Urubanza rw’Umuyobozi wa FDLR Callixte Mbarushimana rwatangiye i Paris
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urubanza rw’Umuyobozi wa FDLR Callixte Mbarushimana rwatangiye i Paris

Callixte Mbarushimana

I Paris mu Bufaransa, hatangiye urubanza rwa Callixte Mbarushimana, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Philippe Greciano, uburanira Mbarushimana, yasabye ko arekurwa kubera ko ari impunzi ya politiki mu Bufaransa ngo kandi ntiyegeze yica amategeko y’ubufaransa.

Mbarushimana yafatiwe mu Bufaransa muri uku kwezi kubera urwandiko rumushakisha rwasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC.

Mu byaha aregwa, harimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, no gushyira abantu ku ngoyi, byose byakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo muri 2009 n’inyeshyamba za FDLR.

Philippe Greciano, yabwiye BBC ko urukiko rwiga niba Mbarushimana yakoherezwa i La Haye no kureba niba yaburana ari hanze, yavuze ko urubanza ruzakomeza mu cyumweru gitaha.

Mbarushimana arahakana ibyaha byose aregwa.

[BBC]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*