Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urukiko rwa Gasabo rwategetse kurekura Victoire Ingabire by’agateganyo

Victoire Ingabire imbere y'abacamanza

Victoire Ingabire imbere y'abacamanza

Kigali – Uyu munsi urukiko rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi.

Bamwatse passport ye kandi bamutegeka ko atagomba kuva mu mujyi wa Kigali adasabye uruhusa ubushinjacyaha.

Madamu Victoire yategetswe kandi kujya yitaba ubucamanza inshuro ebyiri ku kwezi.

Umukuru wa FDU Inkingi yafashwe ejo kuwa gatatu aregwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana n’imiryango y’iterabwoba hamwe no kuca amacakubiri mu banyarwanda.

Nyuma yo gufatwa, Victoire Ingabire yaciye ajyanwa imbere y’urukiko rwa Gasabo, akaba yarahakanye ibyo byose bamurega.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment