Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Umunyapolitiki wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi yarasiwe i Kigali

par Jules Gatarayiha.

Ku itariki ya 15 Nzeri 2011 ahagana mu masaha ya saa kumi nimwe z�umugoroba, umurwanashyaka akaba n�umuyobozi w�ishyaka rya PS Imberakuri mu Karere Ka Kicukiro, Bwana Eric Nshimyumuremyi yarashwe amasusu mu gituza. Inzego z�umutekano z� U Rwanda ziratungwa agatoki mu gushaka kumwivugana.

Eric Nshimyumuremyi
PS Imberakuri

Eric Nshimyumuremyi� yarashwe ataha ajya iwe ari kumwe na mugenzi we, aho ababisha bamusatiriye bari kuri moto umwe ahetse undi, maze akaraswa n’umwe muri bo bagahita bamuzenguruka na moto biruka bakagenda,� ibyo bikaba byabereye i Gikondo ahakunzwe kwitwa Sodoma. Uwo bari kumwe nta nurwara bamiriye bamaze kurasa bahita bagenda kandi nta n�ikintu bamutwaye cyangwa ngo bamusake.

Eric Nshimyumuremyi� umurwanashyaka ukomeye� wa� PS� Imberakuri ndetse akaba riwe wari uyihagarariye mu Karere ka Kicukiro, akaba ari umwe mu baranzwe no gushikama ku mabwiriza y’ishyaka kuva ryashingwa, dore ko yaba yarasabwe gukurikira uruhande rwa PS Imberakuri� pawa iyobowe na Madamu MUKABUNANI, noneho Eric Nshimyumuremyi� arabahakanira ababwira ko atakwemera kugurwa ngo yihakane ukuri yiyumvamo, ibyo byatumye arebwa nabi cyane n’uruhande rwa Mukabunani bizwi ko ruyobowe na FPR.

Umwe mu bo mu muryango we yatubwiye iko� icyatangaje abantu kandi kikaba cyababaje umuryango wa Eric Nshimyumuremyi ni amagambo yatangajwe n�umuvugizi wa Polisi y�igihugu, aho yavuze ko Eric Nshimyumuremyi� yarashwe arwana n�abashinzwe umutekano kandi mu byukuri ababyemeza bari bahibereye bavuga� ko byagenze.

Ikindi cyavuzwe n�uko Eric� yarashwe ubwo yari avuye gukurikirana urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire, aho bamwe mu bakunze kwitabira urwo rubanza babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe na FPR� batarebwa neza kuko ngo baba batangaza ukuri kwibiba byabereye mu rukiko.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka PS� Imberakuri yatangarije ikinyamakuru Inyenyerinews ko ��ikibabaje� ni uko Polisi yavuze ko yamusanganye imbunda 7 n�igikapu cyuzuyemo amafaranga, bikaba bikojeje isoni kumva polisi itangaza ikinyoma nkicyo ku bintu byabonywe n� abantu, bikaba kandi bitumvika ukuntu umuntu yakwirirwa mu rukiko yiriranywe imbunda 7, usibye n�umuntu umwe imbunda 7 zatwarwa n�abantu barenze 3, birababaje kumva ko yari anafite igikapu cy�amafaranga hamwe nintwaro 7, bikaba byumvikana ko yapfa cg atapfa byarangije gutegurwa ko azashinjwa iterabwoba.�

Nkuko byakomeje bitangazwa na bagenzi be basangiye ishyaka baravuga ko ibi bikorwa bigamije gucecekesha abatuvuga rumwe na leta ya Kagame aho byagaragaye ko� amaze kugezwa kwa muganga bakangira umuryango we kugera aho ari mu cyumba cy�ibitaro bizwi ku izina rya CHK bari bamaze kumujyanamo ubwo byavugwagwa ko yari amaze kubagwa, aho yari arwariye hakomejwe kurindwa n�inzego za CID.

Iraswa ryabaye saa kumi nimwe ubwo yari akubutse mu rubanza rwa Ingabire yari yiriwemo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2011.

[Inyenyeri News]

Share

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment