Human Rights Watch ku burenganzira bwa Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Human Rights Watch ku burenganzira bwa Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch uramagana ibikorwa bigayitse byo kwibasira no gutoteza abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

HRW iramagana ifungwa ry’umuyobozi wa FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza hamwe n’ihohoterwa ridashira rya Me Bernard Ntaganda.

Umuyobozi wa Human Rights Watch  mu rwego rw’Afurika, Rona Peligal, yatangaje ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Me Ntaganda Bernard wafunzwe kuri 24/06/2010 akaba ubu yararembeye mu munyururu. Barasaba ko Leta y’i Kigali yamwemerera gusurwa, kugemurirwa hamwe no gukora  iperereza ku bagiye bamuhohotera muri gereza bagashyikirizwa ubutabera. Baranasaba  kandi inzego za Leta kwemerera no guha uburenganzira busesuye imiryango ye kumusura kugirango ishobore kumenya neza uko ubuzima bwe bwifashe.

Human Rights Watch iramagana kandi uburyo Madamu Victoire Ingabire akomeje gufatwa, yaba mbere yuko afungwa, ubwo yagotwaga n’abapolisi iwe mu rugo nta bisobanuro,  na nyuma yaho  bamaze kumuta muri yombi aho banze ko agemurirwa ndetse akimwa uburengazira bwo kubona ibikoresho by’ibanze by’isuku, uburyamo n’ifunguro.

Rona Peligal yasabye Leta y’u Rwanda guha Madamu Ingabire uburengazira busesuye bwo kugira abamusura mu gihe atarahamwa n’icyaha.

Yanasabye Leta y’u Rwanda kutagwa mu mutego wo gutwerera Madame Ingabire Victoire Umuhoza  icyaha cyo kurema no gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Human Rights Wacth rero irasaba Leta y’u Rwanda kuburanisha Ingabire mu mucyo no kudakoresha inkota y’ubutabera nk’inzira yo kumwihimuraho, kubera ibitekerezo bye bya politiki binyuranye n’ibyabo.

Ibyo byose ariko ntawe uzi icyo bizabyara kuko Perezida Kagame aherutse kuvuga isengesho imbere y’abanyamakuru avuga ko icyamuha amahoro ari ugukizwa Human Rights Watch.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*