Category — Amerika
Ambasaderi Susan Rice ati: “USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda mu 1994”
Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994.
“ kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, ntitwagombaga kunanirwa gutabara muri Libya” ni ibyatangajwe na Amb. Susan Rice.
Uyu mugore yatangarije Reuters ko muri Libya ibyahaberaga aho Mouammar Khaddafi yitaga abamurwanya b’i Benghazzi “Imbeba”, byatangaga ishusho y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.
Akaba ariyo mpamvu igihugu cye cyahise gitabara vuba ubwicanyi butarakomera, akemeza kandi ko iyo ntego igihugu cye cyayigezeho kuko ubwicanyi bwahagaze.
Ambasaderi Susan Rice yavuze ko ashimira President Kagame ko ari mu ba president bambere basabye ko ubwicanyi muri Libya bwahagarikwa, Rice akavuga ko ariwe muyobozi wa mbere muri Africa w’igihugu kitari mu kanama k’umutekano (security council) wamaganye ubwo bwicanyi.
Nubwo hari ibyo Amb. Susan Rice yanenze ubuyobozi bwa President Kagame, birimo ngo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira igitsure gikomeye ku batavuga rumwe na Leta ayoboye, Susan Rice yishimiye ko mu Rwanda ubu hari iterambere mu bukungu rigaragara cyane, imibereho myiza y’abaturage igenda iba myiza, ndetse no kuba president Kagame atihanganira ko ubwicanyi ku mbaga buba mu bindi biguhu ngo u Rwanda rwicecekere.
Kuri uyu wa gatatu ambasaderi Susan Rice akaba yari yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya KIST mu mujyi wa Kigali. Akaba yageze mu Rwanda kuwa kabiri avuye i Tripoli muri Libya.
Ni ubwa kabiri Susan Rice asuye u Rwanda, mu 2009 nabwo yagize uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
via UMUSEKE.
November 24, 2011 2 Comments

