Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ese koko mu Rwanda abana bigira ubuntu mu mashuri abanza?

Nyuma yuko hatangarijwe ko mu mashuri abanza abana bose bazigira ubuntu ababyeyi bose bariruhukie bati Leta yacu yabonye ko twugarijwe n’ibibazo byinshi by’inzitane none irashaka kutworohereza. Ntibiteye kabiri ubu batangiye kwifuza ko nibura hasubizwaho amafaranga y’ishuri kubera ko ayo bishyura ubu akubye inshuro enye ayo batangaga mbere.
Ikibazo gishobora kuba mu by’ukuri gihishe inyuma y’uko hakuweho inyito “amafaranga y’ishuri” igasimbuzwa icyo bise “agahimbazamusyi k’umwarimu” kagomba gutangwa n’ababyeyi. Mu nkuru ikurikira yatangajwe na Igihe.com murabonamo ko buri kigo cyishyiriraho agahimbazamuswa uko gishatse. Ese ni kuki Leta inanirwa guhemba abarimu uko bikwiye ngo bagomba kongererwa n’ababyeyi? Ese mu by’ukuri ubu buryo bukoreshwa burubaka uburere buhamye bw’u Rwanda rwejo? Ese mu minsi iri imbewe ahubwo ntibizaba ngombwa ko no kugira ngo umwana arangize amashuri abanza bizaterwa n’ubushobozi bw’ababyeyi bwo kwishyura “agahimbazamuswa”?

Nimwisomere inkuru irambuye.

Kwigira ubuntu mu mashuri abanza bisigaye bihenze kurusha mbere abanyeshuli bakiga bishyura

by Mimi Rachel Mukandayisenga

uburezi mu rwanda

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza mu mujyi wa Kigali, bavuga ko amafaranga basabwa ubu aruta kure ayo bishyuraga mbere kandi byitwa ko abana babo bigira ubuntu. Barabivuga muri iki gihe politiki ya Leta igena ko amashuli yose ya Leta abana bigira ubuntu kugeza byibura ku myaka icyenda y�uburezi bw�ibanze.

Ababyeyi baganiriye na IGIHE.com bavuga ko amafaranga basabwa akubye inshuro enye ayo batanganga bikitwa ko bishyura amafaranga y� ishuri.
Gr�ce Uzarama ni umubyeyi afite abana barindwi, muri bo harimo abiga mu mashuri abanza. Ubwo uavuganaga ikiniga n�amarira abunga mu maso, yatangaje ko bakuyeho amafaranga y�ishuri bazi ko ibibazo bigiye kugabanuka ariko ngo nibwo byabaye bibi kurushaho.

Agira ati: Mmbere twishyuraga igihumbi cy�amafaranga y�ishuri none ubu badusaba inshuro enye y�ayo twatanganga, barangiza bati �abanyeshuri bigira ubuntu�.”
Uzarama akomeza avuga ko amafaranga yari ay� ishuri yahinduriwe inyito ngo bakayitirira agahimbaza musyi k�abarimu, ay� bikoresho n� ibindi.

Yongeraho ko Ibyo byose ngo bigira ingaruka ku bana be ndetse nawe kugiti cye kuko atajya amenya imyigire y�abana. Bikiyongera ho kwirirwa birukanwa babuze ayo amafaranga ibihumbi bine ngo bita agahimbaza musyi ka mwarimu.

Ati: “Nta mwana wanjye ujya utahana indangamanota n�umunsi n�umwe, menya ko batsinda cyangwa batsindwa iyo umwaka urangiye bakabimura cyangwa bakabasizibiza.”
Vestine Mukamurenzi ukora akazi ko gucuruza amakara, we avugako agerageza akabona amafaranga agera ku 2.000 kugira ngo babe bareka umwana we yige ngo ariko ntibibabuza kubirukana.

Agira ati: “Sinzi niba barakuyeho ikitwaga amafaranga y�ishuri kugirango badushyire mukaga ko kwishyura uduhimbaza musyi.”
Mukamurenzi avugako ibi birutwa no kubirekera inyito byari bisanganywe, bakamenya ko bahendwa n�amafaranga y�ishuri aho kubaca umurengera w� amafaranga babyita ukundi.

Clement Biramahire umuyobozi w�ikigo cy�amashuri abanza cya Kagina gihereye mu kagali ka Ngoma, umurenge wa Kicukiro, avuga ko gukuraho amafaranga y�ishuri bitavuze ko havuyeho uruhare rw�ababyeyi mu myigire y� abana babo.
Agira ati : “Bitewe n�uko umushahara abarimu babona uba udahagije, ababyeyi bemeranywa n�ubuyobozi bw�ishuri gutanga agahimbazamusyi.”

Biramahire avuga ko aka gahimbazamusyi gahinduka bitewe n�ikigo, ati : “Nk�iwacu, agahimbazamusyi k�abarimu ni amafaranga 4.000, hari ibindi bigo baca 7.000 cyangwa se hejuru.”

Biramahire yongeraho ko niba hari ababyeyi babona aka gahimbazamusyi kabaremereye babigaragaza mu nama y�ababyeyi ubundi amafaranga akaba yagabanuka. Yongeraho ko kuri ubu nta munyeshuri wirukanwa bitewe no kubura amafaranga y�agahimbazamusyi.
Yavuze kandi ko bimenyekanye ko hari umwarimu wirukanye umunyeshuri kuko yabuze ayo mafaranga, yasabwa gutanga ibisobanuro kuko ibyo bitemewe.

Mimi Rachel Mukandayisenga

igihe.com

1 comment

1 kabego { 06.09.11 at 05:19 }

Erega babivuze ukuri ngo abo bahungu bafite ameyere arenze 1000 kandi ngo ntibarakoresha ageze kuri 200…Abo babyeyi se barabivuga barabizi…abarokotse hari ibigega byishyura kandi wirukanye uwo mwana ubona urwo imbwa yabonye yiganye inka. kandi bararihirwa kugeza barngije kwiga yose..keretse iyo yinaniwe ariko nabwo haba hari umwanya umutegereje cg se akiga anawufite….
Ntawe urya inka nka nyirayo nibemere bayarihe ni byanga bibaze igikwiye bashake n’igisubizo……
Numvise ko na Gahunda ya Gira inka …ubu abaturage ni bo yabazwa…nabyumvise kuri BBC nubwo ministri yisobanura wumvaga arimo asetsa imikara…ururimi ntacyo rupfana n’umuntu…. By by nyakatsi…….yewe ni uko nta ruvugiro uwaha bene u RWANDA AKANYA ATI MWINIGURE MUVUGE IRIBARYA N’IRIBANIGA…yewe nta mbeba ntizaba zikikwije impindu….Injangwe ngo yitegereje imbwa ihaze iritunanatuna iramoka….imbwi iti sha burya nawe uzi kumoka…irayisubiza iti…Utabaye bilingue iki gihugu ntiwakibamo…abanyarwanda koko turi abana beza. NI BA HISHAMUNDA KOKO.

Leave a Comment