Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: Generali Kayumba Nyamwasa ati: “Ndasaba Imbabazi rwose”.

Nyuma y’aho amashyaka FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byemeje gufatanya mu migambi yo guharanira ubwiyunge nyabwo na demokarasi mu Rwanda, hari abanyarwanda bagize impungenge bavuga ko abayobozi b’ayo mashyaka batazi umutwe uri inyuma.
Bamwe bavuga ko abantu nka ba Gahima na Nyamwasa bafite amayeri menshi, ko uko gushaka gufatanya n’abandi mu guhindura ibintu mu Rwanda ari uburyo bwo gushaka uburyo bwo kugira ngo bazinzike ibyaha ndengakamere bashinjwa ko baba barakoze.
Mu nama yahuje abanyarwanda baba mu Bwongereza hamwe n’abayobozi n’abayoboke bo muri ayo mashyaka yombi i London kuwa 14 Gicurasi, nta n’umwe waniganywe ijambo. Barabajije barinigura. Hari n’uwagize ati: “Kayumba yayoboye abantu arica, raporo zirahari,imanza ziramutegereje. Kuki mwivanga n’abo bantu, mutarishe?”
Muri iyi nyandiko turareba ibyo Kayumba Nyamwasa yashubije ku kibazo gikunze kugaruka kirebana n’uruhare rwe mu marorerwa yaberereye mu Rwanda no muri Kongo.

Igisubizo cya Kayumba

Umva uko Nyamwasa yisobanura n'uko asaba imbabazi

Gen Kayumba Nyamwasa – Yayoboye ingabo zishe abahutu batagira ingano

Ibibazo byabajijwe, urebye byose ni ibibazo bigendana n’ikibazo cy’ubuyobozi, n’akazi twakoraga, n’uko twabaye muri FPR, n’uko twayoboye ingabo, n’ibibazo bishobora kuba byaravutse muri icyo gihe.
Reka rero mbabwire uko ikibazo njye ncyumva.
Muby’ukuri, ibibazo byabereye mu Rwanda ni ibibazo bitandukanye, ariko cyane cyane njya numva bambaza ibibazo bigendana n’abantu bapfuye. Ukuri rero ni uku:
Mu gihe cy’intambara, intambara ikinatangira, ubundi ntabwo yari gahunda yo muri RPF cyangwa RPA icyo gihe ngo bazajye mu Rwanda noneho nitugera mu ntambara bice abahutu babamare, ahubwo icyabaye ni uko intambara igitangira, mbere y’igihe… mu Rwanda, aho za Nyabukongwezi, aho za Nyagatare, twarahabaye hari abanyarwanda benshi ari abatutsi ari abahutu nta n’ubwo bigeze banahunga. Urugero nanabaha ni umugabo witwa Nsengiyaremye agomba kuba sinzi ahari yenda agomba kuba ari mu Bubirigi cyangwa ahandi. Njye ndibuka tumusanga i Nyagatare, sinzi akazi yanahakoraga. Njye ndibuka nanavugana nawe, ahamara ngira ngo nk’iminsi nk’ine cyangwa itanu, icyo gihe nanjye nari umuyobozi w’ingabo wabaga za Nyagatare; aza kunsaba ko ashaka kujya i Kigali, turanamuherekeza; icyo gihe Gabiro yari yaranafashwe tumunyuza za Ngarama, umugabo asubira i Kigali.
Iyo rero RPF cyangwa RPA iza kuba yari ifite umugambi w’ubwicanyi, bariya baturage bose bari za Nyabwishongwezi aho twanaturutse, za Nyagatare, tuba twarabamaze. Ariko rero siko byagenze. Intambara yaje kugera aho ihindura isura, haza kubaho igihe cyo gufata ibyitso, ikintu cyo kwica abantu, haza kugera n’igihe ngira ngo, aho Inkotanyi bazi…niye ku rugamba, zisa n’izisubiye inyuma, aho bagarukiye ngira ngo nibwo abatutsi cyane cyane abo mu Mutara banapfaga bakagenda hanyuma bagarutse haje kubaho koko ibintu by’ubwicanyi bwatangiye, kuri RPA koko abantu batangira gupfa.
Ibyo rero, uwahakana akavuga ko nta bahutu yenda baba barapfuye muri icyo gihe, byaba ataribyo. Kandi n’uwanavuga ko, icyo gihe, abatutsi batapfaga, nabyo ntabwo byaba ari byo. Muri utwo turere twose two mu Mutara, ahegereye za Byumba aho Inkotanyi zigereye za Gatuna na hehe, nta mututsi n’umwe warangwaga muri ibyo bice. Abatutsi barapfaga, abasirikari b’Inkotanyi nabo baza, kenshi na kenshi bakihorera. Ibyo bintu rero, ni ibibazo bireba abanyarwanda, nkunga mubyo Prudentiyana yaramaze kuvuga, ati ibyo aribyo byose, abantu bajye bareba bavugishe n’ukuri.
Icyo gihe ubwo abasirikari b’Inkotanyi bicaga abahutu, kubera yenda kwumva ko barimo kwihorera, n’ahandi ni nako abatutsi bapfaga.Ibyo ni ibibazo badakwiriye kwirengagiza, ari abasirikare b’Inkotanyi, ari n’abasirikare ba ex-FAR ari n’abahutu bari banahatuye, bose bafite izo responsabilites. Ibyo rero, kuvuga ko ibyo byaba bitarabaye, byaba ari ukwirengagiza. Kuba bavuga ko yenda twe twari duhari tutabibonye, nabyo byaba ari ukubeshya.
Icyo rero navuga ni iki?
Muri iriya ntambara, ari abatutsi, ari abahutu, bose barapfushije.
Kuvuga ko hapfushije uruhande rumwe, ukirengagiza urundi, byaba atari byo.
Ariko rero kugira ngo mfate responsabilite nk’umuntu njyewe, ni ibintu biri very regrettable. Nabivuze no hambere.
Kuba twarabaye muri ziriya ntambara uzi ngo ugiye kurwana intambara yo kubohoza u Rwanda, intambara yajya kurangira ikarangirana na jenoside, ikarangirana n’imfu z’abahutu zidafite ingano, warangiza ukavuga ngo waratsinze, ntacyo uba waratsinze.Mu by’ukuri, twaratsinzwe. Twatsinzwe dute rero, mu by’ukuri?
Ntabwo twarwanaga n’abayapani, nta n’ubwo twarwanaga yenda n’abahinde, twarwanaga n’abanyarwanda. Ntabwo rero waba wararangije intambara yamaze abantu bangana kuriya, ngo uvuge ngo waratsinze. Nta n’ubwo waba waranayibayemwo, ngo noneho uvuge ngo nta bantu bapfuye. None se abapfuye bariya bose, baba ari abahutu, baba ari abatutsi, baba bariyahuye? Ibyo aribyo byose, abatutsi bari mu nkotanyi bishe abahutu, abongabo bapfuye. Abahutu bandi nabo, baba ari abasirikare, baba ari n’abandi batari n’abasirikare, abo nabo bishe abatutsi, biza kugera no kuri jenoside ariyo Gahima mu kanya nasanze arimo gusobanura.
Ibi rero ugiye gukurikirana ngo ushakishe uruhare rwa buri muntu muri ibyo byose, n’ubwo ubona Arusha bafunze abasirikare bamwe, hari n’abandi, n’abo bandi b’abasirikari bakabanje kubaza, bakababaza bati byagenze gute?
Ariko rero reka njye nsubize ku bindeba aribyo mwari murangije kumbaza muti ese Kayumba ko yari umuyobozi w’ingabo. Nibyo koko, naje kugira inzego, kuyobora inzego nyinshi z’igisirikare mu ngabo. Nk’uko nabibabwiye ubushize, ibyabaye hariya ni very regrettable, njyewe, as a person, I really apologize. Ndapologizinga ibintu byabaye hariya ni ibintu byari bidakwiye, ibintu byarabaye, byinshi bimwe twarabibonaga, ariko noneho igihe ugeze mu gushakisha upper responsibility y’umuntu, ibi ni ibintu bimwe bizajya muri investigations.
Nahoze numva muvuga ibintu bya… nasanze ngirango Gahima ariwe uvuga… ibintu by’indege: aho naho izina ryanjye ribamo, haba n’ibintu by’abanya-Gisenyi, ibyo nabyo izina ryanjye ribamwo; ndibwira ko ibyo muri Kongo nabyo, ubwo nabwo izina rye rizaza; ariko ndibwira ko ibyiza ari uko buri muntu azagira igihe agasobanura uruhare muri ibyo ngibyo. Kuba rero biri mu nkiko, ntabwo wavuga uti Kayumba noneho tangira usobanure biriya bintu kandi ejo uzajya mu rukiko. Mu by’ukuri, muri mwebwe, hari abize amategeko. Ntabwo ariko ibintu bikorwa. Igihe ikintu kiri mu rukiko, urakireka kikabanza kikajya mu rukiko, noneho ukabanza ukagisobanura, ukavuga n’ukuri ubiziho. Ariko ukuri ni uko nzi ko muri rusange, mu by’ukuri, abatutsi barapfuye bigera no kuri jenoside, abahutu barapfuye, ni byo biriya mubona biri muri mapping report, kandi abo bose bishwe n’abanyarwanda. Icyo navuga rero ni iki?
Icyo navuga ni uko abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma, bose bakamenya ko biriya bintu bakwiriye kubyiyama, bakwiriye kubiregretinga bakamenya ko ari ibintu bidakwiye, kandi bakamenya ko dukwiriye kureba imbere…
Mba mu gihugu cy’aho abazungu bafashe abirabura barabakandamiza, barabica imyaka n’imyaka.
Nimwe mwahoze muvuga Mandela. Mandela, aho bamufunguriye nyuma y’imyaka 27, umuntu wa mbere yabanje kuvugana nawe ni Pik Botha wari Perezida wa hano, nyuma aho aviriyeho, Bwana Declerck n’abandi bose bose ba hano muri South Africa.
Ni cyo gituma ushobora gusanga ibibazo byabo n’ubwo byanabaye bafite ukuntu babyize, bafite ukuntu babirangije.
Natwe rero dukwiye gushaka uko tuziga ikibazo cy’abanyarwanda, uko ikibazo cyazanarangira.
Na bariya bamwe bagiye bacirwa imanza… abataraburana kandi … nabo bakaburana bakagaragaza uruhare rwabo.
Njye rero mu by’ukuri, ku bindeba ku giti cyanjye, I really regret and I think ni ikintu giteye ubwoba, ni ikintu kibabaje kubona abanyarwanda bicara bakica bagenzi babo ahasigaye abandi bakajya hariya bagacelebratinga ngo twatsinze intambara. Intambara yo ntayo twatsinze.

Icyo twifuza twebwe, turashaka ko biriya bibazo byo mu Rwanda byazarangira mu mahoro.
Muri rusange rero abahoze bavuga bati: turashaka kwumva uruhare rwa Kayumba. Uruhare rwa Kayumba ni urunguru:
Njyewe, I sincerely apologize and really regret ibintu byose byabereye hariya mu Rwanda.
Numva mu magambo make ari uko nabisobanura. Murakoze.

9 comments

1 MUGABO Gilbert { 05.27.11 at 09:08 }

uri umugabo rwose ,wemeye amakosa yakozwe n’impande zombi USABYE IMBABAZI.uri UMUGABO rwose Afande ndakwmeyepe !!!
mureke twicare twese tubisubiremo neza,turasanga buri Muhutu cg buri Mututsi afite IBIKOMERE,tubirenge turebe abana bacu tujye mbere,….BIZAGENDA GUTE RERO ???

2 Ruvuganyi { 05.31.11 at 15:42 }

Ndakwemeye noneho bwana Kayumba ariko icyo nkubaza niki: kuki udtinyuka gushinja Kageme ko ariwe wa commandingaga ubwicanyi bwose? Ntahantu nahamwe ujya umuvuga rwose ngumugerekeho responsabilites ze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Njye ndabihamya kubera oders yaduhaye mugihe twarwaniraga mu Butaro n’iBirunga bya Ruhengeri nahayoboye becoe yaje kubyara 21st bn. Babwize ukuli niyo ntandaro y’ubwiyunge nyabwo. Ruvuganyi Dolorosa

3 Marie Madeleine BICAMUMPAKA { 05.31.11 at 18:53 }

Usabye imbabazi abikuye ku umutima, akemera amakosa ye adakikira nkana, ubundi arazihabwa, yewe aranazikwiriye rwose. Ariko uwo azatse niwe ufite uburenganzira bwo kuzimuha, cyangwase akabyanga, ndetse uwo yaka imbabazi yaba anabifitiye comp�tence, akamugenera igihano gikwiriye ayo makosa yakoze aba yiyemereye ubwe, kuko nyine aba yabisabiye imbabazi ! Byose biterwa na facteurs nyinshi zuruhurirane, zijyanye n’igihe, n’uburyo, n’impamvu nyayo yatumye uwo nyirabayazana akora ayo makosa. NYAMWASA avuga ko atasobanura neza ubu ibibazo byose bamuha ku ubwicanyi abo bandi bemeza ko yakoze, ngo kuberako afite imanza zimutegereje kuko ubwo ngo byayobya proc�dure juduciaire. Icyo gisubizo gifite ishingiro koko ! Arikose, none ko aziko ubucamanza bwo muli Spain bumushaka ndetse ko bwanasabye South Afrika ko bamukorera extradition, no muli France bikaka ari uko, (ibyo mu Rwanda byo ntawabitindaho akenshi biba ari ikinamico), kuki atitanga ngo yitabe ubwo bucamanza, maze izo manza zitangire vuba, yisobanure ? Ategereje iki ? Aratinya iki ? Yaba arimo apanga iyihe mitwe yindi ? Ntabwo yumva ko guhora yisobanura kuri ubu buryo abatararenganurwa twese tumaze kubirambirwa, ko tutagishaka no kumva amagambo nkaliya atagize ikindi atwungura, puisque adindiza izo dossiers, kandi arizo twakagombye guheraho mu inzira nshya y’ukuri, y’ubutabera n’ubwiyunge ? Nagira ngo mwibwirize ukuri ko twe amagambo gusa tumaze kuyarambirwa, niba atinjiye vuba dans le concret, azicecekere rwose. Ibibi birarutanwa, aho guhora asubiramo amagambo amwe buri gihe ntacyo bimaze. Ibyiza ni uko yakwicecekera niba adashoboye kujya imbere muli dossier yihutisha izo manza zimutegereje, ntakomeze kwitwara nkaho azikwepa, ubundi akama akomeza kwiririmbira intero imwe gusa twamaze gufata mumutwe ! Mbaye mbimushimiye cyane !

4 Agn�s GIRAMAHORO { 05.31.11 at 19:01 }

Usabye imbabazi abikuye ku umutima, akemera amakosa ye adakikira nkana, ubundi arazihabwa, yewe aranazikwiriye rwose. Ariko uwo azatse niwe ufite uburenganzira bwo kuzimuha, cyangwase akabyanga, ndetse uwo yaka imbabazi yaba anabifitiye comp�tence, akamugenera igihano gikwiriye ayo makosa yakoze aba yiyemereye ubwe, kuko nyine aba yabisabiye imbabazi ! Byose biterwa na facteurs nyinshi zuruhurirane, zijyanye n’igihe, n’uburyo, n’impamvu nyayo yatumye uwo nyirabayazana akora ayo makosa. NYAMWASA avuga ko atasobanura neza ubu ibibazo byose bamuha ku ubwicanyi abo bandi bemeza ko yakoze, ngo kuberako afite imanza zimutegereje kuko ubwo ngo byayobya proc�dure juduciaire. Icyo gisubizo gifite ishingiro koko ! Arikose, none ko aziko ubucamanza bwo muli Spain bumushaka ndetse ko bwanasabye South Afrika ko bamukorera extradition, no muli France bikaka ari uko, (ibyo mu Rwanda byo ntawabitindaho akenshi biba ari ikinamico), kuki atitanga ngo yitabe ubwo bucamanza, maze izo manza zitangire vuba, yisobanure ? Ategereje iki ? Aratinya iki ? Yaba arimo apanga iyihe mitwe yindi ? Ntabwo yumva ko guhora yisobanura kuri ubu buryo abatararenganurwa twese tumaze kubirambirwa, ko tutagishaka no kumva amagambo nkaliya atagize ikindi atwungura, puisque adindiza izo dossiers, kandi arizo twakagombye guheraho mu inzira nshya y’ukuri, y’ubutabera n’ubwiyunge ? Nagira ngo mwibwirize ukuri ko twe amagambo gusa tumaze kuyarambirwa, niba atinjiye vuba dans le concret, azicecekere rwose. Ibibi birarutanwa, aho guhora asubiramo amagambo amwe buri gihe ntacyo bimaze. Ibyiza ni uko yakwicecekera niba adashoboye kujya imbere muli dossier yihutisha izo manza zimutegereje, ntakomeze kwitwara nkaho azikwepa, ubundi akama akomeza kwiririmbira intero imwe gusa twamaze gufata mumutwe ! Mbaye mbimushimiye cyane !

5 Rubwejanga { 06.02.11 at 01:58 }

Nyamwasa wabaye umugabo usaba imbabazi ibyakozwe n’ingabo wari uyoboye. Igikorwa nkicyo cyo kuvugisha ukuri kubyabaye nibyo bizazana amahoro ku Rwanda. Ikibabaje ni uko muri iyo nama wari urimo ngo harimo interahamwe izwi ikomeye yitwa GAUDENCE MUKAKABEGO, ariko yo yarasekaga gusa aho kugirango nayo ihagarare isabe imbabazi, Butyo mwari kuba mutangije umushinga ukomeye wo kubaka u Rwanda rwabose kandi twuzuyemo ubwumvikana n’ubwubahane bwa bw’abarutuye.

6 kayumba { 06.03.11 at 09:03 }

tukurinyuma!!!!!!!

7 Josy N { 06.03.11 at 11:42 }

Ntitwambure umwambaro w’urugambo kuko ubu niho rwajya rwatangira. Erega urugmba si urwamasasu gusa ni amacumu ni imihoro, mureke ni amahoro tushaka tuyaharanire tuyarwanire mu mahoro, nta muvundo ntawe uniganwe ijambo. Kayumba ugize neza iyi ni intangiriro none ko tukumvise ntukomeje kuba Kayumba, ni umunyarwanda ukunda mahoro agakomeza akaba umunyarwanda ureke ibyo iriya leta y’igitugu itubeshaya. None ni abandi bakoze nkibyo wakoze bagize ubutwari bakavuga u Rwanda rwacu ntirwakongera rugatemba amata ni ubuki aho gutemba umuvu w’amaraso. Ubutwari ugize ni ubwo kugushimira ndizera ntashidikanya ko abanyarwanda bakumvise batari bake bagize icyizere cy’uko amahoro avugwa ashoboka habaye ubushake bwa buri wese umuhutu, umutwa, umututsi . Mukomereze aho.

8 Kalimba Paul { 06.03.11 at 16:39 }

Nkuko abandi babivuze ho, abanyarwanda icyo dukeneye nubwiyunge nyabwo buvuye kumutima. kandi ibibi abanyarwanda bahuye nabyo byose byakozwe nabandi banyarwanda ubwabo. iyo rero yemera ibibi yakoze kandi akabisabira nimbabazi uruhare rwe ruba rwarangiye. ikiba gisigaye nuwo azisaba wazimuha wazimwima ikibazo nicyawe. burya umuntu wagiye kumavi agasaba imbabazi nimana iramubabarira. ibyinkiko zaha mwisi iyo ziba koko zikora uko bikwiye. Kagame ntabwo yakagombye kuba acyicaye kuri iriya ntebe. akaba ariyo mpamvu njye navuga ngo GENERAL NYAMWASA ni intwari iruta izindi kuko ibyo yakoze ntawundi munyarwanda wigeze ni bura abigerageza (kwemera ikosa politic ukanazisabira imbabazi). Muribuka amakosa yose Rukokoma yakoze ariko kugeza uyu munsi ntiyemera ko ko hari nikosa narimwe yigeze akora. Nyamwasa komereza aho icyo tugutezeho nugufasha abanyarwanda kwegerana nitumara kujya hamwe iriyangoma naminsi myinshi izamara, kandi biragararagara ko iminsi isigaye itari myinshi. Tukurinyuma, kandi twizeye ko utazadutenguha. GOD BLESS YOU.

9 james baker { 06.24.11 at 11:19 }

Kayumba Faustin hUMURA Imana yemera umuntu nkaawe wemera amakosa akanayihana akanasaba nimbabazi…Na bagenzi bawe rero barebereho ,babikore inzira zitarasibama kuko imvura iri hafi kugwa inzira zepfo zigahura nizaruguru inzira zikabura ,inkangu zikaba zose…….Uri umugabo komeza ubiharanire .Ibyo wavuze ni ukuri….
Ntabwo mwatsinze urugamba….kuko mwarwanyije leta mwitaga mbi yuwicanyi hanyuma muyisimbuza iyikubye karindwi mububi.Wabonye aho perezida muzima ajya munteko akigamba uburyo yarasiye abantu bimpunzi muri kongo hanyuma izo ngirwa ntumwaza rubanda nako abacakara ba kagame bagakoma mummushyi…..Ntazabihakane dore hari za records nyinshi kuriwe….atazaba nka karamira wahakanye ibintu mu rukiko hanyuma bakamwumvisha cassette ye mugihe yarari muri meeting nyamirambo mbere gato ya genocide…..Amateka ntasaza..Kayumba rero hinduka no mumwuka wibere umukristo ujye udusengera twe twibereye muri gihenome ya kagame,,,senga uzadusange amahoro wenda byazashoboka kuko ikinanira abantu Imana niyo yonyine igishobora…..

Akazi keza aho mubuhungiro ujye ukomeza uzirikane Rwanda waharaniye kera Satani Bloodthirsty Kagame akayikuvutsa waramuteretse mu rugwiro atararukwiye…….

Komeza ubutwari

Leave a Comment