Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ubwitange bw’Intwari Victoire Ingabire mu kwotsa igitutu ingoma ya Kagame

Jonathan Musonera, Umurwanashyaka w’ishyaka Ihuriro Nyarwanda (RNC), aravuga ku bwitange n’ubutwari bya Madamu Victoire Ingabire, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, mu guharanira ibohorwa ry’abanyarwanda mu mahoro. Ingoma y’igitugu ya Kagame yaramujujubije, iramufunga… ariko na n’ubu aracyaduhamagarira kwishyira hamwe tugashirika ubwoba, tugahagurukira gushyira mu Rwanda ubutegetsi bubereye bose: abahutu, abatutsi n’abatwa.

4 comments

1 gakuru john { 08.05.11 at 09:29 }

Kagame agomba kumenya ko nta munyagitugu n’umwe kw’isi wigeze arwanya ibitekerezo by’abaharanira amahoro ngo abigereho! Ghandi , Mandela n’abandi bararwanyijwe ariko ibitekerezo byabo biratsinda! Na kagame ntazatinda kubona ko yibeshye.

2 Kabuye { 08.10.11 at 23:49 }

Nkunda umugabo nka musonera ntacyo ampaye . nimumunsubirize niba turi hamwe kuko nitutaba hamwe ndabarahiye , ubaye umututsi ukuda amahoro n,ubwisanzure ubaye umukiga,umunyenduga, umwami …ese ubundi aho mwavanguuriiye hutu,tutsi,twa,kiga,nduga… twabiretse ko yaba iturufu ko Kagame n, abazungu batangiye kumubona nk ,IKIGARASHA muri kariya karere. kubera iyicwa n,itotezwa ry, inzirakarengane.

3 JULIEN { 08.29.11 at 08:53 }

KAGAME TUZAMUTSINDA TU EJO CG EJOBUNDI

4 Uwase Olive { 10.01.11 at 22:04 }

Njye nishimiye cyane ijambo ryiza wavuze ,ndabasabye ntibibe mumagambo gusa ahubwo bibe no mungiro.papa wanjye nakundaga cyane y’ishwe n’abambari b’uwo mugabo,njye sinifuzako yahura n’ikibi ngo kuko yatumye papa wanjye agenda,ariko birakwiye ko igihugu cyacu kibamoo amahoro.kandi nabyanga kuneza bizaba kungufu.so akwiye guca bugufi atarabona ako imbwa yavoneye kumugezi

Leave a Comment