Indege za Generali Kagame zavanywe Afurika y’Epfo zimurirwa mu Bugereki
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Indege za Generali Kagame zavanywe Afurika y’Epfo zimurirwa mu Bugereki

par Johnson,
Umuvugizi

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvigizi aturuka muri bamwe mu byegera bya Kagame bidashimishijwe n’uburyo akomeje kwikubira umutungo w’igihugu mw’izina rya FPR, yemeza ko bamaze kwimurira indege za Perezida wacu muri Greece.

Amakuru atugeraho yemeza ko sosiyete ya Perezida Kagame REPLI INVESTMENT 29(pty)Ltd imaze kwimura indege ze zari zifite icyicaro muri Afurika y’epfo,  zikaba zimaze kwimulirwa ibirindiro byazo mu gihugu cy’Ubugereki.

Indege nomero ZS-ESA na ZS-XRS zimaze kugera mu gihugu cya Greece, ari ho zikomeje guhagurukira zijya gutwara yaba Perezida Kagame kimwe n’abashyitsi be nka ba Tony Blair baba baje kumusura mu Rwanda.

Twabibutsa ko iyo sosiyete y’umuherwe Paul Kagame iri ku mazina ya Hatali Sekoko, Prof Nhuti Manasseh hamwe n’umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo witwa Jean Paul Nyirubutumwa.

Nyuma y’uko abanyamakuru hamwe n’abanyapolitiki banengeye imyitwarire ya Perezida Kagame y’ugusahura umutungo wa Rubanda akawuguramo indege zifite igiciro kigera kuri miliyoni ijana z’amadolari y’amanyamerika (100.000.000 $ US), ukongeraho nandi mafaranga yaguze anti-misile ebyiri akabakaba muri miliyoni mirongo itatu (30.000.000 $ US), byatumye umuherwe wacu afata icyemezo cyo gusibaganya ibimenyetso ahindura amazina n’icyicaro bya sosiyete ye hamwe n’abanyamigabane.

Ingaruka bifite kubuzima bw’Abanyarwanda

Basomyi bacu, dukurikije gihamya dufite y’amafaranga Kagame yajyaga yiyishyura mu rugendo rw’amasaha 43 gusa, hishyurwa ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi by’amanyamerika (370.000$ US), nk’uko bigaragazwa na fagitiri nomero PF 046 yo ku wa 06/06/2008 n’urundi rugendo yishyuwe mu masaha macye gusa nk’uko muri bubisange mu mugereka w’iyi nkuru, aho nabwo yishyuwe akayabo kagera kuri 497.800 $ US, facture nomero 43203 yo ku wa 24/06/2008, byerekana noneho akayabo abanyarwanda bagiye gukomeza kwishura indege za Kagame.

Amakuru atugeraho aturuka muri Maneko za Kagame, yemeza ko akayabo bajyaga bishyura indege ze yikodeshaho kamaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri, dore ko amakuru dufitiye gihamya yemeza ko indege za Kagame zishyurwa 8500 $ US  ku isaha.

Ni ukuvugako aho byajyaga bitwara 850.000 $ US, agiye kuzajya ahishyurwa kabiri. Twabaha urugero: niba agiye guhaguruka agiye muri Kenya, indege izajya yishyurwa akayabo ko kuva muri Greece ize I Kanombe, n’irangiza imutware i Nairobi, imutegereze ari ko yishurwa buri saha 8500 $ US, nirangiza imusubize I Kigali, bongere bayishyure amafaranga y’amasaha ayisubiza muri Greece.

Urundi rugero: niba agiye gusura umwana we muri Amerika,  indege izajya yishyurwa amafaranga y’amasaha yo kujya kumufata mu Rwanda, imujyane muri Amerika asure umuhungu we, wenda anatembere hirya no hino mu ntara zigize Amerika, narangiza indege ikamusubiza i Kigali,  bakongera kuyirihira amasaha ayisubiza muri Greece aho Kagame yimuriye icyicaro cy’izo ndege ze.

Basomyi bacu iyo mwitegereje akayabo Sosiyete ya Perezida Kagame yitwa EXECUJET Aviation Group, ifite konti nimero 1445620072 muri banki ya ABSA Limited, yishyurwa na Leta y’u Rwanda mwakumirwa pe, kandi aka kayabo kose kakaba gaturuka mu misoro y’abaturage  muri rusange.

Twabibutsa ko ubu 60% ya Budget y’uRwanda igizwe n’amafaranga y’abaterankunga hamwe n’imisoro  ihanitse bakura mu baturage nyakujya, barangiza aho kugira ngo bigire icyo bimalira rubanda, bikagana mu bucuruzi bwa Kagame bwite akunze kwitirira RPF.

[Umuvugizi]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Lee Jullius says:

    Ariko koko mwagiye mushyira mu gaciro mukareka guca ibikuba!Wowe wanditse ibi ubwo yenda waba warize imibare?Ngaho ongera usome ibi binyoma byawe ,ubare ariya mafranga atagira ingano ugerekeranya kuri ziriya ndege wita iza Kagame[uretse ko no kubyemera bitari hafi aha]hanyuma usobanure ingendo Kagame akora buri mwaka,uzikube nariya mafrangara ubara,numara kubona igikubo cyayo udusobanurire ko ayo mafranga rwigeze ruyagira!Umva ko wowe uhamya ko ari umutungo wanyu asahura.sha naho abanyarwanda bose uko bangana imisoro yabo bayikuba 2,ntihaboneka amafranga yakoreshwa mu bikorwa bindi bikorwa buri munsi ngo bongereho nayo gukodesha ziriya ndege ze uvuga!!!
    Shaka ibindi uhimbahimba kuko biriya uhimbye birakurusha ingufu!!

  2. gatoto says:

    Ariko ubwo uba uvugira Kagame kugirango awaguhe kurayo mafaranga zagicucu we

  3. gipusi says:

    hanyumase wowe uramusebya kugira ngo wunguke iki wa gicucu we ari wowe syi.

Speak Your Mind

*