Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: PDP-Imanzi

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

PDP-Imanzi

Iri shyaka riyobowe na D�o Mushayidi akaba ubu afungiye mu Rwanda, nyuma yo gufatitwa mu gihugu cy�u Burundi akoherezwa mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki wahoze ari umunyamakuru yashinze iri shyaka twavuga ko rigizwe ahanini n�abatutsi bacitse ku icumu, bumva ko Kagame ariwe wagize uruhare runini mu iyicwa ry�abatutsi kandi bakaba banemera ko abahutu nabo bakorewe ubwicanyi na FPR.

Kera ryigeze kwiyunga na FDLR mu kitwaga ADRN-Igihango, ryari rifite imikoranire na� Partenariat Intwali rya G�n�ral Emmanuel Habyarimana mu kitwa Partenariat-Intwali-Imanzi.

Ubu Mushayidi arimo kuburanishwa. Mubyo Mushayidi yarezwe harimo ingengabitekerezo ya Genocide, Kurema umutwe w�abagizi ba nabi, gushaka gutembagaza Leta n�ibindi� Iki cyaha� kibanza nticyamuhamye ariko ibindi byaramuhamye akatirwa igifungo cya burundu. Ariko yarajuriye, Mushayidi yisobanura ko yarwanyije leta kuko abona ari leta y�igitugu, Iyo ukurikiranye ibyo aregwa usanga urubanza rwe rushingiye kuri politiki.

Mu gihe habaga ibikorwa by�ituritswa rya za grenade mu Rwanda cyane cyane mu mijyi wa Kigali, leta y�u Rwanda yari yashyize mu majwi iri shyaka, ariko nyuma byaje kugaragara ko ntaho rihuriye nabyo. Iri shyaka bigaragara ko rifite abayoboke bacye cyane.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

1 comment

1 sasita { 10.19.11 at 08:37 }

mukomeze mudutabare murwanda turarembye cyane mutub ohore ubwom muri hanze wenda mwatuvugira

Leave a Comment