Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Category — RDI-Rwanda Rwiza

UBUTUMIRE MU MYIGARAGAMBYO IZABERA I PARIS KW’ITALIKI YA 6/4/2012

by JMV Ndagijimana

Mu rwego rw’iperereza kw’iraswa ry’indege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryahitanye Prezida Juvénal Habyarimana, na Cyprien Ntaryamira w’uBurundi n’abali babaherekeje bose kw’italiki ya 6/4/1994, impuguke zatumwe n’abacamanza b’uBufransa zasohoye raporo kuwa 10/1/2012 zisesengura aho misile zakoreshejwe zishobora kuba zararasiwe. Twibutse ko, mu gihe intambara yali imaze amezi umunani irangijwe n’amasezerano ya Arusha yo kuwa 4/8/1993, icyo gikorwa cy’iterabwoba n’iyicwa rya prezida wa Republika ali byo byatumye intambara yongera kuvuka, igakurura itsembatsemba n’itsembabwoko byoretse imbaga y’abanyarwanda batagira ingano.
Raporo y’impuguke ikimara gusohoka, Leta y’uRwanda n’abayishyigikiye bahise bakwirakwiza ibinyoma bitagize aho bihuliye n’ibiyanditsemo.
Ku ruhande rwabo, abayobozi b’amashyirahamwe n’amashyaka anyuranye akorera mu mahanga, bamaze gusoma neza no gusesengura iyo raporo, bahuliye I Paris mu Bufransa kw’italiki ya 12/2/2012, basohora icyiswe Déclaration de Paris yamagana iyo mikorere ya Leta y’uRwanda igamije gusisibiranya ukuli kw’iyicwa rya Prezida Habyarimana n’abo bali kumwe mu ndege.
Hakulikijwe icyika cya nyuma cy’iryo tangazo, abali mu nama y’I Paris baratangaza ko :

TALIKI YA 6/4/2012
I PARIS MU BUFRANSA
HAZABERA IMYIGARAGAMBYO

Izaba igamije :

  1. Gusaba ko UKULI kw’iyicwa ry’abakuru b’ibihugu by’uRwanda n’uBurundi n’abali babaherekeje kwashyirwa ahagaragara bidatinze, imanza zigacibwa mu butabera hakulikijwe inyungu z’abazize ubwo bwicanyi bw’iterabwoba,
  2. Kwiyama no kwihanangiliza Leta y’uRwanda ikomeje kwivanga no gukoresha ubutiriganya n’iterabwoba kugira ngo ukuli kw’iyicwa rya ba Prezida Habyarimana na Ntaryamira kutajya ahagaragara,
  3. Kwamagana abanyamakuru bakorera ingoma ya FPR n’abiyita impuguke bakoresha inyandiko zimirije kuyobya abacamanza no gupfukirana ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR/Paul Kagame bwahitanye abanyarwanda barenga miliyoni, mu Rwanda no muli Kongo,
  4. Gusaba abantu bose bazi ukuli kw’iraswa ry’indege ya prezida Habyarimana no ku bundi bwicanyi bwayogoje uRwanda, kwimenyekanisha kugira ngo batange ubuhamya bashingiye ku bimenyetso by’ukuli,
  5. Kwibuka abiciwe mu ndege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda kw’italiki ya 6/4/1994, n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose bazize intambara, itsembatsemba n’itsembabwoko, baba abiciwe mu Rwanda cyangwa abiciwe muli Kongo/RDC,
  6. Gushyigikira imiryango yabo ku buryo bushobotse bwose.

Ni muli urwo rwego imyigaragambyo izakulikirwa n’imihango yo kwibukira hamwe abiciwe mu ndege ya prezida n’abandi bose bazize intambara n’ubundi bwicanyi bwahitanye imbaga y’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo batabalika.

Amashyirahamwe n’amashyaka atarabashije kwitabira inama y’i Paris yo ku wa 12/2/2012, aliko yifuza kugira uruhari mu myigaragambyo no mu muhango wo kwibuka, ashobora kwifatanya n’abandi mu gutegura imyigaragambyo no kuyimenyekanisha mu bayoboke bayo.

Amasaha n’aho bizabera tuzabimenyeshwa mu minsi ili imbere.

Ubu butumire bwemejwe kandi butanzwe n’amashyirahamwe yo muli société civile n’amashyaka ya politiki akulikira :

CLIIR (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda)
CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
APCR (Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise)
ART (Association des Rwandais de Toulouse)
RIPRODHOR (Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda)
COVIGLA (Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la région des grands lacs africains)
FEIDAR (Fédération Internationale des Associations Rwandaises)
PS Imberakuri (Parti social)
RDI (Rwanda Dream Initiative – Rwanda Rwiza)
CNR-INTWARI (Convention Nationale Républicaine)
MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès)

Bitangarijwe I Paris taliki ya 28/02/2012

PS : Abifuza kwandikira abategura imyigaragambyo, babicisha kuli covigla@gmail.com

Share

March 11, 2012   1 Comment

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka PDI-Rwanda Nziza avuga kuri Raporo y’impuguke ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Aragira ati:

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA

  1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwanda ho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.
  2. Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ; niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanse atari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.
  3. Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse batandukira bugahita bemeza n’uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n’ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bishobora ngo gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b’abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDI bafatanije na Kagame!
  4. Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n’Umuhutu w’intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n’umuzungu w’Umufaransa nk’uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w‘Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?
  5. Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.
  6. Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.
  7. Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, bagatange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!
  8. Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !
  9. Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.
  10. Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.
  11. Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gusingira ubutegetsi bwe ku Binyoma ahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE

Share

January 13, 2012   3 Comments

RDI-Rwanda Rwiza

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

RDI (Rwanda Dream Initiative) – Rwanda Rwiza

Iri huriro riyobowe na Twagiramungu Faustin uzwi cyane ku izina rya Rukokoma. Ni umukwe wa Président Grégoire Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1961 kugeza mu 1973. Uretse kuba ari umuhutu uvuka i Cyangugu afite n’abatutsi benshi mu muryango we. Uyu mugabo yigeze kuba Ministre w’intebe, Président w’ishyaka MDR, ndetse akaniyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2003.

Ni inararibonye muri Politiki, kuko ari mu bashinze ishyaka rya MDR muri 1991,  igihe amashyaka yari yemerewe gukora mu Rwanda. We na bagenzi be bari mu yandi mashyaka nka PL, PSD, PDC n’ayandi bokeje igitutu Président Habyalimana nawe utari worohewe n’amahanga abashyira muri Gouvernement, ariko kuko Habyalimana atizeraga Rukokoma yahisemo kugira Ministre w’intebe Nsengiyaremye Dismas.

Muri abo banyapolitiki hari abaharaniraga Demokarasi koko,  ariko hari n’abari bakurikiye imyanya ya politiki. Bateje akajagari mu gihugu no mu ngabo z’igihugu z’icyo gihe FAR  ibyo bitiza umurindi FPR.

Abanyabyumba benshi ntabwo bazibagirwa amagambo Twagiramungu yavugiye i Bruxelles, ubwo yavugaga ngo n’ubwo Byumba yafatwa nta kibazo.

Muri 1993 ishyaka rya MDR ryacitsemo 2, kimwe n’amashyaka yose yari muri opposition. Icyabiteye ahanini ni urupfu rwa  Ndadaye, uru rupfu rwagize ingaruka nini muri politiki y’u Rwanda n’ubwo hari benshi bashaka kubyirengagiza.

Igice kimwe cyari kumwe na Karamira kiswe Power, (iri jambo ryaje guhindurwa igikoresho cya FPR muri propaganda rirakabirizwa rihabwa uburemere ritari rifite.)  Ikindi gice kigumana na Twagiramungu, aricyo bakunze kwita amajyojyi. Abari muri iki gice barishwe cyane muri 1994, twavuga nka uwari Ministre w’intebe Uwiringiyimana n’abandi benshi.

Abantu benshi bahamya ko ari umwe mu bafashije FPR gufata ubutegetsi, kuko iyo hatabaho amashyaka menshi n’akaduruvayo amashyaka yateye mu gihugu, FPR ntabwo yari gupfa kubona aho imenera. Ikindi abantu bakeka ni uko Twagiramungu yashakaga gufatanya na FPR bagakuraho Habyalimana  nawe akazigaranzura FPR nyuma akayitsinda mu matora akoresheje iturufu y’ubwoko.

FPR imaze gufata ubutegetsi Twagiramungu yagizwe Ministre w’intebe, ibi byahaye isura nziza FPR mu mahanga kuko yari yerekanye ko itaronda amoko ishyira abahutu benshi mu myanya yo hejuru (Président yari Pasteur Bizimungu, Ministre w’intebe Twagiramungu, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Seth Sendashonga, Ministre w’ubutabera Nkubito …) kandi hari harangiye Génocide.

Ibi byahumye amaso abazungu ntibabona ubwicanyi n’itotezwa ryakorerwaga abaturage b’abahutu n’ingabo za APR.

Bidatinze Twagiramungu na bagenzi be benshi bareguye kubera ahanini igitugu cya FPR.  Nkurije ibivugwa ngo ahanini byatewe no kutumvikana kubagombaga kuba ba Bourgmestres b’amakomini. Twagiramungu n’uwari Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Seth Sendashonga bakoze liste y’abagomba kuba ba Bourgmestre b’amakomini ikurikije amashyaka ya politiki, bayishyikiriza abo muri FPR barayanga, ahubwo FPR izana iyayo igizwe n’abatutsi hafi 115 kuri ba Bourgmestre 145 kandi hafi ya bose ari abo muri FPR. Ibi byabaye nk’igitonyanga gituma ikirahuri cyuzura ibirimo bigatangira kumeneka

Hari n’izindi mpamvu nyinshi zatumye abo bagabo begura nk’ubwicanyi bw’i Kibeho bwari bumaze iminsi bubaye, abantu bicwaga cyangwa bagahohoterwa mu gihugu hose, igitugu cya FPR n’ibindi.

Iyo urebye usanga Twagiramungu yarasanze ntaho azamenera ngo abe yayobora u Rwanda, ikindi yanze ko kwihanganira ubwicanyi n’akarengane abahutu bagirirwaga ngo bitazamubarwaho nka Ministre w’intebe.

Abaturage benshi b’abahutu, cyane cyane abahunze bamufata nk’umuntu wagambaniye igihugu akagiha FPR.

Nyuma Twagiramungu yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi, akomeza kugaragaza ko adashyigikiye imikorere y’ubutegetsi bw’i Kigali.

Mu 2003 yagiye mu matora yo guhatanira umwanya wa Président wa Republika. Ntabwo yashoboye kuyatsinda kubera impamvu nyinshi ariko navugamo iz’ingenzi:

-Kuba Twagiramungu yari umukandida wiyamamaza nta shyaka afite rimufasha, kuko ishyaka rye MDR ryari rimaze guseswa

-Kuba amatora yarabayemo kwiba amajwi gukabije, amajwi menshi akibirwa Président Kagame

-Kuba abaturage baratewe ubwoba, abamamazaga Twagiramungu barahohotewe abandi barafungwa, kandi hakabaho ibikorwa byo kwangisha abaturage abandi bakandida batari Kagame, ndetse  abayoboke ba FPR bavugaga ko Kagame natsindwa amatora batazabyihanganira hazongera hagahita haba intambara.

-Kuba abaturage bari bafite ubwoba kandi batizeye Twagiramungu ku buryo bakwemera guhohoterwa cyangwa kwicwa kubera we.

-Kuba Twagiramungu yarashyize ingufu nke mu kwiyamamaza, hari abavuga ko yari yahawe amafaranga n’ibihugu by’i Burayi ngo aziyamamaze, we akaba yari aje kurangiza umuhango gusa. Abakabya bavuga ko ngo yari yariye amafaranga ya Kagame kugira ngo bigaragare ko amatora arimo abakandida benshi kandi batavuga rumwe na leta.

Twagiramungu yakomeje kudaceceka akagirana ibiganiro n’abanyamakuru. Kimwe mu biganiro yagiranye na Ally Yusuf Mugenzi  mu imvo n’imvano, ubwo yavugaga ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu, ko nawe ubwicanyi bwahitanye umuryango we. Ko we nka Twagiramungu nta mbabazi yasaba abatutsi kuko yumva ntakibi yabakoreye. Ibi byarakaje Leta y’U Rwanda ibuza BBC kuvugira muri FM igihe kitari gito.

Ubu uyu munyaporitiki avuga ko nta shyaka rya politiki arimo ahubwo ashaka kuba umuvugizi w’abarwanya Leta y’u Rwanda bose. Ibi byaba ari nk’uburyo bwo gushaka ko yaba umuyobozi wabo bose.

Akunda kuvuga ko impinduka zo mu bihugu by’abarabu zagombye kubera urubyiruko rw’u Rwanda urugero narwo rugahaguruka.

Abenshi babona yaranze kubyutsa ishyaka MDR, kubera ko hari abayoboke benshi ba MDR batamwemera kandi ko kubyutsa MDR byasenya cyangwa bikagabanya imbaraga za FDU-Inkingi.

Iyo urebye neza usanga Twagiramungu amahirwe ye muri Politiki yaragabanyijwe n’uko amaze igihe kinini muri politiki kandi akaba nta musaruro agaragaza.

Abantu benshi bakamushyigikiye bahitamo gukurikira Madame Ingabire Victoire kuko we afite ibitekerezo bishya kandi ni mushya muri Politiki.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

October 18, 2011   1 Comment