Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

MLR: Mouvement de Lib�ration du Rwanda

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

MLR (Mouvement de Lib�ration du Rwanda)

Iri shyaka rivuga ko rigizwe cyane cyane n�urubyiruko, risanga ibibazo by�u Rwanda byaratewe n�abayobozi bari bafite imikorere mibi inyuranye na Demokarasi , bakaba barakoresheje uburyo bubi bwinshi ngo bagumane ubutegetsi mu maboko yabo: Irondakoko, irondakarere, ingufu za gisirikare n�ibindi�.

Ribona igihe kigeze ngo urubyiruko ruhaguruke rugire uruhare mu kuzana Demokarasi no gukemura ikibazo cy�u Rwanda burundu.

Risanga ibibazo by�u Rwanda bituruka ku bahezanguni b�impande zombi, rivuga ko hakenewe umuntu umwe wahuza abanyarwanda b�amoko yose.

Ryifuza ko ibintu byahinduka, �igitugu cya Kagame kikavaho, hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi.

Bifuza ko abanyarwanda bagira ejo hazaza heza, bashaka ko Leta yagirana ibiganiro n�abatavugarumwe nayo. Bitaba ibyo Leta y�u Rwanda yanangira hagakoreshwa ingufu zose zishoboka kugirango ihirikwe. Ariko ntabwo rishyigikiye intambara kuko risanga iyo ntambara yaha urwitwazo Leta y�U Rwanda kugirango ikorere ubwicanyi abatuvuga rumwe nayo nk�uko byagiye bigenda mu bihe bishize.

Ryifuza ko habaho ubutabera butabogamye maze abagize uruhare mu koreka u Rwanda bakabihanirwa by�intangarugero kandi hatarebwe igice baturukamo.

Ryifuza� ko haba ubwiyunge nyabwo, abanyarwanda bakagira ishema ryo kwitwa abanyarwanda mbere yo kwitwa abahutu cyangwa abatutsi. Ribona Leta y�u Rwanda yarananiwe kugeza abanyarwanda ku bwiyunge. Rikaba ryo ryifuza kuzabigeza ku banyarwanda biciye mu biganiro hagati y�abanyarwanda no mu nzira ya demokarasi.

Ryifuza ko u Rwanda rwagira Demokarasi y�intangarugero muri Africa no ku isi hose.

Ibi ni ibigaragara muri make kuri website y�iryo shyaka. Nta mazina y�abayobozi baryo bagaragara kuri urwo rubuga. Rero biragoye kuba umuntu yamenya ingufu iri shyaka rifite, imikorere nyayo n�abarigize.

Ikigaragara n�inyandiko rikunze gucisha ku rubuga rwaryo zinenga ubutegetsi by�i Kigali.� Twizere ko tuzabona amakuru ahagije kuri iri shyaka �mu minsi iri imbere.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

1 comment

1 mujyarugamba { 12.26.11 at 04:16 }

ndashima uyu murongo wa politique utajemo kumena amaraso ahubwo nasabaga abayobozi birihuriro cyangwa uyu mutwe kutubwira uko twababona kugira ngo twungurane ibitekerezo.

Leave a Comment