Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: RUD-Urunana

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

RUD-Urunana

Iri shyaka rigizwe n�abitandukanije na FDLR.� Abenshi mu bayobozi baryo baba muri America nka Dr F�licien Kanyamibwa, Higiro JMV n�abandi.

Ryitandukanyije na FDLR akenshi kubera ubwumvikane buke hagati ya Kanyamibwa na Murwanashyaka. Ryigeze kwiyunga n�undi mutwe wari ugizwe n�abatutsi witwa RPR-Inkeragutabara wari uyobowe na Major G�rard Ntashamaje (Umuhungu w�uwahoze ari Ministre wa Habyarimana witwaga Antoine Ntashamaje) Uwo mu Major aherutse gutaha mu minsi yavuba avuye mu buhungiro mu Bubiligi nyuma yo gusaba imbabazi Kagame.

Ifite ingabo nke cyane muri Congo. Ryari ryatangiye kugirana imishyikirano na MONUC, ngo barebe ko batahuka ariko abayoboke baryo baje gusura u Rwanda ngo barebe uko hameze, ngo basanze hatari umutekano uhagije kuri bo, urebye byatewe na Lt Bizimungu S�raphin wahoze muri Bataillon ya 81 ya FAR mu Mutara. Yari azwi ku izina rya G�n�ral Mahoro, yageze mu Rwanda ahita ashinjwa muri gacaca, ubu yakatiwe gufungwa burundu. Ibyo byatumye abarwanyi ba RUD-Urunana bumva ko nta mutekano bafite mu Rwanda banga gutahuka.

Nyuma yo kwanga gutahuka, abasirikari RUD-Urunana bari biyegeranije ahitwa Kasiki baratewe ngo bacyurwe ku ngufu. Ariko bashoboye guhungira mu mashyamba,� benshi niho bakiri ba n�ubu.

Abayobozi b�iri shyaka cyane cyane Dr Kanyamibwa bafite umurongo wo kutavangura amoko, ku buryo usanga buri gihe bashaka gukorana n�abatutsi, n�ubwo bwose umuryango hafi ya wose wa Dr Kanyamibwa watsembwe n�abasirikari ba FPR mu ntambara ya 1994 ndetse no mu ntambara yiswe iy�abacengezi muri 1997. Hari amakuru avuga ko Dr Kanyamibwa yaba ari umututsi w�umugogwe, bitewe n�uko asa ariko ayo makuru ntafite gihamya.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment