Amanota y’abarangiza amashuri abanza na Tronc Commun azatangazwa mu mpera za Mutarama 2011
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Amanota y’abarangiza amashuri abanza na Tronc Commun azatangazwa mu mpera za Mutarama 2011

Inama ya guverinoma iherutse kwemeza ko umwaka w’amashuli wa 2011 uzatangira ku itariki ya 10/01/2011.

Ababyeyi bafite abana bazajya mu mwaka wa mbere ndetse n’umwaka wa kane w’amashuli yisumbuye baravuga ko itangazwa ry’amanota ryatinze, bakaba basaba ko igihe cyo gutangira umwaka w’amashuli wa 2010 cyakwigizwa inyuma, kugira ngo bazabone umwanya w’imyiteguro  yo kujyana abana babo ku mashuli.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Uburezi, Mathias Harebamungu, aratangaza ko kuba amanota y’ abanyeshuli barangije umwaka 6 w’amashuli abanza ndetse nabo mu wa 3 w’amashuli yisumbuye atarashyirwa ahagaragara ntacyo bizahindura ku itangira ry’umwaka w’amashuli utaha.

Yatangaje ko abo bana batazatangirira rimwe n’abandi, yizeza ababyeyi ko amanota y’aba bana azasohoka mu mpera z’ukwezi kwa mbere abandi baratangiye.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*