Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Nimushire ubwoba

Abanyarwanda dufite indwara y'ubwoba, kandi mukifuza no gutaha.
Muzatahira ku bwoba?

Abanyarwanda dufite indwara y’ubwoba, kandi mukifuza no gutaha.
Muzatahira ku bwoba?
Ubwoba butuma umuntu yihisha. Uzataha wihishe se?
Nimushire ubwoba, muhaguruke, dufatanye amaboko, turwanye utubuza gutaha…
kuko ni iwacu, nta mpamvu yo kutubuza gutaha.
Abandi baravuga ngo Kagame ntiyakwumva ngo atumvishijwe n’isasu.Iyaba twari dufite uzajya kurimurasa muri mwe. Muzarimurasa mwihishe?
Mu by’ukuri nimubanze mwibaze niba mwebwe ubwanyu… ese, muri hamwe ku buryo ibyo mwifuza gukora mwabikora?
Ibyo twifuza gukora biradusaba kugira ngo dushyire amaboko hamwe. N’ibyo bitekerezo bindi, niba uru rugamba runaniranye mukaba mutekereza gukora urundi rugamba, ni mwebwe ubwanyu muzicara mukabitekereza. Mwishaka ko hari abandi bantu babibatekerereza. Nta muntu n’umwe hano uvuga ngo ni njyewe uzacyura uyunguyu. Wowe ubwawe uzicyura. Uzicyura ute? Ni uko uzashira ubwoba ukaza ugafatanya n’abandi mukayoboka inzira y’uru rugamba rwa politiki, tukereka n’aba bazungu bafasha leta y’u Rwanda ko amafaranga batanga aho gufasha abaturage afasha Kagame kutwica no kutugirira nabi.
Nimushirike ubwoba. Mubwire n’abandi batabashije kuza bazaze dufatanye uru rugamba, tuzamuryama hejuru tumukure mu gihugu cyacu

4 comments

1 furaha { 07.14.11 at 13:50 }

aliko nkubaze wowe , uzakinira umupira I Burayi ni ryali uzinjiza igitego mu izamu rya FPR , Ikipe itegereje indi kipe bagomba gukina mwananiwe kugenda ahubwo mugiye kubona icyo bita Mbaga ( forfait) ntabwo uzakinira umupira hanze nta bandi bakinnyi ufite bali ku kibuga urarota gutsinda udakina .Ingabire yagiye gukina azi neza ko azahasanga abakinnyi bagenzi yabuze numwe ahubwo bamuziza ko yaje gukina nta bakinnyi bagenzi be bahali bamucumbikira 1930 mu gihe agitegereje abandi icumi kugira ngo ikipe yuzure .None se wowe utagira ubwoba wagiye umukino ugatangira .

2 muhire { 07.15.11 at 06:04 }

kuvuga byo murabishoboye!wowe uvuga urihe?shora abatazi ubwenge erega HABYARIMANA ,si PAUL umenyeko umwambaro w`urugamba ari umwe,ngwino ugerageze ubundi ubone usubireyo wivugire.singusetse urutwa nabaje,ngaho ibereho.

3 Alumanisa { 07.15.11 at 12:53 }

Niko sha uwo mupira uvuga abahukiniye mu Rwanda rwa Kagame bakaba bakiriho ni bande? Utapfuye nyiyafunzwe? Oya niba umuntu avuga ukuri wimusebya kuko ariko witereye we n’abagutuma. Erega rimwe na rimwe njye ndanabumva ku bigambo usanga musuka kuri internet n’ahandi baca umugani mu kirundi ngo ” Ntawe uvugana indya mu kanwa” numara gukeneshwa n’imisoro y’ikirenga yaka abanyarwanda akimirira cyangwa akaniga mwene wanyu amuhora ubusa nibwo uzabona ko Musonera yavugaga ukuri.Tureke gukoresha speculations! Ndakumenyesha ko ibi byose Kagame akomeje gukorera abanyarwanda atubuza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu azabiryoza byanze bikunze.

4 habib { 07.19.11 at 12:42 }

nibyo.njye ndabategereje hano kampala ngo tumusodore kuko nawe ariho yahereye nifiye iyanjye nkoni!

Leave a Comment