U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Charles Ntakirutinka: Nje gufatanya n’abandi ngo Demokarasi isesuye igere mu gihugu cyacu

Charles Ntakirutinka

Charles Ntakirutinka: U Rwanda rukeneye umuganda wa buri wese kugira ngo ibintu bihinduke.

Charles Ntakirutinka wahoze ari ministri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa kane, amaze imyaka icumi muri gereza.

Ntakirutinka yafunzwe mu mwaka wa 2002 aregwa ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

N’ubwo ibi byaha byose yabihakanye byimazeyo avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku mpamvu za politike yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi naho uwahoze ari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu akatirwa igihaho cy’imyaka 15 ariko aza kubabarirwa na perezida Kagame mu mwaka wa 2007.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi Rya Rubanda yagize ati:
“Nishimiye kuba ngarutse ngifite ubuzima, nkagaruka mu banyarwanda nifuza ko batera imbere, ko bagira amahirwe kandi nkaba niteguye kwifatanya nabo mu buryo bushoboka bwose ariko butarimo imvururu, bwo kugirango tugere kuri demokarasi nyayo, iha abantu bose ijambo, ituma buri wese atanga igitekerezo cye uko acyumva ku kibazo runaka, byanyura muri demokarasi ikivuyemo abantu bose bakagikurikiza.”

Imibereho yo mu buroko

Ntakirutinka w’imyaka 62, yabwiye Ijwi Rya Rubanda ko yamaze imyaka itanu n’igice ya mbere afungiwe mu cyumba cya wenyine kitagira ubwiherero (toilette) cyangwa ubwogero kandi kitageramo urumuri. Icyo cyumba yagisohokagamo rimwe ku munsi mu gitondo agiye kwituma no kwiyuhagira. Yaje kukivamo nyuma y’uko Pasteur Bizimungu afunguwe hanyuma bakamwimurira mu cyumba yari afungiwemo. Muri icyo cyumba ho yabanagamo n’abantu batandatu. Kandi yari afite uburyo bwo kugera hanze akabona urumuri.

Ese azakomeza Politiki?

Ku kibazo cy’uko azakomeza gukora politike nyuma y’uko gushinga ishyaka PDR-Ubuyanja byatumye afungwa yavuze ko kuba yarafunzwe ataribyo byamubuza gukora politike, ati “ahubwo nayireka ari uko mbonye ko nta kamaro bifite“.

Kuri Radio BBC-Gahuzamiryango ho yabivuze muri aya mabambo:

“Politike ni ugutanga ibitekerezo ku byerekeye ubuzima bw’igihugu. Politike yo guhatanira imyanya, yo gushaka kugaragara cyane wenda ntabwo ariyo nzashyira imbere ariko byanze bikunze ikigaragara ni uko nanjye nzifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda bashaka kugirira neza iki gihugu kugira ngo ntange umusanzu”

Ubutumwa ku banyarwanda

Ubutumwa aha abanyarwanda n’abayobozi b’igihugu ni uko buri wese akwiriye gutanga umuganda wo kubaka igihugu, aho ibintu bigomba guhinduka bigahindurwa cyane cyane ibyerekeye guharanira ko Demukrasi ishinga imizi mu gihugu cyacu. Byaba ngombwa buri wese kandi akagira ubutwari bwo kwemera no kwihanganira ingaruka z’ibikorwa bye kuko nta gishobora guhinduka tudashize hamwe ngo tugiharanire.

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. ayabagabo says:

    Ahaa,uratangoye?baragusubizamo komeza uvuge.ese ko uwgufunze ntaho yagiye, wabyihoreye.muri uru rwanda ni grave!!!

  2. Bizikagame says:

    Muzarebe uwitwa Biruta Visenti wafungishije Ntakirutinka uko asigaye asa? Ateye imbabazi… azize urwa FPR. Muzamenye amakuru y’uwitwa Niyongira Tomasi idebe rya FPR ryakoreraga muri PSD ukuntu yakoze uko ashoboye kose ngo bafunge Ntakirutinka amuziza ko yamwimye umwanya wa dircab muri Minitrap. Muzabaze Iyamuremye na Rugenera ukuntu bakuyeho amaboka mugenzi wabo kubera inyungu zabo bwite. Ntakirutinka ntabwo yazize gusa PDR cyangwa PSD, yanazize imicungire y’imishinga yo muri Minitrap yari yarinjiwe yose na FPR n’amasoka Kagame yatangaga ubwe atanyuze mu irushanwa. Ni koko nagumya kuvuga bazamumena umutwe, inkotanyi ni ibyihebe. Nabanze agarure Ubuyanja, ubundi areke ingoma igumye imungwe dore ko iri hafi kurunduka.

  3. Ntwali says:

    Ndabasuhuza.
    Mugire amahoro.
    Nifuza kuzajya ntanga ibitekerezo byanjye kw’Ijwi rya amerika.
    Nifuzakandi kubaza ibibazo mwatubaliza kubo bireba mwebwe mufitiye ubushobozi.
    Nifuza kubona email yoherezwaho message kubisobanuro naba nifuza binashoboka ko byaba ali Inyungu za benshi.Murakoze

Speak Your Mind

*