Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ministri w’Intebe mushya wa Kagame yashyizeho Guverinoma nshya y’u Rwanda

Kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, Perezidansi ya Repubulika yashyize ahagagara Itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pierre Damien Habumuremyi Umukuru wa Guverinoma y�u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Bernard Makuza wayoboye Guverinoma y�u Rwanda kuva ku wa 8 Werurwe 2000.

Iryo tangazo rya Perezidansi ya Repubulika rikomeza kandi rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bane aribo�: Bernard Makuza wari Minisitiri w�Intebe, Penelope Kantarama wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y�Umutekano, Jean Damascene Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w�Inteko Ishinga Amategeko na Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru.

Kurahira no gushyiraho Guverinoma Nshya

Pierre Damien Habumuremyi, Ministiri w'Intebe w'u Rwanda-Oct 2011 

“Pierre Damien Habumuremyi, Ministiri w’Intebe w’u Rwanda-Oct 2011

Nk�uko biteganywa n�Itegeko Nshinga rya Repubulika y�u Rwanda, Minisitiri w�Intebe aba agomba gutangira imirimo ye nyuma yo kurahira. Ku wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011 nibwo Minisitiri w�Intebe mushya w�u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y�u Rwanda nyuma y�umunsi umwe gusa ashyizwe kuri uwo mwanya. Akimara kurahirira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n�Abanyarwanda bose amazina y�abagize guverinoma agiye kuyobora.

Mu mihango y’irahira yabereye mu Ngoro y�Inteko Ishinga Amategeko y�u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011, Minisitiri w�Intebe Habumuremyi, abyumvikanyeho na Perezida wa Repubulika yatangaje Guverinoma Nshya ku buryo bukurikira�:

?� Minisitiri w�Intebe (Prime Minister)�: Pierre Damien Habumuremyi

?� Minisitiri w�Ubuhinzi n�Ubworozi�: (Minister of Agriculture and Animals Resources- MINAGRI)�: Dr. M.Agnes Kalibata

?� Minisitiri ushinzwe Umuryango w�Ibihugu by�Afurika y�Iburasirazuba (Minister for Eastern African Community-MINEAC)�: Monique Mukaruliza

?� Minisitiri w�Ubuzima (Minister of Health- MINISANTE)�: Dr. Agnes Binagwaho

?� Minisitiri w�Umutekano mu Gihugu (Minister of Internal Security- MININTER)�: Sheikh Mussa Fazil Harerimana

?� Minisitiri w�Ingabo (Minister of Defense-MINADEF):Gen. James Kabarebe

?� Minisitiri w�Umutungo Kamere�: Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine (Minister of Natural Resources :Land, Forests, Environment and Mining)�: Stanislas Kamanzi

?� Minisitiri w�Imali n�Igenamigambi (Minister of Finance and Economic Planning �MINECOFIN)�: John Rwangombwa

?� Minisitiri w�Ibiza no Gucyura Impunzi (Minister of Disaster Management And Refugees – MIDIMAR)�: Gen. Marcel GatsinziI

?� Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu (Minister of Local Government MINALOC)�: James Musoni

?� Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n�Iterambere ry�Umuryango(Minister in the Prime Minister�s Office in charge of Gender and Family Promotion- MIGEPROF)�: Aloysia Inyumba

?� Minisitiri w�Urubyiruko, Umuco na Siporo (Minister of Youth,Sports and Culture- MINISPOC)�: Protais Mitali

?� Minisitiri w�Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta (Minister of Justice MINIJUST)�: Tharcisse Karugarama

?� Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika (Minister in the President�s Office)�: Venantia Tugireyezu

?� Minisitiri w�Abakozi ba Leta n�Umurimo (Minister of Public Service and Labour -MIFOTRA)�: Anastase MurekeziI

?� Minisitiri w�Ububanyi n�Amahanga n�Ubutwererane (Minister of Foreign Affairs and Cooperation -MINAFFET)�: Louise Mushikiwabo

?� Minisitiri muri Perezidanzi ya Repubulika Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n�Isakazabumenyi – ICT) (Minister in the President�s Office in charge of Information Communication and technologies (ICT)�: Dr. Ignace Gatare

?� Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y�Inama y�Abaminisitiri (Minister in the Prime Minister�s Office in charge of Cabinet Affairs-MINICAAF)�: Protais Musoni

?� Minisitiri w�Ubucuruzi n�Inganda (Minister of Trade and Industry � MINICOM)�: Francois Kanimba

?� Minisitiri w�Ibikorwa Remezo (Minister of Infrastructure- MININFRA)�: Albert Nsengiyumva

Abanyamabanga ba Leta (State Ministers / Secr�taires d�Etat)

?� Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n�ibintu (Minister of State in the Ministry of Infrastrure in charge of transport)�: Alexis Nzahabwanimana

?� Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y� Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n Ayisumbuye (Minister of State in the Ministry of Education in charge of Primary and Secondary Education):Dr. Mathias Harebamungu.

Imyanya itatu ntirahabwa abayiyobora�:

Hari imyanya itatu Minisitiri w�Intebe Mushya atatangarije abazayiyobora�:

1) Minisitiri w�Uburezi�: Uwari usanzwemo ni Pierre Damien Habumuremyi wagizwe Minisitiri w�intebe

2) Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y�Ubutegetsi bw�Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n�Imibereho Myiza y�Abaturage�: Uwari usanzwemo, Madamu Christine Nyatanyi aherutse kwitaba Imana

3) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n�Amazi�: Uwari uwusanganywe ni Ingenieur Colette Ruhamya utagaragaye muri Guverinoma nshya.

Nta gitangaza kirimo: hari igihe biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi…

Mu jambo yageje ku barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya uko ari 22 n�abari aho muri rusange, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ntawahindura ikipe itsinda.

Yagize ati�: �Ubundi ikipe iyo itsinda urayikomeza, ariko kandi iyo ufite amakipe menshi hari ubwo biba ngombwa ko usaranganya abakinnyi, bamwe bakava mu makipe amwe bakajya gukina mu yandi makipe, kugira ngo dukomeze dutsinde mu makipe yose, kandi dutsindira ikipe imwe y�igihugu muri rusange. Niyo mpamvu rero bimwe iyo bihindutse nk�uku, njye ni uko mbibona nta gitangaza kinini kiba gihari�.

U Rwanda ni igihugu kigenzurwa ku isi yose kurusha ibindi…

Yagize ati�: �U Rwanda, turi igihugu, turi abantu, dufite na Leta bigenzurwa ku isi hose kurusha ikindi gihugu, kurusha abandi bantu. �We are the most scrutinized nation, government, people in this world�.

Kuri ibi Perezida Kagame yavuze ko ukugenzurwa, ugukurikiranwa no guhora u Rwanda rubazwa ibyo abandi batabazwa ngo bikwiye gutuma Abanyarwanda barushako kugira imbaraga�; aha akaba yasabye Abanyarwanda gukoresha imbaraga n�ubushake nk�abikorera.

Yagize ati�: �Ibyo abandi bavuga mujye mubyumva byo kubarangaza mukomeze ibyo tugomba kwikorera, ibyo tugomba kwigezaho nk�abantu bakwiye, tugomba kandi kugira agaciro nicyo cyangombwa�; aba bose bahabwa inshingano bazihabwa mu izina ry�Abanyarwanda, bazihabwa n�Abanyarwanda, mubakorere uko bikwiye dufatane urunana twigeze kubyo bifuza kugeraho vuba na bwangu�.

Inshingano zikomeye mwampaye nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n�icyubahiro mbagomba�

Mu ijambo rye Minisitiri w�Intebe Mushya Habumuremyi Pierre Damien yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora Guverinoma y�u Rwanda.

Yagize ati�: “Birumvikana ko ari inshingano zikomeye, ariko nkaba nzakiranye umutima mwiza, ubushake buhagije, n�icyubahiro mbagomba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kimwe n�Abanyarwanda babatoreye kubayobora”.

Yanashimiye byimazeyo Umuryango wa FPR Inkotanyi ku kuba waramureze muri Politiki n�imikorere myiza igamije guteza imbere igihugu ku buryo bwihuse.

Minisitiri w�Intebe yijeje abanyarwanda n�Umukuru w�Igihugu, ko azakoresha imbaraga ze zose mu kuzuza inshingano yahawe akaba kandi yizeye ko bizashoboka biturutse ku cyerekezo cyiza na gahunda nziza bikeshwa Perezida Kagame.

Share

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment