Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — Itangazamakuru

U Rwanda Rurindiye Uburumbuke ku Nkomo

By Sharon Broussard, The Plain Dealer, 29 Mutarama 2012

Sharon Broussard, The Plain Dealer

Sharon Broussard, The Plain Dealer

Sharon Broussard ni umwanditsi wungirije w’Ijambo ry’ibanze mu kinyamakuru The Plain Dealer. Ni umwe mu banditsi n’abatozankino12 b’Abanyamerika bagendereye uRwanda mu Gushyingo 2011, biturutse ku nkunga Gatekeeper igenerwa abanyamakuru, ikaba ikusanywa n’Umushinga w’Itaramakuru Mpuzamahanga wo muri Kaminuza Johns Hopkins.

U Rwanda ruzwi cyane nk’igihugu cyivanye mu muyonga w’amarorerwa ya jenoside yo muri Mata 1994, kandi nk’igihugu cya Afurika kiranganwa imbaduko n’umwete, aho kumenyekanishwa na jenoside yagushije isi yose mu kayubi igihe ihitana ibitambo biyinga ibihumbi 800.
Abatutsi n’Abahutu bashyira mu gaciro batsembwe n’abaturanyi babo n’amatsinda y’insoresore nyuma y’aho itangazamakuru rishishikarije abaturage kwikiza “Inyenzi”.
Nyamara icyo gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika gitsikamiwe n’ubukene gishobora no kuba cyugarijwe na kabutindi.
Ku butegetsi bwiganje mo n’Abatutsi bahoze ari impunzi hanyuma bakaza kunesha ingabo n’insoresore z’Abahutu b’abicanyi, ingufu uRwanda rwimbitse mu guhangira abaturage barwo ubuzima busumbije ho kuba bwiza zapfubijwe n’umunigo ukabije wakanyaze ubwisanzure bw’ibitekerezo, ziyoyokera kandi mu gucubya ibirego bishinja Guverinoma gucira ishyanga abatikiriza iyo itera, abandi ikabata mu kagozi cyangwa se ikabakata amajosi.
Nk’uko itsinda ry’abanditsi b’amakuru n’abatozankuru b’Abanyamerika babiteye imboni mu rugendo baherutse mo barukesheje Umushinga w’Itaramakuru Mpuzamahana wo muri Kaminuza Johns Hopkins, uRwanda rushobora kuba rukataje mu majyambere, ariko ubusumbane bukabije n’amacakubiri ashingiye ku moko – Abanyarwanda batemerewe kugira icyo bavuga ho – birarukwegera amajyanyuma.

Abatutsi bizimbye mu cyiciro cy’abayobozi b’uRwanda bagize ibice 15% by’abaturage, n’ubwo ubutegetsi bwa cyami ntutsi bwamaze igihe kirekire mu Rwanda, bukaza gushyigikirwa mbere na mbere n’Abadage, hanyuma bukimakazwa n’abakoroni b’Ababirigi. Abahutu bafite ubwiganze bw’ibice biyinga 84%.
Nyamara nta makimbirane ashingiye ku moko twigeze tubona mu gihe twazengurukaga muri icyo gihugu cy’imisozi miremire, gihora gitoshye, gituwe n’abanyagihugu miriyoni 11, ariko kandi kitagira irembo ku mazi magari. Ibihingwa ngengabukungu by’ingenzi byoherezwa mu mahanga ni ikawa n’icyayi, kandi ibihaboneka cyane cyane ni iby’ubuhinzi- bworozi bwa mbonandamuka.
Insina zera utuneke duto turyohera twa kamaramasenge – twaturyaga buri gitondo – imyembe n’ibishyimbo bihingwa hafi muri buri murima wo mu cyaro, ndetse no ku misozi yaciwe ho indinganire zikoranye ubugenge. N’ubwo kandi ubona yo umubare w’imodoka uciriritse, amagare atabarika ndetse n’amapikipiki, abantu benshi bagera iyo bajya bagenjeje amaguru.
Kandi icyo gihugu kirajya mbere no mu bundi buryo bunyuranye.
Nk’uko twabibwiwe na Ririyane Uwanziga Mupende, ukuriye Ubuyobozi bw’igishushanyo cy’imigi n’ubwubatsi muri guverinoma y’uRwanda, ngo “Uva mu gihugu amezi abiri cyangwa atatu wagaruka ugasanga buri gihe hariyongereye ho ikintu gishya.”
Kuva ku munsi wa mbere tugitangira gusura Kigali, umurwa w’uRwanda, umusemuzi wacu Fred Mwasa yatubaruriye inyubako nshya zose – hari mo isoko rishya rya kijyambere n’amazu mashya menshi y’ibiro yazamuriwe icyarimwe – atibagiwe no kutwereka n’amazu y’ibiti atabarika Guverinoma yateganyije gusenya kugira ngo abise inyubako za kijyambere.
Yemwe n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali cyo mu rwego ruciriritse ariko kirinzwe ku buryo bukomeye, kizasimburwa n’igishya cyubakwa mu Bugesera mu majyepfo ya Kigali, bateganya ko kizatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2015. Ibyo twabibwiwe n’umushoferi Mwasa ushinzwe n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru cyigenga gishya The Chronicles gitangarizwa i Kigali.
Ngo ibyo biri mu mugambi “Rwanda Icyerekezo 2020″ uzahindura icyo gihugu cy’abahinzi-borozi ukakigira isangano ry’ikoranabuhanga mu itumanaho n’iry’ubwikorezi mu karere biturutse ku bwitange bw’abakozi babangikanyije ubumenyi n’ubushobozi.

Urubyiruko rumara imyaka cyenda mu ishuri rwigira ubuntu. Buri wese kandi ategetswe kugira ubwishingizi bwo kwivuza.
Igitekerezo kigaragara ni uko, niba ubwato bwose butsimburiwe icyarimwe, amacakubiri y’amoko amaze igihe mu Rwanda atazatuma burohama.
Nyamara ariko hafi buri mukozi wa Reta wese twahuraga yabaga ari Umututsi wize wari warahungiye i Bugande cyangwa ahandi hari umutekano mbere y’itsembambaga ryo mu wa 1994, hanyuma yagaruka mu guhabwa akazi agashyirwa i Gorora.
Mbese izinga nk’iryo risa n’iriheza abandi rishobora gushyira ho guverinoma buri wese yisanga mo kandi idahungabana, ndetse rikubaka igihugu gishobora kuba ipfundo n’isangano by’uburumbuke muri Afurika y’Uburasirazuba?

Perezida Pawuro Kagame, jenerari wari ukuriye izahoze ari inyeshyamba z’Abatutsi, akayobora FPR-Inkotanyi mu ntambara yirukanye mu gihugu ingabo n’insoresore z’Abahutu guhera mu mwaka wa 1994 akanafata ubutegetsi kuva icyo gihe, yemera ko ibyo bishoboka.
Yabwiye ikipi yacu y’abanyamakuru ati “Igihugu kiragerageza kubona umwanya mwiza, niba ari ko nabivuga, mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba dushobora gukorera mo ibintu cyangwa kugemura mo ibintu bitaboneka mu bindi bihugu.”
Kagame yibasiye ruswa ashyira ku runyiriri itangwa ry’impushya zo kubaka no gushora imari ari uburyo bwo kureshya abashoramari n’abaherwe bo mu mahanga ngo baze mu Rwanda. Birasa nk’aho ari mo kugera kuri izo ntego. Ubungubu uRwanda ruza ku mwanya wa 45 ku bihugu 183 Banki y’Isi yakoreye raporo ishingiye ku ngingo y’”Ishoramari mu mwaka wa 2012.”

Ba rwiyemezamirimo bashobora gutangiza imishinga yabo mu minsi itatu gusa. Igihugu gifite isuku – bitewe n’abakozi akangari bazinduka bakubura imihanda yo mu mujyi kuva mu masaamoya -, kandi kiri mo umutekano. Kuyembagira muri Kigali isaatatu cyangwa isaayine z’ijoro ntabwo ari ukwiyahura cyangwa kwigereza ho – ibi bikaba bitandukanye cyane n’ibyo mu migi irangwa mo akavuyo yo muri Kongo no mu Bugande, ibihugu bituranye n’uRwanda.

Nyamara urunyiriri ruboneka mu Rwanda rushobora kuba ruturuka ku giporisi n’igisirikari byakwirakwijwe hafi ahantu hose, ari nako bihoza abaturage ku cyoba n’inkeke. Koko rero, ubwo umushoferi wacu mutarutinya bamuhagaritse kubera ko yagerageje guca ku yindi modoka ku gihanama, umusirikari yaje anyenyemba umukoba w’imbunda utendera mu ijosi rye.
Amaze kubwira umushoferi wacu amagambo akarishye mu kinyarwanda, ururimi Bantu rukoreshwa kenshi n’ubwo icyongereza ari rwo rurimi rwo mu butegetsi, uwo musirikari yaramuretse yikomereza atamuhaye itike. Nyuma y’ubwo ariko umushoferi wacu yarushije ho gutwarana ubwitonzi.
Nyamara ibyo si cyo kintu cyonyine cyo mu Rwanda giteye ubwoba. Ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza bwatawe ku munigo, ibinyamakuru – bimwe muri byo byashikikarije abicanyi gukora jenoside – biracyafitiwe amakenga menshi. Ni cyo gitera ubutegetsi kuzibya abataramakuru, abatangazamakuru n’Abanyarwanda basanzwe.

Abanyarwanda baramutse bakomoje ku by’ubuhutu n’ubututsi baba bikatiye imyaka myinshi y’igifungo – ubungubu ngo buri wese ni Umunyarwanda gusa – kandi ngo ni ukurenga ku itegeko kugira icyo unenga perezida cyangwa abandi bategetsi.
Cya cyago cya jenoside itegeko ryabatije ngo “jenoside yakorewe Abatutsi”, ryirengagije ibihumbi n’ibihumbi by’Abahutu, benshi muri bo bari barashyingiranwe n’Abatutsi cyangwa se babavuganiraga, bahitanwe n’iryo tsembatsemba.

Guca kuri ayo mategeko, yemwe no gusa n’ubitekereza, byakatiye abantu imyaka myinshi y’igifungo, ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barahotorwa, nk’uko bitangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, ariko nyamara guverinoma ikaba yarakomeje guhangaza ibihakana.
Yemwe n’abahunze ubwo butegetsi ntibiringiye umutekano. Urugero ruri hafi ni urwa Jenerari Fawusitini Kayumba Nyamwasa wahoze ari icyegera cya Kagame, wareze shebuja kurya ruswa no kunyereza umutungo, hanyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo muri Gashyantare 2010. Nyuma y’amezi ane ageze yo bamwoherereje abicanyi bo kumuhotora.

Haravugwa ibyo kuvugurura amategeko agenga itangazamakuru, ariko bishobora kuzaza ari impitagihe, bitakirenganuye Anyesi Nkusi, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, wakatiwe imyaka 17 y’igifungo muri Gashyantare y’umwaka ushize kubera ko yatangaje imyandiko ivuga ko Abanyarwanda bamwe batari bishimiye perezida n’abandi bategetsi bo muri guverinoma. Abashinjacyaha banasabiye igifungo cy’imyaka irindwi mugenzi we w’umunyamakuru, bamushinja ko imyandiko ye yari gutera abaturage kwigomeka ku butegetsi.
Kagame usa n’uwatwawe na “Twitter” yayigiriye ho ikiganiro n’ikipi yacu maze aratubwira ngo niba ari we byarebaga nta n’uwakagombye guhanwa “kabone n’iyo yaba yavuze nabi” perezida, ariko kandi ngo agomba “kureka ibyo bintu bikagenda uko byakagiye”. Nyamara ibyo byaba ari ugukorana ubuzirampuhwe, urebye ko iyo mvugo isobanura ko Nkusi yazagomba kuborera muri gereza.
Kagame afite umwanya, mbere y’amatora yo mu wa 2017, wo kugaragaza niba ashaka koko gukorera uRwanda ibyiza cyangwa se niba ibyo byose ari amirariro cyangwa agasaku gusa.

Nyuma ya manda ze ebyiri ashobora guzasezera – nk’uko na we ari ko abisezeranya abantu. Cyangwa se ashobora kuzabona abo mu ishyaka rye bifuza kuzongera mu itegekonshinga ingingo yemera manda eshatu, bityo akazongera kwiyamamaza.
“Umwaka wa 2017 ntuzarangira nkiri perezida”, ibyo ni we wabitwibwiriye ku buryo butaziguye.
Ariko bamwe mu banyamakuru twari kumwe ntibabyemeye.
Kandi mpereye no ku byo niboneye mu minsi 10 namaze mu gihugu, nshobora kuvuga ntibeshye cyane yuko n’Abanyarwanda benshi batabyemera.

(Byahinduwe mu kinyarwanda na Munyakazi Leopold)

Inkuru Bifitanye isano:
A restrained Rwanda hopes for prosperity: Sharon Broussard

Byavuye: http://www.cleveland.com/opinion/index.ssf/2012/01/a_restrained_rwanda_hopes_for.html

Share

February 6, 2012   1 Comment

Ambasaderi Susan Rice ati: “USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda mu 1994”

Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994.

Ambassador Susan Rice

“ kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, ntitwagombaga kunanirwa gutabara muri Libya” ni ibyatangajwe na Amb. Susan Rice.

Uyu mugore yatangarije Reuters ko muri Libya ibyahaberaga aho Mouammar Khaddafi yitaga abamurwanya b’i Benghazzi “Imbeba”, byatangaga ishusho y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.

Akaba ariyo mpamvu igihugu cye cyahise gitabara vuba ubwicanyi butarakomera, akemeza kandi ko iyo ntego igihugu cye cyayigezeho kuko ubwicanyi bwahagaze.

Ambasaderi Susan Rice yavuze ko ashimira President Kagame ko ari mu ba president bambere basabye ko ubwicanyi muri Libya bwahagarikwa, Rice akavuga ko ariwe muyobozi wa mbere muri Africa w’igihugu kitari mu kanama k’umutekano (security council) wamaganye ubwo bwicanyi.

Nubwo hari ibyo Amb. Susan Rice yanenze ubuyobozi bwa President Kagame, birimo ngo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira igitsure gikomeye ku batavuga rumwe na Leta ayoboye, Susan Rice yishimiye ko mu Rwanda ubu hari iterambere mu bukungu rigaragara cyane, imibereho myiza y’abaturage igenda iba myiza, ndetse no kuba president Kagame atihanganira ko ubwicanyi ku mbaga buba mu bindi biguhu ngo u Rwanda rwicecekere.

Kuri uyu wa gatatu ambasaderi Susan Rice akaba yari yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya KIST mu mujyi wa Kigali. Akaba yageze mu Rwanda kuwa kabiri avuye i Tripoli muri Libya.

Ni ubwa kabiri Susan Rice asuye u Rwanda, mu 2009 nabwo yagize uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

via UMUSEKE.

Share

November 24, 2011   2 Comments

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean Bosco Gasasira, ari umwere

Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w’Umuvugizi

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Jean Bosco Gasasira, umwanditsi akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi gisigaye ubu cyandikirwa mu buhungiro ku rubuga rwa internet, ari umwere ku byaha bitatu yakurikiranwagaho n’ubushinjacyaha.

Gasasira yaregwaga n’ubushinjacyaha gukoresha ikinyamakuru cye mu gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Yaregwaga kandi gukwirakwiza inyandiko zigamije kwangisha ubutegetsi abaturage no kwica itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, atangaza inkuru “zidafite ibimenyetso”.

Yaba Jean Bosco Gasasira cyangwa se umwunganizi we mu mategeko, nta numwe wagaragaye mu cyumba cy’urukiko mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza; nta n’ubwo bagaragaye mu isomwa ryarwo.

Umushinjacyaha Augustin Nkusi wahagarariye ubushinjacyaha mu gihe cyose cy’iburanishwa ry’uru rubanza, nawe ntiyagaragaye ubwo imyanzuro yarwo yasomwaga n’umucamanza.

Mu myanzuro y’urukiko umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije bwashingiyeho bushinja Gasasira ibi byaha, bityo abimuhanaguraho byose.

Jean Bosco Gasasira, ubu uba mu buhungiro, aracyakurikiranywe n’ubucamanza bw’u Rwanda, ku byaha aregwa n’izindi nzego zirimo Inama Igenga Itangazamakuru mu Rwanda.

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, Inama Igenga Itangazamakuru mu Rwanda yahagaritse ikinyamakuru Umuvugizi mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma iza gutanga icyifuzo cy’uko cyafungwa burundu.

Hategerejwe kureba icyo Inama Igenga Itangazamakuru izakora ku kinyamakuru Umuvugizi ubwo umuyobozi wacyo yagizwe umwere ku birego byabaye intandaro y’ihagarikwa ryacyo.

Share

September 24, 2010   No Comments

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasohoye urutonde rw’ibitangazamakuru 41 byemewe mu Rwanda

Inama nkuru y’itangazamakuru imaze gutangaza urutonde rw’ibitangazamakuru 41 byemerewe gukorera mu Rwanda.
Muri byo harimo amaradiyo 19 n’ibinyamakuru byandikwa 22.

Ingingo ya 96 y’itegeko ry’itangazamakuru ivuga ko ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bigomba kuba bifite abayobozi babyo b’abanyamwuga, abanditsi bakuru bagomba kuba barize kaminuza kandi bamaze byibura imyaka 3 bakora itangazamakuru.
Itegeko riha uburenganzira Inama nkuru y’itangazamakuru bwo kugenzura niba ibyo byubahirizwa, bitaba ibyo ibitangazamakuru bitagendeye kuri uwo murongo bigahagarikwa.

Ni ukuvuga ko kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru, mu Rwanda hemewe gusa ibitangazamakuru 41 mu bisaga 70 byari bisanzwe bikorera mu gihugu.

Mu binyamakuru bitari ku rutonde rw’ibyemewe harimo Umuseso, Umuvugizi, Umurabyo, Umuseke na Rwanda Newsline.

Dore listi y’ibitangazamakuru byemerewe gukorera mu Rwanda:

Amaradiyo na Televisiyo

1. Radio Rwanda
2. Rwanda Television
3. Radio y’abaturage ya Huye
4. Radio y’abaturage ya Rusizi
5. Radio y’abaturage ya Rubavu
6. Radiyo y’abaturage ya Musanze
7. Radiyo y’abaturage ya Nyagatare
8. Radio 10
9. Flash FM
10. Contact FM
11. City Radio
12. Radio Isango Star
13. Radio Maria
14. Radio Izuba
15. Radio Salus
16. Amazing Grace Radio
17. Voice of Hope
18. Umucyo Community Radio
19. BBC

Ibinyamakuru byandikwa

1. The New Times
2. Izuba rirashe
3. Imvaho Nshya
4. La Nouvelle Releve
5. Umwezi
6. Rwanda News Agency/Grand Lac Hebdo
7. Ishema
8. East African Business Week
9. Huguka
10. Oasis Gazette
11. Rugari
12. Kinyamateka
13. Isimbi
14. Umusanzu
15. Le Reveil
16. Amahoro
17. Impamo
18. Amani
19. Umusingi
20. Imanzi
21. Ibiyaga bigali
22. Rwanda Focus

Source: High Media Council

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

July 29, 2010   No Comments

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I.

Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe.

Paul Kagame

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

Perezida Kagame kimwe n’abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi.

Kagame hamwe n’abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z’umutekano w’igihugu.

Si abanyarwanda gusa n’abanyamahanga ubonye uburyo bamunenga abakubita inyundo, ahatwavuga nka Prof. Erlinder uherutse gufungirwa mu Rwanda hafi ukwezi kose azira ko anenga FPR na Kagame.

“…Umwe mubo twaganiriye dutegura iyi nkuru, yavuze ko kubwira demokarasi Kagame ari nko gutokora ifuku, kuko niyo wayitokora ute utayibuza gusubira mu bitaka”.
Charles I.

Mu bantu Kagame akomeje kwibasira ni abanyapolitiki batavuga rumwe nawe kwisonga hakaza abanyapolitiki nka Madame Ingabire wa FDU INKINGI , Bernard Ntaganda wa PS IMBERAKURI na Frank Habineza wa Green Party,  aba bose muri iki gihe bakaba bagomba guhura n’inyundo ya Kagame nk’uko yabibasezeranije.
Abandi bakomeje guhura n’ikibazo ni itangazamakuru ryigenga, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abasirikare ndetse n’abasivili bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibye n’ubwo baba bari muri FPR Inkotanyi, ishyaka kugeza ubu rigendera ku mahame ye (Kagame), aho kugendera ku mahame y’ishyaka.

Nk’uko twatangiye rero tubivuga, Kagame n’ubutegetsi bwe bakomeje kugaragaza ko inzira ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntacyo bibabwiye, akaba akomeje gukoresha inyundo ye yo kwica urubozo abatavuga rumwe nawe, bakubitwa, bafungwa, bicwa, abarokotse bagahunga, ndetse bagera no hanze ntatinye kubakurikirayo ngo abasye aka ya mvugo ye yivugiye.

Kuva abanyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga batangira kwereka Kagame ko batishimiye ibyo arimo gukora, bamwereka ko bibangamiye demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse, ko ategekesha igitugu, ntabwo yashoboye kwihanganira uko kuri. Byatumye ahagurukira abantu bose batavuga rumwe nawe atangira kubakorera ibikorwa bigayitse.

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kigendera ku mahame y’amashyaka menshi, ndetse n’uburenganzira bw’itangazamakuru, ariko ayo mategeko yose ari mu itegeko-nshinga ry’u Rwanda, ryatowe n’abanyarwanda, n’ubwo hafi 50% rimaze guhindurwa na FPR, ntibibuza Kagame gufata u Rwanda nk’igihugu kigendera ku ishyaka rimwe, nko mu bihe byo ku butegetsi bwa Habyarimana na Mobutu muri Zaire, ariyo Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ubu n’abandi banyagitugu bagiye bavugwa ku isi.

Ibyo byose bigaragarira mu bikorwa byinshi, birimo itotezwa ry’abatavuga rumwe nawe, ndetse n’iyicwa rubozo bakomeje gukorerwa n’ubuyobozi bwa kagombye kubarengera.

Muri ibyo bikorwa harimo kubuza amashyaka nka FDU-Inkingi na Green Party kwiyandikisha ngo abe amashyaka yemewe mu Rwanda ahabwe uburenganzira bwo gukora politiki mu gihugu agire n’uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010.

Ibi byiyongereyeho gucamo ibice ishyaka PS Imberakuri, kuko ryo ryari ryashoboye kwiyandikisha bityo bakaba nta kindi bari gukora ngo baribuze gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, atari ukurisenya no gufunga uwariyoboraga kandi wanarishinze, Me Ntaganda, mu rwego rwo kumubuza kwiyamamaza .

Kimwe mubigaragaza ibi bikorwa byo kuburizamo demokarasi mu Rwanda ko ari umupango cyangwa se gahunda ndende ya Kagame na FPR, ni uko mbere yo kubikora yabanje kwimira abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda (HRW), bagahambiriza kumugaragaro umushakashatsi wayo ku butaka bw’u Rwanda, azira gutangaza ibitagenda, bamwikanga kandi ko yazabangamira umugambi wabo mubisha.

Si ibyo gusa kuko babonye ko ibyo byose badashobora kubigeraho batimiriye itangazamakuru ryigenga, babonaga ko rishobora gutangaza imigambi yabo maze abanyarwanda n’abanyamahanga bakabona amafuti arimo kubera mu Rwanda, bityo ku buryo butunguranye, mu gihe kimwe ndetse n’isaha imwe, batangaza ko bafunze ibinyakuru bibiri (2) byigenga byonyine twari dufite mu Rwanda Umuvugizi n’Umuseso.

Ikindi cyatangaje abantu ni uko ifungwa ry’ibi binyamakuru ryaje rikurikiwe n’ijambo perezida Kagame yari amaze kuvugira imbere y’Inteko Nshingamategeko, avuga ko bene iryo tangazamakuru (Itangazamakuru ritavuga ibyo yemera) nta mwanya rigifite mu Rwanda.

Ikindi cyateye impungenge ni uko na nyuma yo gukora ibi byose abagerageje bose gukomeza kwereka Leta ya Kagame ko igomba guhindura ibintu byose barabizize. Muri abo harimo, amashyaka atavuga rumwe na Leta FDU Inkingi, PS Imberakuri na Green Party bashatse gukora imyigaragambyo yo mu mutuzo bamagana ibikorwa bigayitse bibangamiye Demokarasi Leta ya Kagame ikomeje gukora, batawe muri yombi bakorerwa iyica rubozo na polisi y’igihugu, ndetse bamwe bahakura uburwayi butandukanye, na n’ubu bamwe bakaba bagifunzwe n’inzego z’umutekano za Kagame.

Mu bandi bakomeje guhanyanyaza harimo ikinyamakuru Umurabyo cyakomeje gutunga agatoki Leta ya Kagame, nacyo kugeza ubu umuyobozi wacyo Agnes Uwimana Nkusi akaba ari mu nzego za polisi ashinjwa ibyaha mpimbano, birimo kubuza ituze rusange, gupfobya jenoside no gukangurira abaturage kwanga Leta, n’ibindi bigamije ku mufungisha burundu we n’itangazamakuru yarabereye umuyobozi.

Si ibyo gusa kuko n’abantu bose bagerageje kwerekana ko mu Rwanda hacyenewe ubutabazi ngo abanyarwanda babone demokarasi n’iyubahirizwa ry’ikiremwa muntu bagiye bakurikiranwa n’inzego z’iperereza za Kagame, ndetse bamwe bahasiga ubuzima bwabo, aha twavuga nk’umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi kirukanywe mu Rwanda ndetse na nyuma y’aho gitangiriye imirimo yacyo mu buhungiro Leta igakora ibishoboka ngo ifunge imirongo cyagaragariragaho mu Rwanda kuri internet; Leonard Rugambage, yishwe azira umwuga we, ubwo yarimo gukora iperereza ku wagerageje kwica Gen Kayumba.

Inzira ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu FPR ikaba ikomeje kugaragaza ko idafite umugambi wo kuyigeraho, kuko aho kwemera abatavuga rumwe nayo ikomeje gushaka ibisobanuro yikuraho icyaha, ibeshya abaturage n’abanyamahanga batarayimenya ko itunganye ko ibiyivugwaho irengana, ibyo ibikora yiremera opposition, ikoresheje forum y’amashyaka iyobora yitwa ko atavuga rumwe nayo, ndetse akaba ariyo yakuyemo abakandida, bitwa ko bazahangana na Kagame mu matora y’ubutaha.

Iri kinamico FPR ikaba itarikoresha gusa mu kwiyamamaza ahubwo irikoresha no mu bintu byose baba bashaka guhisha, urugero nko kuvuga ko Rugambage yarashwe n’umucikacumu yiciye umuntu muri 1994 mu bihe bya jenoside, ariko mu by’ukuri ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ari ugushaka guhisha amakosa yayo.

Umwe mubo twaganiriye dutegura iyi nkuru, yavuze ko kubwira demokarasi Kagame ari nko gutokora ifuku, kuko niyo wayitokora ute utayibuza gusubira mu bitaka.

Benshi mubo twaganiriye bemeza ko niba ntacyo ibihugu byo hanze bikoze cyane ibiha imfashanyo u Rwanda, ngo birengere abanyarwanda bibafashe kumvisha Kagame ko agomba kwemera inzira ya Demokarasi no kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu, u Rwanda n’abanyarwanda bagifite akaga kadasanzwe, kuko ibihe bishobora kongera kuba bibi nko muri 1994.

Charles I. – Umuvugizi

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

July 14, 2010   No Comments

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo yafashwe

Ikinyamakuru cyigenga UMURABYO

Ikinyamakuru cyigenga UMURABYO

Agnès Uwimana umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMURABYO yafashwe na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa polisi, Eric Kayiranga, yavuze ko Agnes aregwa ibyaha byo kuvuga nabi umukuru w’igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu mu gihugu no gukangurira abaturage gusuzugura inzego za leta na gahunda za guverinoma.

Mu mwaka wa 2006 Agnès Uwimana yigeze gufungwa ashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside. Icyo gihe ikinyamakuru cyari cyahagaze, cyongera gutangira gusohoka mu mwaka ushize.

Ikinyamakuru Umurabyo cyari mu binyamakuru bisomwa cyane nyuma y’aho ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi bihagarikwa.

Related:
Rwanda: Newspaper editor skips media council summon, given last chance.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

July 9, 2010   No Comments

Polisi y’u Rwanda yafashe abakekwaho kuba barishe umunyamakuru Rugambage w’ikinyamakuru UMUVUGIZI

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuba barishe umunyamakuru w’Umuvugizi Jean Léonard Rugambage mu ijoro ryo kuwa kane w’igishize.

Inzego z’ubutegetsi zari zashyizwe mu majwi ko arizo zishe uwo munyamakuru kubera impamvu za politiki, ariko Polisi yatangaje ko abamwishe baba barabitewe no gushaka kwihorera.

Polisi iremeza ko iperereza ryayo ryerekana ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare mw’iyicwa rya Rugambage afitanye isano n’umuntu bivugwa ko yaba yarishwe na Rugambage mu 1994.

Jean Léonard Rugambage yari yungirije umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi cyari cyarahagaritswe ariko kikaba ubu cyandikira kuri Internet.

Inkuru bifitanye isano:
- Kigali: Umunyamakuru w’UMUVUGIZI yiciwe imbere y’iwe
- Rwanda: Journalist murder suspects arrested – Security minister

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

June 29, 2010   1 Comment

Kigali: Umunyamakuru w’UMUVUGIZI yiciwe imbere y’iwe

Mw’ijoro ryo kuwa kane 24 Kamena, umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI, Jean Léonard Rugambage bitaga “Chérif”, yarasiwe imbere y’urugo rwe ubwo yari atashye. Umurambo wa Rugambage wajyanywe mu bitaro bya polisi bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, J. Bosco Gasasira aho ari mu buhungiro, aremeza ko ubutegetsi bw’u Rwanda aribwo bwakoze iryo bara. Avugana n’Ijwi ry’Amerika, yagize ati “ni maneko zo mu Rwanda zamwivuganye biturutse ku nkuru twatangaje igaragaza uburyo arizo zari zigiye kwivugana Gen. Kayumba Nyamwasa”.

Guverinoma y’u Rwanda ariko yahakanye ko ntaho ihuriye n’ubwo bwicanyi. Yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, kandi ko yizeye ko uwamwishe azamenyekana, agashyikirizwa ubucamanza.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru yamaganye ubwo bwicanyi, isaba ko hakorwa iperereza nyaryo kandi inagaragaza ko ifite impungenge ko ubwo bwicanyi bufitanye isano n’amatora ya Perezida wa Republika ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama.

Ikinyamakuru Umuvugizi kimaze iminsi cyarahagaritswe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ubu kikaba gikorera kuri internet gusa.

Nyakwigendera Jean Léonard Rugambage yari afite imyaka 34, akaba asize umugore n’umwana umwe.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

June 26, 2010   1 Comment

Inama Nkuru y’Itangazamakuru iti: “Ikinyamakuru Umuvugizi ntigikwiye no gusohoka kuri internet”

 Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w'Umuvugizi

Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w'Umuvugizi

Nyuma y’aho ikinyamakuru Umuvugizi hamwe n’Umuseso bihagarikiwe gukorera mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi Jean Bosco Gasasira yatangaje ko Umuvugizi uzakomereza imirimo yawo kuri Internet.

Patrice Murama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HCM, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, aratangaza ko ibyo Umuvugizi ikora ari ukwongera amakosa akomeye kandi ko bishobora no kubaviramo guhagarikwa burundu. HCM isanzwe yarasabye urukiko ko ruhagarika burundu ibyo binyamakuru byombi.

Gasasira avuga ko gukorera kuri Internet nta mategeko y’u Rwanda aba yishe kuko adakorera mu Rwanda ariko Murama akemeza ko nta ibyo nta shingiro bifite kuko ikinyamakuru cyanditswe mu Rwanda, ibyo bikaba biha u Rwanda ububasha bwo gukurikirana iki kinyamakuru.

Murama kandi akomeza avuga ko iki kinyamakuru cyasuzuguye bikomeye, ngo uretse ko n’ubusanzwe gisanzwe ari ikinyamakuru kitubaha inzego, kitanubahiriza amategeko.

Ibyo kuba cyahagarikwa ku mirongo ya Internet, Murama atangaza ko bitoroshye ariko ko bishoboka, nubwo kuri ubu atari cyo HCM igambiriye.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

May 22, 2010   3 Comments

Gacaca ya Kimisagara yaciriye igifungo cya burundu uwahoze ayobora ikinyamakuru ‘Kamarampaka’

Yazize ko yanditse muri 1991 ngo: “Ntitugomba kwibagirwa revolusiyo ya 59″.

Kigali – Inteko y’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge i Kigali iyobowe na prezida wayo Benoit Ngarambe, yahanishije igifungo cya burundu cy’umwihariko umunyamakuru Bernard Hategekimana bita kandi MUKINGO, wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Kamarampaka,

Gacaca yemeje ko yahamwe n’icyaha cyo gushishikariza ubwicanyi bwa genoside akoresheje ikinyamakuru yandikagamo hamwe n’ubwicanyi bwabereye kuri bariyeri ya Mpazi ku Kimisagara.

Ingingo bashingiyeho bamwemeza umugambi wo gushishikariza kwica abatutsi, ngo ni ibyo yanditse muri Kamarampaka nimero ya 5 yo mu mwaka 1991aho agira ati “Ntitugomba kwibagirwa revolusiyo ya 59“, ahandi akagira ati “intwaro y’umuhutu ni umupanga n’icumu“.

Icyo gihano yahawe cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko gisobanura ko atemerewe gusurwa.

Itegeko rimuha uburengazira bwo kujurira mu gihe kitarenze iminsi 15.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.
Share

May 9, 2010   No Comments