Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Victoire Ingabire ati Joseph Ntawangundi ashobora kuba ari igikoresho cya Leta y�u Rwanda

Victoire Ingabire na Joseph Ntawangundi (FDU-Inkingi)

Victoire Ingabire na Joseph Ntawangundi (FDU-Inkingi)

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/4/2010 umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu bayoboke baryo, bwana Joseph Ntawangundi ngo yaba ari igikoresho cya Leta y�u Rwanda.

Abajijwe na BBC Gahuza Miryango, Mme Victoire Ingabire yatangaje ko igihe Joseph Ntawangundi yafungwaga yahawe abavoka 2 na FDU Inkingi, ariko we ntiyumva inama zabo yihitiramo kwemera ibyo yaregwaga byose, aha akaba ari naho Mme Ingabire yahereye avuga ko ngo uyu mugabo yaba ari igikoresho leta yifashisha ngo iheshe isura mbi FDU-Inkingi.

Victoire Ingabire ati:
- Joseph Ntawangundi ntiyigeze kuba mu buyobozi bukuru bwa FDU-Inkingi;
- FDU Inkingi ntiyacumbikira abantu bagize uruhare muri Jenoside

Nk�uko Madamu Ingabire yakomeje abivuga, bikaba biri no muri iryo tangazo ryasohowe n�ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, ngo Joseph Ntawangundi ntiyigeze aba mu buyobozi bukuru bwa FDU Inkingi, ngo ahubwo abantu baharanira kumwita umufasha cyangwa umwungiriza we kugira ngo baheshe isura mbi iryo shyaka.

FDU Inkingi kandi yatangaje ko Joseph Ntawangundi yinjiye muri FDU Inkingi mu gihugu cy�u Bufaransa, aza kubabwira ko yashakaga gusubira mu Rwanda, ngo akaba yaranabasabye ko yazakora akazi ko guhindura inyandiko igihe ishyaka rizaba risaba uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. Ngo icyo gihe nta cyaha cyari kizwi ko yakoze, ngo kandi FDU Inkingi ntiyacumbikira abantu bagize uruhare muri Jenoside.

Hagati aho urukiko Gacaca rw�ubujurire ruherutse kwemeza igihano cyo gufungwa imyaka 17 cyakatiwe Joseph Ntawangundi.
Soma kandi:
- Joseph Ntawangundi mu bujurire bwa Gacaca: Yatakambye biba iby�ubusa
- FDU-Inkingi Chair Victoire Ingabire considers Joseph Ntawangundi as a stooge into remorseless hands
- Rwanda: Convicted ex-Ingabire assistant Joseph Ntawangundi says �sorry� in Gacaca court appeal

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment