U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urubanza rwa Lt Col Rugigana Ngabo, murumuna wa General Kayumba Nyamwasa, rwatangiye kuburanishwa i Kigali

Lt Col Rugigana Ngabo

Kuri uyu wa kane tariki 27 Mutarama 2010 mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali hatangiye urubanza rwa Lt. Col Rugigana Ngabo uregwa icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo. Lt Col. Rugigana afite imyaka 46 akaba ari murumuna wa Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo akaba aherutse gukatirwa n’uru rukiko. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Lt. Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rukiko yambaye imyenda ya gisirigare iriho n’amapeti ye. Yari afite umwunganira mu rwego rw’amategeko.

Dore uko BBC yatangaje iyo nkuru:

Imbere y’inteko y’abacamanza Lt. Faustin Mukunzi wari uhagarariye ubushinjacyaha bwa giririkare yasabiraga uregwa ifungwa ry’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana ku icyaha rukumbi akurikiranyweho cyo kuvutsa igihugu umudendezo.

Ariko abantu bake bari baje mu rukiko nti babashije gukurikirana iburanisha kuko Lt. Faustin Mukunzi uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare yahise asaba ko urubanza rwaburanishwa mu muhezo.

Impamvu ngo nuko itegeko ribiteganya mu gihe kuburanishiriza mu ruhame byabangamira umuco cyangwa umutekano.

Ikindi ngo nuko urubanza rwa Lt. Colonel Rugigana rwaba rufitanye isano n’urwa mukuru we Kayumba Nyamwasa uherutse gukatirwa na ruriya rukiko bityo kuruburanishiriza mu ruhame bikaba byabangamira iperereza.

Lt. Col Rugigana yavuze ko kuba mukuru we yarakatiwe na ruriya rukiko ngo nta sano byakagombye kugira ku rubanza rwe kuko icyaha ari gatozi.

Imbere y’urukiko kandi uregwa yavuze ko icyaha akurikiranyweho nta shingiro gifite.

Ibyo yabibonaga kimwe n’umunyamategeko umwunganira Godfrey Butera wabonaga ko ahubwo kuburanira mu ruhame biri mu nyungu za rubanda ngo cyane ku muntu umaze igihe atagaragara mu ruhame kandi icyaha akurikiranyweho, mu magambo y’umwunganizi, ngo “nta banga ririmo”.

Gusa ibyo nti byabujije abacamanza gufata umwanzuro ko urubanza rubera mu muhezo, cyokora Major Ndayisaba Bernard wari uyoboye iburanisha yavuze ko imyanzuro yarwo izasomerwa mu ruhame.

Urukiko rwafashe icyemezo ko Lt Col. Rugigana akomeza gufungwa mu gihe ategereje iburanishwa rye. Umwunganira mu by’amategeko yavuze ko azajuririra icyo cyemezo.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*