Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Iminsi ya Kagame n’ingoma ye wayigereranya n’iy’umujura

par Jonathan Musonera.

IMINSI YA KAGAME N’INGOMA YE WAYIGERERANYA N’IY’UMUJURA
Hari byinshi bikomeje gutuma abantu benshi, cyane cyane abanyarwanda bifata ku munwa kubera ibikorwa bigayitse bikorwa na Kagame n’agatsiko ke:
Kagame yishe abakurambere n’abahanuzi, igihugu kiba umwirare, kibura gihanura none aho agiye kuraguza bamubwira ko nta ntsinzi, ko umuzimu w’umugwagasi atagira giterekera kuko yateje igihugu agahinda, akamanika amagufa y’inzirakarengane mu bubati aho gushyingurwa mu cyubahiro. Arasesagura umutungo ashakira intsinzi mu banyamahanga.

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda, Kagame yakoreye uruzindiko rw’iminsi ibiri mu gihugu cyu Bufaransa. Abazi gushishoza muri politique bashatse kumenya impamvu Kagame yakoze uru ruzindiko, kandi bizwi neza ko kuva yajya ku Butegetsi yakomeje gutuka ku mugaragaro Ubufaransa abashinja ko bakoze genocide mu Rwanda. Ariko rero abazi Kagame bazi neza ko ibyo avuga ataribyo akora. Nyuma y’isaha imwe gusa yemerewe kubonana na Prezida Sarkozy, icyaha cya genocide yari yarashyize ku Bafaransa yakibahanaguyeho. Ikigaragara ni uko Kagame ameze nk’uhira mu nzu, agapfunda imitwe mu mpande zose ashaka aho ahungira. Ibyo byamuteye gusaba uwo yimye nyuma yaho Abanyamerika n’Abongereza bamutereye utwatsi kubera ko bamaze iminsi bamunenga ku miyoborere mibi, irangwa n’ubwicanyi no guhohotera abatavuga rumwe na we.

Hanyuma rero ibyatangaje abantu benshi ni akayabo k’amafaranga Kagame akoresha kugirango abone abantu bamukurikira aho agiye ngo bamukomere amashyi. Ababihugukiwemo bavuga ko Kagame yakoresheje hafi miliyoni ebyiri za pound gukusanya abantu b’i Burayi kujya i Paris kumukomera amashyi. Umuntu wese wagiye gukoma amashyi yahawe (amapawundi 300, hotel na transport). Ikigaragara ni uko yiyemeje gusesagura umutungo w’igihugu kugirango ashobore kugundira ubutegetsi kandi abanyarwanda benshi baramukuyeho icyizere. Iyo rero Kagame avuga ngo abahunze igihugu ngo bahunze ‘accountability’, wibaza we uwamuhaye uburenganzira bwo gusahura, kwangiza no gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze bwite. Ibi byose arabikora kuko nta rwego na rumwe mu gihugu yaba inteko, ubugenzuzi bw’imari ndetse n’umuvunnyi, rushobora kugira icyo rumutwara kuko niwe ushyiraho izi zengo zose, kandi abaziyobora bose ni ibikoresho byo gucunga inyungu ze bwite.

Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi, bararira ayo kwarika kuko bashyirwaho agahato mu gutanga umusanzu wa FPR hakiyongeraho guhatirwa no gukurikira Kagame aho agiye hose ku mafranga yabo. Mu minsi ishize abo bacuruzi bahatiwe kujya inyuma ye muri Chicago, none ejobundi bati muze kandi tujyane i Paris kugirango munkomere amashyi. Ngo igihe Kagame azaba akiri Perezida ufite uburenganzira bwo kwica agakiza, nta kuntu tutazamujya inyuma. Bati ariko namwe muri hanze, mukomeze umurava n’ubwitange kugeza igihe Kagame n’akazu ke bahambiriye utwabo bakabisa abanyarwanda bakabana mu mahoro azira agahato.
Ayo magambo ateye agahinda uyumvana abanyarwanda benshi. Ubwo abo mu gihugu bahatirwa gukurikira Kagame aho agiye mu mahanga, abari muri ayo mahanga bo bishyurwa akayabo ko kujya kumukomera mu mashyi. Bamwe bajyayo kubera ayo mafranga bahabwa, abandi bakajyayo kugirango imiryango itarebwa nabi ikavaho icibwa n’ibihanga. Murabizi ko ubu muri diaspora abambari ba Kagame bafite listi y’abahatuye na bene wabo bose bari mu Rwanda. Uramutse wanze kujya muri ibyo birori bye, abambari be nka Nziza na Munyura akenshi bahohotera imiryango yabo iri mu Rwanda.

Kagame yishyize hejuru y’amategeko y’igihugu ku buryo atayubahiriza. Muri urwo rwego, yihaye ububasha bwo gushyiraho bamwe icyaha cya genocide abandi akakibahanaguraho bitanyuze mu bucamanza. Muri 2005, Kagame yigeze kwotsa igitutu abayobozi b’Urukiko mpanabyaha rwa Arusha abashinja ko bakorana n’aba-genocidaires. Nabo baramusubiza bati, ‘ese ari twe ari nawe ni nde ukoresha abagenocidaires?’ Bongera bati ‘ni nde waguhaye uburenganzira bwo gushinja no gushinjura abakoze genocide?’ Ibi bibazo byamubereye ihurizo cyane. None rero mu ruzindiko i Paris, umunyamakuru yamubajije niba acyemera ko Ubufaransa bwagize uruhare muri genocide kandi niba agishaka ko busaba imbabazi. Ati, nta mpamvu yo gusubira inyuma, ahubwo njye ndisabira ko Ubufaransa bwaza tugakorana tukibagirwa ibyahise tukikomereza. Ibi biragaragaza ko akoresha genocide mu kugera ku nyungu ze zihariye aho gushaka ko ukuri kujya ahagaragara. Bitabaye ibyo, ntibyakumvikana ko umuntu cyangwa igihugu cyakoze genocide bayihanagurwaho bitanyuze mu nzego z’ubutabera. Na none ntibikwiye ko igihugu cyangwa umuntu utaragize uruhare muri genocide yandagazwa ku isi hose ashyirwaho icyaha atakoze. Kuri Kagame genocide ni igikoresho cye cya business avanamo akayabo k’amafranga ashora mu mishinga ye nko kugura amadege, amazu y’imiturirwa, imbunda n’amarozi yo kwica abanyarwanda batavuga rumwe na we, n’ibindi…

Ubwicanyi n’ihohotera ry’ikiremwa-muntu biranga Kagame n’agatsiko ke bukwiye gushyirwa ahagaragara maze nawe agashyirwa aho adafite ububasha bwo gukomeza ibikorwa bye by’ubugizi bwa nabi.
Kubera ubwo bwicyanyi Kagame yakoze kandi akomeza gukorera abanyarwanda n’abanyekongo, ubu bose bahisemo guhaguruka bakajya mu mihanda kugirango abanyamahanga bamenye ukuri. Iriya myigaragambyo yo kwamagana Kagame n’ubwicanyi bwe rero iratanga icyizere ku bantu bose batuye mu Rwanda na bene wacu b’abanyekongo ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Kagame ni isoko y’umutekano muke mu bihugu byose biri muri kariya karere. Niyo mpamvu rero abanyarwanda bose ari byiza ko bakomeza gukorana n’abantu bose muri gahunda yo kwamagana ubugome n’ubwicyanyi bwa Kagame mu karere dutuyemo.

Abanyarwanda kandi bongeye kumwamaganira I New York aho yari yagiye munama ya ONU. Kubera wa murengwe we wo gusesagura umutungo w’igihugu, Kagame yararaga mu ihoteli ihenze cyane aho yishyuraga 20,000 by’amadolari y’abanyamerika buri joro mu gihe Ministri w’Intebe w’Abongereza ufasha u Rwanda aruha miriyoni 83 z’amapawundi we yari muri Hoteli yishyuraga amadolari atageze ku bihumbi bibiri . Kagame yageze muri Amerika avuye i Paris asanga umugore we muri iyo hoteri aho yari amaze icyumweru. Birabaje cyane kubona umuntu uyobora igihugu kizwi ko kiri mu bikennye cyane ku isi ahitamo gusesagura umutungo ungana utyo atitaye ku muturage w’umunyarwanda utunzwe n’ibice 40 by’idolari rimwe ku munsi. Abandi bayobozi bava mu bihugu bikize bicisha bugufi, ariko Kagame we ntacyo bimubwiye kwangiza umutungo akabikorera n’imbere y’abo asaba izo mfashanyo.

Abanyagitugu nka Kagame ntibyoroshye kubumvisha gushyira imbere inyungu z’abo bashinzwe kuyobora. Byashoboka ari uko Abanyarwanda bahagurutse nk’umuntu umwe bakanga gutegekeshwa igitugu nkuko byagenze mu bihugu nka Egypte na Tuniziya. Ibyo byatangiye mu bihugu by’iBulaya n’Amerika birakwiye ko bikomereza n’imbere mu gihugu bityo Kagame n’akazu ke bagaragara nk’abasigaje iminsi nk’iy’umujura, bahirima vuba mbere y’uko arangiza umugambi we mubisha wo kwisasira abanyarwanda benshi bashoboka. Bityo twese dukomeze dufatanye kumwotsa igitutu kugira ngo tuburizemo uwo mugambi mubisha akomeje gushyira mu bikorwa yica inzirakarengane mu gihugu no mu mahanga.

Abanyapolitiki n’abasirikare mu Rwanda mukwiye gufasha abaturage kwigobotora ingoma ya Kagame kuko namwe ibica.
Namwe Rubyiruko bana b’uRwanda, nimwange gutozwa amacakubiri ashingiye ku ivanguramoko no kurwanira ingoma irenga maze ahubwo mwige ubuhanga bwo kubaka igihugu, buzazanira Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge nyakuri.
Imana ibarinde!

Share

2 comments

1 Ingina { 10.03.11 at 05:24 }

Musone,

You are an inconsequential object in the multitude of Rwandans and apart, from massaging your minuscule ego, your comments on Rwandans and their (Note, NO your) country wash over their backs.
But, dreamers are free to indulge in their life’s occupational hobby– dreaming!
So, inzozi nziza na nightmares zo kwibwira ngo hari ukuzi wagushakisha!

2 KUNDA { 11.03.11 at 03:36 }

twe abanyarwanda rwose muratubeshyera ibyo muvuga siko tubibona dushaka amahoro kandi turayafite mureke Kagame ntacyo adutwaye naho ubukene bwo ntaho butaba ntiwahaza abantu bose.

Leave a Comment