Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu

par Jonathan Musonera.

Banyarwanda ;
Ndabaramukije: mugire amahoro n’ubugingo!

Nk’uko mumaze kubimenyera, nzinduwe no kubaganira ku byerekeye uko Kagame akoresha genoside yakorewe abatutsi kumufasha kugera ku byo ashaka kugeraho.

Twese turibuka ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda bukagira n’ingaruka mbi ku bihugu duturanye bwaranzwe na jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu n’abanyekongo. Birakwiye ko twajya twicara tukibaza bimwe mu bibazo bikurikira:
-    Ni kuki ubwicanyi nka buriya bwashobotse?
-    Ninde wabaye rusarurira mu nduru?
-    Ninde wahahombeye?
-    Ni irihe somo twakuramo  kandi n’iki twakora ngo bitazongera kubaho mu Rwanda?

Ubwicanyi rero nk’ubu bushoboka kubera abayobozi babi, babona byabayobeye, ingoma zabo zigiye guhirima bagashakira abanzi aho batari; aho kwemera ko kuyobora byabihishe!  Bakura umutima abaturage bababwira ko abo badahuje ubwoko, akarere, idini n’ibindi ari bo banzi babo kandi ari n’abanzi b’igihugu kandi ko baramutse babikijije byose byaba byiza mu gihugu! ko bahita bakira ubukene bafite! Bakongeraho ko nibatabikora bo bazabatanga bakabahitana!!!!! Ibyo kugirango babigereho bifashisha  bamwe mu nkoramutima zibifitemo inyungu hamwe n’izindi nkundarubyino zose ziba zitazi ibyo zirimo kuko zigenda nk’izigiye kureba byamara gukomera bakabura uko bavamo bakazaba ba ruvumwa! Bityo bakagwa mu mutego barangiza bakawizihirwamo!
Ni uko byagendekeye interahamwe none bose birirwa bavuga ngo barashutswe!
Ninako bizagendekera intore (nako inkunguzi) za Kagame mu gihe zizabazwa iby’ubwicanyi bazitoza. Byari kuba byiza iyo interahamwe ziza kwanga gutozwa ubwicanyi zakoze. Intore nazo zagombye kwanga gukomeza gutozwa kwica kugira ngo u Rwanda rutazahora mu miborogo kuko

-nta mugisha uva  mu kuvusha amaraso
-nta mahoro ava ku mahano
-nta bumuntu wikoreye intumbi
-nta bupfura wateje ubupfubyi
-nta majyambere wangaje abandi.

Banyarwanda, namwe mukunda ukuri n’amahoro, interahamwe n’abambari bazo batsinzwe Urugamba maze Kagame aritakuma ati:
Ndi umugabo udasanzwe
Ndi igihangange kuko nahagaritse jenoside!!!!!
Mbibarize banyarwanda muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko: jenoside yarahagaritswe, koko ????? Oya: ntiyahagaritswe, yarakozwe irarangira (ibi ndabivuga nk’umwe mu bayirokotse kandi wapfushije umuryango we muri iyo jenoside). Yari kuba yarahagaritswe iyo iba yari igeze hagati none Kagame we yasanze yarangiye. Ndabaha urugero rwo guhagarika ikintu: dufate nk’inzu irimo ishya ukayizimya iginsenge kitarahubuka; aho wavuga ko wahagaritse gushya kw’inzu. Ariko usanze hasigaye inkuta z’amabuye ntiwavuga ngo wahagaritse umuriro kuko  igice cyashyaga cyari cyarangiye kandi umuriro udatwika  amabuye.

Ahubwo icyo nabaza Kagame ni iki:
Ni iki yakoze ngo jenoside itaba niba koko yarakundaga abatutsi?
Igisubizo ni: “ntacyo yakoze”.  Ahubwo we yashakaga icyatuma afata ubutegetsi bwose ntawe basangiye, akica agakiza maze bose bakajya bamukomera amashyi (muribuka Kagame ari imbere y’abadepite ejobundi atuka abamufashije kwicara ku ntebe ariho ngo ni amazirantoki maze abadepite bose amashyi ngo kacikaci!).

Ikindi nababwira ni uko jenoside yayigize imwe mu nkingi ubutegetsi bwe bugenderaho ayikoresha uko yishakiye ndetse ahitamo kujya ayikangisha bamwe mu banyarwanda cyane cyane abahutu: umuhutu wese ugize icyo anenga ubutegetsi ati mumufate afungwe; n’iyo yaba ari umwere ate agakatirwa; abandi akababwira ko nibakora ibyo ashaka bazavanirwaho mandat (mwarabibonye i Chicago aho Rwigema yakuriweho mandat kuko yemeye kujya gukoma amashyi imbere ya Kagame).
Naho abacitse ku icumu akajya ababwira ati:
“Nijye mukesha ubuzima mujye mundamya mu mwanya w’Imana”. Nabo kubera akababaro n’agahinda basigiwe na jenoside barabyemera! Ariko burya ngo abanyarwanda ni abahanga cyane baravuze bati: “Iminsi ni imitindi kandi iteka inzovu mu rwabya”. Igihe cyarageze Kagame yishyira hanze nk’induru; ibyo yari yaragize ubwiru byerekwa bose izuba riva. Atangira avuga ko nta mwenda afitiye abacikacumu, ko bashyira amarangamutima(sentiments) mu kabati ndetse bamwe mu bambari be, mu gusobanura iby’abapfuye bazira genoside mbere yuko afata ubutegetsi, arerura ati:
NTAWE URYA UMURETI ATAMENNYE AMAGI
Koko?!!!!!!
Nanjye ndumva koko yarariye arahaga ndetse anagwa ivutu kuko amagi yamenetse ari menshi.
Nguko uko Kagame ahagarika jenoside!!!

Bacikacumu, mbasabye gutekereza kuri iyo mvugo maze mumbwire uko uwo muntu yaba umukiza wacu!!!!!

Ikindi nabasaba ni ukwirinda kuzikorera umutwaro w’amakosa y’ingoma  ya Kagame umunsi yahirimye (kandi biri hafi); mwime amatwi abashaka kubajyana hamwe n’abana banyu mu bikorwa byo kugirira nabi abandi banyarwanda: nko kurema imitwe y’itorero arizo nterahamwe nshya. Izo ntore nterahamwe nshya nta kindi zigamije usibye kugirira nabi abanyarwanda ari abari mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga. Ndumva ntawe byashimisha kumva umwana we ari mu butumwa bwo kujya kuroga.

Nimwongere mwiyumvire aho Colonel Dan Munyuza atuma imwe mu ntore nako inkunguzi, kujya kuroga Colonel Karegeya muri afrika yepfo: (…….):  ni agahomamunwa!!!!!

… Reba ibikurikira:

Igihe kirageze ngo Kagame agane inzira ya Moubarak

Share

5 comments

1 John Mugisha { 09.03.11 at 17:21 }

Mwebwe murinkorabusa. Muta umwanya wanyu murwanya perezida wacu dukunda cyane kandi nawe udukunda. Mbasabye kugaruka mukubaka igihugu cyanyu. Wowe musonera ngwino urebe iwanyu i nyanza ukuntu hasigaye hasa, URwanda ni Rwiza, mbifurije kurugarukamo.

2 Ivan { 09.04.11 at 06:47 }

Ngo “hambirwa benshi hankuva beneyo”. Thanks Janathan for a well thought and powerful message to our people. I know the truth is always bitter but know also that it pervades the test of time. Ngo Ukuri gucha muziko nti gushya, that is an old Rwandese saying. I believe everyone knows the truth and appreciates that the status quo is unsustainable.

Many commentators and researchers have in the recent past stated the obvious; that due to systemic failures in the political structures of Rwanda, there is a very high risk of history reapeating itself. Do we really want the cycle to repeat itself or should we reflect hard enough to challenge it. The choice is in our hands. Egypt, Tunisia, Libya, Ivory Coast and very soon Syria have stood to the challenge. Are we Rwandans going to wish the brutal deluded dictorship away or stand up like those other people have done. I thinkl we should strive to free our country peacefully and uproot weak governance styles that are based on division of its citizens.

We should all stand up in one voice and say that “ENOUGH IS ENOUGH”. Time is up for Kagame and his so called Generals who have lost all credibility as freedom fighters. The great man Nelso Mandela stated that, “… For to be free is not merely to cast off one’s chains, but to live in a way that respects and enhances the freedom of others.” I challenge the generals to honour the great man’s call to qualify their claim as freedom fighters. Alluta continua!!!!

Ivan

3 John { 09.05.11 at 05:13 }

Igikuru muri vyose,nukuraba uruvyaro rugiye kuza,ingoma ya kagame yibagiye vyinshi cyane,abana bazovuka canke bariko barakura mbe se bazoshikira murwanda rumeze bate,ko bariko babimbira icobo kibi,harihageze ko abategesti bamenya ko igihugu atari icabo nagatoya,kandi ivyobakora vyse bazovyishura.Nibemere bicishe bugufi kandi bemere guhanurwa,hanyuma igihugu gisasagaremwo amahoro,ubumwe,urukundo no guharirana.tuzosubira,nahubutaha

4 Gahizi { 09.10.11 at 10:44 }

Ufite umwanya wamugabo we, izina kagame uzaryiyite kuko ubanza rikuryohera, urirota ijoro namanwa ntakintu na kimwe wumva wageza kubanyarwanda udaciye mwizina Kagame,
Bonne chance

5 morris { 09.14.11 at 04:18 }

Abanya politiki mumeze nkábisi ntimugira pose! KAGAME abatwaye iki ko we atabandika ho nk’ibi mumwandika ho? le fait yo kumwanga cyane bizatuma mubura ibitotsi ,ni ubuzima bwanyu muzaba mwica si ubwe! iki gihe mwakagitakaje mwirebera nk’umupira ,cinema,ubundi mugakora! Turambiwe politike y’ibigambo,mumarira power ya laptop !

Leave a Comment