Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Rusizi: Abaturage ba Muganza ngo barabuzwa kurya ibigori bihingiye.

Mu turere twinshi tw’igihugu hashize iminsi havugwa urugomo rukorwa n’abayobozi bitwaje gahunda ya Leta yo guhinga ibyo Leta yategetse mu karere aka naka.

Ni muri urwo rwego abaturage bagiye binubira ko bahinga imyaka ubuyobozi bukaza bukayiranduza ku ngufu. None n’aho bemereye ko bahinga ibyo Leta ibahaye abayobozi bafashe icyemezo cyo kubicisha inzara bareba ibyo bejeje mu murima impande y’urugo.

Ese ibi biraganishahe igihugu cyacu koko? Nimwisomere iri Tangazo (nako Iteka) ry’uyu mutegarugori Mukamana Esperance.

ubuyobozi bubuza abaturage kurya ibigori bihingiye

N’akataraza kari inyuma

Share

4 comments

1 Gatwa Pontien { 01.08.12 at 09:40 }

Yewe ABUBU WE,Uraho urakoma?Sha ndakubonye ntumbonye,Ese burya uri intwari bigeze aha?Komera cyane.Ari ikigori ari umuceri byose ngo bigenewe abashoramari?????????Ese buriya twasanze uriya mutegarugori w’i Kibogora kwa Bandora tukamugira inama sha.Ubu agiye iwabo yabuza se kurya ku kigori cyangwa ibijumba yihingiye mu rugo?.Ntabwo nanga gahunda yo kubuza abaturage kotsa imyaka,ariko ubuyobozi ni bugire indi systeme yo guha umuturage icyo arya igihe bashyize mabuso imyaka ye iri mu murima.Jye buriya narumiwe mbonye iri tangazo hariya ku muhanda ntavuze………………………..

2 moussa bazil { 01.08.12 at 11:06 }

birababaje,murebe ni by’igishanga cy’umuceri.bazaba abande,tubitege amaso

3 Gatwa Pontien { 01.19.12 at 06:17 }

Bite se sha?Uzi ko uru rubuga rwagikoze,ubu abayobozi b’akarere baramanutse bajya gusananira Gitifu wa Muganza.Ndetse inama irangiye niwe wahawe mikoro na RCRusizi ngo avuge.Azi kwisobanura ma…….Ariko ubu nyine abaturage baratuje,nanjye nariye ku kagori:Osacar Nzeyimana yarumvise.Ariko jye nari namugiriye inama yo kwifashisha uru rubuga cyane Thomas na Fortunas tugakora icyo twita umushyikirano w’abavuye muri RUSIZI baba muri diaspora tugashyiraho isoyiti y’ishoramari izajya igura umusaruro w’abaturage:Gikongoro Makuza yashyize ho MIG,twe twabura uko tuyita koko?Uzi intiti ubwo dufite ziri mu Gihugu no hanze.
Nanone Oscara afashe ibi bisaza byari bifite imirima myinshi y;igishanga byabuze n’akangana n’isahani, abwire uyu VLADMIR abashakire naho ubundi barapfuye pe!Ntiyumve amabwire ngo ni ibisaza byakize ,ngo bifite abana benshi …………..

4 mulindwa { 04.05.12 at 05:44 }

Abubu wee komeza woherereze abandi amakuru nkayo. Icyakora icyo nagusaba ni ugukora uko ushoboye ukabwira abaturage b’umurenge b’uwo murenge, tugashyirahamwe tukarwanya abwo butegetsi bw’igitugu. Igihe cyageze tubwirane tuzabigeraho. Urakoze

Leave a Comment