Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Impamvu zatumye Inzirabwoba (F.A.R.) zitsindwa intambara

par Rwanda Rwiza

IMPAMVU INZIRABWOBA ZATSINZWE INTAMBARA

  1. Kwinjira muri Politique y�amashyaka menshi mu buryo buhubukiwe kandi igihugu kiri mu ntambara:- Amashyaka agitangira byateye akajagari mu gihugu: imyigaragambyo, amagambo yo guca intege ingabo z�igihugu, byateye discipline nkeya mu gisirikare, ku buryo abayobozi b�ingabo byabagoraga gukurikirana discipline, byari byoroshye ko umusirikare avuga ko yahanwe kubera ko avuka mu karere aka n�aka, bakamureka ngo bititwa ko bamurenganije ngo kuko atavuka mu majyaruguru. Abanyapolitike bari muri gouvernement kandi bakorera umwanzi. Ibinyamakuru byakoreraga umwanzi ku mugaragaro bikumvisha abasirikare ko kurwana ari ukurwanirira Pr�sident Habyarimana cyangwa ko intambara ireba abo mu majyaruguru gusa (hari n�abavugaga ngo bazarwana intambara igeze iwabo.) Ariko icyaje kugaragara inkotanyi zahereye ruhande ntawe zasize n�abibwiraga ko zirwanya Habyarimana gusa zabamariye ku icumu.
    - Abanyapolitike b�inda nini bashakaga ubutegetsi batitaye ku ngaruka zizaza nyuma: Nabaha ingero zimwe na zimwe kuko ingero z�ibyo abo banyapolitike bakoze ntawazirondora ngo abirangize:
    - Nsengiyaremye Dismas yemereye FPR ko abasirikare b�abafaransa bava mu Rwanda kugirango nawe FPR izamwemere nka Ministre w�intebe wa gouvernement izava mu masezerano ya Arusha. Ibyo byababaje kandi bitungura abafaransa cyane kuko babibamenyesheje byararangije kwemezwa. Byateye ingaruka zatumye n�abafaransa bamaze kuva mu Rwanda batarongeye gufasha u Rwanda mu rwego rwa gisirikare.

    - Rugenera Marc yanze ko hagurwa amasasu n�ibindi bikoresho muri 1994 avuga ko intambara yarangiye, ku buryo intambara yubura nta masasu ahagije yari ahari biri mu mpamvu nyamukuru yatumye FPR itsinda intambara,(imbunda zacu ziremereye nka za 105mm howitzer, 122mm howitzer n�izindi zagiye kubikwa i Muramba ku Gisenyi kubera kubura amasasu), gutinza imishahara y�abasirikare ku bushake kugirango batakaze moral n�ibindi.

    - Ngulinzira Boniface, Gasana Anastase n�abandi babaga bahagarariye Leta y�u Rwanda mu mishyikirano ariko ubona bashishikajwe no kwemera ibyo FPR ishaka byose batitaye ku banyarwanda muri rusange.

    - Imyitwarire idahwitse y�abanyapolitike bamwe na bamwe batekerezaga ko itsindwa rya les FAR ari ugutsindwa kwa Pr�sident Habyarimana wenyine. Bakibwira ko intambara itabareba. Ariko abo FPR itishe cyangwa ngo ifunge mbona barahunze nkatwe.

  2. Igitutu cy�amahanga
    - Amahanga yashyize igitutu kuri gouvermenent y�u Rwanda cyane, ntibashaka kumva ikibazo uko kimeze ahubwo bakumva ko Leta y�u Rwanda ari igitugu, ntibashake kubuza Uganda gukomeza gufasha FPR no gutera u Rwanda. Mbona byaraterwaga n�uko abashyigikiye FPR bakoraga uko bashoboye bagakora Propagande ihagije, mu gihe uruhande rwa leta y�u Rwanda diplomatie yari nke kandi iri mu maboko ya MDR yari ishishikajwe no kurwanya Pr�sident Habyarimana aho kurwanya FPR.
    - Ibihugu by�aba Anglo-saxons (Canada, England, USA, n�ibindi) n�ibihugu by�Afrika bivuga icyongereza byari bishyigikiye FPR kubera impamvu z�ururimi n�amateka ya bamwe mu bayobozi ba FPR bari barakoranye nabyo (Uganda yo kuyitandukanya na FPR byari biruhije bari bamwe, Tanzania yo yarumaga ihuha, mu rupfu rwa Pr�sident Habyarimana ntawayishira amakenga, ndetse n�ukuntu impunzi z�abanyarwanda zirukanywe nabyo byerekanye aho yari ibogamiye, ..) Ububiligi bwo abanyapolitiki baho ntabwo bavugaga rumwe ku kibazo cy�u Rwanda no mu ngabo zabo zoherejwe muri MINUAR niko byari bimeze, ariko igice cyari gishyigikiye FPR nicyo cyari gifite ingufu, byaje guhuhurwa n�urupfu rw�abasirikare b�ababiligi, na propagande y�abashyigikiye FPR. Ibihugu byari bishyigikiye u Rwanda byari bike. Ubufaransa bwari bushyigikiye u Rwanda ariko kwirukanwa kw�abasirikare babo byarababaje cyane, Za�re ya Mobutu yo nayo yari ishyigikiye u Rwanda ariko ubutegetsi bwaho bwarajegajegaga. Ibyo bihugu byaje kugwa mu mutego wa FPR yakwije ikinyoma ikimara guhanura indege ya Pr�sident Habyarimana ko yahanuwe na aba FAR batashakaga amasezerano ya Arusha. Abari inshuti za Pr�sident Habyarimana batereranye u Rwanda. Izo ngaruka n�ubu ziracyagaragara ku banyarwanda b�abahutu ku isi hose aho bageze ntawe ubashira amakenga akenshi baratotezwa.
    - FPR yari yemeje ibihugu biyishyigikiye ko ihita ifata umujyi wa Kigali mu gihe gito, ariko byaje kuyinanira, noneho ibihugu byari biyishyigikiye byigira inama yo gushyiraho Embargo ku ntwaro bikoresheje ONU. FPR yakomeje kubona intwaro ziciye i Bugande, ndetse n�ingabo za Uganda yafashaga FPR cyane cyane mu rwego rw�imbunda zirasa kure (artillerie Lourde). Aha Za�re ya Mobutu yaraduhemukiye cyane kuko iyo iduha uburyo bwo kubona amasasu n�imbunda ku buryo buhagije nk�uko Uganda yabikoreraga FPR yari kuba idufashije cyane nayo itiretse.
    - Intambara yo mu Rwanda kuri FPR yari ugufata ubutegetsi mu Rwanda, ariko ibihugu byafashije FPR cyane bishaka gukuraho Mobutu no kubona uburyo bigera muri Congo ngo byisahurire.
  3. GOMN na MINUAR byabaye uburyo bwo kwinjiza ba Maneko ba FPR mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse n�abari bagize GOMN na MINUAR abenshi bakoranaga na FPR.
    - Aha niho hagaragarira uruhare G�n�ral-Major Karenzi Karake yagize mu gutuma FPR itsinda intambara, yashoboye kwinjira mu Rwanda noneho aba umuhuzabikorwa w�ibikorwa bya FPR mu gihugu imbere: Gukwiza Propagande ya FPR, Gushishikariza abana b�abatutsi n�abahutu bamwe na bamwe kujya mu nkotanyi, gutega ibisasu, kwica abantu bakoresheje imbunda cyangwa amarozi (Gatabazi, Gapyisi, Bucyana, Katumba, Rwambuka n�abandi..), gushaka ibyitso mu gisirikari no mu banyapolitike, kuneka uko les FAR bahagaze ku buryo inkotanyi zari zifite amakuru ahagije igihe zagabaga ibitero. (uko unit�s zimeze n�aho ziri, ibibazo bihari, aba officiers barwaye cyangwa bari muri cong�. Urugero: ibitero cyo mu Mutara muri 1991 igihe G�n�ral Nsabimana yari muri cong� yasimbuwe na Gatsinzi n�ibindi
    - Nyuma haje kuza G�n�ral Dallaire we yaje wagira ngo yaje afite mission yo gushyira FPR ku butegetsi, nawe arabyivugira mu gitabo cye iyo ataka FPR na Kagame ahubwo abandi akabagira ruvumwa. Yafashije FPR mu ntambara ya 1994 cyane cyane mu kubanekera no kubaha amakuru kuri les FAR, gushaka gucamo ibice les FAR, ndetse no guha amapositions ya MINUAR inkotanyi zikayakoresha zirasa maze bazisubiza MINUAR ikavuza induru, kwicira abantu mu maso ya MINUAR ntigire icyo ivuga: urugero kuri Stade amahoro, Hotel Merdien n�ahandi.
  4. Ikindi kintu cy�ingenzi n�imiterere y�Abayoboraga igisirikari navuga nka Etat-Major ya Arm�e. Uwari Chef d�Etat-major adjoint Colonel Serubuga yari yarayigize akarima ke ku buryo byatumye abasirikari benshi bakundaga igihugu bahinduka abarakare bitari ngombwa, hari ingeso yo guhakwa cyane no gutikura ku buryo umusirikari mwiza ari uwabaga uhakwa cyane cyangwa arebwa neza n�ibukuru. Ikibabaje ni uko Pr�sident Habyarimana ntacyo yabikozeho areka Serubuga yangiza arm�e. Hari abasirikari benshi birukanwe mbere y�uko intambara itangira bazira ibintu by�amafuti kandi bari bakenewe mu ntambara.
  5. Umutima mwiza wa Pr�sident Habyalimana uri mu bintu byatumye FPR ifata ubutegetsi, kuko iyo aba umunyagitugu koko nk�uko byavugwaga n�abamurwanya bariya banyapolitike bose bamurwanyaga ababa yarabishe akabamara cyangwa akabafunga, ibyo byari gutera ubwoba abandi, ndetse n�abirirwaga bakora propagande ya FPR ku mugaragaro cyangwa bakohereza abana babo mu nkotanyi ntabwo bari kubitinyuka. Ndetse na FPR kubona ibyitso muri arm�e no banyapolitique byari kuyigora.
    - Pr�sident Habyarimana na leta y�u Rwanda bari bahangayikishijwe n�abakuwe mu byabo n�intambara muri Byumba na Ruhengeri bari umuzigo kuri leta, kandi bwari uburyo bworoshye kuri FPR mu gushyira igitutu kuri Leta y�u Rwanda ndetse no kubona abaturage bihishamo mu gucengera. Mu gihe FPR yo nta baturage yari ifite bayihangayikishije, n�abatutsi bari mu Rwanda ntacyo bari bayibwiye ahubwo yifuzaga ko bagirirwa nabi kugira ngo ibone urwitwazo mu kubura imirwano n�uko yereka amahanga ko Leta irimo yica abantu.
    - Kuba Pr�sident Habyarimana atarakurikiranye FPR ku butaka bwa Uganda nabyo byagize ingaruka. Byananije abasirikare kuko FPR yahungiraga i Bugande ntibayikurikire, bakaraswa na artillerie Lourde ya Uganda. Iyo Pr�sident Habyarimana aba gashoza ntambara nk�uko Kagame ameze ubu aba yarateye Uganda, ndahamya ko ONU n�amahanga byari gukemura icyo kibazo nk�ikibazo k�ibihugu bibiri. Byari gutuma FPR itagira ingufu za politique nk�izo yari ifite icyo gihe.
    - Pr�sident Habyarimana n�abanyarwanda muri rusange bizeraga amahanga, bumvaga amahanga azagera aho akabona uko ibibazo by�u Rwanda bimeze nyabyo. Uko kwizera amahanga abanyarwanda bakomeje kukugira kugeza n�uyu munsi n�ubwo amahanga akomeje kwirengagiza. Reba ukuntu FPR yishe abantu ifata ubutegetsi na nyuma yaho amahanga akirengagiza, reba ukuntu FPR yishe abantu i Kibeho hari na MINUAR, reba muri Congo, ba Ingabire n�abandi baboreye muri prison ariko ntacyo amahanga avuga.
  6. Urupfu rwa Pr�sident Habyarimana ruri mu bintu bikomeye byatumye FPR itsinda, kuko Habyarimana yari afite inshuti nyinshi zashoboraga kumurwanaho kandi n�ubwo hari abamurwanyaga abanyarwanda benshi baramukundaga ndetse n�abatutsi benshi baramukundaga. Abatutsi batinyuka kuvuga ukuri bavuga ko ntacyo yari abatwaye ahubwo ariwe wari ubarinze. FPR imaze kumwica yahise ibonamo inyungu nyinshi mu rupfu rwe: yari yikijije umuntu wari uyibangamiye mugufata ubutegetsi, noneho yahise ibeshya amahanga ko yishwe n�aba FAR batari bashyigikiye Arusha bituma Leta y�u Rwanda ihinduka igicibwa ntihagira abayemera kugeza no ku nshuti magara za Pr�sident Habyarimana.
  7. - FPR yari ifite gahunda yo gufata ubutegetsi ku ngufu kandi bwose, kandi yo yari d�cid�. Ibintu byose yavugaga by�imishyikirano byari ukubeshya, yakoraga ibyo bita fight and talk, ni ukuvuga ko yarwanaga yabona igiye gutsindwa cyangwa ingufu zibaye nke ikemera imishyikirano kugirango yisuganye ibone uko itegura ibindi bitero.
    - Muri FPR harimo discipline ikabije hakorwaga ibyo Kagame n�agatsiko ke bashaka gusa abatabyubahirizaga cyangwa abasirikari bakoraga amakosa baricwaga hakoreshejwe agafuni, Nta baturage FPR yari ifite bari bayibereye umuzigo mu ntambara yayo ku buryo inkotanyi zabaga zifite umwanya uhagije wo kurwana no kwica nta kibazo.
    - FPR ni kabuhariwe mu binyoma ku buryo abantu benshi yashoboye kubabeshya kugeza ubu. Ari amahanga, ari abanyarwanda bose iba ifite ibintu ikoresha ngo ibareshye, iyo ibonye kureshya ikoresheje ibintu byanze, bagutera ubwoba, bashaka ibintu bakubeshyera cyangwa bakakwica. FPR ni abagome cyane, iyo batakigukeneye batangira kugutesha umutwe bagashyirwa bakwikijije, Reba ba Pasteur Bizimungu, G�n�ral Munyakazi, S�nateur Safari n�abandi n�abandi�
    - FPR nta soni igira muzi kom u mishikirano ya Arusha igitangira yavuze ngo irashaka 80% y�abasirikari bose, ubu ngo mu Rwanda nta moko ahaba, ariko ni ukugirango abantu batabona ko imyanya yose ari muri Leta ari mu Gisirikare yihariwe n�abatutsi gusa kandi nabo si bose kuko byose byihariwe n�abavuye Uganda kandi nabo si bose ahubwo iyo urebye ubona ari agatsiko gato kihariye ibintu byose.
Umwanzuro:

Rero abajya bibwira ko les FAR batakoze iyo bwabaga baribeshya ahubwo hari impamvu nyinshi zatumye batsindwa. Nizere ko ibi bizatubera isomo mu myaka itaha.

5 comments

1 Rugema { 09.12.11 at 06:08 }

Mwarasaze intambara ya xfar irasa niya RDF uyumunsi, iyo ingabo zikoreshejwe mukumara abenegihugu never ever expect ko abenegihugu baba bagikunze izongabo ahubwo ziba zabaye ingome!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

2 batinya,nyaa ntare { 09.13.11 at 04:19 }

Muvandimwe rero haribyu uvuze nzi kandi bisobanutse ,Ariko leta yose ishigiye ku moko nuturere nuko iragira.
Wishakira kure ngo ugire amaranga mutima.
Ntamuntu uhunga adafite icyimwirukanye. Ntamuntu uganya adafite icyintu cyibi cyimuganyisha.
Amakosa yabategetsi bashakishiriza ingufu kuburere cyangwa kumoko ntuzabatindeho. Prez.Museveni ayoboye i Bugande igihe cyinini kubera ko ntaburere ntanamoko aba yakuririje. Nibeshye nabanyarwanda bahahugira nandi moko usanga yisanzura. Ntiba ntabeshya abanyarwanda baharo nabarundi bashobora kuba ari 30/0. Ariko abantu barahumeka. njyayo kenshi gucuruza niyo abantu bavuye mumashaka atandukanye barasanjyira bagaseka .Kubera umuyobozi.Ntashyigicyiye abaryana. Noneho twe abanyarwanda ntiturabona nibura umuyobozi ufite ubuntu. Tubisenjyere. inshuti yawe ni umubyeyi wawe cyane mama wawe abandi bahora bagupima. Ntuzabitindeho.

3 DEO { 09.21.11 at 17:25 }

amaraso yabatutsi nabahutu batari babashigikiye niyo yabahumiye, never expect gutsinda igihe wica inzirakarengane.intambara ya FPR yarifitukuri niyompanvu yatsinze

4 Nephtal { 09.28.11 at 09:56 }

Merci pour cette analyse. Vous avez essay� de fouiller partout pour nous exposer la v�rit� sur la chute des ex Far. Je voudrais aussi dire � DEO que le sang des hutu et tutsi innocents que le r�gime Kagam� est entrain de verser lui sera redemand�, t�t ou tard. Un rwandais patriotique ne peut pas pr�tendre accorder du cr�dit au FPR avec toutes les exactions qu’il a commises au Rwanda, au Congo D�mocratique et partout ailleurs en Afrique du Sud, Angleterre… Au contraire le FPR a int�r�t de bien lire cet article en vue d’un changement radical, si dumoins, il n’a pas travers� la ligne rouge, et je pense qu’il l’a d�j� travers�e avec les 8 millions des tueries au Rwanda et au Congo D�mocratique.

5 ndiho philip { 12.26.11 at 02:59 }

Icyo nemera ni uko ubutegetsi bw’abitwa abakiga bwagombaga kuvaho,ariko fpr yarabyitwaje ica abantu mo ibice kugirango na yo ishyireho ubwo yihariye. Ni ko byagenze kandi.Gusa gutsindwa kwa exFAR kwatewe cyane cyane n’abagambanyi bari buzuye igihugu mu nzego zose, benshi kubera inda nini ariko nk’uko wabivuze,abo itishe ubu na bo bari ku nkeke nkawe nanjye. Ese ubwo urabona iyo ahunga abayoboke ba MRND gusa
isura byari gutanga?Wenda ni cyo gituma hari utugipfapfana hanze aha, na ho ubundi hari kuba inkuru!!!!

Leave a Comment