Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: CNR-Intwari

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

CNR (Convention Nationale R�publicaine) – Intwari

Iri shyaka rigizwe n�amashyaka menshi yiyunze, ririmo abantu baturuka mu moko yose ndetse harimo n�abahoze mu gisirikare cya FAR na APR. Riyobowe na G�n�ral Emmanuel Habyarimana wahoze ari Ministre w�ingabo mu Rwanda, ndetse na Th�obald Rwaka wigeze kuba Ministre.

Iri shyaka rigaragara nk�irifite imikorere iri ku murongo kuko ririmo abantu benshi bize kandi bamwe babaye mu myanya y�ubuyobozi.

Iri shyaka rivuga ko ibibazo u Rwanda rulimo byaturutse ku nyota y�ubutegetsi ya FPR, kudashaka gusangira ibyiza by�igihugu n�abanyarwanda bose byakorwaga n�ubutegetsi bwa Juv�nal Habyarimana ndetse n�inyungu z�amahanga mu karere (g�opolitique).

Ntabwo ryemera ko habaye G�nocide yakorewe abatutsi, rivuga ko habaye G�nocide yakorewe abanyarwanda bose (abahutu, abatutsi, abatwa) kandi ngo ikaba yarateguwe na FPR.

Usanga ari ishyaka ridafite ingufu mu baturage ahubwo rifite abayobozi bafite umwirondoro ukanganye (curriculum vitae) wakanga abazungu. Ni abantu bashobora kuba babona imyanya haramutse habaye imishyikirano. Ariko biciye mu matora bakumirwa, kubera ko bafite imiziro myinshi ishobora kuzababera inzitizi mu gushaka abayoboke.

Natanga urugero rwa Pr�sident waryo: G�n�ral de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana, avuka ahitwa ahitwa Nyagahita, ahahoze ari Komini Bwisige, muri Byumba. Yabaye mu ngabo za FAR, ni na BEM (Brevet� d�Etat Major). Ariko imyitwarire ye mu ntambara muri 1990 no mu 1994, no kuba yarabaye mu butegetsi bwa FPR byamubera intambamyi ikomeye, mu kubona abayoboke mu baturage b�abahutu.

Muri 1990 yoherejwe mu Mutara ayoboye imwe muri Compagnies za Bataillon Commando Ruhengeli. Ariko ibyakurikiyeho byabaye urujijo rukomeye ku buryo na n�ubu abantu batarabisobanukirwa neza. Yarafunzwe nyuma yaje gusubizwa mu ngabo, igihe hari hatangiye amashyaka menshi.

Ntibyahereye aho kuko mu 1994, yaje gukora agashya.� Igihe imirwano yuburaga, �yari S2-S3� wa akarere k�imirwano k�Umutara (OPS Mutara), igihe uwayoboraga ako karere k�imirwano Lt Col BEM L�onard Nkundiye yari mu nama i Kigali, Habyarimana niwe wari wasigaranye commandement, Ingabo yari ayoboye zasubiye inyuma 120 Km mu minsi 10 gusa, hari abavuga ko yari icyitso cya FPR cyangwa byari ubushake buke bwo kurwana kubera ibibazo yari yaragiranye na Zigiranyirazo Protais muramu wa Pr�sident Habyalimana Juv�nal.

Hari abavuga ko kuba Umutara warafashwe vuba cyane byaratumye abaturage bo mu Mutara na Kibungo bicwa na FPR ntibashobore guhunga, bikaba byarafashije FPR gutsinda intambara vuba.

Benshi mubasirikari bahoze muri FAR bamufata nk�umugambanyi, kandi kuba atarakunze gufasha bagenzi be b�aba FAR igihe yari akomeye mu Rwanda bikomeza kwangiza isura ye. Hari abavuga ko atakundaga ko bamwita ko ari uwo mu ngabo zatsinzwe, yakundaga gusubiza ngo ntabwo yatsinzwe kuko atarwanye, ibyo abantu bakabyibazaho byinshi.

Inkuru zivuga ko ari umwe basirikare bake Kagame atigeze akubita, dore ko ngo wari umugenzo mu gisirikare cya Kagame.

Ngo yaba ariwe washoboye gushyira ku murongo igisirikare cy�u Rwanda kikava mu buryo bwa kinyeshyamba, kikajya mu buryo bw�ingabo za Leta zigendera ku mategeko yanditse.

Nyuma yo kurangiza ako kazi, kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga atabajijwe, ngo no kuba yari afite gahunda yo gushyira abahutu benshi mu gisirikare, yavanywe ku mwanya wa Ministre w�ingabo ndetse ntiyagira umwanya wundi ahabwa. Abazi imikorere ya FPR bemeza ko yari agipangirwa uburyo bashaka impamvu yo kumushyira mu buroko.

Yashoboye gotorokera mu gihugu cya Uganda yihishe mu bafana b�ikipe y�igihugu ya Uganda yari yaje gukina mu Rwanda. Uko gutorokera muri Uganda kwashobotse kubera ubucuti yari afitanye na Ministre w�ingabo wa Uganda Amama Mbabazi, abantu bakeka ko uyu mugabo �afite inkomoko mu Rwanda hafi y�aho G�n�ral Habyalimana Emmanuel avuka.

Muri iryo hunga ntabwo yari wenyine, yahunganye na Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka na Lt Alphonse Ndayambaje bombi nabo bahoze muri FAR. Aba bagabo babiri nyuma yo guhunga, uretse kujya gutanga ubuhamya mu manza za Arusha ntabwo bagaragara muri politiki.

Ntabwo aba bagabo batinze muri Uganda ahubwo bose bahise berekeza ku mugabane w�uburayi, akaba ari naho baba ubu.

Mu minsi ishize CNR-Intwali, ryagiranye amasezerano y�ubufatanye na RNC-Ihuriro rya ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Gahima G�rard na Major Dr Rudasingwa.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment