Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Polisi yo mu Bwongereza yaburiye abanyarwanda ku birebana n’umutekano wabo

Hamaze iminsi hasohoka inyandiko nyinshi zivuga ku migambi mibisha Ambasadi y’u Rwanda i London ifite yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ndetse u Rwanda rwageze n’aho ruvuga ko abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bazapfa urwa Osama bin Laden. None inkuru yabaye impamo koko, na Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko ifite impungenge zikomeye.
Dore inkuru nshya dukesha BBC y’uyu munsi kuwa gatanu 13 Gicurasi:

London:2 b’i Londres baraburirwa kwitondera umutekano wabo

Abanyarwanda 2 baba hano i Londres baraye basuwe n’igipolisi cyo mu Bwongereza, babaha inyandiko zibamenyesha ko umutekano wabo ugeramiwe.

Umva ibyo Polisi y'u Bwongereza yabwiye Musonera ku migambi ya Leta y'u Rwanda yo kumwivugana

Izo nyandiko ziravuga ko icyo gipolisi ziravuga gifite amakuru yizewe agaragaza ko leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kubagirira nabi.

Jonathan Musonera ushinzwe kumenyekanisha Ihuriro nyarwanda RNC na Rene Mugenzi wikorera utwe baraye basuwe n’igipolisi bahabwe inyandiko zibamenyesha ko ubuzima bwabo bugeramiwe..

BBC yahamagaye igipolisi co ngaha ku vyerekeye ibi bivugwa, batubwira ko ikintu ico arico cose kibonetse ko gishobora kubangamira ubuzima bw’umuntu batagifata minenerwe, ariko ngo ntibashobora kugira ico bavuga ku biraba muntu umwe umwe wese.

Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza nawe yavuze ko adashobora kugira icyo avuga ku birebana n’igipolisi cyo mu Bwongereza.

[BBC]
Inkuru bijyanye:

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment