Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ngire inama Perezida Kagame

byanditswe na Pacifique Shema
Kuva muri 1994 kugeza magingo aya, Kagame niwe uyobora u Rwanda.
Iyo ubonye uko asigaye avuga (atukana), nubwo byari bisanzwe ariko bitari cyane, ubona asa n’umuntu unaniwe cyane ndetse wihebye kuva aho Kayumba Nyamwasa amuhunze.
Iyo witegereje neza imyifatire ya Kagame ubona afite icyo bita “DEPRESSION” .

Ubu tugiye kujya muri campaign y’amatora. Rwose ndabarahiye Banyarwanda, namwe nshuti z’u Rwanda, ko imyifatire ya prezida Kagame izongera kuba mibi kurushaho niba adafashe pause.

Inama rero nagira Kagame ni uko yafata IKIRUHUKO cy’amezi nk’abiri, akigira nko ku nyanja hamwe n’umulyango we akareka ibyegera bye bigategeka (kuyobora) igihugu, maze akazagaruka amaze gushira impumu.

Icyo bamwe mutazi ni uko ibyo Kagame avuga byose, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bahita babyohereza iwabo ngo dore wa muntu dushyigikiye uko atekereza.

2 comments

1 janvier { 06.15.10 at 10:58 }

mubyo mukora byose mujye mwirinda bias,ndavuga kubogama .ikigaragara cyo leta ya kagame ifite byinshi yagezeho mu guteza imbere igihugu. ingero ni nyinshi: mu burezi abana bo mu mashuri abanza barimo kwigira ubuntu , imihanda n’ amavuriro birubakwa, n’ ibindi byinshi.ibi ariko nti bituma ntabona ko itangazamakuru ribogamiwe bikabije ndetse ko abatavuga rumwe na leta batorohewe!

Twemeranya ku ruhande rumwe aho nyine leta nayo ikora amafuti.ariko ntiwakwirengagiza ko hari n’ ibyiza ikora. erega ukoma urusyo akoma n’ ingasire. ese ko ntacyiza na kimwe cy’iyi leta mbona kuri iyi site ni uko nta na kimwe mwe mubona? muramutse ntacyo mubona mwaba mureba imirari. ariko ndizera ko ibi mubikorera ubwende

2 nzepos paul { 07.13.10 at 09:53 }

nawe janvier rwose ntugakabye ngo ikosa rimwe risiba ibyiza byose kuko urebye amakosa leta ya kagame ikora wahita ubaha zero kwijana kuko ifunga abatavuga rumwe nayo ikurikira impunzi aho zihungiye kuzica nka kayumba nyamwasa afr du sud nibindi ntavuze nzawe utirengagije guha akazi abatutsi gusa ubwo se urumva we adatangiye akazu nkakahabyarimana laisse �a!

Leave a Comment