Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rwanda: RPP-Imvura

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

RPP (Rwanda People’s Party) – Imvura

Iri shyaka rikorera mu Bwongereza (UK) riyobowe na John Karuranga. Iri shyaka ryifuza ko perezida Kagame yakwemera agashyikirana nabo ryise ko batavuga rumwe nawe, bakaganira ku bibazo byugarije u Rwanda , ngo kuko bikomeje gutya rwaba (Rwanda) ntaho rutaniye n�ikirunga gishaka kuruka.

Rivuga ko Kagame aramutse yemeye gushyikirana n�abanyarwanda batavuga rumwe nawe, cyane cyane abari mu mahanga, ikibazo cy�u Rwanda cyacyemuka mu mahoro nta maraso akomeje kumeneka nk�uko byakunze kugenda mu gusimburana kw�abategetsi b�u Rwanda.

Umuyobozi w�iryo shyaka, John Karuranga mu nyandiko, no mu biganiro agirana n�abanyamakuru,� yagaragaje kuburyo burambuye ibibazo u Rwanda rurimo, birimo ihonyorwa ry� uburenganzira bw�ikiremwa muntu, ubuhunzi bwabaye akarande kubanyarwanda, ubutabera butigenga, kuniga itangazamakuru, ndetse no kuniga amajwi yose anenga ubutegetsi bwa FPR.

Akomeza avuga ko ubu burenganzira bwakomeje guhunyorwa bwa tumye abatavuga rumwe na Kagame bamarirwa mu magereza, abandi bagahunga igihugu, ndetse n�abandi bakicwa.

Ndetse yandikiye na Pr�sident Kagame ibaruwa imusaba gushikirana n�abatavuga rumwe nawe. Iyo baruwa kandi igaragaza ko ibi byose biramutse bitaganiriweho n�abanyarwanda bose igihugu gishobora kongera gusubira mu ntambara nk�izo mu bihe byashize.

Karuranga avuga ko ishyaka ryabo ribona ko ibibazo byugarije u Rwanda byose biva mu bayobozi bashaka gukora ibyo bashatse batitaye kunyungu z�u Rwanda rw�ejo, ariko akagaragaza ko Kagame yemeye gushyikirana n�abanenga imiyoborere ye akemera kubumva akaganira nabo bagahuza ibitecyerezo, igihugu cyagira amahoro kandi nawe ubwe ( Kagame) akirinda kuzavaho nk�uko bagenzi be bavuye mu butegetsi bw�igihugu bakuweho n�urupfu, cyangwa n�ibibazo bitandukanye.

Yasobanuye ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu kigendera kumahame yo gutera ubwoba no kuniga burundu uburenganzira bwo kuvuga ikibari kumutima ku benegihugu, bitazigera bitanga amahoro ku Rwanda ndetse n�abana bazavuka bazakomeza kuba mu ngaruka z�ibibazo by�abanyapolitiki bagiye bayobora u Rwanda badashaka kuva kwizima ngo bumvikane n�aba banenga.

Iyo baruwa igaragaza ko FPR ntacyo yarushije abandi bategetsi yasimbuye, kuko ibyo yarwanije byose bigihari, ngo RPP ikaba idashidikanya ko bikomeje gutya ntagushidikanya ko abakomeje guhunga ubutegetsi bazongera bakagaruka nabo bashaka gutaha nk�uko FPR yakoze, kandi ko izi ntambara z�urudaca, zazamarwa no gushyirana ndetse no kureba kure y�inyungu z�abantu ku giti cyabo, ahubwo bakareba inyungu z�igihugu muri rusange.

John Karuranga umuyobozi w�ishyaka RPP Imvura,avuga ko abahutu, abatutsi n�abatwa ari ubwoko bugomba gutura mu Rwanda kandi bukabana mu mahoro, akomeza avuga ko FPR yananiwe guhuza abo banyarwanda bakomeje gutezwa ibibazo n�abanyapolitiki, bityo akaba avuga ko Kagame yemeye inkunga y�ishyaka rye, akemera ibiganiro bigamije kubaka amahoro, nta gushidikanya u Rwanda rwagira amahoro rumaze imyaka isaga 52 rutagira kubera politiki mbi yaruranze.

Arangiza asaba Kagame kurenga ibyo byose byagiye biranga abanyapolitiki b�u Rwanda, akemera gushyirakina n�abo yita abanzi, kubera ibitecyerezo badahuje nawe, bagashakira hamwe amahoro y�u Rwanda kuko ikibazo cy�u Rwanda kiruta kure inyungu z� umuntu kugiti cye.

Abayobozi b�iri shyaka ntabwo ari abantu bazwi cyane byaba mu buzima busanzwe cyangwa muri Politiki y�u Rwanda. Iyo urebye usanga rifite abayoboke bake cyane cyane baturuka mu bwoko bw�abatutsi bavuye muri FPR kuko babonaga yarahinduye imikorere. Iyo urebye ibyo abayobozi baryo batangaza� cyangwa inyandiko zisohoka kuri internet usanga rifite umurongo nk�uwo FPR yari ifite mbere y�uko Kagame ayigarurira. Ubona Kagame agize ibyo ahindura mu mikorere ye bakorana nawe nta kibazo. Hari abakeka iryo shyaka ngo ryaba rifite imigambi yo guhungabanya umutekano mu Rwanda rifatanije na Lt G�n�ral Kayumba ndetse n�igihugu cya Uganda. Ariko abayobozi b�iri shyaka barabihakana.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment