Category — Ubuhanzi
Ndagutekereza Ingabire
par Régine.

Ndagutekereza Ingabire,
Aho uli aho mu buroko
Wibaza niba uli buramuke
Ntacyo wakojeje ku munwa
Kuko abo bagome badatuma
bakugemulira.
Wicaye hasi ku isima
cyangwa mu bitaka
uraribwa n’imbaragasa
Urababaye, ntugoheka
Baraguhimbira
barakubeshyera
Barakubuza epfo
Na ruguru
Humura uli kumwe n’Imana
Aho amaso yacu atagera
Iyakuremye Irahali.
Izakulindira Roho
Izakulindira umubili
Izakulindira ubuzima
Izagukomereza ubutwali
yaguhaye utarakandagiza
ikirenge i Kanombe ujya
kubohoza ikiremwa muntu
Ese abo bakubuza uburyo
Bakakurusha gukunda Urwanda
Ni bande?
Ni abo bacuze inkumbi muli Kongo
Bahica abanyekongo
Bakahica abanyarwanda
Babaziza uko bavutse?
Ni abo bahotoye abanyarwanda
I Kibeho no hilya no hino
Mu Rwanda
Ni abo ba nda zidahaga
Balya akalibwa
N’akatalibwa
Aliko se nkatwe tuli he?
Ko batumazeho abantu
Dutegereje iki?
Umugambi ni wa wundi
Intambara y’amahoro
Maze tubohoze imbohe
Mureke dukore urunana
Dufatane mu nda
Imitima yacu isabane
Maze duce urwo rugomo
Witinya, wigira ubwoba
Umuhoza yabutumazemo
Vugira rubanda
Funguza Ingabire
Umuhoza
Victoire
Andika, igaragambye
Haguruka
Tabara
Tabaza
Inzira zikigendwa
Aliko byose bikore mu mahoro
Victoire,
Ihangane, uli kumwe n’Iyaguhanze
Abo bagome bazaguteza intare
Zizatinya kukulya
Bazakunyuza mu muliro
waka cyane ntuzashya
Kuko uli mu kuli
Kandi guca mu ziko
Ntigushye
Régine
October 15, 2010 16 Comments
Uhemukiye URwanda
October 7, 2010 9 Comments
Akumiro ni Kagame
byanditswe na Jean-Claude Karinijabo.
AKUMIRO NI KAGAME (Umuvugo)
AKUMIRO mwumva si amavunja
Si n’ubushita ubu bwacitse
Ndetse si ya SIDA yabiciye
KAGAME mwumva aruta ibyo byose
Uyu niwe KUMIRO mwabwiwe.
Burya umufunzo barawuvura
Macinya-myambi ntawe ikica
Imiti kizungu ntiyihanga ;
Muginga inshinge zirayicyaha;
Ariko aka KUMIRO kateye
Kakidoga ubugome bwako
Bakagakomera amashyi nk’Imana
Nk’aho ari agasani gasengwa;
Aho kugashakira ahagakwiye
Nko mu ngarani cyangwa icyavu
Bakagapfukamira bagasenga!
Kristo Mwami za udutabare
Tegeka inyabutatu ya Gihanga
Yo n’amahanga yamuduteje
Bajye mu cyuho dukire icyago.
Nibitagenda uko turagowe
Akaga kugarije uru Rwanda
Imivu irongeye irarutembye
Kagame-Kumiro ararutwitse.
Akumiro ni ……Kagame naho amavunja arahandurwa.
Ese mama Muzehe-Kijana ariya “mabi” arayaburiza iki gusohoka? Ariko agomba nawe kuba ayakunda akaba arinayo mpamvu “ayahoza mu kanwa”.
Genda Rwanda warakubititse!
Ngutwo uduhanga tw’imbaga Kagame yagaritse aririrwa adutaze izuba,
…. Ngayo amaganya no gukubita agatoki ku kandi ngo ni ishyano kuba hari ababashije kumuhunga atabamariyemo umujinya we wose,
…. ngibyo ibyivugo kuri Radio ngo abaduhunze twabasanze iyo bagiye turabarasa,
…. Yewe Akumiro koko ni ……Kagame naho amavunja arahandurwa.
April 21, 2010 5 Comments
