Posts from — January 2012
Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Victoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi
Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda bakunda amahoro i La Haye mu Buholandi imbere y’aho inteko ishinga amategeko y’abaholandi ikorera kugira ngo bamaganire hamwe imikorere mibi y’ubutegezi bwa Kigali ndetse no gusaba u Buholandi kudakomeza gutanga inkunga zikoreshwa mu gukandamiza abaturage aho kuzikoresha mu gutanga ihumure ku banyarwanda bose.
Intero nyamukuru yari ugusaba ko infungwa zose za Politiki zifungiye mu Rwanda ndetse no mubindi bihungu zirekurwa. Ikindi ni ukwamagana ubutegetsi bw’agahotoro bukomeje kugaraguza abanyarwanda agati.
Nimukurikire inshamake y’iyo myigaragambyo muri iyo Video iri hasi:
January 22, 2012 No Comments
IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA: Faustin Twagiramungu
Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka PDI-Rwanda Nziza avuga kuri Raporo y’impuguke ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Aragira ati:
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA
- IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwanda ho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.
- Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ; niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanse atari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.
- Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse batandukira bugahita bemeza n’uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n’ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bishobora ngo gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b’abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDI bafatanije na Kagame!
- Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n’Umuhutu w’intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n’umuzungu w’Umufaransa nk’uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w‘Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?
- Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.
- Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.
- Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, bagatange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!
- Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !
- Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.
- Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.
- Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gusingira ubutegetsi bwe ku Binyoma ahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE
January 13, 2012 3 Comments
Ibibazo Radio Ijwi Rya Rubanda ishakira ibisubizo ku birebana n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana
by IjwiRyaRubanda
Nyuma y’imyaka 18 iryo shyano ribaye, abacamanza b’abafaransa Trevidic na Poux batanze imyanzuro y’impuguke bari bashinze kubarebera neza no kugena aho abarashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana bashobora kuba bari n’intwaro yaba yarakoreshejwe mu kuyirasa.
Abari ku butegetsi ubu mu Rwanda bakimara kwumva iyo myanzuro bahise bahamya kandi banakwirakwiza hose ko abacamanza bemeje ko indege itahanuwe na FPR Inkotanyi, bemeza ko indege yahanuwe ngo n’intagondwa z’abahutu zari mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.
Siko bimeze. Ibyo ni bya bindi tumenyereye kandi tunarambiwe byo gutera icyuka.
Abacamanza b’abafaransaTrevidic na Poux ntibarasoza iperereza ryabo kandi ntibaratanga umwanzuro ku bagambanye n’abakoze icyaha cyo guhanura iyo ndege kugira ngo bashyikirizwe ubucamanza.
Kugira ngo dusesengure iby’iki kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bibazo by’ingenzi byabajijwe cyangwa bigomba kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara maze abajijisha n’abimitse ikinyoma baburizwemo.
Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi:
- Abarashe indege bayirashe bari he?
- Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari muri ferme ya Masaka?
- Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari mu kigo cya gisirikari cy’i Kanombe?
- Hari ahandi hantu impuguke zikeka kuba harashoboraga guturuka igisasu cyahanuye iyo ndege?
- Indege bayihamije he?
- Indege yarashwe igisasu kimwe cyangwa byinshi?
- Igisasu cyarashe iyo ndege ni bwoko ki?
- Igisasu cyarashe iyo ndege se cyagiraga icyapa cyerekana inumero yacyo n’aho cyakorewe?
- Ibisigazwa by’icyo gisasu biri he?
- FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu?
- Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu?
- Niba Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu, zaba zaragikuye he?
- Niba FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu, yaba yaragikuye he?
- Uretse FPR Inkotanyi n’Ingabo z’u Rwanda FAR, ni bande bandi bashoboraga kuba bafite ibisasu bihanura indege?
- Ese hari abasirikari ba FPR Inkotanyi baba bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
- Ese hari abasirikari b’Ingabo z’u Rwanda FAR baba bari bazi kurashisha ibyo bisasu?
- Ese hari abandi basirikari bari I Kigali bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
- Niba igisasu cyararashwe n’abari mu ngabo z’u Rwanda, niba nde bakirashe? Nide watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege. Abayirashe n’ababibategetse. Aha, anketi igomba kugaragaza amazina y’ababikoze.
- Niba igisasu cyararashwe n’abasirikari ba FPR Inkotanyi, niba nde bakirasashe. Ni nde watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege.
- Niba indege itarahanuwe na FPR Inkotanyi ntihanurwe n’Ingabo z’u Rwanda, ni nde wundi waba yarayihanuye?
- Boite noire y’iyo ndege iri he?
- Niba idahari, ni kuki?
- Niba ihari, yarasuzumwe?
- Niba itarasuzumwe n’impuguke, raporo batanze iri he?
- Niba boite noire itarasuzumwe n’impuguke, ni kuki?
- Kuki nta perereza ryakozwe indege ikimara guhanurwa ?
- Ingabo za ONU zaje zivuga ko zije kurinda umutekano, kuki intambara yubuye, aho gukora ku buryo umutekano ugaruka, ahubwo zigahitamo guhambira, zigasiga abanyarwanda mu kangaratete?
Igisubizo kuri buri kibazo kigomba kuboneka.
Hari ibindi bibazo tugomba kubaza kuburyo bugaragara, nta kujijisha rubanda. Tuzajya tubyongeraho buhoro buhoro.
Bavandimwe namwe nshuti,
Abanyarwanda ntitugomba gukomeza guceceka ngo abanyapolitiki na ba mpatsibihugu bakomeze badukine ku mubyimba.
Imyaka 18 irashize kuva icyo gikorwa kibisha cyabaye intandaro y’iyicwa ry’abanyarwanda n’abanyamahanga batabarika b’inzirakarengane. Tugomba kubaza ibibazo nyabyo ku bo abanyarwanda bari bateze amaso icyo gihe, aribo:
- Abategetsi b’u Rwanda n’abanyapolitiki b’icyo gihe,
- Abategetsi n’abasirikari ba FPR Inkotanyi
- na Loni.
Abo uko ari batatu bagomba byanze bikunze kudusobanurira uko byagenze n’impamvu bigeze magingo aya bakijya impaka kuri icyo kibazo.
Nimutugezeho ibibazo mubona bikwiye kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Niba ari ibibazo bireba Abategetsi b’u Rwanda b’icyo gihe, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba Abategetsi ba FPR Inkotanyi, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba LONI na Minuar, tubibahate.
Kugera igihe ukuri kuzagira ahagaragara.
Ntitucyihanganiye abafifika !
January 12, 2012 11 Comments
Abaturage bafite inshingano yo gusuzugura amategeko n’amabwiriza abangamiye uburenganzira-shingiro bwabo. Padiri Thomas Nahimana
by Padiri Thomas Nahimana
Maze gusoma « ITANGAZO » ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza (Bugarama-Cyangugu), MUKAMANA Esperance, ryashyizweho umukono taliki ya 27/12/2011, naguye mu kantu numva umutimanama utanyemerera gukomeza guceceka ! Ndagira ngo mfatanye n’abasomyi ba Leprophete.fr dusuzume AKARENGANE karenze urugero Abaturarwanda bakomeje kugirirwa n’Ubutegetsi kandi dusabe ko imigenzereze mibi nk’iyi yakosorwa.
1. Si itangazo risanzwe ni « Amabwiriza ».
Iki kintu (acte juridique) Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza yise ITANGAZO, mu by’ukuri si itangazo risanzwe nk’irimenyesha abaturage umunsi w’inama, umupira w’amaguru,… Ni inyandiko y’ubutegetsi ishyiraho amabwiriza : mu rurimi rw’igifaransa bayita « Arreté ». Ayo mabwiriza agomba gukurikizwa n’abaturage bose batuye umurenge. Amabwiriza ni inyito ihabwa « amategeko » atangwa n’abayobozi b’igihugu , ariko adaturutse mu Nteko nshingamategeko, muri Perezidansi cyangwa mu biro bya Minisitiri w’intebe.
Aya mabwiriza yatanzwe n’uyu muyobozi w’Umurenge wa Muganza arasobanutse neza : « Nta muntu wemerewe guca ibigori bibisi mu murima (we !) agamije kubigurisha cyangwa kubyotsa ». Umuntu yakwibaza niba uwabica agamije kubiteka we ataba anyuranyije n’iri bwiriza !
Icyerekana ko amagambo y’iri tangazo atari inama Umuyobozi agira abaturage ahubwo akaba ari amategeko abahaye ni uko « rigena n’ibihano » bizahabwa uzanyuranya n’ayo mategeko :
« Umuntu uzafatwa atwaye, yagurishije cyangwa yaguze ibigori azacibwa ihazabu ku buryo bukurikira » : amafaranga 20 000 ku wabigurishije ; 10.000 k’ubitwaye ; igare cyangwa imodoka bizafatwa nabyo bizacibwa amande !
Ingingo y’ingenzi iri BWIRIZA rigamije gutambutsa :
Ubutumwa bw’ingenzi bw’iri bwiriza bugaragarira muri iyi ngingo isoza : « Buri wese arasabwa gusarura hakurikijwe amategeko » ! Ibi biragaragaza neza ko hariho « amategeko » yaturutse mu nzego zo hejuru , mu butegetsi bw’igihugu (Perezidansi, Inteko Nshingamategeko, Minisitiri w’Intebe) abuza abaturage gusarura imyaka bihingiye mu mirima yabo, noneho iri bwiriza ry’umuyobozi w’umurenge rikaba rije rigamije gushyira ayo mategeko mu bikorwa !! Ikibazo gikomeye ni aha kiri !
Ntabwo ari Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza bwashatse kwitangira aya mabwiriza ku bwende, ahubwo ni gahunda rusange y’ubutegetsi bw’Igihugu! Ni ukuvuga ko aya mabwiriza atangwa mu Mirenge yose y’igihugu.
2. Leta y’u Rwanda iratandukira ku buryo bubangamiye uburenganzira-shingiro bw’abaturage.
Iri bwiriza ry’umuyobozi w’umurenge wa Muganza, rishyize ahagaragara ukuntu abaturarwanda bagowe, bagashyirirwaho amategeko agamije kubapyinagaza ndetse no kubatsemba mu cyayenge (crime contre la population) binyuze mu nzira yo KUBICISHA INZARA.
Twibuke ko guhera mu mwaka ushize, mu buryo bw’ubuhubutsi butangaje ariko cyane cyane hagamijwe kubungabunga inyungu z’ubucuruzi bw’Agatsiko kari ku butegetsi , Leta y’u Rwanda yahatiye abenegihugu ba buri Karere guhinga igihingwa kimwe gusa (monoculture). Ngo ibyo bikaba bigamije « guhingira amasoko». Iyi ntego ubwayo ntiyari mbi ariko ifite inenge zikomeye kandi zisenya :
(1) Ko Leta y’u Rwanda izi neza ko abaturage barenze 90 % batunzwe n’imyaka bahinga mu turima twabo tutanahagije, irabona abahinze ibigori gusa bazatungwa n’iki mu gihe hashyizweho amategeko ababuza kubica igihe bashonje bakeneye kurya ?
(2)Ayo masoko ashyirwa imbere tuzi ibanga ryayo : ntashyize imbere inyungu z’umuturage ahubwo agamije kurya imitsi ya rubanda gusa ! Koko rero bimaze kugaragara ko ibyo abaturage bahinze bisarurwa hanyuma bikagurwa n’agatsiko k’abacuruzi bake bafitanye ibanga n’Agatsiko kari ku butegetsi ! Abo nibo bashyiraho ibiciro bishakiye bigamije kugura imyaka y’umuturage ku giciro gito cyane kugira ngo bazironkere inyungu zihanitse ku masoko yo mu gihugu no ku masoko mpuzamahanga !
Abitwa Intumwa za rubanda bakagombye kwamagana iyo « corruption organisée », ntacyo bibabwiye ahubwo bashishikariye gusaba ko imishahara yabo (yari isanzwe ari agatangaza ugereranije n’ubushobozi buke bw’umutungo w’u Rwanda!) yakongerwa mu gihe rubanda yo noneho yabujijwe no kurya utugori yagokeye ! Kuri bo wagirango « principe de proportionalité » ntibaho cyangwa ntacyo ibabwiye ! Ubwo se mumaze iki ? Ubutabera n’imibereho myiza mushakira rubanda biri he ? Ikimwaro nticyica !
3. Dore ingingo ikwiye kumvikana neza :
(1) Amategeko abangamiye inyungu rusange za rubanda si amategeko akwiye kwemerwa no kubahirizwa ! Leta y’u Rwanda nta burenganzira ifite bwo kwambura abaturage imitungo yabo (propriété privée) nta mpamvu ifitiye benshi akamaro iriho kandi batabanje guhabwa ingurane ikwiye . Nta burenganzira na buke Leta ifite bwo gutegeka umuturage KWICWA n’inzara imubuza gusarura imyaka yihingiye mu isambu ye.
Leta ikora ibyo niyo bita « Etat-voyou », ni Leta idakurikiza amategeko mazima abaturage bibonamo ahubwo yo igahitamo kugendera ku myitwarire mibi ya kinyeshyamba ! Bene iyo Leta nta gaciro abaturage n’amahanga bakwiye kuyiha.
(2) Niba u Rwanda rwarahindutse igihugu kigendera ku matwara ya Gikomunisiti, aho nta muturage ukigira umutungo we bwite (propriété privée) bigomba gutangazwa abantu bose bakabimenya. Kandi biramutse ariko bimeze, ubwo Leta y’u Rwanda na yo yaba ifite inshingano yo guha abaturage bose ikibatunga kugira ngo bakunde bemere ko Leta ari yo igena uko bahinga, uko basarura n’uko bagurisha imyaka yeze, uko barongora n’uko barongorwa , uko baryama n’uko basinzira !!!
Uko tubizi , Leta y’u Rwanda ntitunze abaturage ahubwo imenyereye kubambura utwabo! Nimenye rero ko kubategeka kwicwa n’inzara nta muntu muzima ukwiye kubishyigikira! Ahubwo abantu bose batakwanga ngo bamaganire kure iyo gahunda mbisha yo gucuza abaturage uburenganzira ku mutungo wabo baba baciye ukubiri n’inshingano ikomeye ijyanye n’uburenganzira umuntu wese avukana bwo kurwanya AKARENGANE kamugiriwe cyangwa akagiriwe abandi (La résistance à l’oppression est un droit naturel et imprescriptible de l’homme: cf. DDHC de 1789, art.2)
Umwanzuro
(1)Iyo abaturage batewe n’umwanzi uturutse hanze, Leta yabo ntishobore kubarwanaho (protéger), ubwo ntacyo baba bagipfana n’iyo Leta; ntabwo bagomba kongera kuyumvira(obéissance)!
(2)Noneho rero iyo bibaye agahomamunwa, Leta ishinzwe kurengera abaturage akaba ariyo igaruka ikabashora mu rupfu mu buryo ubwo aribwo bwose (harimo no gushaka kubicisha inzara!), iyo Leta iba ihindutse UMWANZI w’abaturage! Icyo gihe abaturage bagomba guhaguruka bakayikuraho byaba ngombwa bagafata intwaro bakayirwanya!
Ndabona ariho Leta y’u Rwanda igeze! Abaturage ikomeje kwicisha inzara n’akarengane k’ubwoko bwose nko kwamburwa amasambu, gusenyerwa amazu, kwirukanwa mu mugi wa Kigali, guhomberezwa ubucuruzi, kwimwa buruse, gufungwa no kurigiswa hato na hato, kwicirwa abana ku Kirwa cya Iwawa …baramutse bahagurutse bakayivumburaho bagamije kuyihirika nanjye naba uwa mbere mu kubaha umugisha!
Imana ibarizwa ku ruhande rw’abazira akarengane!
Padiri Thomas Nahimana.
Master en Droit
Byavuye kuri: leprophete.fr
January 7, 2012 3 Comments
Rusizi: Abaturage ba Muganza ngo barabuzwa kurya ibigori bihingiye.
Mu turere twinshi tw’igihugu hashize iminsi havugwa urugomo rukorwa n’abayobozi bitwaje gahunda ya Leta yo guhinga ibyo Leta yategetse mu karere aka naka.
Ni muri urwo rwego abaturage bagiye binubira ko bahinga imyaka ubuyobozi bukaza bukayiranduza ku ngufu. None n’aho bemereye ko bahinga ibyo Leta ibahaye abayobozi bafashe icyemezo cyo kubicisha inzara bareba ibyo bejeje mu murima impande y’urugo.
Ese ibi biraganishahe igihugu cyacu koko? Nimwisomere iri Tangazo (nako Iteka) ry’uyu mutegarugori Mukamana Esperance.
N’akataraza kari inyuma
January 6, 2012 4 Comments



