 ejobundi, muri uku kwezi kwa kane, aho bita Edenbridge, muri Kiliziya ya United Reformed Church, aho abanyarwanda biyemeje, abahutu n’abatutsi, baje tukibuka, tugakora misa – mwarabyumvise kuri BBC ababyumva – dukora misa yo gusengera abantu bacu, ari abahutu ari abatutsi bishwe muri jenoside, ari abahutu bishwe mu Rwanda no muri Kongo, bishwe n’abasirikare bamwe ba FPR – kuko iyo mvuga njyewe, ntabwo nemera ko FPR bose ari abishi. Ntabwo nemera ko abahutu bose ari abishi. Icyo nicyo nshobora kubabwira.

So, twarabibutse. Iyo yari intsinzi.
Abana b’abasirikare bari muri FPR barahaguruka bati “we are sorry. we are sorry kubera ko abahutu barapfuye bishwe na group twarimo; ibyo bintu ntitwashoboye kubihagarika ariko we are sorry, kandi tuzakomeza kugera igihe abantu bazabona justice.’
Abahutu nabo bati ‘we are sorry, abatutsi bapfuye ntidushobore kubihagarika.

Njyewe najyaga ndira, kubera ko njyewe ndababwiza ukuri, navutse ku bwoko bubiri. Data yari umututsi, mama yari umuhutu. Umuryango wanjye wose warasibye. Warishwe ku mpande zose. Najyaga mvuga uko byangendekeye abantu bakavuga bati ‘Prudentienne kuki… nta n’ubwo wigeze urokoka; nta n’uwigeze akwicira wundi. Kuki iyo uvuga ibintu byawe utarira?’ Ntabwo nshobora kukurira imbere kuko nzi y’uko amarira yanjye ari bugwe mu kanwa kawe ukamira. Nzi aho nzaririra. Urambwira ngo ndire, ndirishe ijisho rimwe sinkavuge ko FPR yanyiciye, abasirikare bake ba FPR banyiciye, ukambwira ngo ninceceke, ngo nimvuge ko ari abahutu bishe gusa. Urimo urambwira ko ndiza ijisho rimwe irindi rigasigara? No!

Uyu munsi nshobora kurira. Nshobora kuririra imbere yanyu ubwo munyemereye ko muri abahutu n’abatutsi, kuko nzi ko agwa mu ntoki zanyu mukayahanagura. So, uyu ni umunsi wanjye wo kurira.
[Bakomye amashyi...]

Yee! Ku byerekeye rero forgiveness, iyo nirirwa ncuruza. Nzayicuruza kandi nzayibuka. Kugeza mfuye, nzayiharanira. Nzaharanira ko abanyarwanda bazongera gukundana, abanyarwanda navukiyemo, abanyarwanda nabonye bari abantu bafashanya, bahingirana ubudehe, iki… ubukwe… ariko confusion yatumye (mumbabarire kuko njyewe ndashyiramo n’icyongereza n’ubwo nacyigiye ku muhanda, ariko… kiragenda kizamo!) ibibazo by’abanyarwanda nk’uko aba bagabo babivuze, za ’59 za mirongo ingahe, ubutegetsi buhindurana, twe abanyarwanda… abari ku butegetsi bagombaga guhirikana ariko twe ntibabidushyiremo ngo twicane. Kuki twemeye kwicana? Ni ibintu badushyizemo nabo ubwabo batazi ibyo bakora. Hein? Ngo nimwicane, ngo Habyarimana yapfuye. Ngo nimwicane ngo hari abatutsi ngo bari barategetse igihugu ngo bakoze ibibi! Abatutsi ndabazi. Abatutsi wowe urabazi? Abo bahutu ba ’59, bakoze ’59 revolusiyo, turabazi? Ugiye gufata umunyenduga uramwishe ngo ni umunyenduga! Ufashe umukiga noneho ngo ni umukiga! Nari mfite inshuti z’abakiga twuzuraga.

Ibyo bintu rero ni ikintu abanyarwanda aho bari hose bumva ko nta muhutu wigeze yanga umututsi, nta mututsi wigeze yanga umuhutu. Ariko ni ibintu bimeze nka shitani yashoboye kuduhumya amaso turicana. Abana bacu bari mu ishyamba. Bariho barabahiga nk’aho ari ibikoko. Abana bari mu ngo bakunzwe, bafite familles, abana batari bazi no kwica inkoko, bakabashora mu bwicanyi, bakaba babaho nk’ibikoko biri mu ishyamba! Abana bacu ba FPR, abatutsi yenda n’abahutu, bashyize mu bwicanyi bakaza bakica!

Nimuhaguruke. Mufungure amaboko. Mufungure amaboko n’imiryango, mwemere muvuge muti: ‘abanyarwanda ntacyo twapfaga, tugiye guharanira ko abanyarwanda bagaruka mu gihugu cyabo tukongera tukabana’.
Mwibaze ko igihe umunyarwanda azaba akivuga ngo hari umwanzi, yita umwanzi umunyarwanda nkawe, icyo ni ikibazo dufite. Wimpa akazi ngo ni uko ushaka ko nceceka kuvuga ukuri! No!

Ubwo rero nari nateguye akantu ko kuvuga kuri reconciliation na forgiveness ariko Condo yabinkoreye, yabibabwiye mwabyiyumviye. Forgiveness ni ikintu umuntu ubwe… biva ku muntu ku giti cye. Sinshobora no kubisobanura kuko ni ikintu wowe ubwawe witekerereza. Ntushobora kuza ngo umbwire ngo ndaguha amafaranga ngo ubabarire. No!

Inkuru bifitanye isano:

Intsinzi ni ukubabarirana no ukwiyunga kw�abahutu n�abatutsi

2 comments

1 deo { 06.07.11 at 06:18 }

Lets share this.Iyi nyandiko nemeranywa n’uwayanditse kungingo hafi ya zose!!
Amatakirangoyi ya Rudasingwa n�abandi nkawe

Uwitwa Rudasingwa, yaba we cyangwa undi ubyiyitirira, yanditse inyandiko ifite interuro iri hejuru aha, nyisomye bintera kwibaza. Ndagirango nsangire namwe ibyo nibajije:

Ese ibitekerezo biruta ibishyirwa mu bikorwa bikazamura abanyarwanda, ibitekerezo byavuyemo programs nziza mu miyoborere myiza (ingando, itorero ry�igihugu, imihigo, inzego zegereye abaturage n�uburyo zikora,�), mu bukungu bw�igihugu birimo green revolution, kwegeranya ubutaka no kububyaza umusaruro, guhinga ibihingwa bibereye akarere, mechanization mu buhinzi na irrigation byatangiye, � mu mibereho myiza y�abaturage birimo gahunda ya Girinka, Umurenge VUP uzamura abakene bicishijwe mu budehe, ubuvuzi kuri bose, uburezi (igihe ahandi muri Africa bakiri muri Universal Primary Education mu Rwanda turi muri Nine years basic education, mu minsi mike turarasa ku ntego za MDGs �) mu butabera aho Gacaca yarangije ibibazo byari ingorabahizi, ivugururwa rya bwa butabera wasize n�aho mukuru wawe Gahima yari abugejeje abumunga; ibitekerezo ushaka bindi ni ibihe? Ese uzi ubu hari ibihe bindi bishya abaturage ubwabo bahawe ubushobozi basigaye bizanira nko kuremera abakene, isuzumabikorwa rihoraho, n�ibindi. Ngira ngo kandi utabyirengagije uzi neza ko u Rwanda rwabaye icyitegererezo muri Africa no ku Isi muri gahunda nyinshi. Bigomba kuba bitagushimisha. Cyeretse niba uvuga ko ibi byose ari wowe wasize ubitanze none kuri wowe bikaba bishaje! Icyakora rero, n�ubwo tugera kuri byinshi bwose, nanjye ndemera ko twari kuba twarageze ku birenze kure ibi iyo tutadindizwa na bamwe bafite imyumvire mibi�., barimo wowe na bagenzi bawe!

Uti amatora aribwa! Abanyarwanda barahagurutse mu ntambara y�amagambo menshi bayasimbuza ibikorwa, bitabira ntawe basize inyuma, 98% biyandikisha ku ilisiti y�itora muribo 93% barenga batora KAGAME Paul nka Perezida wabo. Ibi byahagarikiwe n�inzego zinyuranye zirimo iza Commonwealth, iza East African Community, iza AU, Ibihugu byunze ubumwe by�i Burayi, abo bose n�abandi ntavuze bemeje ko ayo matora ari nta makemwa, ariko Rudasingwa we mu ijisho ryuzuye ubwiko arungurukira iyo yatorongereye asanga amatora yaribwe� Ese ari wowe ari n�abari abakandida biyemereye ibyavuye mu matora, twemere nde? Aho ntushaka kurusha imbabazi nyina w�umwana? Izo mpuhwe za bihehe se�! Ngo u Rwanda ni irimbi risize irangi ! Uteye isoni gusa, nta n�uburere! Abanyarwanda witwa ngo uravugira ubahinduye abapfu bose? Cyangwa ni abakozi bakora mu irimbi!

Hari indwara yateye abashaka kurwanya ubuyobozi bw�u Rwanda ngo bumva banekwa aho bari hose, batotezwa cyangwa bahigwa bukware. Aho ibi ntibigaragaza intege nke bafite gusa? Ngaho ngo bararogwa, barikanga baringa, barikanga igicucu cyabo�Mu by�ukuri benshi bikanga umutimanama wabo kubera ubuhemu bagiriye abantu benshi batanakibuka! Abo ngo nibo barindiriye guhirika ingoma!

Mbagiriye inama bakwirira utwo baronse n�iyo baba bataturuhiye (ariko basigaye biyuha akuya kuri internet da!) nibura bagatora agatege ejo batazagwa isari, bakabona impamvu bitwaza umunsi babajijwe n�abambari babo igituma batabasha guhirika ingoma ya Kagame. Murikoza ubusa ariko, burya koko baca umugani ngo: �Inyana y�impongo ivuka abahigi bayihigira ikarinda ibahotorana amahembe�.

Gucira Kagame na FPR ibinyoma ni amatakirangoyi y�ababuze ibisobanuro ku myitwarire yabo y�inkundamugayo. Ni bimwe by�akabaye icwende katoga, kakwoga ntigacye, kanacya ntigashire umunuko. Mwabuze ubutwari bwo gusobanurira abanyarwanda (accountability) ibyo muryozwa ahubwo murashwekura mugana iyo bweze. Kugirango mwicire inshuro murahimba mugahimbarwa, mugasobanya amagambo mukibagirwa ibyo mwavuze ejo, mukivuguruza none. Mwikomye ababavuga babazi, babavuga uko babazi, ariko ntibibuza ukuri kuba ko. Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba amwishe. Ntabwo bitangaje kuba Rudasingwa ari �inspired� na Hitler, koko rero strategy ya Rudasingwa nawe ni ukuvuga no gukwiza ibinyoma kuri President Kagame n�u Rwanda, yizera ko amaherezo bizafatwa nk�ukuri!! Ngo �ibihe biregereje�? Icyo nahamya ni uko �ibihe byanyu byo byageze�. Muri make kababayeho!

Ubwoba bw�ingoma ya Kagame Rudasingwa yihaye guhanura buvuguruzwa n�ubushakashatsi bwa Barometer y�ubumwe n�ubwiyunge buri wese yabona abishatse, yerekana ko 90% by�abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo. Iyo Kagame atizera abanyarwanda ngo nabo bamwizere ntaba yarakurikiwe n�imbaga y�abanyarwanda igihe yabatangarizaga imigambi ye yiyamamaza, aribyo byacecekesheje abakemangaga imyitabire y�amatora bari mu gihugu, abarungurukiraga hanze bagatera iyabo mbyino. Ubwoba ntibwigeze buranga abanyarwanda bazima batagira icyo bishisha: biyemeje kubohora igihugu bitanga batihishe mu marwariro cyangwa ngo bihadike amatugunguru, baratabazwa ku rugamba muri Darfour, Haiti n�ahandi bagahaguruka bakitwara neza, barahamagarirwa kwiyunga bakagira ubutwari bakababarirana bakongera bakabana, baramaganira kure ibibatanya bagahaguruka bagahashya ababashuka. Aba nibo ntwari rero. Kuva ku muyobozi w�ikirenga wabo kugeza ku muturage bahagurukiye kwamaganira kure icyabasubiza inyuma. Intwari si izimokera hanze, kuko izo zitabuza iterambere ry�abanyarwanda rigaragarira mu bikorwa, intwari si izitema ibitsi izazikamiwe, ahubwo ni izigabira abatishoboye; intwari si izigambanira uwazikamiye ni izitura uwazigabiye; intwari si izitatira igihango, ni izubahiriza amasezerano.

Rudasingwa ko bajya bavuga ko waba uri umuganga, kuki ukomeza kubeshya abantu ko voluntary vasectomy ari ugukona? Niba ali ko ubyumva uzasubire mu masomo yawe uzabona neza ko nta mahuriro. Aliko ndahamya ko ubikora nkana kugira ngo ubone abakuyoboka kubera ubujiji ubabibamo. None se President Kagame niwe wa mbere wakoresheje imbwa mu birebana n�umutekano? Urabizi neza ko imbwa zikoreshwa mu gutahura bombs, ibiyobyabwenge, gushakisha abaguweho n�amazu mugihe cy�imitingito y�isi nk�uko bikorwa muri iyi minsi muri Japan�Kuki ubyirengagiza?
Kuba indege yagira antimissile system bitwaye iki? Kuri wowe kutagira ubwoba ni ukurara udakinze ugakandagira aho ubonye ukagendera mu ndege zitagira security�?
Hanyuma se ya pistol wahoranaga ku desk yawe ukiri SG/RPF yasobanuraga ubwoba wari ufite (cyangwa washakaga gutera abantu)?

Ndagirango mbeshyuze isahura ushinja Kagame. Usahura yishyira ntaha abanyarwanda amashanyarazi akayakwirakwiza mu cyaro adahereye kwa nyirarume na nyinawabo, bitwaye amiliyoni y�amadolari; ntashyiraho imiyoboro y�ikoranabuhanga ya km 2500 igera mu Turere twose tw�igihugu, ntiyubaka imihanda ngo asibure n�iyasibye, ahuze uduce twose tw�igihugu ndetse n�ibihugu by�abaturanyi; ntashyiraho ibikorwaremezo bifitiye inyungu abanyarwanda birimo inyubako z�ubuyobozi kugera no ku nzego zegerejwe abaturage, aharangirizwa ibibazo byabo. Usahura yishyira ni uhimba amayeri akambura, agahemuka, agafata imyenda mu mabanki mu buryo budasobanutse agamije iyezandonke, akandagaza n�abamubyaye ayibitirira. Inama nakugira ni uko utakomeza guta igihe utega abandi iminsi, kuko n�iyawe nta control uyifiteho. Ntabwo isi izagendera ku butindi bwawe, umujinya udafite ishingiro n�ibyifuzo bibi ufitiye President wacu n�u Rwanda. Erega turi benshi cyane tumukunda kandi tumwifuriza byiza!

Mbaye mvuze ibyo, ibindi ubundi. Uko Kagame yakirwa, yumvwa cyangwa afatwa n�amahanga biterwa n�abo uhisemo. Mu gihe urebye abo muvuga rumwe, mufatanya guhakana no gupfobya ukuri, mwahisemo guhakana ishyano rya jenoside ryaguye ku Rwanda mugamije inyungu zanyu, nta mugayo ni nka wa mugani w�abumvikana nk�abanyoni mu isoko . Ntibibujije rero ko hari abandi kandi na benshi kuruta abo, bamufata uko ari, bamuha agaciro akwiye, baha agaciro ibitekerezo n�ibyifuzo by�abanyarwanda bamwitoreye nk�umuyobozi wabo w�ikirenga. Aba banamuha ibihembo bashingiye ku bikorwa bye n�imyitwarire ye byiza kandi bishimwa na benshi. Gusubiza rero kuri we ni ikinyabupfura, asubiza benshi kenshi, ari abaturage basanzwe, ari abanyabwenge, abamushimira yewe ndetse n�abatemeranywa nawe afata umwanya akabasobanurira. Aha agaciro bose rero cyeretse ahubwo abatiha agaciro ubwabo, abo bo nta mwanya we yata, kuko umwanya we yawuhariyeineza y�abanyarwanda.

Ese ahubwo nyibutsa� harya wibutse gushimira abaguhaye PhD (Hon) mu buyobozi n�impinduka nziza zabaye mu Rwanda(muri CV wiyandikiye ko wabonye Honorary PhD for Leadership and contribution to the positive changes that have taken place in Rwanda, dore ko iby�utaruhiye bikugwa neza!)? Ko njya numva se uhakana ko nta cyiza cyabaye mu Rwanda ruyobowe na Kagame, harya ibyo wahembewe wabikoze ku giti cyawe mu Rwanda rwawe rwa wenyine, cyangwa wagendeye ku buyobozi bw�u Rwanda tuzi rwari ruyobowe na Kagame n�igihe wahabwaga iryo shimwe? Mufashe hasi rero umureke ayobore urwo wahunze, yabiherewe ububasha n�abaturage.

2 MWUMVANEZA Theoneste { 06.13.11 at 14:54 }

mURAHO? Rwose mwazampaye email ya Prudentienne tugashyikirana ko nayibasabye kera.
Uyu mutegarugori naramwikundiye kuko duhuje ibitekerezo ndashaka gushyikirana nawe. Uzabona e-mail ye azayinyoherereze azaba akoze. Azayohereze kuri” [email protected].

Leave a Comment