U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibibazo Radio Ijwi Rya Rubanda ishakira ibisubizo ku birebana n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana

by IjwiRyaRubanda

 

President Juvenal Habyarimana

President Juvenal Habyarimana

Nyuma y’imyaka 18 iryo shyano ribaye, abacamanza b’abafaransa Trevidic na Poux  batanze imyanzuro y’impuguke bari bashinze kubarebera neza no kugena aho abarashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana bashobora kuba bari n’intwaro yaba yarakoreshejwe mu kuyirasa.
Abari ku butegetsi ubu mu Rwanda bakimara kwumva iyo myanzuro bahise bahamya kandi banakwirakwiza hose ko abacamanza bemeje ko indege itahanuwe na FPR Inkotanyi, bemeza ko indege yahanuwe ngo n’intagondwa z’abahutu zari mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.
Siko bimeze. Ibyo ni bya bindi tumenyereye kandi tunarambiwe byo gutera icyuka.
Abacamanza b’abafaransaTrevidic na Poux ntibarasoza iperereza ryabo kandi ntibaratanga umwanzuro ku bagambanye n’abakoze icyaha cyo guhanura iyo ndege kugira ngo bashyikirizwe ubucamanza.
Kugira ngo dusesengure iby’iki kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bibazo by’ingenzi byabajijwe cyangwa bigomba kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara maze abajijisha n’abimitse ikinyoma baburizwemo.

Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi:

  1. Abarashe indege bayirashe bari he?
  2. Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari muri ferme ya Masaka?
  3. Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari mu kigo cya gisirikari cy’i Kanombe?
  4. Hari ahandi hantu impuguke zikeka kuba harashoboraga guturuka igisasu cyahanuye iyo ndege?
  5. Indege bayihamije he?
  6. Indege yarashwe igisasu kimwe cyangwa byinshi?
  7. Igisasu cyarashe iyo ndege ni bwoko ki?
  8. Igisasu cyarashe iyo ndege se cyagiraga icyapa cyerekana inumero yacyo n’aho cyakorewe?
  9. Ibisigazwa by’icyo gisasu biri he?
  10. FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu?
  11. Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu?
  12. Niba Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu, zaba zaragikuye he?
  13. Niba FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu, yaba yaragikuye he?
  14. Uretse FPR Inkotanyi n’Ingabo z’u Rwanda FAR, ni bande bandi bashoboraga kuba bafite ibisasu bihanura indege?
  15. Ese hari abasirikari ba FPR Inkotanyi baba bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
  16. Ese hari abasirikari b’Ingabo z’u Rwanda FAR baba bari bazi kurashisha ibyo bisasu?
  17. Ese hari abandi basirikari bari I Kigali bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
  18. Niba igisasu cyararashwe n’abari mu ngabo z’u Rwanda, niba nde bakirashe? Nide watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege. Abayirashe n’ababibategetse. Aha, anketi igomba kugaragaza amazina y’ababikoze.
  19. Niba igisasu cyararashwe n’abasirikari ba FPR Inkotanyi, niba nde bakirasashe. Ni nde watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege.
  20. Niba indege itarahanuwe na FPR Inkotanyi ntihanurwe n’Ingabo z’u Rwanda, ni nde wundi waba yarayihanuye?
  21. Boite noire y’iyo ndege iri he?
  22. Niba idahari, ni kuki?
  23. Niba ihari, yarasuzumwe?
  24. Niba itarasuzumwe n’impuguke, raporo batanze iri he?
  25. Niba boite noire itarasuzumwe n’impuguke, ni kuki?
  26. Kuki nta perereza ryakozwe indege ikimara guhanurwa ?
  27. Ingabo za ONU zaje zivuga ko zije kurinda umutekano, kuki intambara yubuye, aho gukora ku buryo umutekano ugaruka, ahubwo zigahitamo guhambira, zigasiga abanyarwanda mu kangaratete?

Igisubizo kuri buri kibazo kigomba kuboneka.

Hari ibindi bibazo tugomba kubaza kuburyo bugaragara, nta kujijisha rubanda. Tuzajya tubyongeraho buhoro buhoro.

Bavandimwe namwe nshuti,
Abanyarwanda ntitugomba gukomeza guceceka ngo abanyapolitiki na ba mpatsibihugu bakomeze badukine ku mubyimba.
Imyaka 18 irashize kuva icyo gikorwa kibisha cyabaye intandaro y’iyicwa ry’abanyarwanda n’abanyamahanga batabarika b’inzirakarengane. Tugomba kubaza ibibazo nyabyo ku bo abanyarwanda bari bateze amaso icyo gihe, aribo:

– Abategetsi b’u Rwanda n’abanyapolitiki b’icyo gihe,

– Abategetsi n’abasirikari ba FPR Inkotanyi

– na Loni.
Abo uko ari batatu bagomba byanze bikunze kudusobanurira uko byagenze n’impamvu bigeze magingo aya bakijya impaka kuri icyo kibazo.
Nimutugezeho ibibazo mubona bikwiye kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Niba ari ibibazo bireba Abategetsi b’u Rwanda b’icyo gihe, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba Abategetsi ba FPR Inkotanyi, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba LONI na Minuar, tubibahate.
Kugera igihe ukuri kuzagira ahagaragara.
Ntitucyihanganiye abafifika !

IjwiRyaRubanda.com

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Sebigori John says:

    Ibi byose birazwi neza. Thanks

  2. amani says:

    mukomere,icyo mbaza sinshaka gushinja uyu cg guhinjura uriya ikibazo n’abaza loni kubera iki delponte porokileri wa tpir yegujwe ku mirimo ye bamwe bavuga ko ari kagamé wamushyizeho pression maze kofi anani n’abayobozi b’amerika bamushinga indi mirimo.ikindi cy’ingenzi nifuza kumenya ntagushinja cg guhinjura kuki leta y’u rwanda idasaba ankete ikozwe na tpir cg ikozwe n’inzego zirenze za leta nka (belgique,angleterre et france)kuko nsanga iyo bibaye entre les états usanga intérêts z’amahanga ari zo zishyirwa imbere,nkeka ko intérêts z’ibihugu zishyirwa imbere objectif judiciaire

  3. ngezahaga cyprien says:

    Ndabon a amateka agiye kugaragaza ukuri kutakekwaga.Ese kuki rririya perereza riharirwa abakekwaho kuba ba baragize uruhare muri ariya mahano?Kuki ONU yakomeje kwicecekera kuri kiriya kibazo ?Ese kuki Amerika tuziko ari iya mbere mu kurwanya iterabwoba ntacyo yigeze ikora kuri iriya dosiye ??Ese kuki iyi raporo ya Trevidic idatomora ngo isobanure neza aho indege yarasiwe ?Ese suko abanyangufu b’iki gihe aribo iicyaha gihama?Jye ndahamya ntibeshya ko iyo ziba intagondwa z’abahutu nkuko Kigali irimo kubikwirakwiza hirya no hino bariya bahanga batari gutinda cyangwa kujijinganya kubyemeza!Ukuri kwa Twagiramungu nikwo nemera!

  4. Abubu says:

    Niba se bizwi bikorwa ho iki?

  5. akaliwanyurahora says:

    niba ali INKOTANYI zayirashe kuki boite noire yabuze kdi nta nkotanyi zali zirinze iyo quartie yaguyemo?ikindi niba ali izo ntagondwa zabahutu zayirashe kuberako habyalimana yaravuye arusha gusinya amasezerano y’amahoro kuki ubu inkotanyi zitamufata nk’intwali niba ntacyo zamuzizaga?

  6. juju says:

    Sha nimwicecekere ubundi amateka azerekana uwakoze ano mahano yatumye tubura abacu abandi bagahinduka impfubyi,prisonners,impunzi n’ibindi ntavuze bitari bikwiriye.

  7. Rugira says:

    Mbashimiye biriya bibazo uko mwabirondoye,ariko nibaza niba bizabonerwa ibisubizo tukiriho?!Reka nanjye nongereho icyanjye.Mbese niba ari intagondwa z’abahutu zayirashe zarangiza zigatsindwa,ubu ko naho ziri zihishahisha kubera genocide zakoze,kuki nta n’umwe mu bakomeye mw’iyi si utinyuka kubizibaza?Bagosora TPIR ntimufite?Kuki ntawatinyutse kumushinja kurasa iriya ndege mubyo ashinjwa?N’uko se nta bimenyetso bihari?cyangwa n’uko byabyutsa byinshi kuburyo n’abari ku butegetsi ubu bitabagwa neza,ndetse n’abanyaburayi n’abanyamerika uruhare rwabo rukagaragara?Ese kuki baba EX-FAR barindiriye kumurasana na mugenzi we w’u Burundi kandi barahoranaga nawe asa n’aho abakuriye,ntibamurasira ku butaka?
    Ikindi ko bigaragara neza ko aba Ex-Far ari bo bageze aho yaguye mbere y’abandi,kuki ibimenyetso nka boite noire bitigeze bishyirwa ahagaragara niba bo nta ruhare babifitemo?
    Nyamara abanyarwanda twaragambaniwe?!

  8. BIZIMANA says:

    Mukomere nitwa MUTABAZI Simoni :
    Nakurikiye ikiganiro mwagiranye na TWAGIRAMUNGU Fawustini alisa RUKOKOMA, aho yasubizaga umuntu ngo wo muri Kenya, umubaza impamvu adasaba imbabazi abanyarwanda, akarahira agatsemba ngo ntazo azigera asaba !
    Ndagirango muzampuze na Rukokoma mwibarize nanjye kuricyo kibazo. Mail yange ni beneso07@yahoo.fr, muzambwire niba nakwandika icyo ntekereza kuricyo kiganiro mukazakimungerezaho.
    Ndabashimiye.

  9. Keza says:

    twe nkurubyiruko turahagwa cyane twe abari mu rwanda

  10. Nta makiriro says:

    Jyewe mbona indege ya perezida Habyarimana-yarahanuwe na (FPR) kuko niyo yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana. Ikindi kuba indege yaraguye ikanombe numva bitabazwa Ex FAR kuko hari ingabo za Loni. FPR -EXFAR, Bari guhakana ibyi ndege. Ari mbona loni yo niba ntaho ibogamiye kuki itavuga ukuri?

  11. muleo says:

    ayo magambo yavuzwe na makuza ntabwo ari kayibanda.

  12. Muhire says:

    Uwiteka atabare u RDA maze tuve mugihirahiro birakabije.

  13. injiji says:

    kuki mubaza uwakoze iryo shyano kandi muzi igisubizo ? niba kandi bitumvikana je vous le reconfirme. tant que inshuti za kagamé zizahora zimuhimbaza si we uzaba yarahanuye indege en plus qu’attendons nous ? que l’on dise que kagamé a abattu l’avion ? ok supposons que kuri tv no muri edias bavuze ngo ni kagamé je pense que twagiye tubona bene ibyo kenshi bamwe bati ni exfar, abandi bati ni kagamé(ruzibiza,rudasingwa, brugière) qu’est que ça a donné ? je pense que savoir celui qui a décendu l’avion n’a pas d’importance pour l’insant car l’importance nécessaire et celle que l’on souhaite(certains) c’est que les occidentaux reconnaissent que c’est kagamé or voyons les choses pensez vous que sarkozy,chirac,merkel,clinton,bush,koffi anan(w’igicucu kibi injiji mbi) baki mon, dalaire , blair, ua(uganda,tanzania,kenya,…) batazi uwarashe indege ? ukeka ko iyo bahaye akato les officer des exfar tu penses que biterwa nuko aribo barashe indege ? non voyons encore une autre chose pensez vous que les rwandais (tutsi comme hutus)qui étaient au pays ne savent pas bien qui serait le responsable de ce crime ? à moins d’avoir été tromatisé par ce qui leur est arrivé et qu’ils sont amenés à voir le mal par tout chez les hutus , le mépris total de ce qui s’est passé car c’est le présent qui compte, on se prend plus la tête on fait tout pour l’oublier qu’il soit hutu les criminel ou kagame ça nous est égal la paix actuelle nous suffit il y a vraiment les gens qui se disent ça ok ça veut dire qu’on fuit ses responsabilités et ses devoir de connaitre son histoire mais bon pas grave voyons les tutsis rentrés après ces moments éprouvants ceux la même dont les enfants ont gagné la bataille pensez vous qu’ils ignorent le responsable de ce crime ? si c’est kagamé pour eux c’est pas grave
    il a fait beaucoup pour eux et c’est leur devoir de le protéger ce que beaucoup d’autres auraient fait d’ailleurs.encore est ce que ce sont les rescapé qui demanderont de savoir ça ? non à mon avis mais ceux qui sentent que la vérité devrait être dite sont ceux là même qui ont été profondément touché et sentent l’injustice je peux même dire pour les rescapé creuser pour accuser kagamé c’est une sorte d’injustice qu’ils n’accepteront pas donc savoir qui est coupable entre kagamé et exfar le plus simple et arrange tout le monde c’est de laisser tout de côté et oublier cette histoire car demander la justice pour quelqu’un qui ne la demande pas ça sert à rien càd que le régime déchu à quoi ça sert de lui faire la justice si ne pas enquêter ça peut l’arrange et que ça arrange surtout le fpr et ses appuis ?l’injustice est que kagamé continue de les tuer c’est ça qui serait insuportable mais savoir si kagamé est coupable pour beaucoup c’est important mais tout le monde sait que c’est kagamé au fait à forcr de l’entendre nous finirons par admettre que peu importe le coupable puis que les exfar ne se défendent pas

  14. muhimpundu cecile says:

    ibyo mubivemo
    muvuge ibizafasha
    igihugu muminsi iri
    imbere

Speak Your Mind

*