Ambasaderi Susan Rice ati: Mu Rwanda Nta Bwinyagambuliro bwa Politiki
Kigali 23 Ugushyingo 2011 – Ambassadeur wa Reta Zunze Ubumwe mu muryango w’abibumbye Susan Rice yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Urwo ruzinduko rulibanda ku bukungu, ubuhinzi n’iterambere mu rwego rw’ubuzima.
Yavuze ko n’ubwo hari ibintu bishimishije byagezweho muri ibyo byiciro, muri politiki y’u Rwanda ngo nta bwinyagambuliro. Kuri we ngo ugereranije n’ibyo byiciro bindi ngo kuri politiki imiryango irafunze .
Ambasaderi Rice yashimye u Rwanda avuga ko mu myaka 17 ishize igihugu cyageze ku bintu byinshi mu rwego rw’ubukungu, umubano n’amahanga, ubuhanga mu by’ubucuruzi, ibidukikije no mu byerekeye kwita ku buzima, technologie no mu bireba uburenganzira bw’abategarugoli.
Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’ibindi bihugu mu byerekeye guha ingufu abagore.
Ati mu mwaka w’2008 abagore babonye imyanya 45 kuri 80 mu nteko ishingamategeko, bikaba bituma u Rwanda ruba igihugu kimwe rukumbi ku isi kugeza uyu munsi, aho abagore bagize ubwiganze mu nteko ishingamategeko. Ati: ibi bituma abandi dusigaye tugira ikimwaro.
Rwanda: Ambassador Rice Speaks Out
Mu byo yavugiye I Kigali, ejo kuwa gatatu, Madamu Rice yanavuze ko, u Rwanda ari incuti, ashobora kubwiza ukuri. Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rurushijeho kugira ubuzima bwiza, rurushijeho gukira no kugira abantu bize, ariko ko mu byerekeye politiki ruri inyuma y’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika.
Ati: Haracyari Inzitizi. Abakozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abanyamakuru, n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akenshi batinya gukora ibiterane mu mahoro, no kuvugira ahagaragara. Bamwe baratotejwe. Bamwe batewe ubwoba n’ababahamagara ku matelephoni nijoro, batabazi. Abandi ntawe uzi irengero ryabyo.
Mu kwezi kwa 6, umuryango Amnestie Internationale, wanenze u Rwanda, utangaza imibare igaragaza uko, ruhagaze mu byerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uvuga ko, mu mwaka ushize, aho prezida Paul Kagame, yabonyemo 93 ku ijama by’amajwi mu matora, nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka bwari buhari.
Guverinema y’u Rwanda yavuze ko, ibyo atari ukuri. Yongeyeho ko, raporo ya Human Rights Watch, inenga imikorere y’inkiko, nta shingiro ifite.
Madame Rice, yanashimye guverinema y’u Rwanda, izwi cyaneho kurwanya ruswa yivuye inyuma. Yanashimye kandi uburyo u Rwanda rwateye imbere muri Technologie, avuga ko abantu bakoresha internet, bikubye incuro zirenga ibyiri mu myaka mike ishize. Ati :Technologie izahindura imibereho y’abanyarwanda.
Na VOA News | Washington.


2 comments
Uyu mugore ni nde wamukoreye ubushakashatsi none se ni iyihe mibare afite y’ifatizo?
Njye simbona icyo urizinduko rwa Rice rwari rugamije mu Rwanda. Ni byiza ko yashimye ibimaze kugerwaho, ariko kwihanukira agahinduka umucamanza wa Politiki y’uu Rwanda, biriya ni agasuzuguro. Njye nemera koko ko hari ibatarashobora kugenda neza uko umuntu yakabyifuje, ariko ntabwo ari ikosa rya Kagame, ahumbwo ni ikosa rishingiye ku mikorere y’abo bose batekerezako bazi abanyarwanda kurusha abanyarwanda ubwabo. Perezida kagame ntiyanze kuba yashimwa kuri byose. Rice yagombye kubanza kumenyaneza intandaro y’ibyo abona bitagenda neza, noheho akanagira icyo akora mu rwego rwo gufasha koko abanyarwanda kugira Politiki nziza ishimwa n’abahisi n’abagenzi. Ese Rice yakwishimira ko habaho ubwisanzure buganisha ku macakubiri n’umwiryane. Abanyarwanda ntabwo ari abanyamerika, kandi niyo wazana abanyamerika ino mu Rwanda bagatandukana na “institutions” ziwabo, wasanga byaba ngombwa ko nabo bahindurirwa uburyo bwo kubaho. Icyampa ngo Rice nzahure nawe musobanurire ukuntu yibeshya. Ndizera ko ibyo yavuze bitari mu rwego rwa “hidden agenda” yaba yaramugenzaga. Ikindi kandi, kunenga bifite uburyo bikorwamo. Kwihanukira, ukajya ku karubanda, akagaya ubuyobozi, biba bigaragaje ko ufite ikinyabupfura gicye, cyangwa se ukaba ufite ibindi ugamije (hidden agenda). Azabanze asobanukirwe neza ko U Rwanda atari Amerika. Ibyo ni ukurikwambaye ubusa.
Leave a Comment