Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Posts from — May 2011


Sixbert Musangamfura ku birebana no kumanika amagufa y’abishwe mu tubati

Sixbert Musangamfura asanga leta y’u Rwanda ifite inyungu mu gushyiraho politiki yo kwanika amagufa y’abapfuye muri jenoside.

Umva icyo Musonera na Musangamfura bavuga ku kibazo cyo kwanika amagufa y'abapfuye - BBC-Imvo n'Imvano

Twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:

“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura. Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!

Rwanda Genocide memorialRwanda: Urwibutso rwa jenoside

Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso. Ibyo bintu ni agahomamumwa.”

Sixbert Musangamfura nawe yagize ati:

Nagiraga ngo nongereho ko mu by’ukuri biriya byo kwanika amagufa leta ibifitemo inyungu kubera ko ibyereka amahanga noneho ikibaye cyose leta yaba ifite nk’umuntu yivuganye mu mahanga cyangwa no mu gihugu ikavuga iti “Ntimwibagirwe ariko ko aha hapfuye ibihumbi n’ibihumbagiza, bati dore n’amagufa aho ari, n’uwakwica ntabwo yageza hariya.” Bityo bakabihoza ahongaho kugira ngo muby’ukuri abo bica cyangwa abo barenganya, ibibabaho bigirwe ubusa ugereranije n’ibyabaye muri jenoside y’abatutsi.

Ikindi mbibonamo ni uko ibyo bavuga bati “mutaburure amagufa, mutaburure abantu aho bashyinguwe hirya no hino, abantu bazize jenoside y’abatutsi”, harimo ikibazo gikomeye cyane kuko muri icyo gihe abanyarwanda baravuga bati “Abanyarwanda bapfuye muri kiriya gihe ni benshi cyane. Ari abaguye mu Rwanda n’abaguye hanze ni benshi.’ Uwo muco wo gutaburura amagufa no kuyashyira mu tubati, igihe umunyarwanda uwo ariwe wese azavuga ati ‘niba ari ukonguko tugomba kubikora, buri wese ataburure cyangwa se n’abaguye hirya no hino nabo muzane amagufa yabo ajye mu tubati’, igihugu muzasanga ari amagufa yanitse ahantu hose.

Ndumva uwo muco koko ukwiye kurwanywa, abantu bagashyingurwa, hakaba inzibutso, zaba zirimo amafoto n’ibitabo, ibyo bintu bigahabwa agaciro koko noneho, uwo ariwe wese, ari usuye u Rwanda, ari n’umunyarwanda, akibutswa ko habaye amarorerwa ariko ntiyerekwe amagufa yanitse mu gihugu cyose.

May 31, 2011   2 Comments

Amashyaka arwanya Kagame yiteguye kurwanisha induru n’amagi mabisi!

Dore inyandiko ya Tom Ndahiro ku tangazo rirarikira abanyarwanda n’inshuti guhurira Chicago kwamagana Kagame:

Abarimo �Intwari� bazagaba igitero bakoresheje induru n�amagi�mabisi

Igihe kirafasha mu isesengura ry�aho ibintu bigana. Hari ibitoroha kubera kwibeshya ku bantu ariko igihe kikabitunganya. Uratinda ukabona byinshi.

Abiyita abanyapolitiki bakorera mu mahanga baragenda biyerekana buhoro, buhoro. Igihe uko kigenda ni ko abantu bamenya imiterere n�imitekerereze y�abitwa ko bashaka kuzana impinduka mu gihugu.

Hari itangazo ryiswe �Impuruza� ryasinyweho �n�abantu batatu. Ni itangazo utatindaho kuko imyandikire yaryo iryambura agaciro.

Ntuzabaze ngo ni irya ryari, kuko iryo tangazo, nta tariki rifite. Muri make ni tract, ifite akarusho ko kugira amazina y�abaryiyitirira!

Abo ni: Theogene Rudasingwa, Theobald Rwaka na PhD Theophile Murayi. Kubavuga mu mazina ni ukugirango bijye mu nyandiko gusa ariko ntibinakwiriye.

Iyo umuntu yiyita �PhD� ntacyo wongeraho. Kutandika itariki, si ukwibagirwa kwabibateye. Ni gahunda ikomeye ya politiki bafite, nkuko babyanditse babitekereje.

Intwaro bateganya ntibazihishe. Indangururamajwi zo kuvugirizamo �induru�. N�amagi mabisi, ari mu bikoresho bateganya. Banze kuvuga amagi aboze yo gutera abantu. Ariko ubundi ni amagi bavuga koko cyangwa hari ibindi?

Aba Dr. na PhD batekereje gukoresha amagi, bakarara bacura imigambi y�amagi bakayashyira mu itangazo�leta ya Amerika igomba gusuzuma ayo magi ayo ariyo.

Ese ni ayo gutera abantu cyangwa ni ayo kuzagabanya isari aho bateganya kuvugiriza �induru�? Ntegereje kureba izo ntwaro ziteganyijwe kubuza abanyarwanda ba Amerika n�inshuti zabo guhurira Chicago.

Ubusanzwe ijambo amagi rikoreshwa na FDLR bashaka kuvuga grenade. Ayo marenga se agiye muri Amerika? Aho wenda n�aho barashaka kubihageragereza. Ntibakwibeshya bigeze aho!

Harya ubundi imvange y�induru n�amagi bibyara iki? Ni ukubitega amaso kuko byanditse ku urupapuro rw�ishyaka CNR-Intwari.

[Umuvugizi.wordpress.com]

May 30, 2011   1 Comment

Gervais Condo ku kibazo cyo kumanika amagufa y’abazize jenoside

Gervais Condo asanga abayobozi b’u Rwanda barahahamutse!

Rwanda Genocide memorialRwanda: Urwibutso rwa jenoside

Mbere yo kwumva ibyo Condo yavuze kuri uriya ‘muco’ wadutse wo kwanika amagufa y’abazize jenoside, twibutse ibyo umucikacumu Jonathan Musonera yari yavuze abyamagana:

“Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n�ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n�amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y�abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura.
Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora!

Umva umucikacumu Musonera yamagana ibyo kwanika amagufa y'abazize jenoside - BBC-Imvo n'Imvano

Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y�u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry�uko n�abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso.
Ibyo bintu ni agahomamumwa.”

Dore noneho ibyo Gervais Condo abivugaho:

Umva Gervais Condo uko abona ikibazo cyo kumanika amagufa y'abapfuye mu tubati - BBC-Imvo n'Imvano

Icyo mbanje kuvuga ni uko, burya mu nzego z’ubuvuzi baravuga ngo iyo ari mu minsi ya mbere birarushya kugira ngo umuntu abone indwara ariko biba byoroshye kugira ngo ayivure. Uko iminsi igenda ishira indwara iba igaragara buri wese yayibona ariko kuyivura bigasigara ari ingorabahizi. Ni byo by’iwacu rero.

Indwara nshaka kuvuga ni iki?
Muri biriya bibazo dufite, ni iyerekeye guhahamuka. Tujya tuvuga ko hahahamutse abantu ku giti cyabo ariko mu marorerwa yabereye no mu Rwanda usanga sosiyete nyarwanda nayo ubwayo yarahahamutse. Iyo rero haje uko guhahamuka, igikurikiraho ni uko ibitekerezo by’abantu bisubira ibwana, aribyo bita regression. Iyo ugize ibyago rero iyo regression igafata ubuyobozi, kaba kabaye kuko ntabwo babasha gutandukanya ikibi n’icyiza, icyatsi n’ururo, aribyo yenda mu cyongereza wakwita ‘to differentiate the beauty and the ugliness’.

Icyo cyiza rero ni ikihe nshaka kuvuga? Ndashaka kuvuga biriya byo gushyingura abantu mu mva. Ni cyo cyiza. Nkavuga nti ikibi ni ikihe? Ibyo bintu byo gufata ariya magufa tukayanika hariya.

Ni ikintu gikomeye cyane kuko nanjye maze iminsi mvugana n’abantu, hari n’abandahiye ko batazongera gusubira hariya kujya kureba ziriya nzibutso. Kuko iyo ageze hariya akabona agahanga k’umuntu, aravuga ati aka agomba kuba ari mama, agomba kuba ari wa muvandimwe, agomba kuba ari aka kanaka. Uwo muntu rero iyo atashye ntabwo yabasha gusinzira. Umutima uhora usimbagurika yongera kurota ibyo bintu yabonye.

Dufite n’abandi bantu bajya gusura izo nzibukiro b’abanyamahanga. Bo rero bagira ubundi bwandu bw’ibyo bintu babonye n’ubwo bimwe baba barabisomye barabonye amafoto nk’ayongayo, ubwo bwandu babwita ‘compassion fatigue’ cyangwa se ‘trauma secondaire’. Uwo muntu nawe ubibonye ntabwo tuba twamugiriye neza, aragenda nawe akarara asimbagurika, akarara adasinziriye. Noneho, uko abantu bahageze, ugasanga igihugu, aho kugira ngo kijye imbere, bibagirwe ababo bitabye Imana, tubareke Imana ibahe iruhuko ridashira, ugasanga tubaye icyo bita ikintu gihoraho ariyo ‘perennial mourning’.
Iyo sosiyete rero yageze ahongaho, iba ishaka ubuyobozi busana imitima y’abantu, ndashaka kuvuga ‘healing leadership’. Ntabwo iba ikeneye iyo ‘regressive leadership’. Kuko ni naho, iyo ibintu bigeze ahongaho abantu batagitandukanya icyatsi n’ururo niho batangira gukoresha biriya ingufu murengero. Wababwira uti nyamara ibi bintu dukora ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, dukwiye gushyingura bariya bantu, icyo gihe bakakubwira ko urimo gupfubya jenoside, bagashyiraho amategeko ameze nk’ariya, kubera ko nabo ubwabo, nta mutima bafite mu gitereko, kandi ni mu gihe.
N’ubwo buyobozi bwagiye bubona abantu benshi batangiranye nabo haba mu ntambara haba abo bari bafatanyije bagiye bapfa bamwe baguye ku rugamba, abandi bajugunywe mu mazi, abandi aribo babahitanye, nabo rero ntibabasha gusinzira. Bagera mu buriri, abo bantu abazimu babo bakarara babasimbiza. Iyo baraye bamusimbije, abyuka afata icyemezo kitari icy’umuntu ufite umutima mu gitereko.

May 30, 2011   No Comments

Amashyaka arwanya Kagame yadukanye imvugo y’ubushizibwisoni

Kagame ajya kuri radiyo agatukana, abenshi tukabigaya, abandi bakanuma kugira ngo baramuke, abamushagaye bagakoma amashyi. Abarwanya ibibi by’ingoma ye bamushinja ko ashira isoni. Ariko igitangaje ni uko nabo badakora uko bashoboye kwose kugira ngo bayungurure imvugo cyangwa inyandiko zabo.
Ese ntibashoboraga gutanga iyi mpuruza ikurikira ngo yumvikane neza badakoresheje amagambo bakoresheje?

 

Dore itangazo ryashyizweho umukono n’Ihuriro Nyarwanda (RNC), CNR-Intwari na Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda rihamagarira abanyarwanda n’inshuti kwitabira kuza kwamagana Kagame i Chicago mu minsi iri imbere:

USA/RWANDA: INKURU IBAYE IMPAMO

IMPURUZA

Inkuru ibaye impamo.

Perezida Kagame azasura inshuti ze mu mugi wa Chicago muri USA. Iyo niyo nzira Kagame asigaranye kandi yahisemo kuko izindi zose zo mu rwego rwo hejuru zifunze. Asigaye ashakishiriza mu mashuri, mu madini no mu bacuruzi ngo arebe ko yakomeza kubeshya abanyarwanda bake ko agifitanye ubucuti bukomeye n�igihugu cy� Amerika.

Ejo bundi intumwa ye Ndahiro Tom yari yohereje gusopanya no kubiba macakubiri muri Kaminuza ya Universite Brandeis hano mugi wa Boston yahaboneye akaga atahana agahiri n� agahinda ubundi ajya kwandika ibitabapfu no gutukana nk�uko asanzwe. Ubu rero Kagame nawe ubwe azi neza ko atakiri umuntu wisanga hano muri USA niyo mpamvu mu rugendo ateganya mu mujyi wa Chicago yashoye amafranga menshi kugirango intore ze zizashobore kuza kumushengerera.

Ubu Ministri Madamu Inyumba Aloysia arazerera hano muri USA afatanije na Ambasaderi Kimonyo ngo bimakaze ikinyoma n�akarimi gasize umunyu nk�uko bisanzwe baragenda bareshya abo bashora mu icuraburindi baroshyemo igihugu cyacu. Turabikurikiranira hafi tuzabagezaho inkuru irambuye. N�ubwo muri CNR-Intwari tudafite uburyo buhambaye bwadushoboza ibyo twifuza byose, ariko dufite ubushake n�ubutwari bwo kugaragaza ukuri ku mugaragaro no guharanira ko ingoma mpotozi ya Kagame yashyize Abanyarwanda ku ngoyi, ivaho byanze bikunze.

Kubera iyo mpamvu rero turasaba abadushyigikiye bose muri urwo rugamba cyane cyane abatuye cyangwa baturiye umujyi wa Chicago, abatuye muri USA bashobora kuhagera, inshuti zacu zose zikomoka mu karere k�ibiyaga bigari, abanyamahanga bose bakunda amahoro kuzitabira imyigaragambyo igamije kwamagana Pahulo Kagame no kwerekana isura ye nyakuri ku batamuzi cyangwa se bamwibeshyeho.

Uru rugamba ni urwo Abanyarwanda bose batishimiye uko igihugu cyacu kiyobowe muri iki gihe, ntanumwe ukumiriwe. Imiryango idaharanira inyungu, abanyamakuru, abana, inkumi n�abasore, abasaza n�abakecuru mwese ntimuzatangwe kandi ntimugakangwe n�iterabwoba rikururwa n�abamotsi ba Kagame. Imyigaragambyo izakorwa mu mahoro nta birwanisho ariko muzitwaze indangururamajwi, amagi mabisi n�indurumpuruza ikwiriye BIHEHE.

Kugirango byose bizagende neza kuri gahunda byateguwemo musabwe kubaza ibisobanuro byose bikenewe kuri Adresi zikurikira:

Dr.Theogene Rudasingwa,
Co-ordinator
Interim Committee
Rwanda National Congress
Chicago, Illinois
001-510-717-8479
[email protected]

Gakwaya Rwaka Theobald
Vice- President et Porte Parole
Convention Nationale Republicaine � Intwari
Manchester, New Hampshire
001-603-294-6035
[email protected]

Murayi Theophile, PhD
Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda
Aberdeen, Maryland
001-443-980-4676
[email protected]
Chairman

May 29, 2011   1 Comment

Agahinda k’abacikacumu b’i Rwanda kubera guhatirwa kwanika uduhanga tw’ababo mu nzibutso

Rwanda Genocide memorial

Rwanda Genocide memorial

Nyuma y’inyandiko yasohotse yitwa Nta mudeli wo kwanika amagufa, twashoboye kwumva ikiganiro BBC yagiranye na bamwe mu barokotse jenoside. Umwe yasobanuye intimba aterwa no kuba Leta y’u Rwanda yarahatiye umuryango we gutaburura ababyeyi be aho bari bashyinguwe mu cyubahiro kugira ngo bajye kumanika amagufa yabo mu tubati two mu rwibutso. Undi nawe yasobanuye uburyo leta yanze guha nyina icyubahiro.

Mutege amatwi ibyo abo bacikacumu basobanuriye BBC.

BBC: Reka tujye kuri Jonathan Musonera.
Jonathan, uri umututsi w’umucikacumu. Ariko mu bitekerezo byawe uko numvise uvuga bitandukanye n’abacikacumu bibumbiye mu muryango Ibuka ku kibazo cy’izi nzibutso za jenoside.

Jonathan Musonera: Rwose mu by’ukuri ibyo ni ko bimeze. Abenshi muri Ibuka, ni abatutsi koko, ndetse bacitse ku icumu, ariko iyo urebye imikorere yabo, ni imikorere isa nk’aho irimo itegeko rya leta. Mu by’ukuri, iyo ukurikije uko leta y’u Rwanda iyoboye ubutegetsi bwayo, nta n’ubwo njyewe ibi bintu by’imibare bavuga ngo aba bantu ni benshi muri guverinoma, aba ni bake, ntabwo ubundi ariko binakoze mu Rwanda. Hari agatsiko kayoboye ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni nako kemeza ibintu, abandi bakabikurikiza. Abatabikurikije barafungwa cyangwa se bagahunga, cyangwa se bagapfa. Ndafite ingero zitandukanye.
Tuze nko ku kibazo cy’ejobundi ubwo bashatse kutwica. Bashatse kutwica baduhora ko turi hanze…

Q/ Wowe na nde?

Jonathan Musonera: Hari njyewe, hari n’abo dufatanije. Ikibazo si icyo cyanjye njyenyine, ahubwo cyahereye kuri Generali Kayumba Nyamwasa muri South Afrika.

Q/ Ariko dusubiye kuri abo bantu, kuko inzandiko narazibonye – biriya mwahawe na polisi – baravuga ni “threat”. Threat ntabwo bivuga kwica.

Jonathan Musonera: Ariko threat irangiriza mu kwica. Kuko iyo umuntu ashaka kukugirira nabi uburyo bwose ashobora gukoresha buba bubangamiye ubuzima bwawe niba warasomye neza iriya baruwa polisi ya hano yampaye imbwira ko ubuzima bwanjye bubangamiwe, ni ukuvuga kandi bubangamiwe na guverinoma y’u Rwanda, ese niba babangamira abari hanze y’igihugu, ndetse bari i Burayi, abari mu gihugu bashobora kuba bagira icyo bavuga kuri guverinoma wumva babangamirwa gute?

Q/ Ariko, wenda ndaguha umwanya wongere ubisobanure. Banza usubire kuri kiriya kibazo cy’inzibutso za jenoside.

Jonathan Musonera: Tugarutse kuri icyo kibazo cy’inzibutso za jenoside, mu by’ukuri iyo urebye uburyo zikoreshwa na leta y’u Rwanda, zikoreshwa nk’ikintu gifitiye leta inyungu kitanafitiye n’abakorewe iyo jenoside inyungu. Ndaguha ingero zifatika. Hashize imyaka 17 twibuka jenoside yakorewe abatutsi. Buri mwaka niko bajya gutaburura abantu bapfuye bishwe muri jenoside. Imibare batanga buri gihe, iyo ubaze n’imibare bavuga ko abatutsi bakorewe jenoside, ukubye n’imyaka 17 ushobora gusanga bigeze no muri hafi miliyoni imwe n’igice. Wagaruka inyuma ukibaza uti ese, ni iki gituma iyo leta idashobora gufata igihe ngo abantu bose bazize jenoside babashyingurire rimwe, noneho izo nzibutso tujye twibuka ariko atari uko buri mwaka bahora bajya gushakisha abantu ngo aho bahambwe. Icya kabiri…

Q/ Ariko nta n’ubwo ari uguhamba! Hari abatawe mu misarane, hari abatawe mu myobo, ni ukujya kubakura hariya bakabaha kubashyingura mu cyubahiro nk’abantu. Kuko, interahamwe zibatemagura zigira gute babataga aho babonye. Ntabwo kwari uguhamba.

Jonathan Musonera: Ni byo koko. Ariko, ni iki gituma badashyiraho umushinga wo kugira ngo bige icyo kintu gikorwe mu gihe kimwe atari uko bahora buri mwaka bajya gushaka nyine aho abo bantu bashyizwe.

Q/ Ariko, niba bagihari?

Jonathan Musonera: Niba bagihari, niyo mpamvu nanjye navuze nti bashyizeho umushinga wo kwiga icyo kintu bagashakisha ahantu abo bantu bajugunywe mu misarane cyangwa mu myobo cyangwa ahandi hantu hatandukanye, bagashyingurirwa igihe kimwe. Noneho kwibuka buri mwaka bikaba kwibuka ariko bitajya guhora bajya gushakisha aho abantu batawe.
Icya kabiri nshaka kuvuga kijyanye n’izi nzibutso: iyo ugeze mu gihugu cy’u Rwanda ukareba hirya no hino mu gihugu ahantu amagufa y’ababyeyi bacu n’abavandimwe amanitse mu ma etajeri aho bagenda berekana mu nzibutso! Umuco w’u Rwanda, icya mbere cyo iyo umuntu apfuye, wemera ko umuntu ashyingurwa. Ijambo ry’Imana ryemera ko umuntu iyo apfuye ashyingurwa. Ni iki gituma leta y’u Rwanda idashobora gushyingura abantu bamanitse mu bubati aho bagiye babashyira? Nk’ibicuruzwa?

Q/ Sinzi impamvu babikora ariko reka nkubaze. Ntekereza ko kubikora kuriya, ntabwo ishobora kuba ari inzira imwe ituma abantu bibuka ibibi byabaye muri kiriya gihugu kugira ngo bitazongera kuba!

Jonathan Musonera: Ntabwo jenoside yabaye mu Rwanda gusa hari n’ahandi jenoside yabaye. Hari uburyo bwo kwandika amazina ku bagashyiraho n’amafoto ariko batagiye bashyira amagufa y’abantu bapfuye bazize jenoside mu bubati. Igihugu cyose nta hantu izo nzibutso zitari. Ngo zibe byibuze inzibutso zo kujya kwibukiramo ariko ayo magufa bakayashyingura. Biteye agahinda kubona bahora bayasiga ngo amavernis kugira ngo atazabora! Njyewe iyo ntekereje ababyeyi banjye uburyo bapfuye, abavandimwe banjye uburyo bapfuye, twarabashyinguye intambara imaze kurangira. Tumaze kubashyingura, ubu leta y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize yatanze itegeko ry’uko n’abo twashyinguye bagomba kwongera kubataburura ngo bakabajyana mu nzibutso. Icyo kintu narakirwanije. Nkirwanije baravuga ngo nitutabikora bazohereza abanyururu kujya kubataburura kugira ngo babajyane mu nzibutso. Ibyo bintu ni agahomamumwa…

Ibi bintu tubibeshywe imyaka 17. Ku bintu bijyanye na jenoside hariho njyewe burya ibintu ntajya nemera cyane cyane nk’iyo banavuga ko jenoside ngo yatewe n’indege ya Habyarimana kubera ko yahanutse. Ingege ya Habyarimana, Habyarimana yari Prezida w’abanyarwanda, icyo ni icya mbere, ntabwo yari Perezida w’abahutu. Kuvuga ngo bishe Perezida w’abahutu noneho abahutu bishe abatutsi! Yari Perezida w’abanyarwanda.
Ikindi cya kabiri: ni ukuvuga ngo ‘mbere y’uko Habyarimana apfa hari abatutsi bishwe za Bugesera, n’abagogwe, n’abandi. Icyo gihe ntabwo Habyarimana yari yagapfa! Jenoside ni ibintu byateguwe, birakorwa. Ariko noneho uburyo leta y’u Rwanda nayo ubu ibikoresha biteye agahinda kuko nta mbabazi cyangwa ikintu gifatika gihumuriza abakorewe iyo jenoside.
Ndagira ngo mbisubiremo kuko njye nacitse ku icumu. Ababyeyi banjye, abavandimwe banjye bazize jenoside. Iwacu hari i Nyanza. Habaye amatongo. Ariko, noneho byonyine, ibaze kugira ngo dushyingure umuryango wacu, nibarangiza leta itegeke kwongera kuwutaburura, ngo bawujyane mu nzibutso. Ibyo bintu ndabyamagana. Na biriya bintu navuze bwa mbere byo gushyira amagufa mu ma etajeri. Ni agahomamunwa kuko njyewe n’iyo mbitekereje sinshobora kujya mu rwibutso kubireba kuko iyo mbirebye numva…, mpita numva koko ari ababyeyi banjye ndimo ndeba, kandi ngasanga binyuranye n’umuco nyarwanda, n’umuco w’Imana.

Prudencienne: Njyewe ikintu nongeraho ni uko muri jenoside nanjye ndi umuntu wacitse jenoside. Nari mpari. Nabuze abantu banjye bishwe n’interahamwe. Umukecuru wanjye na mukuru wanjye bari barokotse muri abo bantu bicwa na FPR, abasirikari ba FPR. Muri uko gushyingura abantu mu cyubahiro bazize jenoside ndashaka kumenya noneho igihe bazashaka imirambo yishwe n’abantu ba FPR, bo bazabashyingura mu cyubahiro ryari ko bagiye babajugunya mu bisambu? Nk’umukecuru wanjye yatoraguwe ahantu yari yajugunywe mu gisambu.

Q/ Ntabwo ari mu rwibutso?

Prudencienne: Ntabwo ari mu rwibutso. Non. Kuko yari umuhutu.

May 28, 2011   No Comments

Rwanda: Generali Kayumba Nyamwasa ati: “Ndasaba Imbabazi rwose”.

Nyuma y’aho amashyaka FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byemeje gufatanya mu migambi yo guharanira ubwiyunge nyabwo na demokarasi mu Rwanda, hari abanyarwanda bagize impungenge bavuga ko abayobozi b’ayo mashyaka batazi umutwe uri inyuma.
Bamwe bavuga ko abantu nka ba Gahima na Nyamwasa bafite amayeri menshi, ko uko gushaka gufatanya n’abandi mu guhindura ibintu mu Rwanda ari uburyo bwo gushaka uburyo bwo kugira ngo bazinzike ibyaha ndengakamere bashinjwa ko baba barakoze.
Mu nama yahuje abanyarwanda baba mu Bwongereza hamwe n’abayobozi n’abayoboke bo muri ayo mashyaka yombi i London kuwa 14 Gicurasi, nta n’umwe waniganywe ijambo. Barabajije barinigura. Hari n’uwagize ati: “Kayumba yayoboye abantu arica, raporo zirahari,imanza ziramutegereje. Kuki mwivanga n’abo bantu, mutarishe?”
Muri iyi nyandiko turareba ibyo Kayumba Nyamwasa yashubije ku kibazo gikunze kugaruka kirebana n’uruhare rwe mu marorerwa yaberereye mu Rwanda no muri Kongo.

Igisubizo cya Kayumba

Umva uko Nyamwasa yisobanura n'uko asaba imbabazi

Gen Kayumba Nyamwasa – Yayoboye ingabo zishe abahutu batagira ingano

Ibibazo byabajijwe, urebye byose ni ibibazo bigendana n’ikibazo cy’ubuyobozi, n’akazi twakoraga, n’uko twabaye muri FPR, n’uko twayoboye ingabo, n’ibibazo bishobora kuba byaravutse muri icyo gihe.
Reka rero mbabwire uko ikibazo njye ncyumva.
Muby’ukuri, ibibazo byabereye mu Rwanda ni ibibazo bitandukanye, ariko cyane cyane njya numva bambaza ibibazo bigendana n’abantu bapfuye. Ukuri rero ni uku:
Mu gihe cy’intambara, intambara ikinatangira, ubundi ntabwo yari gahunda yo muri RPF cyangwa RPA icyo gihe ngo bazajye mu Rwanda noneho nitugera mu ntambara bice abahutu babamare, ahubwo icyabaye ni uko intambara igitangira, mbere y’igihe… mu Rwanda, aho za Nyabukongwezi, aho za Nyagatare, twarahabaye hari abanyarwanda benshi ari abatutsi ari abahutu nta n’ubwo bigeze banahunga. Urugero nanabaha ni umugabo witwa Nsengiyaremye agomba kuba sinzi ahari yenda agomba kuba ari mu Bubirigi cyangwa ahandi. Njye ndibuka tumusanga i Nyagatare, sinzi akazi yanahakoraga. Njye ndibuka nanavugana nawe, ahamara ngira ngo nk’iminsi nk’ine cyangwa itanu, icyo gihe nanjye nari umuyobozi w’ingabo wabaga za Nyagatare; aza kunsaba ko ashaka kujya i Kigali, turanamuherekeza; icyo gihe Gabiro yari yaranafashwe tumunyuza za Ngarama, umugabo asubira i Kigali.
Iyo rero RPF cyangwa RPA iza kuba yari ifite umugambi w’ubwicanyi, bariya baturage bose bari za Nyabwishongwezi aho twanaturutse, za Nyagatare, tuba twarabamaze. Ariko rero siko byagenze. Intambara yaje kugera aho ihindura isura, haza kubaho igihe cyo gufata ibyitso, ikintu cyo kwica abantu, haza kugera n’igihe ngira ngo, aho Inkotanyi bazi…niye ku rugamba, zisa n’izisubiye inyuma, aho bagarukiye ngira ngo nibwo abatutsi cyane cyane abo mu Mutara banapfaga bakagenda hanyuma bagarutse haje kubaho koko ibintu by’ubwicanyi bwatangiye, kuri RPA koko abantu batangira gupfa.
Ibyo rero, uwahakana akavuga ko nta bahutu yenda baba barapfuye muri icyo gihe, byaba ataribyo. Kandi n’uwanavuga ko, icyo gihe, abatutsi batapfaga, nabyo ntabwo byaba ari byo. Muri utwo turere twose two mu Mutara, ahegereye za Byumba aho Inkotanyi zigereye za Gatuna na hehe, nta mututsi n’umwe warangwaga muri ibyo bice. Abatutsi barapfaga, abasirikari b’Inkotanyi nabo baza, kenshi na kenshi bakihorera. Ibyo bintu rero, ni ibibazo bireba abanyarwanda, nkunga mubyo Prudentiyana yaramaze kuvuga, ati ibyo aribyo byose, abantu bajye bareba bavugishe n’ukuri.
Icyo gihe ubwo abasirikari b’Inkotanyi bicaga abahutu, kubera yenda kwumva ko barimo kwihorera, n’ahandi ni nako abatutsi bapfaga.Ibyo ni ibibazo badakwiriye kwirengagiza, ari abasirikare b’Inkotanyi, ari n’abasirikare ba ex-FAR ari n’abahutu bari banahatuye, bose bafite izo responsabilites. Ibyo rero, kuvuga ko ibyo byaba bitarabaye, byaba ari ukwirengagiza. Kuba bavuga ko yenda twe twari duhari tutabibonye, nabyo byaba ari ukubeshya.
Icyo rero navuga ni iki?
Muri iriya ntambara, ari abatutsi, ari abahutu, bose barapfushije.
Kuvuga ko hapfushije uruhande rumwe, ukirengagiza urundi, byaba atari byo.
Ariko rero kugira ngo mfate responsabilite nk’umuntu njyewe, ni ibintu biri very regrettable. Nabivuze no hambere.
Kuba twarabaye muri ziriya ntambara uzi ngo ugiye kurwana intambara yo kubohoza u Rwanda, intambara yajya kurangira ikarangirana na jenoside, ikarangirana n’imfu z’abahutu zidafite ingano, warangiza ukavuga ngo waratsinze, ntacyo uba waratsinze.Mu by’ukuri, twaratsinzwe. Twatsinzwe dute rero, mu by’ukuri?
Ntabwo twarwanaga n’abayapani, nta n’ubwo twarwanaga yenda n’abahinde, twarwanaga n’abanyarwanda. Ntabwo rero waba wararangije intambara yamaze abantu bangana kuriya, ngo uvuge ngo waratsinze. Nta n’ubwo waba waranayibayemwo, ngo noneho uvuge ngo nta bantu bapfuye. None se abapfuye bariya bose, baba ari abahutu, baba ari abatutsi, baba bariyahuye? Ibyo aribyo byose, abatutsi bari mu nkotanyi bishe abahutu, abongabo bapfuye. Abahutu bandi nabo, baba ari abasirikare, baba ari n’abandi batari n’abasirikare, abo nabo bishe abatutsi, biza kugera no kuri jenoside ariyo Gahima mu kanya nasanze arimo gusobanura.
Ibi rero ugiye gukurikirana ngo ushakishe uruhare rwa buri muntu muri ibyo byose, n’ubwo ubona Arusha bafunze abasirikare bamwe, hari n’abandi, n’abo bandi b’abasirikari bakabanje kubaza, bakababaza bati byagenze gute?
Ariko rero reka njye nsubize ku bindeba aribyo mwari murangije kumbaza muti ese Kayumba ko yari umuyobozi w’ingabo. Nibyo koko, naje kugira inzego, kuyobora inzego nyinshi z’igisirikare mu ngabo. Nk’uko nabibabwiye ubushize, ibyabaye hariya ni very regrettable, njyewe, as a person, I really apologize. Ndapologizinga ibintu byabaye hariya ni ibintu byari bidakwiye, ibintu byarabaye, byinshi bimwe twarabibonaga, ariko noneho igihe ugeze mu gushakisha upper responsibility y’umuntu, ibi ni ibintu bimwe bizajya muri investigations.
Nahoze numva muvuga ibintu bya… nasanze ngirango Gahima ariwe uvuga… ibintu by’indege: aho naho izina ryanjye ribamo, haba n’ibintu by’abanya-Gisenyi, ibyo nabyo izina ryanjye ribamwo; ndibwira ko ibyo muri Kongo nabyo, ubwo nabwo izina rye rizaza; ariko ndibwira ko ibyiza ari uko buri muntu azagira igihe agasobanura uruhare muri ibyo ngibyo. Kuba rero biri mu nkiko, ntabwo wavuga uti Kayumba noneho tangira usobanure biriya bintu kandi ejo uzajya mu rukiko. Mu by’ukuri, muri mwebwe, hari abize amategeko. Ntabwo ariko ibintu bikorwa. Igihe ikintu kiri mu rukiko, urakireka kikabanza kikajya mu rukiko, noneho ukabanza ukagisobanura, ukavuga n’ukuri ubiziho. Ariko ukuri ni uko nzi ko muri rusange, mu by’ukuri, abatutsi barapfuye bigera no kuri jenoside, abahutu barapfuye, ni byo biriya mubona biri muri mapping report, kandi abo bose bishwe n’abanyarwanda. Icyo navuga rero ni iki?
Icyo navuga ni uko abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma, bose bakamenya ko biriya bintu bakwiriye kubyiyama, bakwiriye kubiregretinga bakamenya ko ari ibintu bidakwiye, kandi bakamenya ko dukwiriye kureba imbere…
Mba mu gihugu cy’aho abazungu bafashe abirabura barabakandamiza, barabica imyaka n’imyaka.
Nimwe mwahoze muvuga Mandela. Mandela, aho bamufunguriye nyuma y’imyaka 27, umuntu wa mbere yabanje kuvugana nawe ni Pik Botha wari Perezida wa hano, nyuma aho aviriyeho, Bwana Declerck n’abandi bose bose ba hano muri South Africa.
Ni cyo gituma ushobora gusanga ibibazo byabo n’ubwo byanabaye bafite ukuntu babyize, bafite ukuntu babirangije.
Natwe rero dukwiye gushaka uko tuziga ikibazo cy’abanyarwanda, uko ikibazo cyazanarangira.
Na bariya bamwe bagiye bacirwa imanza… abataraburana kandi … nabo bakaburana bakagaragaza uruhare rwabo.
Njye rero mu by’ukuri, ku bindeba ku giti cyanjye, I really regret and I think ni ikintu giteye ubwoba, ni ikintu kibabaje kubona abanyarwanda bicara bakica bagenzi babo ahasigaye abandi bakajya hariya bagacelebratinga ngo twatsinze intambara. Intambara yo ntayo twatsinze.

Icyo twifuza twebwe, turashaka ko biriya bibazo byo mu Rwanda byazarangira mu mahoro.
Muri rusange rero abahoze bavuga bati: turashaka kwumva uruhare rwa Kayumba. Uruhare rwa Kayumba ni urunguru:
Njyewe, I sincerely apologize and really regret ibintu byose byabereye hariya mu Rwanda.
Numva mu magambo make ari uko nabisobanura. Murakoze.

May 27, 2011   9 Comments

Kayumba Nyamwasa arasubiza ikibazo kirebana n’umugambi wa Leta ya Kagame wo kwica abanyarwanda bari mu mahanga

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Mu nama yahuje abayoboke ba FDU-Inkingi n�Ihuriro Nyarwanda (RNC) ku tariki ya 14 Gicurasi, habajijwe ikibazo kirebana n�ukuntu Kagame yohereza abantu be kuza kwivugana abanyarwanda mu Bwongereza.
Uwabajije icyo kibazo kijyana n�umutekano yagize ati:
“Mu minsi yashize hano, mwarabyumvise twagize ibibazo� Inzego z�umutekano z�ino aho zatubwiye ko u Rwanda ruteganya mu minsi ya vuba cyangwa muri iki gihe rushobora kugirira abanyarwanda bari hano nabi, nanjye ndimo.
Icyo kibazo cy�umutekano dufite, nk�abantu muzi cyangwa mushobora gusesengura ibyo RPF ikora kuko mwayikozemo, murakeka ko izo threats ari serious ?
Twabyitwaramo dute?”

Igisubizo cya Kayumba Nyamwasa:

Tega amatwi igisubizo cya Nyamwasa ku bijyana n�iyo migambi mibisha ya Leta ya Kagame yo kwica abanyarwanda bari hanze.

May 26, 2011   2 Comments

Leta y’u Rwanda yahiye ubwoba – Rudasingwa

par Rudasingwa.

Ibitekerezo tumaze iminsi dushyira imbere, Ihuriro nyarwanda rishyira imbere, ariko kandi ryunga muryo abandi nabo bamaze igihe bavuga muri iki gihe murumva ko byateye ubwoba leta y’i Kigali cyane.
Kuko ibitekerezo nk’ibi ngibi bifite imbaraga kuko bireba imbere kandi bireba inyungu y’umunyarwanda.

Umva Theogene Rudasingwa aho avuga ku bufatanye bw’abanyarwanda:
Leta y'u Rwanda yahiye ubwoba
par Theogene Rudasingwa mu nama ya FDU-Inkingi na RNC yabereye London ku tariki ya 14/05/2011.

Kubera iyo mpamvu murabona ko leta y’u Rwanda yahiye ubwoba. Iririrwa ishaka gukora ibikorwa nk’ibyongibyo by’ubwicanyi kugira ngo bidutere ubwoba twebwe abanyarwanda, ngo turekere aho kubivuga. Ibyo rero ntabwo bishoboka.
Icyo ni icyambere cyo navuga ko ibitekerezo byacu birareba imbere, ni kimwe mu bigaragaza ko ingufu z’abanyarwanda baharanira inyungu z’abanyarwanda… nizo zizatsinda, ntabwo ari ibitekerezo bishaje kandi birimo imigambi mibisha nk’iya leta ya Kagame bizatsinda. Byo, ibyo bakora biragaragaza ko biganisha mu gutsindwa.

Icya kabiri tuzashobora kubigeraho ari uko dufatanyije.
Ntabwo ibintu nk’ibi ngibi ari ibyo guhindura leta gusa ni ibyo guhindura system yose…
Kubera izo mpamvu rero, nta muryango umwe, nta organization imwe,
nta muntu umwe ushobora kuvuga ngo yahangara akavuga ko ibi bintu ariwe uzabigeraho wenyine.
Dusabe rero ubufatanye cyane hagati y’abanyarwanda, kuko nidufatanya nizo ngufu. Kandi nacyo ni kimwe mu bintu biteye ubwoba cyane leta y’i kigali, kuko babonye uburyo abanyarwanda hirya no hino dutangiye gufatanya: abahutu, abatutsi, abatwa… Ibyo rero Kagame na Leta ye babitinya bibi cyane, kuko aho ngaho ariho hari ingufu kandi aricyo bakoze kandi aricyo bazi ko abanyarwanda mu by’ukuri bakwiriye kuba bafite.

Icyo rero cy’ubufatanye hagati y’abanyarwanda numva ko ari ikintu kizadufasha gushyira iyi programu politiki mu bikorwa, tukabifatanya n’abandi kuko ibibazo tubisangiye n’abandi banyarwanda.

May 25, 2011   6 Comments

Nta mudeli wo kwanika amagufa

Ese birakwiye kwanika amagufa y’abacu bapfuye?

Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku byerekeranye n’inzibutso za jenoside mu gihugu cyacu. Abantu benshi batangiye kwamagana ku mugaragaro umuco wo kwanika abacu bapfuye cyangwa kubafungira mu tubati aho kubashyingura mu cyubahiro nk’uko umuco wacu ubiteganya..
Hari umuntu witwa uherutse gutanga igitekerezo cye muri Forum. Njye cyaranshimishije cyane kuko cyanteye kwibaza birambuye ku muco wacu. Nsanze ari byiza ko nakigeza no kubandi, ubundi ushaka kubonamo isomo akaribonamo.
Yagize ati:

Ndabasuhuje !

urwibutso rwa genocide mu rwanda

Mu kinyarwanda gikuru, kirazira kwandalika, kwandagaza, kwotesha no kwanika uwapfuye. Mu muco twarazwe n’Ababyeyi, upfuye aba intwari, agatinywa, agaterekwa, agaterekerwa, akambazwa. Upfuye, arogoshwa, akuhagirwa, akambikwa, akabwirwa menshi aremereye, yo kumuherekeza iyo agiye, kugirango agende rwiza, kugirango ntajyane ingingimira, inzika se, cyangwa imijinya miremire byazatuma aza kuyogoza abazima asize i musozi. Upfuye arapfunywa, agapfunyikwa, agashyingurwa. Ubwo bakanywa amasubyo, bakirabura, bagasiba koko, bakagandaara, ntihagire uhinga, nta kimasa gicugita, ntawe ubaza umugore icyamukuye iwabo. Kugeza umunsi wo kwera ye.

Dore nk’aha Abakuru baraduhana bagira bati : Agapf�uye karapf�nyikwa �h� ur�h� rw’i�nt�re ruli�ndwa imbeba
(ce qui est mort est emball� : pour preuve, la peau du lion est prot�g� contre les souris).

Uyu muhanano w’umugani uratubwira neza ko abapfuye buubahwa, n’ubwo baba barabaye abagome mu buzima bwabo. Nta kubihimuraho kundi, nta guhoora kundi kubareba. Nta mahuriro y’ibyo nabo. Uwapfuye rero, ntaba amatsiko y’indorerezi cyangwa abashinyaguzi, cyangwa ngo ahabwe amenyo y’abasetsi. Biravuga kandi na none ko uwapfuye aba yarenze intugunda n’amakimbirane yose y’abasigaye imusozi. Akaba atagomba gukoreshwa mu bikorwa ibyo ari byose byo guhoora cyangwa kwibutsa amakuba n’ubugizi bwa nabi yanyuzemo. Uwapfuye arigendera abe bakamuterekera akaruhuka. Akabikebanura akaruhukira mu mahoro burundu, bityo abo asize nabo bakaruhuka. Ubuzima bugakomeza.

Ntumbaze abemeje uyu mudeli wo kwanika impanga na za ruseke z’abacu icyabibateye. Havuzwe menshi, bivanze. Simbijyamo. Aliko icyo nakubwira kimwe, ni uko mu mitima y’abanyarwanda harimo intimba ndende. Icyo nakubwira kandi, ni uko nta muntu waba azi neza ko aya magufa ari ay’uwe ngo ayanike ukundi. Kuko biraremereye cyane, kandi kirazira.

Nyamara izi nzirakarengane twandagaje aka kageni zizaduhana zihanukiriye ! Ubu ni ubukunguzi bukomeye buzadukoraho aho aho bucyera.

Tugane Abakambwe baduhanure

May 23, 2011   1 Comment

Perezida Kagame yihenuye ku Bwongereza

Amakuru ikinyamakuru Umuvigizi gikesha ugihagarariye mu ntara y�amajyepfo, ni uko Perezida w�u Rwanda Paul Kagame yitwaye nabi cyane mu rugendo yagiriye muri kaminuza nkuru y�u Rwanda I Butare. Nk�uko bisanzwe, Perezida Kagame yavuganye umunabi utagira uko ungana, ubwo umwe mu banyeshuri yari amubajije iby�abayoboke ba RNC bivugwa ko u Rwanda rwashakaga kwivugana mu Bwongereza muri iyi minsi. Muri icyo cyibazo cye, uwo munyeshuri yabajije niba ibyo bitazateza umwuka mubi hagati y�u Rwanda n�u Bwongereza bikaba byanatuma icyo gihugu gikupira u Rwanda imfashanyo. Icyo cyibazo ni nacyo cyatwaye Kagame igihe kirekire mu kugisubiza. Yabanje kwigira nyoni nyinshi nk�aho atazi RNC, asobanura iby�umubano w�u Rwanda n�u Bwongereza agera n�ubwo yihenura kuri icyo gihugu.

Umva Kagame asubiza ikibazo cyo kwivugana abanyarwanda bo mu Bwongereza batavuga rumwe na FPR

Nk�uko uwo munyamakuru w�Umuvugizi yabihagazeho, Kagame usanzwe wihagararaho, yishongoye cyane avuga ko n�ubwo u Rwanda ruhabwa inkunga n�u Bwongereza kimwe n�ibindi bihugu, u Rwanda rwigenga. Kagame yavuze ko Abongereza cyangwa ikindi gihugu gishatse gukorana n�abo bandi (abanyarwanda bari hanze) ko bakorana, ariko muri icyo gihe ntibongere gucana uwaka n�u Rwanda. Yongeyeho ko kugenda kwabo u Rwanda ntacyo rwaba. Uretse Abongereza, Kagame kandi yavuze ko agaciro k�Abanyarwanda batagahabwa nabo, anavuga na bimwe mu bihugu nk�Amerika n�u Bufaransa. Yabasabye ko bakwiye gufata iya mbere mu kwerekana uko u Rwanda rukwiye kumera, ntibikorwe n�abo Bongereza cyangwa abandi. Kagame yanenze n�amafaranga ibyo bihugu bifashisha ko, nta rukundo ruyabamo, ahubwo bayatanga kubera imbabazi, umuntu yabizirinzeho. Icyo cyibazo kandi mu kugisubiza, Kagame yageze aho ajya mu by�intambara. Avuga ko u Rwanda rudatera hanze ko ariko iyo rutewe mu gihugu imbere rwakwirwanaho. Yongeyeho ko uwaba ashaka intambara wese yiteguye kumurwanya cyane cyane uzamuvogera mu Rwanda azicuza icyamuzanye. Abo banyeshuri bo muri kaminuza nabo babaye nka za nkomamashyi z�intumwa za rubanda, barayamukomera berekana ko bamushyigikiye Asubiza icyo kibazo cyamutwaye umwanya munini, Kagame yongeye no kwikoma itangazamakuru. Dore ko ari naryo ryagaragaje iby�icyo cyibazo. Yikomye amaradiyo atatangaje amazina ko nta kindi ashinzwe uretse kuba umuyoboro w�abatukana n�abavuga ubusa. Yayaburiye ko ariko hari umurongo atazarenga ko nibigera aho gutoba u Rwanda bizaba ari intambara. Abanyeshuri aho kuri stade ya kaminuza I Butare, bakurikije uburyo Kagame yasubije uwo munyeshuri mugenzi wabo kuri icyo cyibazo, bagize ubwoba ko bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Innocent, Kampala.
[Umuvugizi]

May 22, 2011   5 Comments