Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Joseph Ntawangundi mu bujurire bwa Gacaca: Yatakambye biba iby’ubusa


Joseph Ntawangundi, convicted of genocide chargesJoseph Ntawangundi: igihano cyo gufungwa imyaka 17 cyagumyeho.

Kuri uyu wa kane tariki 15/4/2010, Joseph Ntawangundi umwe mu bayoboke b�imena ba FDU-Inkingi akaba n�umwe mu bungiriza ba Victoire Ingabire uyobora iri shyaka yagaragaye imbere y�urukiko Gacaca, aho noneho yari mu bujurire nyuma y�aho akatiwe igifungo cy�imyaka 17, kubera guhamwa n�icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside, ubwo yayoboraga ishuri rya EAV Gitwe.

Nk’uko RNA ibitangaza, ngo kuri uyu wa kane uyu mugabo akaba yarasabwe kuvugisha ukuri kandi akirinda kuvugira muri rusange, ahubwo akarasa ku ntego ku byerekeye uruhare rwe. Yasabwe kuvuga abo yakijije cyangwa abo yabonye bapfa, akavuga n�uruhare we ubwe yaba yarabigizemo.

Mu rubanza aherutsemo mu kwezi gushize, bwana Ntawangundi yari yavuze ko nta ruhare rutaziguye yagize mu byabaye. Ariko mu bujurire mu murenge wa Rukira bwo yemeye ko yagize uruhare mw�ihigwa n�urupfu rw�abantu 8 harimo umwarimu umwe wo kuri iryo shuri yayoboraga ndetse na murumuna w�uwo mwarimu. Ikindi yemeye ni uko yatumye interahamwe gushakisha abantu 6 baje kwicwa nyuma.

Abajijwe impamvu atavugishije ukuri mbere hose ataragera mu bujurire, bwana Ntawangundi yatangaje abari aho, ubwo yavugaga ko we n�abandi batavuga rumwe n�ubutegetsi batemeraga inkiko Gacaca ngo kuko bumvaga zitujuje ibyangombwa. Ati �ariko ubu ndabyemera.�

Joseph Ntawangundi kandi yagaragayeho kwiyoroshya cyane mu rubanza, dore ko yananyuzagamo agakubita ibipfukamiro hasi imbere y�inyangamugayo za Gacaca, ariko yahitaga abwirwa guhaguruka no kutongera gupfukama.

Ingingo ya 58 y�itegeko rigenga inkiko Gacaca ivuga ko umuntu aba afite amahirwe yo kwemera icyaha igihe urubanza rukiburanishwa bwa mbere. Kuba rero Ntawangundi hari ibyo yemeye ntacyo byabwiye urukiko rw�ubujirure kuko rwagumishijeho igihano yahawe mbere, ni ukuvuga igifungo cy�imyaka 17.

Ubusanzwe urukiko rutanga akanya ko kwiyunga ku mpande zombi, ariko abatangabuhamya bari aho bavuze ko batababarira Ntawangundi kuko atasobanuye neza uburyo ababo bishwemo.

Hagati aho Ntawangundi aracyafite amahirwe yo kongera kujurira, ariko ntibizamworohera kuko azasabwa gutanga icyo anenga imikirze y�urubanza yabanje.

[Igihe]

1 comment

1 Julienne { 04.17.10 at 11:43 }

Co�t de th��tre! Quelle m�chancet�?

Leave a Comment