Category — Jenoside
Akamasa kazazimara kazivukamo
Jonathan Musonera arabwira ijambo abanyarwanda, abibutsa ibibazo u Rwanda rufite bijyana n’ingoma y’igitugu y’Inkotanyi za Kagame.
December 31, 2011 3 Comments
Paul Kagame ni we wahanuye indege ya Habyarimana, akoma ku mbarutso ya jenoside, Rudasingwa
par Dr. Theogene Rudasingwa.
PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA, PEREZIDA CYPRIEN NTARYAMIRA W’U BURUNDI, DEOGRATIAS NSABIMANA, ELIE SAGATWA, THADDEE BAGARAGAZA, JUVENAL RENZAHO, EMMANUEL AKINGENEYE, BERNARD CIZA, CYRIAQUE SIMBIZI, JACKY HERAUD, JEAN PIERRE MINABERRY NA JEAN-MICHEL PERRINE.
Itariki 4 z’Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y’uRwanda n’Umulyango wa FPR-Inkotanyi basinyanye Amasezerano y’ Amahoro y’ Arusha. Bimwe mu byo ayo masezerano yagombaga gushingiraho ni ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ubumwe bw’abanyarwanda, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Muri ayo masezerano hari hakubiyemo n’ibijyanye no gusaranganya ubutegetsi, gushyiraho umutwe umwe w’Ingabo z’igihugu na Gendarmerie, hamwe no kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi.
Itariki 6 z’Ukwakane, 1994, saa 8:25 za nimugoroba, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 jet yari itwaye Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, nomero “9XR-NN”, ivuye i DAR-ES-SALAAM, Tanzania, aho abakuru b’ibihugu bo mu karere bari bateranye, igana i Kanombe ku kibuga cy’indege i KIGALI, Rwanda, yarashwe irahanuka. Abari mu ndege bose, harimo na Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w’ uBurundi, abari babaherekeje, n’abari batwaye indege bose bayiguyemo.
Gupfa kwa Perezida Juvenal Habyarimana kwabaye imbarutso yo gutangira jenoside yibasiye abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na leta yari iriho icyo gihe. Imirwano yahise itangira hagati y’ingabo z’igihugu n’iza FPR-Inkotanyi. Kuva icyo gihe, kugeza aya magingo, Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe na ba extremist b’abahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa.
Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n’imilyango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma. Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga. Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ariwe wari umugaba w’ingabo za FPR-Inkotanyi niwe watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe bose. Mu kwa karindwi, 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko “aritwe” twarashe iyo indege. Mu by’ukuri ibyo birazwi muri FPR no muri RPA (Ingabo z’Igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi ukwo kuri, n’ubwo aruma gihwa, akicecekera.
Ibihe byakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ Arusha byari bitoroshye na gato, byasaga n’ibihatse akabi. Kwicwa kwa Perezida Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarusto yo gutangira imirwano, genocide, n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi. Na n’ubu turacyahanganye n’ingaruka z’icyo gikorwa. Paul Kagame agomba gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze.
Icya mbere, nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana n’undi mugabo, uti dushyire intwaro hasi dushakishe amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Kagame na Habyarimana itariki 6 z’ukwa kane, 1994, ntibari ku rugamba rw’amasasu. Iyo bazakuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba byari kuba amakuba ariko byari kuba byumvikana kuko niko intambara imera. Perezida Habyarimana yari avuye Tanzania, aho we n’abandi bakuru b’ibihugu bashakishakaga uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano.
Icya kabiri, Kagame ni umututsi kandi yari azi neza ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana, umuhutu, ku bandi batutsi ndetse no mu bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. N’ubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana arirwo rwateye jenoside, ariko ntawe ushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi z’ibibi mu gukora ayo marorerwa.
Icya gatatu, mu kwica Perezida Habyarimana, Kagame yari agamije gusesa burundu amasezerano y’amahoro y’Arusha, no kwubaka ingoma y’igitugu ishingiye ku bwicanyi n’ibinyoma, kandi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho.
Icya kane, ubutabera mu Rwanda no mu rukiko mpuzamahanga bwarabogamye kuko bushingiye ku kinyoma, bityo bituma ubumwe n’ubwiyunge bigorana kugeraho. Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe.
Iyo nkuru nanjye nayumvise mw’ijoro kuri BBC nka saa saba,itariki 7 z’ukwa kane, 1994, aho nari ndi Kampala, Uganda, mu nama ya Pan African Movement. Ndahamya ko abenshi muri FPR, baba abasirikare cyangwa abasiviri, ari nkanjye nta ruhare bagize muri uwo mugambi w’ubwicanyi. Kagame niwe ubwe nyirabayazana, niwe ugomba kubazwa ibijyanye n’icyo cyaha byose. Icyakora, nari umwe mu bayobozi bakuru mu mulyango wa FPR-Inkotanyi, kandi ndi umusirikare ufite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FPR. Niyo mpanvu ibyakozwe bibi kandi byitirirwa FPR nkiyirimo kandi nari mbereye umwe mu bayobozi nanjye bindeba.
Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Niyo mpanvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imilyango ya Juvenal Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, Deogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddee Bagaragaza, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Heraud, Jean-Pierre Minaberry, na Jean-Michel Perrine.
Mboneyeho no gusaba imbabazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi, n’ibinyoma nk’intwaro muli politike, kurandura burundu umuco wo kudahana, no gukorera hamwe kwubaka umuco wo kworoherana, kubabarirana, ubumwe, ubwiyunge, gukira no kugendera ku mategeko. Ndasaba imbabazi u Burundi bwiciwe abayobozi, n’u Bufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. By’umwihariko ndasaba Imana ngo imbabalire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira umwicanyi wateje imiborogo n’amarira mu bo yiciye.
Nta gahato, mvuze ukuri imbere y’Imana n’abanyarwanda. Nk’abandi banyarwanda mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kuvugisha ukuri bifite ingaruka. Paul Kagame afite ukuboko kudahaga kumena amaraso y’abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu z’abanyarwanda bose. Kuvugisha ukuri ntabwo twakomeza kubisubika. Bikenewe uyu munsi. Ntabwo ibi mbikoze gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gukomeza gushakisha icyakiza urupfu n’akarengane bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu. Ukuri nikwo kuzatuvana ku ngoyi. Umunsi twavuye ku ngoyi, tukagira ubwigenge busesuye, nibwo tuzababarirana nta gahato, hanyuma ubwo ibihe byo gukira bizaba bigeze.
Dr. Theogene Rudasingwa (sé)
Rudasingwa yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR (1993-1996), Ambasaderi w’u Rwanda muri USA (1996-1999); n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame (2000-2004).
E-mail: ngombwa@gmail.com; Washington, DC. October 1, 2011
Abaguye mu ndege ya Prezida Juvenal Habyarimana yahanuwe na Kagame:
Juvénal HABYARIMANA, Head of State of Rwanda;
Cyprien NTARYAMIRA, Head of State of Burundi;
Déogratias NSABIMANA, Chief of Staff of Rwandan Armed Forces (R.A.F.);
Elie SAGATWA, Colonel and Chief of the Military Cabinet of the Rwandan president;
Thaddée BAGARAGAZA, Major and executive officer in the ‘maison militaire’ of the Rwandan president;
Juvénal RENZAHO, foreign affairs adviser to the Rwandan president;
Emmanuel AKINGENEYE, personal physician to the Rwandan president;
Bernard CIZA, Minister of Planning in the government of Burundi;
Cyriaque SIMBIZI, Communications Minister of Burundi;
and members of the French flight crew:
Jacky HERAUD, pilot;
Jean-Pierre MINABERRY, co-pilot; and ,
Jean-Michel PERRINE, flight engineer.
October 4, 2011 11 Comments
Umuryango Human Rights Watch wanenze cyane imikorere y’inkiko za Gacaca mu Rwanda
Muri raporo y’impapuro 160 (Justice Compromised: The Legacy of Rwanda’s Community-Based Gacaca Courts) yasohowe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch, ivuga ko inkiko za gacaca z’u Rwanda zica imanza za jenoside, zaranzwe na ruswa ndetse n’ubuswa bukabije
Human Rights Watch ivuga ko yakoze ubushakashatsi burambuye ku manza nyinshi za Gacaca mu gihe cy’iminsi igera ku 2000, zabereye mu duce dutandukanye tw’igihugu. Muri ubwo bushakashatsi kuri Gacaca basesenguye ibirebana n’ abaregwa jenoside, abiciwe, abatanga-buhamya , abacamanza ba Gacaca, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Uwo muryango wasanze ko Gacaca yaranzwe n’amakosa akomeye cyane ndetse na ruswa nyinshi. N’ubwo leta yavugaga ko igiye gushyira ahagaragara ukuri kubyabereye muri Rwanda mu gihe cya Jenoside, siko byagenze. Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi yakingiye ikibaba kuburyo bukomeye ibirego byahuraga n’ibyaha abasirikare ba FPR-Inkotanyi bakoze byo kwica abantu mu gihe cya jenoside na nyuma y’aho. Leta yatanze amabwiriza yo kwirengagiza abakoze ubwicanyi bw’abahutu bishwe n’abasirikare ba FPR. Ibi ngo bikaba bigaragaza ko ubu butabera ari ubwo uruhande rumwe kandi butari bugamije ukuri nkuko abategetsi b’u Rwanda babivuga.
Umwe muyobozi ba Human Right watch Daniel Bekele avuga ko byaba byiza izi manza zisubiwemo n’ubucamanza bufite ubushobozi, kugirango hakosorwe amakosa yabayemo akabije.
Mu nyandiko za Leta, ubucamanza bwa Gacaca bwari bufite inshingano zo gufasha abiciwe n’abishe kubwizanya ukuri, abanyabyaha bagahanwa. Bwari ubucamanza bugamije kwunga abaturage. Ariko ibyo ntibyagezweho kubera kutemera ko ukuri kwose kugaragara ku bapfuye n’ababishe b’impande zombi.
Abantu benshi bakomeje gutaka ko Gacaca ibarenganya cyane ndetse hakazamo no guhishira abantu bakoze ibyaha ndetse no gufunga abo idashaka ikoresheje Gacaca. Bakomeje kuvuga ko Gacaca yabaye igikoresho ndetse n’igikangisho ku bantu batari bishimiwe na leta iriho. Hari na benshi bahunze igihugu kandi nta cyaha bakoze.
Abandi baturage kandi baremeza ko Gacaca yatumye abanyarwanda bongera amacakubiri, kuko habayeho kwamburwa imitungo ku buryo budasobanutse.
Habayeho kurenganya abantu benshi batagize uruhare muri jenoside, bakamburwa ibyabo. Bamwe mu barokotse jenoside bavuga ko iyo mitungo bagiye bahabwa y’abaturanyi babo babona ko ishobora kuzavamo intonganya n’amakimbirane menshi.
Iyi raporo ya Human Rights Watch kuri Gacaca yamaganwe na Ministri Karugarama avuga ko u Rwanda rutayishimiye.
June 3, 2011 2 Comments
Sixbert Musangamfura ku birebana no kumanika amagufa y’abishwe mu tubati
Sixbert Musangamfura asanga leta y’u Rwanda ifite inyungu mu gushyiraho politiki yo kwanika amagufa y’abapfuye muri jenoside.
Twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:
“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura. Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!
Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso. Ibyo bintu ni agahomamumwa.”
Sixbert Musangamfura nawe yagize ati:
Nagiraga ngo nongereho ko mu by’ukuri biriya byo kwanika amagufa leta ibifitemo inyungu kubera ko ibyereka amahanga noneho ikibaye cyose leta yaba ifite nk’umuntu yivuganye mu mahanga cyangwa no mu gihugu ikavuga iti “Ntimwibagirwe ariko ko aha hapfuye ibihumbi n’ibihumbagiza, bati dore n’amagufa aho ari, n’uwakwica ntabwo yageza hariya.” Bityo bakabihoza ahongaho kugira ngo muby’ukuri abo bica cyangwa abo barenganya, ibibabaho bigirwe ubusa ugereranije n’ibyabaye muri jenoside y’abatutsi.
Ikindi mbibonamo ni uko ibyo bavuga bati “mutaburure amagufa, mutaburure abantu aho bashyinguwe hirya no hino, abantu bazize jenoside y’abatutsi”, harimo ikibazo gikomeye cyane kuko muri icyo gihe abanyarwanda baravuga bati “Abanyarwanda bapfuye muri kiriya gihe ni benshi cyane. Ari abaguye mu Rwanda n’abaguye hanze ni benshi.’ Uwo muco wo gutaburura amagufa no kuyashyira mu tubati, igihe umunyarwanda uwo ariwe wese azavuga ati ‘niba ari ukonguko tugomba kubikora, buri wese ataburure cyangwa se n’abaguye hirya no hino nabo muzane amagufa yabo ajye mu tubati’, igihugu muzasanga ari amagufa yanitse ahantu hose.
Ndumva uwo muco koko ukwiye kurwanywa, abantu bagashyingurwa, hakaba inzibutso, zaba zirimo amafoto n’ibitabo, ibyo bintu bigahabwa agaciro koko noneho, uwo ariwe wese, ari usuye u Rwanda, ari n’umunyarwanda, akibutswa ko habaye amarorerwa ariko ntiyerekwe amagufa yanitse mu gihugu cyose.
May 31, 2011 2 Comments
Gervais Condo ku kibazo cyo kumanika amagufa y’abazize jenoside
Gervais Condo asanga abayobozi b’u Rwanda barahahamutse!
Mbere yo kwumva ibyo Condo yavuze kuri uriya ‘muco’ wadutse wo kwanika amagufa y’abazize jenoside, twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:
“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura.
Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso.
Ibyo bintu ni agahomamumwa.”
Dore noneho ibyo Gervais Condo abivugaho:
Icyo mbanje kuvuga ni uko, burya mu nzego z’ubuvuzi baravuga ngo iyo ari mu minsi ya mbere birarushya kugira ngo umuntu abone indwara ariko biba byoroshye kugira ngo ayivure. Uko iminsi igenda ishira indwara iba igaragara buri wese yayibona ariko kuyivura bigasigara ari ingorabahizi. Ni byo by’iwacu rero.
Indwara nshaka kuvuga ni iki?
Muri biriya bibazo dufite, ni iyerekeye guhahamuka. Tujya tuvuga ko hahahamutse abantu ku giti cyabo ariko mu marorerwa yabereye no mu Rwanda usanga sosiyete nyarwanda nayo ubwayo yarahahamutse. Iyo rero haje uko guhahamuka, igikurikiraho ni uko ibitekerezo by’abantu bisubira ibwana, aribyo bita regression. Iyo ugize ibyago rero iyo regression igafata ubuyobozi, kaba kabaye kuko ntabwo babasha gutandukanya ikibi n’icyiza, icyatsi n’ururo, aribyo yenda mu cyongereza wakwita ‘to differentiate the beauty and the ugliness’.Icyo cyiza rero ni ikihe nshaka kuvuga? Ndashaka kuvuga biriya byo gushyingura abantu mu mva. Ni cyo cyiza. Nkavuga nti ikibi ni ikihe? Ibyo bintu byo gufata ariya magufa tukayanika hariya.
Ni ikintu gikomeye cyane kuko nanjye maze iminsi mvugana n’abantu, hari n’abandahiye ko batazongera gusubira hariya kujya kureba ziriya nzibutso. Kuko iyo ageze hariya akabona agahanga k’umuntu, aravuga ati aka agomba kuba ari mama, agomba kuba ari wa muvandimwe, agomba kuba ari aka kanaka. Uwo muntu rero iyo atashye ntabwo yabasha gusinzira. Umutima uhora usimbagurika yongera kurota ibyo bintu yabonye.
Dufite n’abandi bantu bajya gusura izo nzibukiro b’abanyamahanga. Bo rero bagira ubundi bwandu bw’ibyo bintu babonye n’ubwo bimwe baba barabisomye barabonye amafoto nk’ayongayo, ubwo bwandu babwita ‘compassion fatigue’ cyangwa se ‘trauma secondaire’. Uwo muntu nawe ubibonye ntabwo tuba twamugiriye neza, aragenda nawe akarara asimbagurika, akarara adasinziriye. Noneho, uko abantu bahageze, ugasanga igihugu, aho kugira ngo kijye imbere, bibagirwe ababo bitabye Imana, tubareke Imana ibahe iruhuko ridashira, ugasanga tubaye icyo bita ikintu gihoraho ariyo ‘perennial mourning’.
Iyo sosiyete rero yageze ahongaho, iba ishaka ubuyobozi busana imitima y’abantu, ndashaka kuvuga ‘healing leadership’. Ntabwo iba ikeneye iyo ‘regressive leadership’. Kuko ni naho, iyo ibintu bigeze ahongaho abantu batagitandukanya icyatsi n’ururo niho batangira gukoresha biriya ingufu murengero. Wababwira uti nyamara ibi bintu dukora ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, dukwiye gushyingura bariya bantu, icyo gihe bakakubwira ko urimo gupfubya jenoside, bagashyiraho amategeko ameze nk’ariya, kubera ko nabo ubwabo, nta mutima bafite mu gitereko, kandi ni mu gihe.
N’ubwo buyobozi bwagiye bubona abantu benshi batangiranye nabo haba mu ntambara haba abo bari bafatanyije bagiye bapfa bamwe baguye ku rugamba, abandi bajugunywe mu mazi, abandi aribo babahitanye, nabo rero ntibabasha gusinzira. Bagera mu buriri, abo bantu abazimu babo bakarara babasimbiza. Iyo baraye bamusimbije, abyuka afata icyemezo kitari icy’umuntu ufite umutima mu gitereko.
May 30, 2011 No Comments
Agahinda k’abacikacumu b’i Rwanda kubera guhatirwa kwanika uduhanga tw’ababo mu nzibutso
Nyuma y’inyandiko yasohotse yitwa Nta mudeli wo kwanika amagufa, twashoboye kwumva ikiganiro BBC yagiranye na bamwe mu barokotse jenoside. Umwe yasobanuye intimba aterwa no kuba Leta y’u Rwanda yarahatiye umuryango we gutaburura ababyeyi be aho bari bashyinguwe mu cyubahiro kugira ngo bajye kumanika amagufa yabo mu tubati two mu rwibutso. Undi nawe yasobanuye uburyo leta yanze guha nyina icyubahiro.
Mutege amatwi ibyo abo bacikacumu basobanuriye BBC.
BBC: Reka tujye kuri Jonathan Musonera.
Jonathan, uri umututsi w’umucikacumu. Ariko mu bitekerezo byawe uko numvise uvuga bitandukanye n’abacikacumu bibumbiye mu muryango Ibuka ku kibazo cy’izi nzibutso za jenoside.
Jonathan Musonera: Rwose mu by’ukuri ibyo ni ko bimeze. Abenshi muri Ibuka, ni abatutsi koko, ndetse bacitse ku icumu, ariko iyo urebye imikorere yabo, ni imikorere isa nk’aho irimo itegeko rya leta. Mu by’ukuri, iyo ukurikije uko leta y’u Rwanda iyoboye ubutegetsi bwayo, nta n’ubwo njyewe ibi bintu by’imibare bavuga ngo aba bantu ni benshi muri guverinoma, aba ni bake, ntabwo ubundi ariko binakoze mu Rwanda. Hari agatsiko kayoboye ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni nako kemeza ibintu, abandi bakabikurikiza. Abatabikurikije barafungwa cyangwa se bagahunga, cyangwa se bagapfa. Ndafite ingero zitandukanye.
Tuze nko ku kibazo cy’ejobundi ubwo bashatse kutwica. Bashatse kutwica baduhora ko turi hanze…
Q/ Wowe na nde?
Jonathan Musonera: Hari njyewe, hari n’abo dufatanije. Ikibazo si icyo cyanjye njyenyine, ahubwo cyahereye kuri Generali Kayumba Nyamwasa muri South Afrika.
Q/ Ariko dusubiye kuri abo bantu, kuko inzandiko narazibonye – biriya mwahawe na polisi – baravuga ni “threat”. Threat ntabwo bivuga kwica.
Jonathan Musonera: Ariko threat irangiriza mu kwica. Kuko iyo umuntu ashaka kukugirira nabi uburyo bwose ashobora gukoresha buba bubangamiye ubuzima bwawe niba warasomye neza iriya baruwa polisi ya hano yampaye imbwira ko ubuzima bwanjye bubangamiwe, ni ukuvuga kandi bubangamiwe na guverinoma y’u Rwanda, ese niba babangamira abari hanze y’igihugu, ndetse bari i Burayi, abari mu gihugu bashobora kuba bagira icyo bavuga kuri guverinoma wumva babangamirwa gute?
Q/ Ariko, wenda ndaguha umwanya wongere ubisobanure. Banza usubire kuri kiriya kibazo cy’inzibutso za jenoside.
Jonathan Musonera: Tugarutse kuri icyo kibazo cy’inzibutso za jenoside, mu by’ukuri iyo urebye uburyo zikoreshwa na leta y’u Rwanda, zikoreshwa nk’ikintu gifitiye leta inyungu kitanafitiye n’abakorewe iyo jenoside inyungu. Ndaguha ingero zifatika. Hashize imyaka 17 twibuka jenoside yakorewe abatutsi. Buri mwaka niko bajya gutaburura abantu bapfuye bishwe muri jenoside. Imibare batanga buri gihe, iyo ubaze n’imibare bavuga ko abatutsi bakorewe jenoside, ukubye n’imyaka 17 ushobora gusanga bigeze no muri hafi miliyoni imwe n’igice. Wagaruka inyuma ukibaza uti ese, ni iki gituma iyo leta idashobora gufata igihe ngo abantu bose bazize jenoside babashyingurire rimwe, noneho izo nzibutso tujye twibuka ariko atari uko buri mwaka bahora bajya gushakisha abantu ngo aho bahambwe. Icya kabiri…
Q/ Ariko nta n’ubwo ari uguhamba! Hari abatawe mu misarane, hari abatawe mu myobo, ni ukujya kubakura hariya bakabaha kubashyingura mu cyubahiro nk’abantu. Kuko, interahamwe zibatemagura zigira gute babataga aho babonye. Ntabwo kwari uguhamba.
Jonathan Musonera: Ni byo koko. Ariko, ni iki gituma badashyiraho umushinga wo kugira ngo bige icyo kintu gikorwe mu gihe kimwe atari uko bahora buri mwaka bajya gushaka nyine aho abo bantu bashyizwe.
Q/ Ariko, niba bagihari?
Jonathan Musonera: Niba bagihari, niyo mpamvu nanjye navuze nti bashyizeho umushinga wo kwiga icyo kintu bagashakisha ahantu abo bantu bajugunywe mu misarane cyangwa mu myobo cyangwa ahandi hantu hatandukanye, bagashyingurirwa igihe kimwe. Noneho kwibuka buri mwaka bikaba kwibuka ariko bitajya guhora bajya gushakisha aho abantu batawe.
Icya kabiri nshaka kuvuga kijyanye n’izi nzibutso: iyo ugeze mu gihugu cy’u Rwanda ukareba hirya no hino mu gihugu ahantu amagufa y’ababyeyi bacu n’abavandimwe amanitse mu ma etajeri aho bagenda berekana mu nzibutso! Umuco w’u Rwanda, icya mbere cyo iyo umuntu apfuye, wemera ko umuntu ashyingurwa. Ijambo ry’Imana ryemera ko umuntu iyo apfuye ashyingurwa. Ni iki gituma leta y’u Rwanda idashobora gushyingura abantu bamanitse mu bubati aho bagiye babashyira? Nk’ibicuruzwa?
Q/ Sinzi impamvu babikora ariko reka nkubaze. Ntekereza ko kubikora kuriya, ntabwo ishobora kuba ari inzira imwe ituma abantu bibuka ibibi byabaye muri kiriya gihugu kugira ngo bitazongera kuba!
Jonathan Musonera: Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura. Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora! Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso. Ibyo bintu ni agahomamumwa…
Ibi bintu tubibeshywe imyaka 17. Ku bintu bijyanye na jenoside hariho njyewe burya ibintu ntajya nemera cyane cyane nk’iyo banavuga ko jenoside ngo yatewe n’indege ya Habyarimana kubera ko yahanutse. Ingege ya Habyarimana, Habyarimana yari Prezida w’abanyarwanda, icyo ni icya mbere, ntabwo yari Perezida w’abahutu. Kuvuga ngo bishe Perezida w’abahutu noneho abahutu bishe abatutsi! Yari Perezida w’abanyarwanda.
Ikindi cya kabiri: ni ukuvuga ngo ‘mbere y’uko Habyarimana apfa hari abatutsi bishwe za Bugesera, n’abagogwe, n’abandi. Icyo gihe ntabwo Habyarimana yari yagapfa! Jenoside ni ibintu byateguwe, birakorwa. Ariko noneho uburyo leta y’u Rwanda nayo ubu ibikoresha biteye agahinda kuko nta mbabazi cyangwa ikintu gifatika gihumuriza abakorewe iyo jenoside.
Ndagira ngo mbisubiremo kuko njye nacitse ku icumu. Ababyeyi banjye, abavandimwe banjye bazize jenoside. Iwacu hari i Nyanza. Habaye amatongo. Ariko, noneho byonyine, ibaze kugira ngo dushyingure umuryango wacu, nibarangiza leta itegeke kwongera kuwutaburura, ngo bawujyane mu nzibutso. Ibyo bintu ndabyamagana. Na biriya bintu navuze bwa mbere byo gushyira amagufa mu ma etajeri. Ni agahomamunwa kuko njyewe n’iyo mbitekereje sinshobora kujya mu rwibutso kubireba kuko iyo mbirebye numva…, mpita numva koko ari ababyeyi banjye ndimo ndeba, kandi ngasanga binyuranye n’umuco nyarwanda, n’umuco w’Imana.
Prudencienne: Njyewe ikintu nongeraho ni uko muri jenoside nanjye ndi umuntu wacitse jenoside. Nari mpari. Nabuze abantu banjye bishwe n’interahamwe. Umukecuru wanjye na mukuru wanjye bari barokotse muri abo bantu bicwa na FPR, abasirikari ba FPR. Muri uko gushyingura abantu mu cyubahiro bazize jenoside ndashaka kumenya noneho igihe bazashaka imirambo yishwe n’abantu ba FPR, bo bazabashyingura mu cyubahiro ryari ko bagiye babajugunya mu bisambu? Nk’umukecuru wanjye yatoraguwe ahantu yari yajugunywe mu gisambu.
Q/ Ntabwo ari mu rwibutso?
Prudencienne: Ntabwo ari mu rwibutso. Non. Kuko yari umuhutu.
May 28, 2011 No Comments
Rwanda: Generali Kayumba Nyamwasa ati: “Ndasaba Imbabazi rwose”.
Nyuma y’aho amashyaka FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byemeje gufatanya mu migambi yo guharanira ubwiyunge nyabwo na demokarasi mu Rwanda, hari abanyarwanda bagize impungenge bavuga ko abayobozi b’ayo mashyaka batazi umutwe uri inyuma.
Bamwe bavuga ko abantu nka ba Gahima na Nyamwasa bafite amayeri menshi, ko uko gushaka gufatanya n’abandi mu guhindura ibintu mu Rwanda ari uburyo bwo gushaka uburyo bwo kugira ngo bazinzike ibyaha ndengakamere bashinjwa ko baba barakoze.
Mu nama yahuje abanyarwanda baba mu Bwongereza hamwe n’abayobozi n’abayoboke bo muri ayo mashyaka yombi i London kuwa 14 Gicurasi, nta n’umwe waniganywe ijambo. Barabajije barinigura. Hari n’uwagize ati: “Kayumba yayoboye abantu arica, raporo zirahari,imanza ziramutegereje. Kuki mwivanga n’abo bantu, mutarishe?”
Muri iyi nyandiko turareba ibyo Kayumba Nyamwasa yashubije ku kibazo gikunze kugaruka kirebana n’uruhare rwe mu marorerwa yaberereye mu Rwanda no muri Kongo.
Igisubizo cya Kayumba
Umva uko Nyamwasa yisobanura n'uko asaba imbabaziIbibazo byabajijwe, urebye byose ni ibibazo bigendana n’ikibazo cy’ubuyobozi, n’akazi twakoraga, n’uko twabaye muri FPR, n’uko twayoboye ingabo, n’ibibazo bishobora kuba byaravutse muri icyo gihe.
Reka rero mbabwire uko ikibazo njye ncyumva.
Muby’ukuri, ibibazo byabereye mu Rwanda ni ibibazo bitandukanye, ariko cyane cyane njya numva bambaza ibibazo bigendana n’abantu bapfuye. Ukuri rero ni uku:
Mu gihe cy’intambara, intambara ikinatangira, ubundi ntabwo yari gahunda yo muri RPF cyangwa RPA icyo gihe ngo bazajye mu Rwanda noneho nitugera mu ntambara bice abahutu babamare, ahubwo icyabaye ni uko intambara igitangira, mbere y’igihe… mu Rwanda, aho za Nyabukongwezi, aho za Nyagatare, twarahabaye hari abanyarwanda benshi ari abatutsi ari abahutu nta n’ubwo bigeze banahunga. Urugero nanabaha ni umugabo witwa Nsengiyaremye agomba kuba sinzi ahari yenda agomba kuba ari mu Bubirigi cyangwa ahandi. Njye ndibuka tumusanga i Nyagatare, sinzi akazi yanahakoraga. Njye ndibuka nanavugana nawe, ahamara ngira ngo nk’iminsi nk’ine cyangwa itanu, icyo gihe nanjye nari umuyobozi w’ingabo wabaga za Nyagatare; aza kunsaba ko ashaka kujya i Kigali, turanamuherekeza; icyo gihe Gabiro yari yaranafashwe tumunyuza za Ngarama, umugabo asubira i Kigali.
Iyo rero RPF cyangwa RPA iza kuba yari ifite umugambi w’ubwicanyi, bariya baturage bose bari za Nyabwishongwezi aho twanaturutse, za Nyagatare, tuba twarabamaze. Ariko rero siko byagenze. Intambara yaje kugera aho ihindura isura, haza kubaho igihe cyo gufata ibyitso, ikintu cyo kwica abantu, haza kugera n’igihe ngira ngo, aho Inkotanyi bazi…niye ku rugamba, zisa n’izisubiye inyuma, aho bagarukiye ngira ngo nibwo abatutsi cyane cyane abo mu Mutara banapfaga bakagenda hanyuma bagarutse haje kubaho koko ibintu by’ubwicanyi bwatangiye, kuri RPA koko abantu batangira gupfa.
Ibyo rero, uwahakana akavuga ko nta bahutu yenda baba barapfuye muri icyo gihe, byaba ataribyo. Kandi n’uwanavuga ko, icyo gihe, abatutsi batapfaga, nabyo ntabwo byaba ari byo. Muri utwo turere twose two mu Mutara, ahegereye za Byumba aho Inkotanyi zigereye za Gatuna na hehe, nta mututsi n’umwe warangwaga muri ibyo bice. Abatutsi barapfaga, abasirikari b’Inkotanyi nabo baza, kenshi na kenshi bakihorera. Ibyo bintu rero, ni ibibazo bireba abanyarwanda, nkunga mubyo Prudentiyana yaramaze kuvuga, ati ibyo aribyo byose, abantu bajye bareba bavugishe n’ukuri.
Icyo gihe ubwo abasirikari b’Inkotanyi bicaga abahutu, kubera yenda kwumva ko barimo kwihorera, n’ahandi ni nako abatutsi bapfaga.Ibyo ni ibibazo badakwiriye kwirengagiza, ari abasirikare b’Inkotanyi, ari n’abasirikare ba ex-FAR ari n’abahutu bari banahatuye, bose bafite izo responsabilites. Ibyo rero, kuvuga ko ibyo byaba bitarabaye, byaba ari ukwirengagiza. Kuba bavuga ko yenda twe twari duhari tutabibonye, nabyo byaba ari ukubeshya.
Icyo rero navuga ni iki?
Muri iriya ntambara, ari abatutsi, ari abahutu, bose barapfushije.
Kuvuga ko hapfushije uruhande rumwe, ukirengagiza urundi, byaba atari byo.
Ariko rero kugira ngo mfate responsabilite nk’umuntu njyewe, ni ibintu biri very regrettable. Nabivuze no hambere.
Kuba twarabaye muri ziriya ntambara uzi ngo ugiye kurwana intambara yo kubohoza u Rwanda, intambara yajya kurangira ikarangirana na jenoside, ikarangirana n’imfu z’abahutu zidafite ingano, warangiza ukavuga ngo waratsinze, ntacyo uba waratsinze.Mu by’ukuri, twaratsinzwe. Twatsinzwe dute rero, mu by’ukuri?
Ntabwo twarwanaga n’abayapani, nta n’ubwo twarwanaga yenda n’abahinde, twarwanaga n’abanyarwanda. Ntabwo rero waba wararangije intambara yamaze abantu bangana kuriya, ngo uvuge ngo waratsinze. Nta n’ubwo waba waranayibayemwo, ngo noneho uvuge ngo nta bantu bapfuye. None se abapfuye bariya bose, baba ari abahutu, baba ari abatutsi, baba bariyahuye? Ibyo aribyo byose, abatutsi bari mu nkotanyi bishe abahutu, abongabo bapfuye. Abahutu bandi nabo, baba ari abasirikare, baba ari n’abandi batari n’abasirikare, abo nabo bishe abatutsi, biza kugera no kuri jenoside ariyo Gahima mu kanya nasanze arimo gusobanura.
Ibi rero ugiye gukurikirana ngo ushakishe uruhare rwa buri muntu muri ibyo byose, n’ubwo ubona Arusha bafunze abasirikare bamwe, hari n’abandi, n’abo bandi b’abasirikari bakabanje kubaza, bakababaza bati byagenze gute?
Ariko rero reka njye nsubize ku bindeba aribyo mwari murangije kumbaza muti ese Kayumba ko yari umuyobozi w’ingabo. Nibyo koko, naje kugira inzego, kuyobora inzego nyinshi z’igisirikare mu ngabo. Nk’uko nabibabwiye ubushize, ibyabaye hariya ni very regrettable, njyewe, as a person, I really apologize. Ndapologizinga ibintu byabaye hariya ni ibintu byari bidakwiye, ibintu byarabaye, byinshi bimwe twarabibonaga, ariko noneho igihe ugeze mu gushakisha upper responsibility y’umuntu, ibi ni ibintu bimwe bizajya muri investigations.
Nahoze numva muvuga ibintu bya… nasanze ngirango Gahima ariwe uvuga… ibintu by’indege: aho naho izina ryanjye ribamo, haba n’ibintu by’abanya-Gisenyi, ibyo nabyo izina ryanjye ribamwo; ndibwira ko ibyo muri Kongo nabyo, ubwo nabwo izina rye rizaza; ariko ndibwira ko ibyiza ari uko buri muntu azagira igihe agasobanura uruhare muri ibyo ngibyo. Kuba rero biri mu nkiko, ntabwo wavuga uti Kayumba noneho tangira usobanure biriya bintu kandi ejo uzajya mu rukiko. Mu by’ukuri, muri mwebwe, hari abize amategeko. Ntabwo ariko ibintu bikorwa. Igihe ikintu kiri mu rukiko, urakireka kikabanza kikajya mu rukiko, noneho ukabanza ukagisobanura, ukavuga n’ukuri ubiziho. Ariko ukuri ni uko nzi ko muri rusange, mu by’ukuri, abatutsi barapfuye bigera no kuri jenoside, abahutu barapfuye, ni byo biriya mubona biri muri mapping report, kandi abo bose bishwe n’abanyarwanda. Icyo navuga rero ni iki?
Icyo navuga ni uko abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma, bose bakamenya ko biriya bintu bakwiriye kubyiyama, bakwiriye kubiregretinga bakamenya ko ari ibintu bidakwiye, kandi bakamenya ko dukwiriye kureba imbere…
Mba mu gihugu cy’aho abazungu bafashe abirabura barabakandamiza, barabica imyaka n’imyaka.
Nimwe mwahoze muvuga Mandela. Mandela, aho bamufunguriye nyuma y’imyaka 27, umuntu wa mbere yabanje kuvugana nawe ni Pik Botha wari Perezida wa hano, nyuma aho aviriyeho, Bwana Declerck n’abandi bose bose ba hano muri South Africa.
Ni cyo gituma ushobora gusanga ibibazo byabo n’ubwo byanabaye bafite ukuntu babyize, bafite ukuntu babirangije.
Natwe rero dukwiye gushaka uko tuziga ikibazo cy’abanyarwanda, uko ikibazo cyazanarangira.
Na bariya bamwe bagiye bacirwa imanza… abataraburana kandi … nabo bakaburana bakagaragaza uruhare rwabo.
Njye rero mu by’ukuri, ku bindeba ku giti cyanjye, I really regret and I think ni ikintu giteye ubwoba, ni ikintu kibabaje kubona abanyarwanda bicara bakica bagenzi babo ahasigaye abandi bakajya hariya bagacelebratinga ngo twatsinze intambara. Intambara yo ntayo twatsinze.
…
Icyo twifuza twebwe, turashaka ko biriya bibazo byo mu Rwanda byazarangira mu mahoro.
Muri rusange rero abahoze bavuga bati: turashaka kwumva uruhare rwa Kayumba. Uruhare rwa Kayumba ni urunguru:
Njyewe, I sincerely apologize and really regret ibintu byose byabereye hariya mu Rwanda.
Numva mu magambo make ari uko nabisobanura. Murakoze.
May 27, 2011 12 Comments
Nta mudeli wo kwanika amagufa
Ese birakwiye kwanika amagufa y’abacu bapfuye?
Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku byerekeranye n’inzibutso za jenoside mu gihugu cyacu. Abantu benshi batangiye kwamagana ku mugaragaro umuco wo kwanika abacu bapfuye cyangwa kubafungira mu tubati aho kubashyingura mu cyubahiro nk’uko umuco wacu ubiteganya..
Hari umuntu witwa uherutse gutanga igitekerezo cye muri Forum. Njye cyaranshimishije cyane kuko cyanteye kwibaza birambuye ku muco wacu. Nsanze ari byiza ko nakigeza no kubandi, ubundi ushaka kubonamo isomo akaribonamo.
Yagize ati:
Ndabasuhuje !
Mu kinyarwanda gikuru, kirazira kwandalika, kwandagaza, kwotesha no kwanika uwapfuye. Mu muco twarazwe n’Ababyeyi, upfuye aba intwari, agatinywa, agaterekwa, agaterekerwa, akambazwa. Upfuye, arogoshwa, akuhagirwa, akambikwa, akabwirwa menshi aremereye, yo kumuherekeza iyo agiye, kugirango agende rwiza, kugirango ntajyane ingingimira, inzika se, cyangwa imijinya miremire byazatuma aza kuyogoza abazima asize i musozi. Upfuye arapfunywa, agapfunyikwa, agashyingurwa. Ubwo bakanywa amasubyo, bakirabura, bagasiba koko, bakagandaara, ntihagire uhinga, nta kimasa gicugita, ntawe ubaza umugore icyamukuye iwabo. Kugeza umunsi wo kwera ye.
Dore nk’aha Abakuru baraduhana bagira bati : Agapfúuye karapfúnyikwa áhó urúhú rw’iíntáre ruliíndwa imbeba
(ce qui est mort est emballé : pour preuve, la peau du lion est protégé contre les souris).Uyu muhanano w’umugani uratubwira neza ko abapfuye buubahwa, n’ubwo baba barabaye abagome mu buzima bwabo. Nta kubihimuraho kundi, nta guhoora kundi kubareba. Nta mahuriro y’ibyo nabo. Uwapfuye rero, ntaba amatsiko y’indorerezi cyangwa abashinyaguzi, cyangwa ngo ahabwe amenyo y’abasetsi. Biravuga kandi na none ko uwapfuye aba yarenze intugunda n’amakimbirane yose y’abasigaye imusozi. Akaba atagomba gukoreshwa mu bikorwa ibyo ari byose byo guhoora cyangwa kwibutsa amakuba n’ubugizi bwa nabi yanyuzemo. Uwapfuye arigendera abe bakamuterekera akaruhuka. Akabikebanura akaruhukira mu mahoro burundu, bityo abo asize nabo bakaruhuka. Ubuzima bugakomeza.
Ntumbaze abemeje uyu mudeli wo kwanika impanga na za ruseke z’abacu icyabibateye. Havuzwe menshi, bivanze. Simbijyamo. Aliko icyo nakubwira kimwe, ni uko mu mitima y’abanyarwanda harimo intimba ndende. Icyo nakubwira kandi, ni uko nta muntu waba azi neza ko aya magufa ari ay’uwe ngo ayanike ukundi. Kuko biraremereye cyane, kandi kirazira.
Nyamara izi nzirakarengane twandagaje aka kageni zizaduhana zihanukiriye ! Ubu ni ubukunguzi bukomeye buzadukoraho aho aho bucyera.
Tugane Abakambwe baduhanure
May 23, 2011 1 Comment
Ihanura ry’indege ya Habyarimana: Ubufaransa bwashyize abasirikari bakuru ba FPR kuri listi y’abakurikiranwa
Abacamanza bo mu Bufaransa bashyize abasirikari bakuru ba FPR kuri listi y’abakurikiranwa ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariko bemeje kudasohora impapuro zo kubata muri yombi.
Abo basirikare bakuru b’u Rwanda 6 barashinjwa kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yahitanye uwahoze ari Prezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Abo basirikare bavugwa barimo Gen James Kabarebe, Charles Kayonga, Gen Jack Nziza , Jacob Tumwine, Sam Kaka hamwe na Franck Nziza.
Umucamanza w’umufransa Jean Louis Bruguiere yari yasohoye inyandiko asaba ko batabwa muri yombi muri 2006. Icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yahise icana umubano n’u Bufaransa. Leta y’u Rwanda kandi yahise ishyiraho komisiyo yakoze irindi perereza, isohora raporo yiswe iya Mutsinzi, ivuguruza ibyari bikubiye mu perereza rya Bruguiere.
Nyuma abayobozi b’u Rwanda n’u Bufransa yiyemeje gutsura umubano w’ibihugu byombi, maze abacamanza bandi b’abafaransa Marc Trevidic na Nathalie Poux baza mu Rwanda kureba aho indege yahanuriwe no kuvugana n’abanyarwanda icyo kibazo kireba.
U Rwanda ruracyakora uko rushoboye kwose mu guhakana ko FPR iyobowe na Kagame ariyo yahanuye iyo ndege igakoma imbarutso ku bwicanyi bw’indengakamere bwakurikiyeho.
Hari impungenge nyinshi ko kubera inyungu za politiki u Bufaransa nabwo bushakisha inzira yo kuzinzika ukuri kuri icyo kibazo gikomeye cy’iyicwa rya Habyarimana .
December 17, 2010 No Comments
Umunyamategeko Peter Erlinder aremeza ko azicwa naramuka agarutse mu Rwanda
Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga aherutse kuvuga ko umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder agiye kuzahamagarwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugirango yisobanure ku byo aregwa, harimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yongeyeho ko naramuka yanze kugaruka mu Rwanda bizamenyeshwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikaba ariyo imufata, ngo kandi ibyo Erlinder nk’umunyamategeko asanzwe abizi.
Peter Erlinder yarekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ahabwa uburenganzira bwo kuba asubiye iwabo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ariko agasiga aho abarizwa mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Associated Press kuri uyu wa gatanu, Peter Erlinder yavuze ko azi ko naramuka agarutse mu Rwanda kuburana mu rubanza rwe azicwa. Ibyo bihuye n’ibyo yatangarije i Nairobi akimara kurekurwa mu kwezi kwa Kamena, ubwo yavugaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwateganije kumushimuta no kumwica, akaza gukizwa n’uko yanze kugenda nta mudipolomate w’iwabo uhageze.
Hagati aho urukiko mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR) rukorera Arusha muri Tanzaniya, aho Peter Erlinder yunganira abaregwa ibya jenoside y’abatutsi, rwavuze ko Erlinder ashobora gukurikiranwa ku byo akorera hanze y’urwo rukika ariko rusaba u Rwanda kutamukurikirana mu nkiko kubera ibyo yacukumbuye, yavuze cyangwa yanditse mu rwego rw’akazi ke muri ICTR.
October 23, 2010 No Comments





