Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: Amashyaka ashyigikiye Umwami

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda (1):

Amashyaka ashyigikiye Umwami

Nk�uko bikunze kugaragara, Umwami KIGELI V Jean Baptiste Ndahindurwa, ntiyivanga muri politiki avuga ko abanyarwanda bose ari abaturage be bakagombye kumvikana bakareka umwiryane.

Avuga ko nta kibazo yigeze agirana n�abanyarwanda ko ahubwo ari abakoloni b�Ababiligi bamukuye ku ngoma kandi bakamuteranya n�abaturage be. Avuga ko yarahiriye kuba Umwami Constitutionnel, ko kandi yifuza ubutegetsi bugendeye kuri demokarasi isesuye.

Ntashyigikiye ko intambara cyangwa ibindi bikorwa by�urugomo �byakoreshwa mu gushaka demokarasi, yivuza ko ibyaba byose byaba mu mahoro kandi mu nyungu z�abanyarwanda bose.

Kuba Umwami atagaragara muri politiki ntabwo bibuza abamushyigikiye kubaragaza ibikorwa bya politiki, kenshi byerekana ko umuti w�ikibazo cy�u Rwanda ari uko Umwami yagaruka ku Ngoma mu Rwanda.

Bavuga ko Repubulika nta mahoro yazaniye u Rwanda ahubwo habayeho umwiryane gusa. Bavuga ko Umwami ariwe wenyine ufite ubushobozi bwo guhuza abanyarwanda bose b�amoko yose.

Mu minsi ishize havuzwe ko haba hari ingabo z�Umwami, zaba ziganjemo abahoze mu gisirikare cya Kagame. Ariko Umwami yarabihakanye avuga ko nta ngabo agira ko ahubwo abanyarwanda bose ari ingabo ze.

Uko byagaragaye hari abantu benshi bivugwa ko �bishwe n�ubutegetsi bwa Kagame, barahohoterwa bikomeye birimo iyicwa rubozo (tortures) no gufungwa, bose bazizwa gushyigikira Umwami. �Abenshi muri bo bari abasirikari n�abandi bantu baturuka mu bwoko bw�abatutsi.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

2 comments

1 Birakwiye { 11.03.11 at 18:08 }

Hari icyo mbona gifatika: abanyarwanda twese tugomba gushyigikira itahuka ry’Umwami Nyiri u Rwanda kuko niwe wenyine uzaca ingoyi iboshye abanyarwanda mu magereza azwi n’atazwi( kwa gacinya cg ku kabindi) hirya no hino mu gihugu ni amabohero aboshye abanyarwanda. Dore bamwe bagenda tubareba abandi bakajyanywa rwihishwa. Rwose hari umugabo duturanye hano Kimisagara none dore ejobundi bamutambikanye mu kagoroba ariko twarakurikiye tubura irengero kugeza ubu hashize iminsi 18.

2 NDIHO Anny { 01.30.12 at 17:03 }

Ahubwo se bimeze bite?UMWAMI yakwitabaje amahanga akamugaruza U Rwanda rwe? tukabona tukagira amahoro!! abaturage batarashira! TURABASHYIGIKIYE mwese abarwanya akarengane!!

Leave a Comment